Digiqole ad

Umugore wanjye ngo ajya mu bapfumu

 Umugore wanjye ngo ajya mu bapfumu

Muraho neza

Ntabwo kenshi nkunda gutanga ibitekerezo k’Umuseke kubera akazi nkora ariko nsoma kenshi ibibazo bimwe na bimwe abantu bandika bagisha inama. Nkabona hari abantu babafasha bakabagira inama nzima umuntu yakurikiza. Ni muri urwo rwego nanjye nanditse ngira ngo ngishe inama ku kibazo maze imyaka ine numva mu rugo iwanjye ariko nkaba narabuze uburyo bwo kugikemura mu mahoro.

Maze imyaka 15 muri marriage n’umugore wanjye, dufite abana bane, mu rugo ntacyo tubaye ubuzima sinavuga ko butugoye. Dutuye i Kigali twembi dufite ibyo dukora bituma tubona ibidutunga. Muri rusange umuryango wanjye navuga ngo ntacyo ubaye ntacyo ubuze, ndabishimira Allah.

Kuva nko mu myaka itanu ishize ariko natangiye kumva amagambo ambwira ko umugore wanjye ajya mu bapfumu. Ndibuka bwa mbere umuntu wabimbwiye yari umukozi wo mu rugo iwanjye, icyo nakoze ni uguhita mwirukana kuko numvaga amagambo ye atanyubakira urugo ahubwo ansenyera.

Nyuma ye nabibwiwe n’abandi bantu barenze batanu, bakambwira ko ajya mu burasirazuba mu dice twa Ngoma na Kirehe mu bapfumu. Hari n’abambwiye ko ajya muri Tanzania gusa byo nabiburiye gihamya kuko za Kirehe na Ngoma ho koko ajyayo kuko akorera kenshi kuri terrain, ariko sindabona muri Passport ye ko yambutse umupaka wa Tanzania, kereka niba hari ahandi banyura.

Byakomeje kumbangamira cyane kubyumva, nkagerageza gusaka ibimenyetso by’uko abijyamo nkabibura, bakambwira ko yandoze ariko nkigenzura nkumva simbona icyo yandoze. Uko iminsi igenda ishira no kubyumva hirya no hino byagiye bituma nsa n’umwishisha nanjye, nkagira ibitekerezo bya hato na hato n’ibisa n’ibimenyetso binyereka ibyo bambwira ko aribyo nkabibona ariko nkabura ibintu bigaragara bifatika koko.

Naje gufata umwanzuro nka nyuma y’imyaka itatu ndamwicaza, ndamubaza nti ese ujya wumva abantu bavuga ko njyewe nakuroze? Arambwira ati Oya. Nti ntanibyo se ujya wumva bavuga by’amarozi kuri iyi Famille yacu. Anyemerera ko yigeze kubyumvaho kera ariko atabihaye agaciro. Twagiranye ikiganiro kirekire mubwira byose numva bikampungabanya nyuma nawe arafunguka ambwira ko ibyo bamuvugaho nawe bimugeraho ambwira ko rwose ari ukubeshya ko nako ari njye muhamya wa mbere kuko nakabaye mbona ko narozwe.

Umupira wasubiye mu kibuga cyanjye, abandi bagabo bakambwira bati wowe wararozwe dore ntugishoboye kwifatira icyemezo, ntukicara mu bandi, bagutwaye ubwenge ntubona amabi y’umugore wawe, ntacyo wavuga mu rugo rwawe umugore ahari n’ibindi byinshi ariko njye nareba nkabona simbibona. Bigatuma mvuga nti yenda koko ni ubwo buryo bandozemo bwo kutabibona.

Nafashe icyemezo cyo gukubita ibipfukamiro hasi nkambaza ‪Allah subhana wa ta’ala (Ushobora byose) ngo anyereke ikibazo cyanjye n’igisubizo cyacyo hashira iminsi myinshi ntegereje nsenga cyane, sinagira igisubizo mbona.

Amajwi akomeza kuba abiri mu mutima wanjye, rimwe riti uri ikiroge irindi riti ntiwarozwe ni amagambo y’abantu.

