Digiqole ad

Umuhanzi Freeman yaba nawe agiye gukorera muzika muri Uganda

Mu minsi yashize abahanzi benshi bakomeye b’abanyarwanda bakunze kunyarikira i Bugande bakahatunganyiriza muzika, umuhanzi Alain Hitimana uzwi cyane nka Freeman yabwiye Umuseke ko bishoboka ko nawe mu minsi iza aza kujyayo kuhakorera indirimbo.

Hitimana Freeman

Hitimana Freeman

Freeman avuga ko Studio yitwa Swangz Avenue ikorera abacuranzi nka Michael Ross, Vamposs n’abandi yamaze kumwemerera ubufatanye.

Avuga ko igihe icyo aricyo cyose yagenda agatunganyirizayo indirimbo ze akagaruka mu Rwanda. Abo muri iyi studio ngo bamenyaniye mu gikorwa cyo gutunganya TV Spot (amashusho magufi yamamaza) ya Aitel (Freeman agaragaramo), maze bamwemerera kuba bakorana.

Freeman azwi nk’umwanditsi n’umuririmbyi mu njyana ya RnB, Zouk na Reggae n’ubwo avuga ko muri iyi minsi ashaka gushyira imbaraga ze muri Reggae.

Yagize ati “ ndashaka kugera ikirenge mucya Luck Dube, nkakomereza aho yagejeje. Ni umuhanzi nkunda waririmbaga nkumva aranyuze. Mu buhanzi bwanjye niwe nkurikiza.”

Uyu muhanzi mbere yo kwinjira cyane muri muzika ye yabanje kurangiza amashuri ye, yarangije muri Kaminuza ya INILAK muri ishami rya ‘Gestion informatique’, usibye ibi ashoboye kandi

umwuga wo kurinda umutekano mu birori (bouncer) avuga ko byose abifatanya n’ubuhanzi bwe.

Freeman uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye “Uri uwanjye”, ubu yasohoye amashusho y’indi ndirimbo ye nshya yise “Komera” wayareba HANO.

Gahunda afite muri muzika ngo ni ugushinga ‘Orchestre’ izajya iririmba cyane cyane indirimbo zo mu njyana ya Reggea.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Freeman courage pe! Tukurinyuma

Comments are closed.

en_USEnglish