Digiqole ad

Umuhanzi Pacson yatawe muri yombi kubera gukubita no gukomeretsa

 Umuhanzi Pacson yatawe muri yombi kubera gukubita no gukomeretsa

Umuraperi (rapper) Edson Ngonga uzwi ku izina rya Pacson yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda ashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko no gusuzugura inzego z’umutekano zamutumije ngo yisobanure ntiyitabe.

Pacson asanzwe azwi muri Rap z'amagambo akarishye     Pacson asanzwe azwi muri Rap z'amagambo akarishye
Pacson asanzwe azwi muri Rap z’amagambo akarishye
Pacson asanzwe azwi muri Rap z’amagambo akarishye

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Supt Richard Iyaremye yabwiye Umuseke ko uyu muhanzi yatawe muri yombi kuri uyu wa kane akaba afungiye kuri station ya Police i Gikondo.

Ngo akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoze mu kwezi kwa cyenda 2015 gusa ngo nyuma yagiye ahamagazwa kwitaba inzezo z’umutekano ku byo yaregwaga ntiyitabe.

Pacson asanzwe azwi mu ndirimbo za Rap zirimo amagambo akarishye cyane, azwi cyane mu ndirimbo yafatanyije n’abandi bahanzi nka “Nibwo tugitangira” Ft P-Fla, “Today is my Day” Ft Bac-T, n’iyitwa “Revolution” yafatanyije n’abandi bahanzi benshi.

Supt Iyaremye avuga ko ukoze icyaha nk’icyo kikamuhama ahanwa n’ingingo ya 148 iteganya igihano kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Bafunge iyo mbwa ubundi yigize ibiki? Ngo ni umuniga

  • Nibamufunge uwo muginga ntiyigeze kunkubita n’a kevin wokwa Jacob mulindangabo bampora ko nanze ko bantahana!kevin we azapfa nabi umuntu ukubita nyina umubyara

  • “Please”
    mujye mumenya ko ariho gutanga ibitekerezo sugutukiraho abantu mujye mwihanganira ayo maranga mutima yanyu.

  • Wowe wiyita dddd niwowe ufite sentiment zawe kuko ufite ibyo muziranyeho nge navuze ibyo nakorewe byihohoterwa kandi burya isomo niryiza

  • Igihu kidakubita nyakambwana( imbwa) cyorora imisega.
    Funga yeye mujinga huo,hana lolote.akapinda musenge

  • Yo keretse bamubabariye disi ntuzongere aririmba neza nka tupac ariko nigihe cyari kigeze NGO agerweho nkabandi Bose rega murwanda sibugande nimugihugu cyigenga kigendera kumategeko.

  • Jean pierre” plz gutukana 6wo muco u2ranga kdi ntimukatwereke uko mwabaye kuki c nib warahohotewe utamureze?

  • Don’t worry my boy PACSON nta chain idacika!humura uzataha !

Comments are closed.

en_USEnglish