Digiqole ad

Umugore wanjye ntamvugisha kandi ntashaka ko tuganira. Mungire inama

Nakundanye n’umukobwa kandi cyane tuza kugera aho turabana ariko ntitwasezerana usibye ko  dutekereza kubikora. icyakora kuva twabana nagiye nkunda kutishimira imico ye aho usanga kenshi bigoye kumenya icyo yishimiye n’icyo atishimiye.

N’ubwo yagira umunaniro bisanzwe ubwo ururimi araruca akarumira akazongera kuvuga igihe azashakira, hanyuma kubera ko aba ukwe nanjye nkaba ukwanjye kubera imirmo dukora iyo muvugishije kuri telefone, ashobora gukanda kuri yes/ok gusa ubundi akicecekera nkamubwira ibyo nshaka kumubwira hanyuma igisubizo kikaba oya cyangwa yego ndetse hakaba n’ubwo ntumva amajwi rye kandi namusaba kuvuga cyane nabyo bikaba amahane.

Mu bintu byose akora ntaba ashaka gutanga ibisobanuro igihe umuntu abikeneye cyangwa abimubajije kandi niyo ari njye bisabye ko muha ibisobanuro ku kintu runaka ashaka ko nkora biragoye kumenya ko byamunyuze cyangwa ko bitamunyuze kuko arikiriza ariko hashira iminsi akazakigarukaho mu buryo buri negative.

Muri make akoresha silence igihe cyose kuko n’iyo bibayeho ko avuga, avuga gusa nk’ikintu kibi yavanye mu byo wamubwiye kandi kenshi akagikura muri context wakivuzemo.

Cyera tugikundana, yakundaga kumpamagara cyangwa agukunda ko muhamagara, ariko ubu iyo akoze ibara arambipa kanid njye iyo muhamagaye akora nyine bimwe byo kuvuga yego cyangwa oya cyangwa akananyihorera kuburyo hashobora gushira iminota cumi namubajije ikintu kimwe ataragisubiza telefone ikiduhira gusa.

Nagerageje kumwiyegereza mwumvisha ko nta mabanga akwiye kugira yumva ataambwira, mwumvisha ko adakwiye gutinya kugira icyo ambwira, mwumvishako nanga cyane uburyo bwe bwa communication, nigeze no gusaba nyina kumubaza niba hari icyo mubangamiraho gituma atanyisanzuraho, ahubwo arushaho kurakara  ngo nyina se mubwira ngo amugire ate?

Ndabona nta gihinduka ahubwo ibintu birushaho kujya i rudubi. Akenshi iyo ngerageje guhatiriza ngo ndebe ko namukuraho avis ye, bituma turakaranya kandi bikarangira arize kabone n’aho yaba ari kuri telefone kandi ndabyanga cyane kumva arira nta kintu mutwaye.

Iyi myitwarire ye ndayanga, intera umujinya cyane kandi ndanabirambiwe kuko numvaga nk’umugabo n’umugore nta kintu tutajyaho inama kandi n’ubundi muri kamere yanjye nikundira gusangira ibitekerezo n’abantu ku buryo njye mba numva namubaza kuri buri kimwe cyose ntekera twakora kugirango ntahubuka kandi nawe hari icyo yanyunganiraho, ibintu mu by’ukuri namuburiyeho.

Nta yindi ngeso mbi muziho habe n’iyo nkeka ariko ibi bintera kwibaza ese ni urukundo ruvanze no gutinya, ni ikibazo yahuye nacyo mu bwana bwe, ni agasuzuguro, ni ukutankunda ngo anyisanzureho, narashobewe.

Basomyi rero ndabasabye mungire inama ku buryo nakwitwara kuko sinkeneye gusubira kuko nta banga ririmo iyo nza kuba ntakunda uyu mugore wanjye mbese ari bimwe bya nyirarureshwa mba naramuretse cyera nta n’inama nari kwirirwa ngisha.

Nta byiza by’urukundo ndi kubona kuko tubana nk’abihambiranaho gusa kandi ntidukennye kuko mfite akazi katamwaye nawe akagira akandi koroheje tukabaho tutanduranyije.

Murakoze.

0 Comment

  • Mugabo ndakugira inama za kigabo. uyu mugore ntago yagiye gukora ibyo ntampamvu byanze bikunze hari icyo umukorera cyangwa wamukoreye utari kwibuka cyangwa utanemera ko ari ikosa kuko abagabo ndabizi twihagararaho. none gerageza uzamushake mutemberere ahantu mugende mwenyine maze mugure akantu haba muri gisenyi ku mazi cyangwa ku kibuye mwicare ahantu hatuje uzarebe ko utazamukura mo akantu, umugore ntago ari nkigare ahubwo ni umujyanama. munezeze maze urebe ko atazakubwira nakari imurori.

  • uzashakishe usuzume niba ntacyaba cyaramukomerekeje mu mibereho ye kimutera kujunjama kandi niba hari inshuti ye y’igitsinagore uzi azabe ariyo wifashisha nawe ubwawe wikorere researh umukorera udu surprises dutandukanye urebe niba bimushimisha cg niba ntacyo bimubwiye uzamenya niba ari ubugome kuko nta muntu uteye atyo adafite impamvu ibimutera

  • Uwo mukobwa numva atagukunda harundi yifuza munzozi ze , mureke uzabona uwundi uzajya akubona akagusamira mukirere kandi niyo ukunze Umuntu cyane we Hari igihe abigusuzugurira kandi mubyukuri Ariho yakagobye kukubaha shaka uwundi uzajya akwishimira muri byose nkwifurije amahirwe .

