Umugore wanjye ngo baramuzinze
Nashatse umugore umyaka ine irashize tutarabyara none yambwiye ko bamuzinze ibyo bibaho mwokabyara mwe munsobanurire.
Twagiye kwa muganga hose batubwira ko turi bazima ntako tutagize.
Mugire inama nk’uko mujya muzigira abandi kuko nkunda gusoma iki kinyamakuru cyane amazina yanjye ni Karibwami.
Murakoze
0 Comment
Bibaho nshuti, inama nakugira ni mujye mu masengesho, mwiyirize ubusa mwicuze ibyaha byanyu mubibwire Imana izabumva niba hari n’ibyo babaroze izabihindura 0 maze mubone urubyaro. Hari abantu benshi cyane nzi bigendekera bityo ariko basenga bashyizeho umwete bakabona urubyaro. Maze na Sara wo muri bible yamubonye ashaje nkaswe mwebwe. Byose ni ugusenga.
Mujye mumasengesho murabohoka mubyare ibyo satani nabakozi be bakora bineshwa nogusenga gusa
nimunyandikire kuri E-mail [email protected] mbarangire umuntu uzamuvura kabisa mukabyara vuba. kuko bibaho gusa mu gushaka umuvuzi umuntu aritonda kuko hari abavuzi hakaba n’abarozi!
Karibwami,Umugabo yahuye n’ umupfumu aramubaza ati ese nzapfa ryari? umupfumu aramusubiza ati indogobe ugenderaho nisitara inshuro cumi ku bwa cumi na rimwe iragutura hasi, umugabo aragenda uko ifarasi isitaye akabara ageze ku bwa cyenda arururuka agenda n’ ibirenge. none rero kuzinga umuntu njye ntago mbyemera, kereka hari icyamubayeho noneho akavanamo matrice bigatuma adashobora kubyara, ikindi hari abadamu baba badafite icyo bita womb bivuze ko aba adashobora gusama kuko umwana nta hantu aba yajya. njye inama nakugira ni ukujya kwa muganga bakamupima ibisubizo bazabaha muzabiganire neza. njye nibaza ko kuzinga ari installation of fear cyangwa se gutera ubwoba, uzarebe iyo mu rugo banditseho ngo hari imbwa iryana umuntu wese arahatinya, none rero ivanemo ubwoba ugende ujye kwa muganga bazakuvura kandi uzakira.
Wihutiye kuvuga, bakubwiye ko Kwa muganga babapimye bagasanga ni inzembe (gutyaara nk’u rwembe) bombi. So nta kibazo cy’ubuzima gihari.
Ihngane itangira ahishakiye ariko kandi njya numva ko ngo hariho igihe bombi baba bakomeye ariko umutwe w’intanga ngabo ntizibashe kwinjira muntanga ngore bigatuma umuntu adasama none rero musenge Imana niyo itanga abana.
ibyo bintu bibaho; ariko kubw’imbaraga z’Imana birakira muzashake umukozi w’Imana abafashe gusenga Imana yonyine niyo ibasha kunesha imbaraga z’umwijima.
Karim ntiwasomye neza yakubwiye kwa muganga bagiyeyo rero burya abanyarwanda baravuga ngo utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi nshuti yange se urumva haruko atagerageje impamvu ubihakana nuko bitarakubaho. Kuzingwa bibaho uko Imana ikora na satani arakora ariko we yaratsinzwe nimupfukame kandi musenge mutisengesheje ntacyo Imana idakuraho ntanicyo itavura na Sida na Cancer Imana yacu irabivura nkanswe ibyo byoroshye ibyo bamukoze byose birashya nimusenga kandi muzahabwa umwana w’umugisha uvuye mu mbaraga zamasengesho atari mu bapfumu babeshya
Karimbwami,narimaze igihe ntatanga igitekerezo.Ubu inama nkubwira uyukurikize uko imeze:Ubwo mwagiye kwa muganga mugasanga muri bazima, nimwiturize, umugore yibagirwe ibyo byo gusama, nawe ubyikure mu mutwe, mujye mukora umurimo w’abashakanye ntawe ufite gahunda iziz n’izi, cga ngo umugore yirirwe abara, ngo ngeze mu gihe, ngwino mugabo.Ukure inkeke ku mugore, kubona yarakubwiye ko bamuzinze ni uko bishoboka ko wamuhozaga ku nkeke.Ikindi, imyaka ine ,si myishi, mwihangane rero,mukurikize uko mbambwiye, mwishyire rwose mumutuzo, mukundane,mwikuremo ibyo ko dushaka umwana,…nimufata umwaka,mutaragira icyo mubona, muzanyite umubeshyi.Kereka rero niba umugore yaba hari ibindi agukinga dore ko muri iki gihe hari byinshi,,,….Komera rero muvandimwe.
