Digiqole ad

Umugore yaziritse umugabo ku karubanda kubera ubusinzi

Umushinwanakazi yihaniye umugabo we w’umusinzi, kubera igihe kinini umugabo ataha yasinze, amuzirikira ku karubanda nkuko tubikesha dailychili.com

Amara kumushumika ku karubanda akigendera

Abaturanyi nibo basanze nyamugabo azirikiye azirikiye umunyururu mu ijosi, umugore akimara kumuzirika yanditse akandiko agashira kuri icyo cyuma agira ati: “ntihagire umufungura”

Umugore akaba yatangaje ko yari arambiwe ubusinzi uyu mugabo yari yaragize umwuga mugihe cy’imyaka itari mike bamaranye.

Igishimishije ni uko  uwahawe igihano yemeye icyaha,  arahira kutazongera gusinda, kandi ko agiye kwisibiraho agakurikiza amasezerano ye n’umugore we.

Gusa ngo “urwishe yanka ruracyayirimo” uyu mugabo nyuma y’iminsi micye yongeye gufata ku gahiye maze ataha yabaye ibyatsi,  umugore nawe ati: “igihano cyawe kirahari

Arongera amujyana hahandi arazirika amusigira akarahure n’akajage karimo amazi nuko arigendera.

Kuri iyi ncuro umugabo musinzi yakuwe kukandoyi na Police kubera ko umugore yari yanze kumufugnura kubera iri subira cyaha.

Bantu musoma agacupa mujye musoma gake mutahe kare,  abazi gusoma kandi munarebe kuri byinshi mu binyonbwa bisembuye ahanditse ngo: “drink responsibly”

Oscar Ntagimba
Umuseke.com

7 Comments

  • uyu mugore se ko ari isasu!kwandagaza umugabo we koko?!iyo amureka akajya iwabo ko ubundi yamusanze azinwya.

  • Uno mugore ntakoza afite njyewe ndamwemera.
    arimo arunugra ubwenge umugabo

    umugabo aba yiyandagaje mbere ajya kuba ibyatsi.
    ahubwo umugore ajye abikora kugirango atavaho ajya gukora amafuti agateza ibindi bibazo.

  • Haaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!
    Nahita nzivaho tuuuuu!!

  • uyu mugabo n’uwa FK sana!kuzirikwa n’umugore ngo n’uko wanyweye byeri?none se amafuti y’umugabo sibwo buryo bwe?n’imbwa arakavunumuheto.

  • inzoga nimbi ariko imbabazi zari zikwiriye

  • so birasekeje cyane ariko byaribikwiye ko umugore yigisha umugabowe iyo amuta agataha umugabo yarigufasha nande yarikuba umusinzi wibihe byose asigaje kwisi

  • NTAMUGORE WANZIRIKA NGO NINYWEREYE AGAHIYE MBA NDOGA RWABUKWISI.EN PLUS NTAHA IWANJYE

Comments are closed.

en_USEnglish