  • Hari ibintu bibiri bishoboka : niba atari yo kamere ye, hari déceptions yagize. Kuki utamubaza neza ? Ibyo ari byo byose mujya mugira igihe musabana, kuko ndumva mudahora muri iyo climat utubwiye ! Igihe mwasabanye muri kumwe mwembi kuki utamusobanuza neza ikibazo icyo ari cyo. Ari kamere ye wamwihanganira, mukabana uko ari; na ho ari déceptions wamuteye wenda mumaze kubana, numva umuti ari uko imibanire yanyu yahagarara aho kubana nabi. Ese kuba mutari kumwe aho ntiwaba ufite akandi gakumi wibitseho akaba yarabimenye, nawe ukaba utabyerura hano?

    • niba ukunda umugore wawe, mukunde. Mukundana mukagera aho mubana ntiyari ikiragi cg injunji. Kuba iyo myitwarire ayigize muri kumwe, wibica k’uruhande! afite ibikomere, afite ibyamubabaje, afite deception. Ashobora kuba yarabikubwiye ntubymvane uburemere bifite, bityo akabigaragaza kuri negativite y’ibyo muvuganye kuko kuri we biba biciye iruhande rw’ukuri. Va mubyo wibwira rero wubake , shakisha ikitagenda waba unatekereza ko atazi. Umugore wawe aragushaka en totalite, wimukinga akazi imbere ariko nako muragakeneye ngo mubeho

  • Pole sana gusa inama jye nakugira gerageza umenye umuntu wincutiye yaba yisansuraho, niwe uzagufasha kumenya impamvu imutera guceceka, cg aragwaye. Jye nzi umudamu wari umeze guryo weroro wageraga murugo akaguma mugikari ukaguma muri salo mukavugana ariyo warambirwa ugataha yaguherekeza mukagenda mutavugana niwowe wamusezeragaho. Gusa niba acecetse kubantu bose ni uburwayi niba ari wowe gusa shaka umuntu umutume agende akubeshyere ko yakubonye ahantu runaka urikumwe numukobwa, noneho amubaze niba abiziho agushinje niba ari uburwayi azaceceka, niba haricyo agukekaho azamubwira. Namwihorera azasubireyo bwa kabiri natagira icyo amubwira niwe ufite ibyo agukinga byamunaniye kubikubwira gerageza izo nama niba musenga ungera amasengesho Imana izaguhishurira ikibyihishe inyuma

  • Birababaje. Hariho ikintu gitandukanya abagabo n’abagore. Umugabo ni umuntu ugerageza gufungura umutima we akavuga ibyiza n’ibibi kuko akenshi nta limites zikomeye zimubuza kwisanzura . Hari nubwo umugabo aba free kuvuga n’abakobwa baryamanye ntibimutere ikimwaro kandi numugore we ntabe yamutera imbogamizi kuko ari umugabo nyine. Mu myitwarire y’abagabo rero hari ubwo muba mwaramenyanye akakubwira nk’ibintu bigucecekesha cyangwa bituma umutinya . Urugero , umugabo ubwira umugore we ngo menye ko hari umugabo ugutereta namwica nawe nkakwica. Ubwo rero uwo mugore ntazigera na rimwe akuganiriza ku byerekeye iyo nzira. Ikindi kugenzura cyane umugore bituma aguhisha cyane ibintu kurushaho. Bituma kandi agutinya. Iyo rero agutinya ntakubwira ibimubangamiye umutera , araceceka ahubwo akanakurakarira , wowe rero kutabimenya ugakomeza ukabikora uburakari bukiyongera , niho ujya kumva ukumva araturitse ararize cyangwa yajya kuvuga akagusukira ibintu utigeze umenya ko byaba byaramubabaje. Umva nkugire inama, niba wagenzuraga utuntu cyane mu nzu bigabanye. Gira rimwe ujye umubwira uti ndagukunda kandi nubwo wampemukira nzakomeza ngukunde. Mwegurire nko gucunga amafr yo guhaha , nibiba ngombwa rwose ntukamubaze ngo amafr aya n’aya yakoreshejwe iki. Wirinde kumuhata ibibazo niba ubona ko adashaka kuvuga , ahubwo umuhate urukundo , za cadeaux , kumuha akanya akajya gusura iwabo mutajyanye , kumwohereza kujya kwigurira imyenda ashaka , etc. Nubona bitangiye kugenda umubaze witonze uti ujye umbwira aho nkubangamira nikosore. Mu mubano wanyu musa nkaho mukundana ariko umugore wawe ntazi gufungura ngo akwereke uko akubona . Ni wowe ugomba kubimugezaho.Bonne chance

