Umuhango wo kunywana wakorwaga ute?
Kunywana ni umuhango Abanyarwanda bakoraga bashaka kunga ubumwe, cyangwa se kuba inshuti nyanshuti. Ukaba warakorwaga abanywanye birasaga ku nda, umwe akanywa amaraso y’undi. Kikaba cyaraziraga kandi ko abantu banywanye bahemukirana, kuko uwahemukiraga undi igihango cyamusemaga, agapfa nabi cyane!
Uwo muhango wakorwaga ute?
Umuntu iyo yajyaga kunywana n’undi, yarabanzaga agashaka icyuma n’ifu y’amasaka n’ikibabi cy’umuko, yamara kubibona agasezerana n’uwo bazanywana umunsi n’isaha bazahuriraho, wagera bakazana ikirago bakakicaraho.
Ubanywanisha yafataga icyuma agaca ururasago ku nda z’abanywana, amaraso akayatega ikibabi cy’umuko, akenda ifu akayitoba muri ya maraso, yarangiza agaha abanywana bakanywa.
Nyuma yo kunywa, uwo munywanisha yafataga icyuma akagikubita mu kiganza, akabatongera agira ati “Ndabateranyije, uzahemukira undi, cyangwa agahemukira uwo bava inda imwe, cyangwa inshuti ye, igihango kizamwice.”
Uwo muhango wakomezaga bazana icyuma cyogosha, utongera akongera ati “Iyi ni kimwa, uramutse uhemukiye munywanyi wawe, kimwa izagutuka ku rubyaro, ku matungo no ku myaka, aho uzahinga ntiweze, ugahaha nturonke; waramuka uhemukiye uwo munywanye, kimwa ikazakubuyereza hose.”
Utongera akongera agatongera undi. Iyo uwabanywanyishije yarangizaga kubatongera, abanywanye bahagurutswaga aho bicaye umwe amaze guha undi ikintu, yaba inka cyangwa ihene cyangwa isuka. Kikaba cyaraziraga ko bahaguruka ari nta cyo bahanye, kandi bahagurukiraga rimwe bombi, nta we utanze undi.
Abanywanye baziraga kandi guhemukirana, bakazira kugirirana inabi iyo ari yo yose, uhemukiye undi igihango kikamwica, kandi imipfire ye ikaba gupfa yatumbye. Cyaraziraga kandi no kurahira igihango mu binyoma, kuko iyo wakirahiraga cyakwicaga ndetse n’uwahemukiraga undi yaramuhongeraga ngo aticwa n’igihango.
Ese muri ibi bihe hari abakinywana?
Hifashishijwe: Imihango Imigenzo, imiziro n’ imiziririzo (Aloys Bigirumwami)
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
NUKO KILIZIYA YAKUYE KIRAZIRA IYO. WATATIRAGA IGIHANGO KIRAGUSARIKA.(KKIRAGUHITANA) UMUNSI KIGUHITANA UBA UHARI ARIKO URATINDA NTUHERA.
Comments are closed.