Ndagushimiye Olivier ku nama utanze! Bavandimwe mureke kwiganyira Imana niyo itanga byose.Kuba muvuga ko kubyara byananiranye bitewe nuko umugore bamuzinze niba mufite ibimenyetso bihagije bibyemeza,mufite amahirwe kuko mwahishuriwe imikorere y’umwanzi satani,mubonereho akanya ko kumenya imikorere y’Uwiteka imana ishobora byose, maze musenge amasengesho ya Delivrance(kubohorwa),Imana ibavane kugitugu n’ingoyi satani yabashyizeho.Ibyo muzabikore kugira ngo mutazavaho mucumura.Mwibuke isezerano ry’abashakanye rivuga ngo”Tubyara tubyara tuzakomeza gufashanya…..”……….. mukomeze mubyumve kimwe mube abizerwa bizerana,mwirinde izindi nama zitari iza Bibiliya ejo mutazajyaho umugayo wo kunanirwa kwihangana.Ese mwibaza ko mutamaze igihe kinini kuburyo mwarambirwa gutegereza no kwihanganishanya,kugira ngo bitabatwara umwanya munini wo kubitekerezaho. Abarambiwe bose bagiyeho umugayo kandi iserano ry’Imana idahemuka ryarasohoye. Reba uwitwa SARA warambiwe maze washyingiye Abrahamu umugaraguwe witwa Hagare babyarana umwana , bukeye Imana idahemuka yasohoje ibyo yasezeranije SARA arabyara (soma Bibiliya Intangiriro 16,1-16). Kubera agasuzuguro ka Hagari, Sara yakoze irindi kosa asaba ko Hagari asendwa,ariko Imana yihutira gusoza ibyo yavuze yahaye Sara umwana nkuko yamusezeranyije (soma Bibiliya Intangiriro 21,1-21).Niko byagendekeye Rasheri wanze kwihanga ngo ategereze ubushake bw’Imana, yategetse Yakobo kubyarana n’umujakazi we (soma Bibiliya Intangiriro 30,1-24).Nshuti bavandimwe, mwihangane nka Hanna nyina wa Samweli (soma Bibiliya 1Samweli 1,9-20).Mwihangane mutazajyaho umugayo wo kunanrwa kwihanganira isezerano ry’Uwiteka Imana yabahuje izi icyo ibazigamiye.
nijye karibwami ugarutse mwese mbashimiye inama zanyu mwangiriye muzajye mukomeza gufasha nabandi nkuko mubikora mubinyujije kururu rubuga umuseke gusa mukomeze kunsengera kuko umugore amaze kumbwirako aho yari yagiye gusengera umukozi w’Imana yamubwiyeko bamutwaye umwambaro w’imbere (ikariso) maze awuvugiraho amagambo yo kumubuza kuzasama ariko ngo uwo mukozi w’Imana anamubwira ngo yihangane ibishizeho iherezo ubu ndikwitegura kujyakumusura kuko nkora akazi kadatuma nkora ntaha buri munsi . Mwarakoze
Muraho. Bavandimwe mufite iki kibazo, kirababaza cyane, mwihangane. Nakibayemo imyaka 10. Ibi ni imitego shitani abatega ngo abavutse imigisha iri imbere. Muramenye ntihagire ubashora iy’abapfumu barimo n’abasigaye bishushanya bavuga ko ari abahanuzi b’Imana bariyinitse mu myuka mibi ihumanya roho. Mukomere ku Mana Ny’ir’isi n’ijuru ntacyo itazabakorera kandi itanga ibiramba. Niba kwa Muganga nta kibazo babona ubwo ntacyo nyine, musenge. Sinzi ariko muganga mwarebye nibibashobokera murebe docteur witwa BYAKANDONDERA ukurera Faycal, nawe nababwira ko nta kibazo, mutuze muhange Imana rurema. ubu Imana yarampojeje.namwe isaha yayo nigera izabaha kubyara.
urakoze muvandimwe Cyizere kurizo nama umpaye nijye karibwami ubashimira amafaranga ya mbere yo barayandiye bampera umugore umuti ntibyakunda ariko nyuma nibwo nabonye undi wahuye nikibazo nkicyo mfite ambwirako we yatanze ibihumbi ijana bashika umuntu wari waramuzingiye umugore nyuma azagutwita ariko ngo ayishura mubyiciro yambwiyeko yamuhaye n;umuti wo kumurindira urugo ubu narindimo kuyashaka ngo tuzajyaneyo none ndabiretse ngiye gusenga Imana yonyine niyo izampa umwana. Murakoze
Umva nshuti yanjye, baragushuka egera rurema, arusha ingufu bose,kuko umupfumu harubwo bicamo pe rimwe na rimwe ariko numuvumo kandi usenganye umwete Imana irakora pe!ndumuhamya wabyo
Comments are closed.