    • Ihangane muvandimwe,

      njye ndumva inama uyu muntu wiyise IGISUBUZO, akugiriye yagufasha cyane ndetse afite ibitekerezo bya kigabo byo gushimirwa, hama nanjye icyo nakongeraho nuko ubundi abagore n’abagabo imana yabaremye kuburyo butandukanye cyane, birasaba rero ngo uzashake uko wamenya bimwe mubyo akunda cyangwa yanga kuko nkuko babivuze haruguru wasanga hari ibyo waba ukora bitamushimisha ariko utazi, cg ugasanga hari nk’ikintu wamubeshye hanyuma akaza kukimenya bikamubabaza agahitamo kukwihorera, gerageza wegere inshuti ze urebe ko wazikuraho amakuru , kdi umuhe urukundo utitaye ko acecetse gutyo, ujye umwandikira SMS zirimo amagambo asana umutima, ushobora no kumwandikira bonjour, warangiza utu ndagukunda, ikindi nkoko babivuze abagore ntibakunda abagabo bicungira utuntu twose twao murugo cg bagenzura utuntu twose urugero ukaza ukamubwira ngo kuki batakoze isuku ushaka uburyo ubivugamo, .. gerageza ugire ibyo umuharira umugirire icyizere umwereke ko rwose iyo udahari aba ahari. ikindi ujye ufata umwanya muganire muri mu rugo niba mufite abana ubiteho bizatuma akubonamo urukundo. sawa geregeza amahirwe

  • Mugabo we,uwo mugore ntagukunda haba namba!ukurikije ukuntu abagore tugira urukundo,kdi tukaba proud of our husbands,uwo yaguciye sebeya kbsa!uzakomeze umukurikiranire hafi wasanga yifitiye igipfubuzi!niyanga uzamureke uze nkwikundire maze twikundanire urudatana!

    • urabeshya nturi umugore wowe nzobere, ahubwo waba uzobereye mu guca abantu intege.Mugire nama ituma yubaka wimuhahamura.

  • Mugabo rero banza ukemure ikibazo cyo gusezerana n,umugore wawe,wasanga ariko gahinda afite.ubu umutunze nki indaya ntabwo rero yakwishima.

  • Yewe, icecekere ntabwo ari wowe wenyine wagowe wa mugabo we, abagore batumereye nabi pe! Njye ndagira inama z’abasore bashaka abagore kwirinda rwose kumanika amaboko ku ibendera ngo barashimisha abagore. Abagore ni indashima, bigize abagenzacyaha gusa, ubundi umumaro wabo ukaba gutesha umutwe abagabo no kwirengagiza efforts zose dukora ngo ingo zacu zigire imibereho myiza.

    Umugore wanjye we, namushatse mukunze ari umukene, akomoka mu muryango ucyennye cyane, nigisha abavandimwe bose mu mashuri, nubakira amazu iwabo nawe ubu ni igishongore cy’umugore muri Kigali kirirwa mu ijipe nakiguriye ariko agasuzuguro agira, numva Imana yantarura vuba nkamubisa kuko iyo nibuka icyuya nabize ngo agere aho ari, uyu munsi akaba amfata nyuma y’umukozi wo mu rugo numva intimba ikomeye mumutima wanjye.

    Muvandimwe rero, ihangane ntabwo ari wowe wenyine, abagore bahawe butamwa baniyongereraho ngenda none baratumaze mwana wa mama.

    • niba warabaye deçu murugo siko twese tumeze. icyo nabonye cyo urugo ni ishuli nkuko umuririmbyi yavuze. kwihangana, kubabarirana, gufashanya no kwizerana bifasha kurwubaka cyane. umuntu ajya gushaka urukundo ari rwose, mwamara kubana mukabona defaux nyinshi kuwo mubana wenda utari witeze bigatuma mubihirwa cyane. Icyo nshaka kuvuga nuko impande zose nta mutagatifu uba urimo twese tugomba guharanira kubaka bitabaye sens unique. sinon murasenya kandi burya nawo si umuti.

      • Burya gusenya harigihe biba umuti, aho kugira ngo umuntu ahore abihiwe ubuziraherezo cg umwe yice uwundi, ibyiza nugutana kuko umuntu akaba wenyine kuko nuwundi washaka ashobora kurusha uwambere ububi. Tugomba kubaho mu buzima buryoshye.

    • Ariko se UMUZIRO, ko umuntu akugisha inama , nawe ukamusonga umwereka ibibi gusa, ubwo umumariye iki ? abagore bose siko ari babi, nk’uko abagabo bose atariko ari babi. ahubwo jya ureba impamvu itumye umuntu ahinduka; –ese ni kamere ye?
      -ese ni abamushuka?
      – ese ni wowe biturutseho?
      Hanyuma ubone gushaka igisubizo cy’ikibazo.
      tugarutse kuri uriya mugabo, niba umugore we atariko yari asanzwe, hari impamvu yamuteye guceceka. ubwo rero uyu mugabo namenye neza impamvu , noneho bayishakire umuti.
      murakoze

    • Abagabo benshi mwirukanka inyuma y’amafranga mukibagirwa urukundo, mukarushyira ku ruhande, ndetse mukarujyana n’ahandi.Kenshi mwibeshya ko amafranga ari yo azubaka ingo zanyu ! Iyo ayo matindi y’amafranga yabonetse, ni bwo mutangira kwirukanka mu dukobwa hirya no hino kuko uba ufite byinshi ubahoonga. Uwo mugore ucyurira ngo ari mu ijipe wamuguriye, buriya na we ntanezerewe. Rahira ko udafite inshoreke ! Niba zihari urumva yakubaha ate ? Mujya mwibeshya ko abagore mwashyize mu bintu byinshi bibahumba amaso ! Na we arakurikira cyane buriya yarakuvumbuye, gusa akanga kwikura ahashyushye, mukabana nabi…. !
      Isuzume hanyuma wisubireho, ugarure urukundo mu rugo urebe ko byose bitazajya mu buryo.