Nageze aho ntekereza ko nanjye najya mu bapfumu kubaza koko, gusa nabitekereza ngacika intege kuko nemera Imana imwe gusa ko ariyo ishobora ibibazo byananiye abana b’abantu yiremeye. Ngatinya ngahama hamwe nkakomeza kurwana n’ayo majwi abiri.

Ntabwo mu rugo mu buzima busanzwe iki kibazo kigize ingaruka ku bana cyangwa mu mibereho yacu y’ibyo umubiri ukenera nk’amafunguro n’amahoro. Gusa iki kibazo cyatumye roho yanjye n’iy’umugore wanjye zishishanya, mureba mu maso nawe yandeba nkabona simuheza hose kuko hari igice cy’umutima wanjye kimbwira ko hari ibyo atamfunguriye, nawe yandeba nkabona arambonamo agahinda n’umwijima mu mutima. Ariko kuko ntaho twahera intonganya zo kubazanya impamvu yo kuba imitima yacu isobetse byinshi tugaseka tugakomeza.

Ni ikibazo numva kinkomereye kandi ntaganira n’inshuti kuko nyinshi zimbwira zinca intege ko narozwe ahubwo nkwiye kujya gushaka uwo bita umuvuzi.

Ubu iyo bavuze amarozi mu miryango numva ari topic indeba cyane ndetse nkagerageza kuyikoraho research nitonze ngo numva uko ahandi bimeze nkumva ngo bibaho ariko ubukana bigira simbubone iwanjye. Bikanshobera.

Ntabwo ndi kubona intambwe natera mu gukemura iki kibazo, twembi abo kireba twakiganiriyeho bihagije tubura umwanzuro, simbona ko najya mu bapfumu kubibazayo kuko mba numva ntemera ibyabo, igisubizo cya Allah nacyo ntabwo musezerana igihe kizazira, yenda yakinyuza mu bantu, ntabwo mu by’ukuri ndi kubona inzira ikwiye.

Nandikiye Umuseke ngo bazacisheho iki kibazo cyanjye byanze bikunze nizeye kuzabonamo inama nziza zamfasha muri ubu buzima bwijimye ariko butagaragaza ikibazo ndimo. Bishobotse nanjye e mail yanjye ntimwayandikaho.

Murakoze.

38 Comments

  • IHANGANE BIBAHO

    • a s w w muvandi inama nakugira nuko wasali cn mara icyumweru ufunze una sali tahadjudi usabe imana iguhe igisubzo cyibibzo byawe Allah yarohereze umuryango wwe?

      • Nshuti , hama hamwe mukomeze mwubake urugo rwanyu ibyamarozi ubyivanemo. NIBA KOKO wararozwe ukaba utarwara , umaze imyaka 15 ushatse tuvuge ko wenda washatse ufite 30 , ubu ufite imyaka 45 , dukurikije esperance de vie y’umunyafurika ubu igihe usigaje kwisi ninyongezo . NONE URASHAKA KWITESHA AMAHORO NOKWISENYERA URUGO NGO WARAROZWE , ESE KO UTAPFUYE ? Tuza sha ujye muri pansiyo neza naho ibyo kwishiramo ngo wararozwe ubyikuremo nuwo mugore wawe ubimukuremo , mureke kwishishanya maze mwerekeze izabukuru neza . Ariko uzi gusaza wanduranyije kweli ngo warozwe numugore wawe?

    • nge uko mbyumva wareka kumva amabwire kdi ukumva ko Imana iri hejuru ya byose;kandi niba ntacyahindutse mu muryango wawe ayo marozi ateza amahoro hari aho uyazi.kubana ni ukwizerana icaza umugore wawe umubwire byose umubaze icyo azagusubiza uzemere icyo.mukemure ibibazo mureke gucecekana urwikekwe mu mitima

  • Icyo mbona ni uko ubanye n’umugore wawe neza ahubwo abo bakubwira ko waronzwe bagufitiye ishyari. Nukomeza kubumva uzasenya bakwivuge hejuru.
    Nta nshuti ufite ahubwo ufite abanzi b’abanyeshyari

  • Jya wizera umugore wawe wa nzanga we…
    ubwo se urumva utinyuramo wumva ibigambo,ahubwo se ubwo niba umugore wawe ajya mubapfumu urumva wabiyoberwa usibye gukunda karabaye yabantu
    ahubwo niba anabikora ukaba ujyicyeka utabizi neza no kukugurisha azakugurisha

