Umuhanzi Emmy yerekeje muri USA asiga irushanwa rya PGGSS II
Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo nka “Uranyuze” yaba yamaze kwerekeza mu gihugu cya USA kuri iki cyumweru nkuko byemezwa na zimwe mu nshuti ze, akaba yaba asize igihanga mu irushanwa yarimo rya PGGSS II ryaba risigayemo abahanzi icyenda.
Umuseke.com ubaza bamwe mu nshuti ze za hafi aho yari atuye n’umuryango we Kimironko, zavuze ko Emmy koko yagiye ku cyumweru tariki 06 Gicurasi nubwo ngo byari biteganyijwe ko agenda tariki 08 Gicurasi, gusa ngo Emmy aka ari umusore utavuga menshi utanakundaga kuvuga gahunda ze cyane.
Emmy kugeza ubu utaragira icyo atangaza, bivugwa ko yerekeje i Texas muri USA aho yajyanye n’umuryango we gutangira ubuzima bushya muri kiriya gihugu.
Uwari manager we DJ Theo we yatangarije Inyarwanda.com ko koko Nsengiyumva Emmanuel bita Emmy yajyanye n’umuryango we (ababyeyi n’abavandimwe) muri USA.
DJ Theo ati: “ Emmy namukundaga, ndahombye cyane kuko nari maze kumutangaho amafaranga menshi ariko na none sinamurenganya nta kundi byagenda.”
Uyu muririmbyi wari Numero 1 mu irushanwa rya PGGSS II yagiye adasezeye ku buyobozi bwa East African Promoters na Bralirwa bwateguye iryo rushanwa yarimo. Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP yabwiye Inyarwanda.com ko bataramenya koko niba Emmy yaragiye kuko atabasezeye, bityo ko “Tutahita dutangaza icyo gukora ubu, turabanza ngo tumenye aya makuru by’impamo” bivuga ko nyirubwite atasezeye mu irushanwa ku mugaragaro.
Emmy ngo yaba yari amaze iminsi muri gahunda zo kugenda, dore ko tariki 17/03 ubwo muri Serena Hotel hatangazwaga abahanzi 10 bazahatana muri PGGSS II, Emmy yahagarariwe na Kitoko, bivugwa ko yari i Kampala ashakisha ibyangombwa by’ingendo.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
0 Comment
Akavuyo.con
Niyigendere nose ntibigaragarira abanyarda nionsenga
abahanzi nyarwanda ko basahiriye muri ameraica pe!!
oh!!!!!lala turahombye!
it aint good especially that he was involved in an elite competition like Guma Guma one of the biggest in E.A but i wish him the very best
Kavuyo, the Ben,Meddy,Emmy …nange kandi ndabiteganya nubwo ntaragera over ground. c’est dur
emmey kaze neza muri USA uzahasanga abavandimwe kandituza kwakiraneza rwose uzagire urugendo rwiza kuko urisanga
umwana agiye iwabo w’ abantu peeee. iyaba yaraje hano Boston tukamwakira.Guma guma se yazakugeza hehe ni nko gucuruza ubunyobwa. Naze terre promise welcome
njye mbabajwe ni igenda ry umuhanzi nyarwanda dukunda turi benshi EMMY
Comments are closed.