    • Wanyisunze se wangu tugahozanya ko ntazagutenguha! mpamagara kuri 0732433558

    • Ageenza ibihe byaha…. ? Ahubwo wivuyemo nk’inopfu !

    • Muziro niba umugore wawe yarabaye indashima wibyitirira abagore bose. Ubwo wabaye decu ihangane ariko wica abandi intege. Nawe aho kwifuza gupfa washatse icyateye umugore wawe kuba gutyo ukagikemura ko ntekereza ko atariko yahoze? isubireho

  • kubana niko bigenda, cyane cyane mu myaka ya mbere nk’5 habaho deceptions nyinshi kuko ubona kuri mugenzi wawe amakosa utamukekeraga, ugakora ikosa ryo gushaka kumuhindura nkuko ushaka noneho bikarushaho kuba bibi pe! mu rugo ntihazagire ukubeshya nta muntu uhindura undi, kereka we ubwe niwe ushobora guhinduka bimuturutseho ku giti cye, kuko abona ko ibyo uvuga mubyumva kimwe cg ko aribyo bikwiriye. icyo nabonye cyo rero watubwiye uko umugore wawe yahindutse nyuma yo kubana, nyamara nawe ntabwo uri shyashya. ndashaka kuvuga ko utari umwere rwose mu maso y’umugore wawe. turemye uburyo butandukanye ntabwo twumva ibintu byose kimwe. uwo mugore nawe afite kamere itari nziza yo guceceka ariko ikibimutera cyane ndatekereza ko ari uko mubanye. wisuzume, niba utamunegura cyane ibyo akora, niba utamuha kwisanzura mu guhaha ibyo murugo, reka kumufungirana mubyo wowe ushaka reka nawe abe free, aho kumutegeka gukora ibintu byose uko ubyumva, mureke 1-1 abikore uko nawe abyumva. Numvise ko mutabana igihe cyose, nugerageza inama nziza wahawe ukabona byanze, fata distence, nawe ukupe communication, nawe use n’uwivumbuye ntakubone uko bikwiriye, nibwo azamenya valeur yawe, ko agukeneye. bitabaye ibyo ntakigukunda niwo mwanzuro. Bonne chances!

  • Umva mugabo uwo mugore wawe hanze aravuga? Ubona ariwowe gusa acecetseho. Ntago nje gusenya uzamubaze ikibi wamukoreye, niyanga uzamusubize iwabo azabibabwira upfa kutamukubita, muzagende nkabagiye kubasura noneho usabe ijambo ubabwire ko umusize kubera iyo mpamvu yoguceceka, wavuzeko wagerageje kubaza iwabo. Ntago rero ababyeyi be bazishimira kumubona aho bazatitiriza ababwire niba nta burwayi afite .

  • Nk’uko benshi babivuze nanjye ndunga mu ryabo. Umva wa mugabo we hariho abagore bateye gutyo. rwose reba icyo wamukosherejeho utahaye agaciro cyangwa wibwira ko atamenye umusabe imbabazi. Kenshi umugore aceceka kuko aba ashaka nko kubaho aguhaye amahoro ngo uore icyo ashaka. Nzi uwo byabayeho araceceka burundu nyuma menya ko ari uko umugabo we yamucaga inyuma n’abakozi bo mu rugo,n’ubwo yerekaga umugore urukundo ntibimubuze n’ako kageso! Reba rero icyo ujya ukora uzi ngo ntakizi urasanga gihari!

  • Ufite ibibazo ariko ihangane. mushobora kuba mufitanye ibibazo cyangwa atagukunda.nanjye nakundanye n’umukobwa tumarana imyaka ine,nyuma dutandukanywa n’abagabo binshuti zanjye. kandi twari gutegura ubukwe kubera akababaro nahise nshaka undi mukobwa tutakundanye ngirango urukundo ruzaza none nararubuze numva nataha ngiye kuryama cyangwa nkumva ntaguma murugo kuvuga nanjye ndimurugo birangora,gutera akabariro nuguhumiriza kuko no kweguka biba ari intambara.kandi ndabizi ikora neza.mungire inama nanjye kuko ndababaye. gusa amakosa ndayishinja kuko narongoye umukobwa ntakunda mpubutse

  • Muvandi komera,ubusanzwe abagabo mwihagararaho kuba utinyutse kuvuga ibi bintu ukagisha inama ni uko ubabaye kandi warisuzumye ku bwange kuko ufite defaut ntabwo wakabaye ufashe uyu mwanya ngo ugishe inama.
    Kubwange rero urugo ni magirirane icyo umwe yifuza ni nacyo aba agomba kubigirira undi gusa singuciriye urubanza kuko iyi ni isi tubamo si paradizo kandi nta ntungane iyirimo kandi nanone ntazibana zidaterana amahembe pe kuko naho abavandimwe bavukana bari ntihabura urunturuntu.
    Kubw’ibyo rero niba waragoragoje akakunanira ntampamvu yo kumutaho igihe kurikiza inama bakubwiye yo kumusubiza iwabo nkaho mwabasuye ufate ijambo umubasigire urebe ko hari ikizahinduka,nadahinduka azaba afite ikindi yishingikirije kandi niba ari kamere ye ntabwo ubereyeho guheka imisaraba ye kuko ntamuntu utagira defaut ariko kugirango urugo rugende neza kandi rusagambe hari icyo umwe mu barugize yiyima kandi yagikunda cg se akagikunda yacyangaga kugirango ashimishe umukunzi we kandi na communication igende neza mu rugo.
    Umugore ni mutima wurugo kandi ni muhorakeye ese ubwo umuigore wirirwa yabyimbye aryoherwa niki koko ko ari umutindikazi niyo umuntu yaba yagucumuriye bingana iki ntampamvu yo kutamuvugisha ese niyo waba umunyamakose we ni miseke igoroye koko kandi ndagirango ngusabe ukore print umuhe iyi nama wagishije hamwe ninama zose bakugiriye kuko nanone kuguha inama ntazisome we ntacyo bimaze kandi amenyeko isi ari ishuli agomba kujya muyindi miryango akiga ubwenge akubaka kuko muri abagabo bake muhishura ibibari ku mutima abandi bafata ibyemezo bikakaye kandi bikagira ingaruka.
    Natwe turubatse kandi iyo ikibazo kibaye umuntu bucya yifuza ko cyaranduka mumuryango kugirango umutuzo uboneka arakina nibyo atazi mureke
    Ihangane niba mufite abana wemere utone/tenir kubera abana Imana yaguhaye.
    Courage