  • rekana n’abashaka kugusenyera ubwo nuko babona mwikundanira bakagira ishyari; wowe uubwawe wabuze ibimenyetso ikindi ushaka niki ubundi abagabo iyo babona undi mugabo acisha bugufi akumvikana n’umugore we buri kimwe cyose baratangira ngo yararozwe ndakwinginze ntuzajye mubapfumu batera ubukene bakagusahura utwawe ese nkubaze ikizakubwira ko ajyayo ni ukubona akoresha amafr y’umurengera ntakigaragara yazanye murugo aho uzamenye ko ajya mubapfumu naho kujya tanzania byo ntayinzi nzira ni passeport niba utarabonye cash ko yambutse utabizi ntabyabayeho ikundire umugore kadi mwongere muganire umusabe n’imbabazi ko wakomeje kumukekera ubusa. UZAGARUKE KURI URU RUBUGA UDUHE UBUHAMYA KO BYAKEMUTSE

    • Ariko mwaretse kubeshya uyu muziranenge w’umugabo? Ubwo se abantu bapfa iki n’umugore we k’uburyo bamubeshyera ngo ajya mu bapfumu atabajyamo? Shishoza senga Imana ibikwiyerekere kuko utemera iby’abantu. Ndagirango nk’ubwire nk’umwana w’Imana isumba byose, umugore wawe araraguza cyane ahubwo witonde, Bibilia iravuga ngo’ n’ubura ubwenge nzaguta’. Nutitonda rero urapfuye nyabusa!!

  • Yego wenda nti warozwe,ariko niyo warogwa ntiwabimenya kuko abagore turi babi aragucurika ntubone na kimwe.

    Twe turamufite umugorewe yamaze abantu,impinja,abasore,abakuze ntawutamuzi ariko umugabo avuga ko umugore we bamwanga.

    Muvandimwe imana izagufashe komeza uyibaze izakwereka icyo gukora ariko hagati aho tuza umukunde kuko niyo byababyo gutanaabana bakaba imfubyi biragoye,njye nabyihorera niba ajyayo biramureba niba waranarozwe ubutica nawe beraho ikibi nukukwica.

  • KUKI UTIZERA UKURI KUMUGORE WAWE ?

  • ayo namatiku ubwo hari umuntu ubyihishe inyuma wabitumye uwo mukozi wirukanye wagize neza uzabiyame kumugaragaro uti niba yarandoze yaramaze .

  • UZISHINGA IBYO ABANTU BAKUBWIRA UZATA UMUTWE NONESE YAKUROZE IKI? UBONA HARIMPINDUKA USIBYE KUMVA AMABWIRE YARUBANDA?

  • Reka nkubwire ibintu bibiri gusa . Nubikora bizagufasha:

    1. Reka gukomeza gukururana n’abagabo bashinzwe kugenzura umugore wawe no kukubwira rapport z’ibyo babonye. Ibyo bakubwiye birahagije igisigaye ni wowe. Please itaze ujye kure yabo nubwo ari incuti zawe, jye mbona barengera bakinjira mu buzima bwawe bwite.

    2. Kurikirana intambwe z’umugore wawe. Nibiba ngombwa uzatege imodoka umukurikire aho aba yagiye muri mission atabizi cg ukoreshe uburyo bushoboka bwose nk’umugabo. Nibiba ngomwa uza depenses, utange igihe cyawe. ukurikirane intambwe ku ntambwe UBWAWE NTA WUNDI uzamenya ukuri kwabyo

  • Dore bimwe mu bimenyetso biranga umugore uraguza:

    1. Ahora arwanya ibitekerezo by’umugabo kuko baba baramwijeje ko umugabo we bamucuritse, iyo umugabo acisha make yanga gutera amahane akemera ibyifuzo by’umugore ubwo ni OK, Uzacunge uburyo aha agaciro ibitekerezo byawe( Niba ahora abirwanya, mu biganiraho, etc
    2. Ahorana gahunda n’abantu atabasha kugusobanurira neza abo aribo, abeshya ko ari abo basengana, bakorana, biganye, icuti za kera etc..
    3. Muri izo gahunda zidasobanutse, anyuzamo akajya arara yo
    4. Mu rugo arangwa n’imigenzo idasobanutse kandi idashingiye mu idini abamo ( akenshi bitwaza ngo ni imigenzo gakondo)
    5. Gukorera imigenzo ku bana be
    6. Kurangwa no gutinya cyane abantu ngo bashobora kuroga abo mu muryango we ( abana, umugabo, amatungo) kandi agakunda kubivuga kenshi,
    7. Ikibaye cyose mu rugo avuga ko ari amarozi ( Umwana urwaye, uwatsinzwe ku i shuri, itungo rya rwaye, impanuka y’imodoka, busines itagenze neza, etc)
    etc….
    8. Akenshi ntiyumvikana nabo mu mu ryango w’umugabo, ahora abarwanya, aba atinya ko bazavumbura ko yaroze umuvandimwe wabo

    Ubwo rero wazacungira muri ibyo n’ibindi bazakubwira, Nawe uri umugabo uzifatire ikemezo.
    Niba kandi yarakuroze ariko ukabona mubanye neza ikindi ushaka n’iki?

    • ibyo umubwiye nukuri. Niba ntakimenyetso nakimwe abona kumugorewe kimeze nkibi natuze abane n’umufasha we amahoro. Nareke gukekera ubusa umufasha we ejo atazasenya bigaha abanzi be ibyishimo. Ese ubundi wowe waba wivanga mubuzima bw’abivanga mubw’umuryango wawe?Ubundi ibibazo wibaza n’umwana wigitambambuga yabibonera igisubizo. Wowe n’umugore wawe mwabaye umwe, undi uzazamo uwo ariwe wese azaba agenzwa no kubasenyera, akenshi bitewe n’ishyari dore ko ariko abantu turemye.Komeza umutima ukubuza kujya mubapfumu nawe kuko niwo uva ku Mana. Wibuke ko ugeze kumupfumu adashobora kubura icyo aguteranyaho n’umugore wawe kugirango akubeshye ko ugomba kumushakira agatubutse akaguha intsinzi.Ikigaragara ariko uranoroshye kuburyo n’umukozi akubwira ibyo atahagazeho ngo yumvanye abandi?Ese ababikubwira barajyanye ngo nawe bazakurangire aho ajya uzamufatireyo?Harya ngo bakubwira ko kuba umugabo arugutongana murugo? Ubwo rero ugashakisha intonganya ngo ehe urashaka kureba ko batakuroze? Niba ari na nyoko ukubyara uzamwihorere azageraho aceceke mubane niko zubakwa. Uzabihorere bose bazamwara bazaze kwikundisha kumugore wawe. Urabe maso ahubwo nawe kuko buriya bakuvuga nabi kumugore wawe ngo nibaburira hamwe babone ahandi

  • Wiha imwanzi icyuho udasenya. Kandi umwanzi ashobora no guturuka mu bantu.akaba ariyo nzira ye. Abo wita inshuti ubirinde kuko aribo bashaka kugusenyera. Tekereza umugore wawe ukunda utekereze n abana bawe ibindi byose ubyihorere. Nubishobora uzampamagare nkugire inama 0733771355. Imana ibane nawe.

  • Ariko uyu wiyise uwase ni umwana w’Imana gute n’atubwire.naho rero wa mugabo we, shishoza.

  • Uwo mugore ashobora kuba koko araguza cyangwa bamubeshyera. Imana niyo ibizi. Ariko kuva umugabo we yumvise ayo magambo, nawe ntabwo ashobora gushyitsa umutima hamwe, cyane cyane niba abo babimubwira ntacyo bapfa n’uwo mugore we. Uwo mugabo rero ashobora gukora ibintu bibiri:

    1) Gufunga amatwi akabyihorera akibanira n’umugore we niba abona ko nta kindi kibazo bafitanye.

    2) Kugerageza akikorera igenzura ku giti cye ku buryo bwimbitse nta wundi agishije inama, kugeza igihe azumva ko iryo genzura rye hari icyo ryagezeho gifatika cyangwa ntacyo ryagezeho. Hari icyo ryagezeho gifatika, yafata umwanzuro uhamye ku giti cye. Ntacyo ryagezeho, agakomeza ubuzima bwe busanzwe.

    Imana imuhe umugisha.

