Digiqole ad

Umuhanzi Bahati Alphonse yibarutse umwana w’umukobwa

Kuri uyu wa kane tariki ya 09/05/2013 saa cyenda z’umugoroba nibwo umuhanzi Bahati Alphonse yibarutse umwana w’umukobwa, uyu mwana akaba yaravutse ku itariki ababyeyi be bakoreyeho ubukwe.

Bahati n'umugore we
Bahati n’umugore we

Umuhanzi Bahati n’uwo bashakanye ubu bamaze kugira abana bane tubariyemo n’uyu uherutse kuvuka ari bo Nshuti , inze, Niyo n’uwavutse ejo.

Bahati avuga ko bishimiye kwakira umwana w’umukobwa bahawe   n’Imana. Izina rye ngo rikaba rmu minsi iri imbere, uyu mwana aje asanga bakurube batatu,  abakobwa babiri  n’umuhungu umwe bose hamwe babaye abana bane .

Aba batatu  ni bo bari basanzwe bafite
Aba batatu ni bo bari basanzwe bafite

Mu magambo ye yagize ati: “Turumva ntacyo Imana itadukoreye turishimye cyane twese nk’umuryango wa Bahati Alphonse, nshimiye cyane abatubaye hafi bose Imana ibahe umugisha, uyu mwana yabonye izuba tariki 09/05 2013 iyi tariki kandi ninayo nakoreyeho ubukwe.”

Bahati na King James bakoranye indirimbo
Bahati na King James bakoranye indirimbo

Mu minsi  ishize kandi umuhanzi Alex Dusabe na we yibarutse umwana wa kane, aba bose bakaba ari abahanzi bazwiho ko ari abakera kandi bose basengera mu itorero rya ADEPR.

Kanyamibwa Patrick
umuseke.rw

0 Comment

  • Muri beza Nabana banyu rwose !

  • Musubireyo ntamahwa .
    Felicitation Bahati arphonse .

  • Congratulation Bahati and your wife Salama,nimwokwe.

  • ka ineza ni keza cyanee apucuri!!!!

  • Ni byiza kandi nabo ni beza ariko rero babitekerejeho neza njye numva abana barekera abongabo

  • Imana ibahe umugisha , uri umugabo

  • ko mbona mwashizeho photo shop nukubera iki mushyireho amafoto yumwimerere rwose

  • Imana irabakunda namwe mujye muyikunda kuko hari benshi babuze n,umwe

  • Amen, congr.muri beza

Comments are closed.

en_USEnglish