  • MUVANDIMWE.REKA NUNGE MURYABO NDETSE NGUHE NA EXPERIENCE,UMUGORE WAWE AFITE IBINTU BITAMUSHIMISHIJE CYANGWABITAMUSHIMISHA.REKA MPERE AHO NKWIBARIZA IKIBAZO KIMWE,MUBURIRI WABA UMUSHIMISHA? MBESE AHO NTIWABA WARAMUCIYE INYUMA AKABIMENYA?NANJYE BYAMBA

  • Ibi biragoye muvandimwe ariko burya ikimaze kungaragarira njyewe ni uko ibi bitekerezo abantu batanta cg basaba kuri internet mu by’ukuri biba bituzuye kandi ntibyanuzura igihe cyose abarebwa n’ikibazo (2 of course)umwe wenyine ariwe wabashije kwinigura, so icyo nsaba les internautes n’aba nyir’imbuga, nibashyireho uburyo bwo guhuza abantu either online or physically kugirango habeho equal emotion expressing bityo nubufasha bube bushingiye ku kumva impande zombi.

    • @Peter icyo uvuze ni ukuri pe kuko iyo wunga igufwa uzana ibice bibiri byatandukanye

      • Nongereho nti abantu bagisha inama bari bakwiye kugaragaza kuri uru rubuga ko basoma inama bagirwa kandi bakavuga nicyo bakuyemo kibafashije.

  • yihangane disi bibaho

  • Muri Lycee Notre Dame hateganyijwe ihuriro ry’abashakanye tariki ya 30/06/2013 kuva saa tatu kugeza saa Yine. Insanganya matsiko: usangire akabisi n’agahiye. Nimuramuka muje muri uwo mwiherero; ndemeza ko muzabona akanya ko kuganira, mumaze kuganirizwa nabagenzi banyu babihugukiwemo. Twese ayo mahuriro yaradufashije bituma nibura mushaka akanya ko kuganira kubibazo no kubwizanya ukuri kumibanire yanyu kandi mutagombye gutongana. Erega ntabwo ari wowe wenyine! Ingo ziganira sinyinshi, ariko uko iminsi ishira bigenda bigabanyuka, abana bakabahuza.Ese ko mutarasezerana aho ntiyaba akeka ko abandi bazamugutwara?

  • ndabashimiye cyane kuba mwafashe umwanya wo gusoma inkuru yanjye ndende kandi mukampa n’ibitekerezo byanyu. ndumva hari ibyansubijemo intege, ngiye kubigerageza nzongera mbabwire uko byagenze. Gusa ku baba bakeka ko nanjye ntari miseke igoroye, ndagirango rwose mbamare impungenge ko n’ubwo bigoye ko umuntu yakwivuga nabi ariko rwose sinca inyuma na rimwe kandi sinanabikora ndetse manza ninanirwa n’urugo bizajyana no kongera gushaka gutera akabariro, ikindi ni uko ntamugenera ibyo akwiye guhaha kuko tuba tutari kumwe buri munsi kandi naho naba mugerera nawe arahembwa kandi ahemberwa kuri compte ye ntajya mbikuzaho na rimwe. ntakodesha inzu, amafaranga ye ayakoresha uko ashatse kandi ninjye umugurira imyenda kuko naho namuha amafaranga ngo ayigurire ntakunda, usibye ko ari nanjye uba mu mujyi ahaba imyenda myiza.

    Gusa na none icyo ntabura kuvuga ni uko rimwe na rimwe iyo numvise adashatse kumvugisha ndarakara kandi nkanamubwira ko ndakaye, gusa mbona n’ibyo ntacyo bimuhindura.

    Ku bavuze kuba tutarasezeranye ko nabyo byamutera gutekereza ko n’abandi bamuntwara, sibyo kuko kubana tudasezeranye niwe byaturutseho, namwe muri bakuru murabizi uko bisigaye bigenda muri iki gihe. Yatwise kandi nta bushobozi bwo gukora imihango dufite muri icyo gihe maze niyemeza kutamusiga mu kimwaro wenyine niyemeza kubana nawe ngo mu consoler kandi ni commitment ikomeye cyane numva nakoze kubwo kumukunda numva sinamutererarna ngo ni uko nta bushobozi bwo gukora ubukwe, ndavuga nti kubana neza ntibizanwa no kuba abantu barashyingiwe kandi ibyo twabigiyeho inama cyane ndetse niwe wabishakaga cyane.