  • Umva wa mugabo we wakoze kugisha inama. Icyo nakubwira ni uko iyo ni satani ishaka kugusenyera uti kubera iki! ibaze impamvu wowe mumutima wawe ntakibazo gitewe nibyo wiboneye kumuntu mumaranye iyo myaka yose. wavuze uti twarakiganiriye kandi njye ntakibazo mbona.

    muri make bivuze ngo hatagize ugira icyo akubwira wagira amahoro. Nonese urumva consiyanse yawe ikora akazi kayo neza nkumuntu mukuruwese tureke nokuvuga ngo nkumugabo? Ibaze uwakubaza ati ko umurakariye yagukoze iki? wavuga ngo barambwiye ariko njye ntacyo namubonyeho niyo mpamvu murakarira? ibaze nawe?

    Icyakabiri, igitekerezo wagize cyo kujya mu bapfumu kigaragaza ko satani hari aho ashaka kukuganisha ngo urohame. watekereza kujya kubaza abarozi ngo bakurebere niba barakuroze kukibazo ubwirwa n’abandi koko urumva uri gusa! Ibaze niki gituma bababazwa nawe?

    Satani ashobora kuba arimo gukoresha inshuti zawe cg ize(umugore) kuko ntajya aza mu ihene cg inka akoresha abantu abashyiramo umutima ugambirira ikibi akanabashyiriraho inzira. Uti turarebana buri umwe akabona ko hari ikibazo mu maso y’undi ariko kubera ntaho guhera tugaseka tugakomeza. icyo ni kaske satani ashyira hagati yanyu. Buriya wabimenya neza mumaze gutandukana ubonye ukuri kandi mutagisubiranye. Itonde koresha ubwenge bwawe kandi senga. Naho nukomeza gutekereza abapfumu urabeho! Nibyanga uzagerageze kujya mu barokore (washishoje) niyo waba utabemera baruta abapfumu.

  • Va mwayo wa mugabo we, shikama wubake ubwose ukuze utyo utazi ko habaho amatiku amashyari ni bindi bibi nkibyo? uradusakurisha! hita utaha usabe imbabazi uwo mugore wakugorewe ho umugushe neza umwende anyurwe dore umaze igihe umwishisha umupfubya amavangingo yuzuye inda arengana.
    Tinzamo uzubare gato mpure nawe mupfubure azakuzinukwe naho uciye ahanyuze ugurumana

  • uri fake wa mugabo we! nta kindi nakubwira

  • Ndi wowe nagendera ku byavuzwe na Petra na Bodouin:ese hari ibigaragaza ko araguza(Petra)?Niba bihari,genzura,ubone gihamya(Bodouin)!

  • Yooooo, usenya urwe bamutiza umuhoro koko. wa mu papa we mumyaka cumi n’itanu wananirwa kumenya ko umugore wawe haribyo akora utari umuziho? Ese abo bakubwira iyo witegereje ingo zabo ntamakosa abamo? abantu bashinzwe kukubwira ibyo umugore wawe akora nuko ababo ntamakosa bagira? Reka nkubwire ndi mukuru “Urugo nu rwa babiri nabana ntibinjiramo kuko hari izabo Imana iba yarateganije nutangira kuruvangamo nabo wita inshuti urarusenye kandi abo nibo bazaguseka wataye umutwe urabizi ko abagabo mutajya mubasha no kwihanganira mwene ibyo bibazo. Wiha Satani urwaho kuko Satani akoresha abantu nkuko n’Imana ibakoresha, kandi ikoresha ababasha kubegera kuko numwanzi w’amahoro kandi yanga ingo kurusha ibindi byose kuko murugo niho igihugu, itorero bitangirira, ndagirango nkwibutse ko Imana yaremye umugore n’umugabo abo nibo twese dukomokaho. Reka rero kwisamburiraho bana amahoro n’umugore wawe urebe ko izo nshuti zitazatinda zigahindura imvugo, niyo kandi batahindura kuba bavuga ko yakuroze akaba akubaha akaguha agaciro nk’umugabo we ntibiguhagije?Niba ufite amahoro ikirenze, akajya guhaha akaza mugahuriza hamwe ikindi ushaka n’iki? nizere ko utatwumviye ubusa izi nama zikugirira umumaro.

