Umuhanzi Professor Jay yagannye iy’ubucuruzi
Kuri ubu umuhanzi Professor Jay wo mu gihugu cya Tanzania yamaze kwinjira mu bucuruzi aho yashinze Salon de Coiffure akayita yise “Prof Jiize Clasic Barber Shop”.
Uyu muhanzi wamamaye cyane muri Tanzania ndetse no mu karere muri, avuga ko ibi yabikoze mu rwego rwo kugira ngo atere intambwe ndetse arusheho gutegura ejo he hazaza heza, nk’uko urubuga bongo5.com rwabitangaje.
Professor Jay akoze ibi, mu gihe abenshi mu bahanzi b’ubu iyo babonye amafaranga bihutira kugura ibintu bihenze nk’amamodoka, imyenda ihenze, kujya mu tubari duhenze, aho gutegura ejo hazaza.
Bamwe mu bakunzi b’abahanzi iyo muganiriye banakubwira ko ari abahanzi bake uzasanga bashobora gutekereza ku cyo bakora mu gihe bahagaritse ubuhanzi bwabo, kuko abenshi baba batekereza kwishimisha gusa.
Aya amwe mu mafoto ya salon ya Professor Jay iri mu mujyi wa Dar Es Salam.
Nzeyimana Luckman
UM– USEKE.COM
0 Comment
COURAGE PROF!
na professor niga azamwigireho ave mumatiku no kwirirwa atukana
naho va kubahanzi babanyarwanda birirwa biyemera ngo barafite kandi nutwo bafite dukeya bakatujyana mubagore bizanshimisha kunvako hari nibura umunzi wumunyarwanda wateye intambwe nkiyongiyo
Prof Nigga yarabwengeranye sha ubu abapfumu bamubwiye ko agomba kujya amanura ipantalo akajya agenda aheneye abamwirukanye kukazi,namwe muravuga? kuririmba byaramwihishe yirirwa yiyicariye muri WC akikanira ngo arebe ko yabona inganzo rekadaaaa yabikulahe !!
Comments are closed.