Digiqole ad

Umugore wa Sebanani Andre yitabye Imana azize Hepatite C

 Umugore wa Sebanani Andre yitabye Imana azize Hepatite C

Anne yitabye Imana kuri uyu wa mbere, umugabo we yishwe muri Jenoside mu 1994

Mu gitondo cyo kuri uyu mbere tariki ya 21 Nzeri 2015 nibwo umufasha wa Sebanani Andre witwaga Anne Marie Mukamulisa yitabye Imana mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Anne yitabye Imana kuri uyu wa mbere, umugabo we yishwe muri Jenoside mu 1994
Anne yitabye Imana kuri uyu wa mbere, umugabo we yishwe muri Jenoside mu 1994

Amakuru agera ku Umuseke avuga ko uyu mubyeyi yaba yazize indwara ya Hepatite C yari amaranye igihe yivuza, ariko bikaza kurangira imuhitanye ahagana ku i saa kumi z’igitondo.

Anne Marie Mukamulisa yashakanye na Sebanani Andre ahagana mu mwaka wa 1979. Babyaranye abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe witwa Songa Arstide.

Umukobwa we Damarara Diane yirinze kugira byinshi atangariza Umuseke ku rupfu rw’umubyeyi we, gusa mu ijambo ry’Igifaransa ati “Je suis desolee.”

Umugore wa Sebanani yari amaze igihe yivuriza mu bitaro byo kwa Dr Kanimba ariko nyuma aza kujyanwa mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ari naho yapfiriye.

Sebanani Andre ni umwe mu bahanzi bo hambere bafatwa nk’ibyamamare mu Rwanda. Dore ko yabaye umunyamakuru, Umuhanzi ndetse n’umukinnyi w’amakinamico.

Anne Marie yari atuye mu Mudugudu wa Itsinzi, Akagari ka Gacyamo, Umerenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge.

Rutaganda Joel
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Yooooo!!!!! Imana imwakirre mu bayo.

  • Niyiruhukire mu iruhuko ridashira,Nyagasani amwakire mu bwami bwe.

  • Yoooooo, mbega, bantu mwese nshuti z’umuryango, mutabare izo mpfubyi. Birabaje kabisa. Ndibuka 94, twari kumwe RWABUSORO;

    Imana imwakire mubayo kandi ifashe cyane abasigaye cyane abo bana , bakomere babe abagabo. Kuri iyi si yarurema ntihoroshye; byose kubikora gitwari. MUKOMERE, MUKOMERE, MUKOMERE CYANE.

  • Ariko si ngombwa kwamamaza icyo yazize. Ibanga ry,abaganga ntaryo mugira .Puu

    • Mukomere mwihangane muribibihe bikomeye muri mo bana beza Imani ibihanganishe

  • Twihanganishije umuryango, twese niho tugana icyo tutazi ni isaha n’umunsi.

    Sheja, shenge nabandi mwihangane.

  • Ariko abanyamakuru bose batangaje iyi nkuru narabagaye yapfuye bien sure ariko se ningombwa kongeraho icyamwishe?

  • imana imwakire mubayo wibanire nanyagasani iteka ryose

  • aliko namwe harigihe mutanginkuru mukongera nibindi bisa nubujajwa nitiku, nkokuvuga ngumukobwa we unibereye mugahinda yabasubijengo “je suis desolée” ntibyaringombwa kubitubuira. Ababana bihangane kandi uyumubyeyi Imana Imwakire asange umutware we IJabiro

  • IMANA IMWAKIRE MU BAYO UMUBYEYI WACU KD ABASIGAYE MUKOMEZANYE MWIHANGANE CYANE AHEZA NI MW’IJURU NAHO HANO MU ISI NI UKURWARA KUBAABZWA BIGAKURIKIRWA NURUPFU ARIKO DUSABIRANE TUZAHURIRE AHEZA MW’IJURU AHATAZABA GUTAKA AHATAZABA URUPFU UKUNDI GUSA TWAKUBWIRANGO ANNE WACU RIP

    • IMANA IMWAKIRE MU BAYO UMUBYEYI WACU KD ABASIGAYE MUKOMEZANYE MWIHANGANE CYANE AHEZA NI MW’IJURU NAHO HANO MU ISI NI UKURWARA KUBAABZWA BIGAKURIKIRWA NURUPFU ARIKO DUSABIRANE TUZAHURIRE AHEZA MW’IJURU AHATAZABA GUTAKA AHATAZABA URUPFU UKUNDI GUSA TWAKUBWIRANGO ANNE WACU RIP

    • IMANA IMWAKIRE

  • Naruhukire mu mahoro.Ntituzamwibagirwa yadutoje gusoma muri za 70

Comments are closed.

en_USEnglish