  • Nyamara yararozwe nkurikije ibibazo yibaza umugore ya mugize agacurama,ahaaaaa,wowe waba ntakibazo na gito ubona ukagira umwijima ku mutima?niba uhora wibombaritse ukemera icyo avuze cyose urabeho.

  • Umva wa, ijambo uburozi ntawe ubibonera ikimenyetso simusiga ariko abarozi babaho, rero inama nakugira niba nta mwiryane mufite mu rugo ikindi ushaka niki?
    Umuti wamarozi ni uguceceka ukabyima amatwi abo bandi nabashaka kugusenyera… Ese ko utatubwiye impamvu ituma ajya mu bapfumu?
    Ni ugusha ubutunzi c, urubyaro c, ni wowe ashaka c? Njyewe ndumva nta kintu gifatika utubwiye so tuza wiyubakire urugo!!

  • Wamugabo we niba umugore wawe yarakuroze yakuroze neza. Urugo rurimo umutuzo, rurimo agafaranc,mufite abana mbese mubanye neza kandi mubayeho neza. Ibindi ushaka birenze ibyo nibihe? Uziratire abo bagabo bakubwira iby umugore wawe ko yakuroze neza. Uti mubwire abagore banyu namwe bage gucisha aho uwange yacishije.

    Ntakintu kiza kumugabo, umugore na bana kuba murugo rurimo umutuzo. Urashaka kwisenyera urashaka kwibuza amahoro. Baho uko wariubayeho ibyo bakubwiye byose byibimenyetso niukukubeshya.ufite amahoro iwawe ni umuryango wawe mukomeze muriyo nzira.

  • Irinde Ikintu Cyose Cyagusenyera Urugo Cg Umuntu Wese Waguteranya Nu Mugore Wawe.Senga Imana Niyo Isobanura Ibidasobanutse Kandi Niyo Ibasha Kubaka Rugakomera.Uzirikane Ko Abantu Benshi Batanezezwa Nabibaniye Neza Gira Gushishoza Cyane Kdi Mubyo Ubwirwa Witonde Cyane.Mbikubwiye Kuko Byambayeho Urwange Bararusenye Maze 4ans Umutware Wanjye Yarantanye Abana2,ariko Ntahandi Byavuye Kumva Amabwire Ntugire Umwanya Wo Gukora Iperereza Kubyo Wumva Cg Umenye Ababikubwira Bagamije Iki? Itonde Cyane Kdi Usenge Uwiteka Azakwereka Ukuri Kubyo Wibaza.

  • mujane muri alshababu umuzirikireyo wigarukire ubuzima mukomeze

  • Baca umugani mu kinyarwanda ngo usenya urwe ba mutiza umuhoro. Ni ko se wa mugabo we ubu koko amabwire agiye gutuma nawe ujya mu bapfumu nk aho wakwemeye ibyo umugore wawe yakubwiye. Ko mubanye neza watuje.

  • jye ndi umupfumu kandi nkorana namajyini. uzaze nkuragurire nkwereke intsinzi aha lyangombe ry’impangamurinzi.

  • njye nakugira inama yo gushaka umunyamasengesho w umukristo mugasengana ndakubwiza ukuri ko uzahakura igisubizo ,kuko buriya twese twahawe ikaze muri Kristo kandi Allah yvuzeko icyo tuzasaba cyose muri Kristo tuzakibona, njye ndi umuhamya w ibyo ,nta nakimwe nasabye mu izina rye ngo sinkibone, nubishaka kabisa uzambwire nguhe number z umuntu wagufasha mugasengana

  • wikwita kumabwire asenya imiryango,kandi komeza kwizera imana no gukunda umugore wawe kuko nibyo bizatuma abashaka kubasenyera babura aho bamenera wibaha icyuho rero

  • Jya umenya ko Inshuti idafite icyo ikumariye ari nk’umwanzi utagize icyo agutwaye tuza turisha umutima wawe nuwurugo rwawe

