Digiqole ad

Umuhanzi King James ni muntu ki? amwe mu mabanga ye.

King James ubundi yitwa RUHUMURIZA James, atuye i Nyamirambo (Hafi ya Cosmos) mu mujyi wa Kigali aho abana n’ababyeyi be, bitandukanye cyane n’iby’abandi bahanzi tumenyereyeho kwibana muri za Ghetto.

King James twamusanze abyutse

Umuhanzi King James yarangije amashuri ye yisubuye umwaka ushize mu kigo cya APE Rugunga, akaba ateganya kuziga Kaminuza mu mwaka utaha abifashijwemo n’ababyeyi be.

Mu buzima bwe muri iyi minsi, akora Muzika, inamufasha kubona agafaranga, iyo atari mu bikorwa bya Muzika aba yifashe ate mu rugo iwabo? Ibi byatumye tumusanga iwabo ngo tumenye uko yitwara.

King James azwiho kubyuka atinze; saa 9.30 cyangwa saa 10h z’amanywa ngo nibwo ava mu buriri.

Igitondo kiba gisa n’ikirangiye, ntabwo aba akivuye mu rugo, aritunganya, akicara akareba cyangwa akumva umuziki mu gihe ategereje amafunguro bamuteguriye.

King James muri Salon iwabo

Nimugoroba nibwo usanga afite gahunda zitandukanye, zirimo kujya muri Studio, gutanga za Interview n’abanyamakuru, kubonana n’abahanzi bagenzi be, ndetse no kuganira n’inshuti ze kugeza mw’ijoro agataha, ubuzima bugakomeza kuri uyu muhanzi w’injayana ya RNB.

King James ntanywa inzoga (Cyane ko ari umwana wa Pasitori), ntanywa itabi ndetse ntakund akugorobereza mu tubari, avuga ko akunda kwirebera film, kumva imiziki no kuganira n’umuryango we.

King James ni umusore usetsa cyane, mu rugo iwabo bashobora gutinda kuryama bakurikiye udushyengo na blagues z’umuhungu wabo Ruhumuriza James.

Muri Salon kwa King James i Nyamirambo hafi y'ahitwa Cosmos
Muri Salon kwa King James i Nyamirambo hafi y'ahitwa Cosmos
Icyo ni igishusho kiri mu cyumba cye
Si King James ufite impano gusa iwabo, ibi ni ibishoshanyo bya mushiki we muri Salon iwabo
Iyi nayo ni ishusho yakozwe na Mushiki wa King James
King James n'umunyamakuru w'umuseke.com Plaisir M.

Plaisir Muzogeye

Umuseke.com

9 Comments

  • Uyu munyamakuru ntabwo ari umu professionnel rwose.Yishyira mu nkuru yanditse nta bwoba!Ibi byerekana ko na ya giti ishobora kuba ihabwa abanyamakuru ba showbiz ibaho koko!!

  • so nda shimiye kuma kuru mutugejejeho ariko nge ndana gaya ese oyo niyo makuru yonyine mwabonye ndukwiriye mwa rikutubwira bashikibe nibangahe? ese harimurumunawe? ese iwabo babana aribangah?ibyo akunda kurya ibyo yanga? ahantu asohoke uko habsa hateye mbe mwiyemeje kwinjira mumabangaye yose yavuge utavuga ibyiza ngusa uvuga ni bibi ese ko mutatwerwtse mucyumbacye?ntbwo azi gisasa nicyo umunyamakuru abereyeho.

  • iyi nkuru nta kintu kirimo ugereranije na title

    • uvuze ukuri mba ndoga rwasamirenge twataramye

  • kabis ntakintu mutubwiye kubijyane na king james nkurikije uko tiyre ivuga.mugerageze mushake amakuru nkuko akazi kanyu kari

  • KING JAMES N’UMU STAR W’UMU PIRATE AKABA NA NONE AKORA INJYANA AKORERWA NA COMPUTER NTA GIKORESHO CYA MUZIKA NAKIMWE KIRIMO.
    MURAKOZE NIBA MBESHYA MUNYOMOZE.

  • AHUBWO NDABONA MUSHIKI WE ARIWE MUHANZI KUKO IBYO MBONYE BIKORWA N’AKABOKO KA MUNTU SI PRINTINGS.

  • Muduhaye amakuru make.

  • we need more information about him

Comments are closed.

en_USEnglish