    Uyu mugore wanjye namukundaga biri kuri level imeze nka folie ari nanjye uri mieux placé yaba economically na academically, hari ibindi bintu byinshi ntabona uko mvuga hano pour garder l’anonimat ariko mbaye berf ndababwiza ukuri niba atantankunda akoze gusa semblent yo kujya ansubiza ibyo mubajije à temps kandi n’umutima mwiza byantera kwihanganira kumugumana nk’umugore wanjye kuko nibura byatuma ntekereza ko ntari njyenyine nk’uko nahoze ntarashaka. mwa basomyi mwe agahinda niko kenda kuzansandaza umutima, ubu maze 15 jours ntararya ibiryo nijoro ngo birenge umuhogo.

    • Icyo nagusaba ni ukureba abantu b’Imana ukabanza ukavugana nabo wenyine ukababwira ibibazo byawe bakakugira inama. Uzihangane ukurikize inama bakugira maze buhoro buhoro abo bantu b’Imana batangire bagende iwawe babe inshuti y’urugo kugeza ubwo umugore wawe azemera kuvugana nabo bakamugira inama. Imibanire yanyu yatangiye nabi nuko ahari utabibona , habayeho hutihuti yo kubana bidaciye mu mucyo . Wari uzi ko iyo umukobwa atewe inda icyo wamusaba cyose ngo mubane ave muri icyo kimwaro agikora? Uramutse umubwiye uti dutegure ubukwe dushyingirwe mu maso y’Imana n’abantu wabona ko abikunze. Ariko ibi bizaze ari uko wamaze wowe ubwawe kuganira n’abantu b’Imana , kuko buriya ngo zitukwamo nkuru, ntugomba gucika intage rwana intambara ya kigabo atembe ajya mu nda kandi ntukamugaragarize umubabaro cyane, ntibimufasha ahubwo bimusubiza inyuma cyane. Courage , Imana ikugende imbere.

    • Wamuretse ariko urinda kwibabariza umutima kuki?ubwo wanamutwaye atwite wasanga yaragusanze kugirango adaseba,ataragukundaga!Cunga maisha yako jamani

    • Courage jama, reba uko mwajyana muri iriya gahunda y’abashatse le 30 aho bavuze haruguru, ndahamyako bizagufasha. Nkuko yabivuze, ziriya reunions zirafasha pe! Abantu benshi bagira ibibazo mungo, bakibaza ko aribo bagowe cyane, ariko iyo uhageze hari ubwo usanga mwebwe ntacyo mwavuga bikabatera kubyutsa urukundo no kwihanganirana mugashaka ibisubizo by,ibibazo muhura nabyo aho kugirango bibatandukanye. Ikindi kubasenga bibafasha gutsinda kamere mbi doreko na madame wawe ariyo imutera gukora ibyo. Courage!

  • vraiment birababaje gusa ndagirango nanjye nunze mury’abambanjirije nkubwire ngo ihangane urugo ni ishuri nk’ayandi usenge IMANA izakumva cyane ko ntacyo wishinja kandi ibya phone ntubihe agaciro cyane uge umuvugisha [umuganiriza]muri kumwe urebe uko agusubiza murebana uzamenya niba ari agasuzuguro cg ikindi.COURAGE

  • Isangire inzobere ntiwumva ko yabuze uwo aha urukundo uwo mugore wawe ntakubabaze ihangane nukunda undi azagaruka yiruka kukwitaho mureke azicuza .

  • hari amakosa ufite wamukoreye nko kumuca inyuma ukamuhakanira kdi abizi neza ukabyirengagiza ubizi bityo abona ko umubeshya urukundo.yahisemo rero guterera iyo kuko nta kundi yabigenza.kurira kwe iyo muvugana ni ikiniga aba afite wamuteye gishobora kuba kitarimo nurukundo.gerageza umwemerere ikosa wamukoreye kdi umubwire ko ugiye kwisubiraho nawe ntiyanze guseka nkabandi kdi uve mu byo kuigira umwere uhisha amakosa yawe ukamugerekaho ibyo akoreshwa nagahinda wamuteje ngo nibyo wise amakosa!ubonaa iyo uvuga uti mungire inama nahemukiye umugore wanjye none ntakimvugisha!bagabo mutava kwizima nubundi muzasenya!!

  • pore sana

  • gusa izi nama zabantu amagana bafite imyumvire itandukanye ndetse nimico itandukanye ari abahuye za za deceptions zitandukanye cg ibibazo bitandukanye mu mibanire yabo nabo bashakanye sinzi niba hari icyo mwakuramo kibafasha keretse niba ari ukugira ngo abantu bavuge. Naho iyo uhuye nuwo mubana mugomba kumenya ko ibibazo byaanyu mubikemura ukwanyu kuko personality zanyu ziba zidahuye nizabandi. ukwiriye kwegera psychologist cg umujyana uhugukiwe nibyimibanire yabantu akamenya abo muribo akamenya nubufasha yabaha bujyanye namwe. Hano uzasoma ibitekerezo bitandukanye ufate ibihuje nirari ryawe cg uwo mufite imyumvire imwe ngo wabonye inama usange bibaye bibi kurushaho. yari inama kubantu bashaka inama aha ko mukwiye gushishoza. thx