  • AMAHORO MUVANDIMWE WANDITSE IKI KIBAZO NUMVA NDAKUBUZE NGO NGUTEKEREREZE ABANTU NKUBWIRE INKURU IZWI,GUSA ABANTU IYO BABONYE WIYUBAKIYE NTA NKONI MU RUGO HARI UBWUZUZANYE UMUGABO ATAJYA MU BAGORE ,UDAKUBITA UMUGORE RUBANDA BIHUTIRA KUVUGA KO CYANE WAROZWE,UMBABARIRE KO NKORESHEJE IRI JAMBO UMUGABO WU MU SILAM UTAJYA MU BAGORE BENSHI NTAGIRE AMAHANE BAGENZI BE NDETSE NABATURANYI BABAGORE BAHITA BAFATA UMWANZURO KO YAROZWE IBYO NISHYARI BABAFITIYE URASENGA IMANA IKUNDA ABAYO NTIYARI KUKUREKA RWOSE NGO YO KUTAGUSOBANURIRA .USHOBORA KUNYANDIKIRA NKAGUHA UBUHAMYA BUFATIKA BWAGUFASHA [email protected] IMANA YO MWI JURU IGUSOBANURIRE MU NZOZI AMEN

  • Ndemeranya na Bodouin

  • Rahira ko abo babikubwira hatarimo abagore! ndetse hakaba harimo bene wanyu, bashiki bawe se cyangwa mama wawe niba umufite! Bana neza n;umugore wawe, niba araguza cyangwa ataraguza ntabwo ari impamvu zo gusenya urugo kandi mwari mwibaniye neza. Ntawe uneza rubanda. Byumvuhore ati ” umugore mwiza ntumubona n’iyo umubonye rubanda irabyanga” Abo bandi bime amatwi, umugore niba araguza uzabimenya humura, Hari n”ubwo yaraguje ataragushaka,bakamuragurira ko ari wowe mugabo azabona, ubwo se ntibamuraguriye neza!!! Ujye umuganiriza utarakaye unamusabe kuzajyana nawe wumve uko akubwira. Gusa niba ari byo niba ataribyo ntibizagutanye nawe, humura ntibakuroze, niba mubanye neza , abandi barabarya, barashaka ko mutana, n’abafire ishyari, None se nimutandukana ninde uzahababarira? si wowe n’umuryango wowe?

  • YEWE NGE NTACYO NARENZA KUBYO BAKUBWIYE NUTABYUMVA UZAGENDE UPFE SINKWANGA ABANTU BABONA UGENDANA NUMUGORE WAWE MUNZIRA M– USEKA BATI ARIKO BURIYA MUBA M– USEKA IKI?BABONA MWICARANYE NGO ARIKO MURAHORANAAA KANDI SIBYIZA.YEWE NTAWE UNEZA RUBANDA KOMEZA WUMVE AMABWIRE NI AKAZI KAWE URARE UDASINZIRIYE UBWO SE URUMVA IGITEGO CYA MBERE BATAGITSINZE ICYA KABIRI NI UMWIRYANE ICYA3 NI DIVORCE KANDI ABABIKUBWIYE NI ABAMBERE KWISHIMA KUKWITA IMBWA IGICUCU NIBINDI BYINSHI BYITESHA GACIRO KUKO NTAKO UZABA WARIHAYE NAWE ITONDE CYANE PE REKA NKWEREKE TEST YAMBERE UZAKORA UZONGERA KUBIKUBWIRA UZAMUGANIRIRE — USE NUMUGISHA INAMA YICYO WAKORA KURIBYO UZUMVIRIZE KANDI NUTAZIKORA UKAMWUMVIRA UBUSA MUZAHITA MUBA ABANZI NDAKURAHIYE UZAHITA UMENYA UMURONGO UHAGAZEMO ARIKO NAKUGIRA NAWE IYO KUJYA MUBAPFUMU UZANGE KUKO NI ABABESHYI KUVA ISI YAREMWA PE AHUBWO AZABA AGIYE KUGUTERANYA ARI WOWE

  • Kuba udafite ibihamya bifatika ugomba kwitonda. Banza wigereranye uko wari umeze mbere y, igihe ukeka ko warogeweho, urebe impinduka zakubayeho. Kd urebe uko agaciro umugore yaguhaga kangana kugeza ubu maze #nce urabona urebe impamvu. Ushobora gusanga koko ntacyo uvuze imbere ye ark bitavuze ko yakuroze ahubwo ubushobozi afite (salary) butuma agusuzugura bityo nawe ugatinya gufata icyemezo abandi babibona bakavuga ko warozwe. Ni uko ntakuzi naguha ibimenyetso bifatika wagenderaho ukamenya ukuri

Comments are closed.

en_USEnglish