Digiqole ad

Umuhanzi Riderman ni muntu ki?

Riderman amazina ye nyakuri ni GATSINZI Emery, yavukiye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 10/03/1986 saa cyenda zamanwa nkuko yabitangarije UM– USEKE.COM

Gatsinzi Emery "Riderman"
Gatsinzi Emery "Riderman"

Gatsinzi Emery witegura kumurika Album ye, avuka mu muryango w’abana batanu, ni Imfura muri uyu muryango, aho abana n’ababyeyi be bombi mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Kimisagara ahitwa Mukaamenge.

Ababyeyi be bavuye mu Burundi,  Riderman yize amashuri ye abanza mu GITEGA, aza kuyakomereza ahitwa ku KAGASUNZU hafi y’iwabo,  ari naho yarangirije amashuri abanza

Amashuri ye yisumbuye (TRONC COMMUN-NA SECTION) yayize  ahitwa mu ishuri rya SAINT ANDRE i Nyamirambo, aho yarangirije mu mwaka wa 2006 mu ishami rya ‘ Sciences humaine.

Gatsinzi Emery, yatangiye Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, mu 2007, aho yiga Gestion, ntiyaharangije ariko kuko mu 2009 yaje kujya muri Kaminuza ya RTUC mu ishami rya Travel and Touristic Management

Usibye kwiga no gukora muzika, Riderman akora na Business, afite inzu ikora muzika yise “IBIZUMIZI” iri i Nyamirambo ahitwa Biryogo, ndetse akaba yaranashyize amafaranga ye mu gutwara abantu, n’ibindi agenda ashoramo.

Uyu musore yadutangarije ko aryama atinze cyane (2 cyangwa 3am) kandi akabyuka kare, bitewe n’ibintu byinshi aba agomba gutunganya, amasomo, business na Muzika, kandi nawe ubwe atiyibagiwe.

Ubusanzwe sinakundaga kurya, ariko inshuti yanjye King James yangiriye Inama yo kujya ndya, ubu ntangiye kubyibuha kuko nsigaye ngira apetit” Riferman

Riderman, afata ku gahiye, akunda cyane PRIMUS, nubwo atanywa inzoga mu gihe cy’akazi.

IMPANO YO KURIRIMBA AYIKURA HE?

Gatsinzi Emery yadutangarije ko yakunze kuririmba kuva akiri muto, impano akaba yaba ayivana kuri mama we, dore ko ngo yari umuririmbyi ukomeye muri Choral.

Abahanzi bamuha ikitegererezo ‘inspiration’ avugamo 2Pac, Lil Wayne na Diams.

Gatsinzi yatangiye muzika mu 2006, avuga ko tariki 11 Mutarama 2006 aribwo yinjiye muri Studio bwambere agiye gukora indirimbo ye yambere yafatanyije na groupe ya UTP, aba bakoranye umwaka umwe, maze atangira kwiririmbira ku giti cye (cariere Solo) mu 2007

Mu 2008, nibwo Gatsinzi yashyize ahagaragara Album ye yambere, yayise RUTENDERI.

2009 ni umwaka utaragendekeye neza cyane Gatsinzi, kubera icyo yita “Biff” n’abandi bahanzi, yahagaritse (pause) umuziki we, byadidije umuziki we kuko avuga ko yasohoye indirimbo 4 gusa (Nakoze iki?, Umwana w’umuhanda, Underground na Abo turibo)

Mu 2010, avuga ko yagarukanye Impinduka, ari nabwo yasohoye Album yise IMPINDURAMATWARA.

Naho uyu mwaka wa 2011 wo, akaba agiye kumurika Album ya gatatu yise IGICANIRO, iyi Album iriho indirimbo 14 arizo;

1-Intro(muri jye)
2-Umurashi
3-Igicaniro
4-Nkwite nde?
5-Kuri facebook
6-Ubwo
7-Wari waraburiyehe ft General
8-Bararira
9-Biganza byanduye ft general & davidenko10-Glasses on
11-Nkwiye igihano
12-Ndivuga ibigwi
13-Mu gituza cyawe
14-Kitatire.

Iyi Album akazayimurikira abafana be tariki 24/12/2011 kuri PETIT STADE i Remera

Ibyamushimishije

–         Kuririmba muri Concert ya Shaggy (igihe yazaga mu Rwanda mu 2009)

–         Launch yambere ya Album ye RUTENDERI mu 2008

–         Kuririmba indirimbo yitwa IGICANIRO atigeze ayandika

Utwo yitwa udukoryo

–         Muri 2007 avuga ko yavuye i Kigali na Moto agiye kuririmba muri concert i Butare, yagezeyo yagagaye ajya kota ahantu bari bacanye umuriro.

–         Avuga ko muri Kaminuza i Huye, yigeze kujya kuri ‘Scene’ yasinze, aza ‘kuzubara’ ava kuri scene ajya mu rwambariro yiyicarira kuri escaliers atazi habari.

–         Ati: “Nabaye Afande w’Umuziki nta Kosi.

 

Ikibazo: Ese ufite Manager?

Igisubizo: Ntawe ndabyikorera.

Uyu muhanzi nubwo yabatirijwe mu idini Gatolika, avuga ko ubu ntaho ashingiye, aho ageze hafi basenga nawe akomereza aho.

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

11 Comments

  • Umuseke muze kudutera inkunga amakipe ari muri champion ama academ abatware dukeneye ba kagere meddy benshi mugihugu

  • Hello muzatubarize impanvu manager muyoboke alex yemera rider kndi ntamu managinge?

  • ndamukunda riderman azicyogukora akomeze atere imbere.

  • Akomereza aho Aririmba indirimbo z’ubwenge!

  • Yego musore, ariko inzoga wapi zirica nawe zigeze zifasha usibye kwibeshya, ndagukunda kbs songs zawe ndazemera mpora nzumva gusa!

  • Yes Plezzo! I like this article! Keep cool my Newclear!

  • courage musore vrmt ndakwemera sana uri umuntu w’umugabo pe

  • RIDERZO,TURAKWEMERA KOMEZA URUJYENDO WATAMJYIYE.

  • Riderzoo Big up man

  • rider turakwemera komerezea aho

  • ndakwemera man komeza udusunikire izo ngoma

Comments are closed.

en_USEnglish