  • ABAGABO HARI IGIHE TUBESHYANA!UTI MUTARABANA YAKUNDAGA KUKUVUGISHA UMUTERA INDA MUHITA MUBANA MUDASEZERANYE,URUMVA NTA KIBAZO KILIMO KDI KONUMVA MUSOBANUTSE?NIKOSE MWARI MWARABIPANZE?UMUNTU WAGUKURIYE IKARISO WANANIWE UTE KUMUMANAGINGA?ISUZUME

  • ikibazo uwomugabo afite siwewenyine hari umugaboduturanye bahuje arikowe yarabyakiye dore uko yabigenje yatumiye abantubakuze doreko umugorewe ntababyeyi afi umugabo yabatekerereje uko abanye numugorewe bazakumugira inama bagirabati umugore ni umuntu woroshe kd abagabo bakunda icyubahiro babajije umugorebati uwabajyanamumurenge mukabanabyemewe namategeko?umugore nawe ati nubundi abaturanyibavugakondindaya bagiyemumurenge umugore aratuza asabana nabandi ubu urugo ruratujepe bikore maze wirebere ngomuragira amahoro

  • “Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi”-Uyu mugabo afite ikibazo kimuremereye cyane,ariko siwe gusa…! Niyihangane rero! N’abagore kdi nibige kubana neza badashyizemo ibyo bakangisha abagabo babo bisa no kubahima,kuko ngo” Ukandagira agahungu,ntahonyora” kdi ngo”n’i Nyagasambu rirarema”! NIMWIRAGIZE IMANA RERO,YO MUGENGA WA BYOSE..!

  • Peut-être pensez-vous que du moment que vous subviendrez aux besoins matériels de votre femme, cela suffira à lui prouver votre amour. Mais si vous êtes avare de témoignages d’affection, que ressentira-t-elle vraiment? Vous en aurez une idée en lisant ce qu’a écrit une femme mariée: “Mon problème, c’est que j’ai terriblement envie (…) d’un mot gentil, d’un compliment, de sentir son bras autour de ma taille quand je fais la cuisine, de pouvoir m’asseoir sur ses genoux. J’échangerais volontiers tout ce que je possède contre une étreinte affectueuse.”
    14 Oui, les femmes ont besoin que leurs maris leur montrent leur amour. Alors elles s’épanouissent, elles sont heureuses et souvent même elles deviennent plus séduisantes. Elles ont été créées avec ce besoin d’amour et c’est pour cela que Dieu demande aux maris d’aimer leurs femmes. C’est le non-respect de cette règle qui est la cause majeure des unions malheureuses aujourd’hui. Comment cela?
    15 Une épouse affamée de tendresse et d’affection se sent délaissée par son mari et finit par douter de son charme. Elle peut même en arriver à concevoir une certaine rancœur pour son mari et à désirer inconsciemment lui rendre la pareille.

  • Peut-être pensez-vous que du moment que vous subviendrez aux besoins matériels de votre femme, cela suffira à lui prouver votre amour. Mais si vous êtes avare de témoignages d’affection, que ressentira-t-elle vraiment? Vous en aurez une idée en lisant ce qu’a écrit une femme mariée: “Mon problème, c’est que j’ai terriblement envie (…) d’un mot gentil, d’un compliment, de sentir son bras autour de ma taille quand je fais la cuisine, de pouvoir m’asseoir sur ses genoux. J’échangerais volontiers tout ce que je possède contre une étreinte affectueuse.”
    14 Oui, les femmes ont besoin que leurs maris leur montrent leur amour. Alors elles s’épanouissent, elles sont heureuses et souvent même elles deviennent plus séduisantes. Elles ont été créées avec ce besoin d’amour et c’est pour cela que Dieu demande aux maris d’aimer leurs femmes. C’est le non-respect de cette règle qui est la cause majeure des unions malheureuses aujourd’hui. Comment cela?
    15 Une épouse affamée de tendresse et d’affection se sent délaissée par son mari et finit par douter de son charme. Elle peut même en arriver à concevoir une certaine rancœur pour son mari et à désirer inconsciemment lui rendre la pareille.

  • Reka nkwihere umuti uruta iyindi nje mbonye ntako utamugize pee wamusabye nuko musezerana arabyanga, buriya abantu imiti bayishakira mubintu biryohereye gusa wowe aka conge yiminsi nki tanu ujye iwawe maze ushake umukobwa umeze nkinzobere umubwire ikibazo ufite maze umugurire ama unite ya tigo ujye umubipa ubona uwo mugore wawe yariye karungu akubyinirire museke nurangiza umubwire uti cherie uyu mukobwa turakorana ntugire ikibazo! ninjoro umubwire akoherereze ka sms akubwire ngo uramuke shuti nziza,mbese wiranje akuvugishe kenshi uzahita umenya umugore wawe niba agutiye urukundo azakubuza cyane icyo upanga nuwo muntu uzamubwire uti ntacyo bisanzwe nubona bikomeje kumurakaza uzamusohore mujye ahantu uterephone wa mukobwa uti unva wandaya we ndi marrie rwose mfite umugore ntukabone mvugana nawe ngo ugire ngo sinubatse ubishyire au parleur. nubona ntacyo abivuzeho nukuri uzamenye ko umugorere wawe atagukunda ntuzongere nokutugora utubaza uko wabigenza. mubuzima ntamugore ukunda kubangikanywa trust. sawe yee

  • Iyo ni Kamere ye mwihorere apfa kuba agukorera ibijyanye n’inshingano z’umugore.
    kandi niba utanyurwa na we ukwiriye kumwandikira na we akazajya agusubiza mu nyandiko, ntukanamare amafaranga umuhamagara dore ko aba adashaka kuvuga menshi , hindura uburyo ujye ukoresha Messages, kandi nawe niba wakundaga kuvuga menshi uyagabanye.

  • Jye ndabona waba uretse gusezerana nawe kuko mushobora kumara gusezerana agakomeza izo ngeso ze noneho akanakabya kuko aba avuga ko yamaze kwizera urugo bityo ukabura uko umwigobotora. Komeza umugerageze umuhate urukundo, umubaze n’impamvu ubona atagukunda kandi niba ufite ingeso mbi uzirinde, umucire bugufi. Nyuma yo kumugerageza uzafate umwanzuro utandukane nawe kuko nta cyaha uzaba ukoze kuko nta sezerano mufitanye imbere y’Imana n’ubuyobozi.

  • Ihangane umusengere wenda afite amashitani amubuza kuvugaaa ! Egera Imana.

  • uuu.Merci beaucoup.Beaucoup d’hommes ratent l’essentiel et multiplient des efforts inutiles.Merci de nous le faire savoir.

    • ko munyongera igitekerezo koko

  • Umva wamugabo we urababaye kandi ihangane uri gukinisha iki kibazo wese Imana imubabarire kuko niba hari ikintu kibabaza mubuzima ni ukutajya inama nuwo mwashakanye kandi ni urugo rutaganira ngewe maze 19ans nubatse ariko echec yambere nagize mubuzima ni iyo gushaka umugabo mubi wumugome wikunda ubabaza umuntu yabigambiriye usuzugura udashira mugaciro mbese niba hari ikiryana nicyongicyo urugo rubi ni ikintu kibabaza mubuzima so ngewe nagira uyu mugabo inama yo kumenya niba umugore we abandi abishimira abasekera aho cyaba ari ikibazo cyagasuzuguro nurukundo ruke amufitiye kuko ntibyaba byumvikana namba aho nanamubwirako nta garuriro pe si ukumuca intege ikindi niba ariko hanze ameze namwegereze abaganga kuko kujunjama cg guceceka ni indwara itari iyo gukinisha kuko kera byazamuviramo gusara aho namugira inama yo kwegera aba psychologue bakamuganiriza kuko babyigiye nabyo byagira icyo bitanga ikindi namugiraho inama uyu mugabo natange adresse ye email abafite ibitekerezo dukuze dufite uburambe mubuzima bubi tumugire inama zirambuye tumuhe experiance dufite ndetse tunamuvugutire umuti nibibangombwa kuko ntampamvu yo kubabazwa numuntu mwahuye mukuze nimwe kandi uwo mugore si igihaha cyawe ngo nimutandukana guhumeka bizakunanira murakoze.

  • Muvandimwe,

    NKurikijr uko ubivuga, ikigaragara nu uko mugitangire,uyu muntu ntacyo wamunengaga.

    Ikigaragara ni uko yahindutse nyuma y’igihe mubanye.Reka dushakire ikibazo ku mpande zombie:
    Ku ruhande rw’umugore, yenda tuvuge se icyo yashakaga ari umugabo akaba yaramubonye, ko ibyo yagaragazaga byari amareshyamugeni none akaba yarashyikiriye akaba yitwara uko yishakiye? Ibyo ntabwo ari byo kuko: ntabwo ari umugore full kuko mutarasezerana.

    Ku ruhande rw’umugabo:

    1)Ese kuba mutarasezerana haba harabuze iki? Ese ibi byo ntibyaba byanamuca intege kubera ko akibona nk’umuntu ukiri mu igeragezwa?
    2) Kuba mutarasezeranye, kuba mutabana ibyo byose ni ibicantege,aha biragaragara ko umudamu wawe yabuze “affection “yawe kandi irakenewe, gerageza uko bishobotse uyimuhe kuko ni kimwe mu bintu byubaka umugore,
    3) Reba ko nta kintu (ingeso mbi: ubusinzi bukabije, uburara, uburaya, ubu “escroc” yaba yaragutahuyeho nyuma y’uko mubanye. Ashobora kuba yaragerajeje kubikubuza bikanga, ushobora kuba utazi ko abizi, nawe akaba yarabimenye akakwihorera. Ibi nabyo bishobora gutuma akuzinukwa.Niba hari icyo umutima wawe ugushinja, uzamwegere umubwize ukuri bice iyo byagaciye, umwumvishe ko ari ibintu uzikosora kandi umusabe inkunga ye mu guhindura iyo mwitwarire nawe kandi uhinduke koko. Abagore bikundira abagabo babo azahinduka umubona pe!
    3) Mu kanya ugira no mu bushobozi bwawe, gerageza umusohokane, umwereke bagenzi bawe b’inkoramutima kandi umwereke ko umwishimiye. Hanze aha naho ntihoroshye, buriya rimwe bakubona uri kumwe na Alice iwe cg mu kabari,ejo bundi ukaba uri na Aline, ejo bundi n’undi ubwo se biramutse ari ko bimeze urumva uyu mwana w’abandi yabigenza ate? Ashobora kuba yarabikuganirijeho kenshi ukajya umutera utwatsi uragira ngo abigenze ate koko? Yararuciye ararumira, amera nk’uwakuzinutswe.

    Icyo nemera cyo ni uko mugifite amahirwe yo kuganira no gucyemura ikibazo binyuze mu buryo navuze haruguru.

    Mbifurije hutsinda

Comments are closed.

en_USEnglish