Digiqole ad

Umugore wa Faycal yimukiye mu Bubiligi

Ntabwo batanye ahubwo umugore wa Ngeruka Faycal yagiye mu Bubiligi kubayo aho uyu muryango ufite inzu, gusa Faycal we akaba yasigaye mu Rwanda.


Jayden Ngeruka na Gisele Ngenzi nibo bahagurutse na SN Brussels nimugoroba

Ngenzi Mucyo Gisele akaba yahagurukanye mw’ijoro ryakeye, n’umuhungu we yabyaranye na Faycal witwa Ngeeruka Jayden Tiamo wavutse 2008 nkuko amakuru agera kuri umuseke.com abivuga.

Ngeruka Faycal aganira n’umuseke.com yavuze ko azabakumbura cyane, ariko ko ariwe ari na Gisele bazajya bahura kenshi, Gisele agarutse mu Rwanda cyangwa Faycal yerekeje mu Bubiligi.

Faycal ati:”Ntabwo ntandukanye n’umugore wanjye ahubwo ni ugutangira ubundi buzima hariya, aho nanjye nzajya nsimbuka nkamusanga kenshi n’umuhungu wanjye Jayden

Hari amakuru avuga ko Gisele yaba agiye kwiga n’ubwo Faycal yirinze kubyemeza, Faycal akaba ari muri Tour ya Guma.

Faycal na Madamu


Faycal azakumbura umwana we, aha yari amuhetse akiri muto


Jayden Ngaruka yarakuze

Plaisir Muzogeye

Umuseke.com

 

14 Comments

  • ikiniga kiramfashe nibutse ukuntu nange uwange namusezeye gutya ariko yagezeyo ansaba o namwibagirwa!!yoooo!!comprenez mes emotions!!

  • ubu se nta karirimbo yamuhimbiye?

  • ubu faycal imbeho arayikira?ni agire agende naho ubundi umusonga uramutsinda ikigali.

  • uwo mugore ni mwiza niba nta cash afite ndumva ari mu byago kuko i burayi hari abantu bayatanga nta mikino njye inkunga namuha n’ukumusengera

  • faisal ni muntu ki ko ntamuzi?

  • None se iri ni ryo tangazamakuru dukeneye? Ni gute umunyamakuru ashobora kwandika inkuru nk’iyi ntasobanure neza uwo/abo yanditseho. Iyo wanditse kuri “Ngeruka Faycal” hanyuma ntusobanure uwo Ngeruka Faycal ari we ngo abatamuzi tumumenye ubwo uba utanga amakuru cg uba uyobya abasomyi. Why do you assume that each and every one knows this guy? Kabisa mukwiye kugatanga amakuru yose/yuzuye niba koko muri abanyamakuru. Ubu se umuntu wumvise Ngeruka Faycal bwa mbere ntimumushyize mu rujijo? Mugerageze basi gushyiraho paragraph isobanura uyu muhanzi kugira ngo nibura n’abatamuzi bahite bamenya uwo muvuga ari muntu ki.
    Murakoze kwakira igitekerezo cyanjye.

    • urakoze ngabo. nanjye nibazaa uwo ari we nashobewe.

  • yoooooooo!!!!!!!!

  • Ngabo, Faycal ni umuhanzi w’umunyarwanda kuba wowe utamuzi birantunguye kuko ni izina rizwi mu rwanda rw’imyidagaduro, otherwise umuseke uri kugaya bari mu bambere bagerageza ndetse kurenza abamaze imyaka bakora. Komera cyane Ngabo

  • Kubinyerekeye, uyu muhanzi ndamuzi kuko nkurikiranira hafi amakuru y’iwacu. Byitungurana rero kumva undi yibariza ngo musobanure fayçal uwo ariwe: Birashoboka ko ubajije aba hanze, kandi adakurikiranira hafi ikintu cyose kibera iwacu cyangwa arigiza nkana (byose birashoboka), yenda njye muzi kuko nkunda musique y’iwacu!
    Naho Mme Fayçal: Karibu i burayi ariko abibwira ko uje mu iraha baribeshya! Nta mibereho gusa ni ubuzima bugoye gusa ngo”umuruho wigisha byinshi! Nta butesi nta mishinyiko… ni ugusezera ku misatsi n’inweri nziza, gutereka inzara wapi!!!Ni ukwirya umuntu akimara ngo abeho! Courage cyakora bitera umuntu kumenya kudapfusha igihe ubusa, kubaha buri kintu cyose, kugira gahunda ifatika, kwibagirw ubutesi n’ibindi…

  • I do agree with Ngabo. Umuntu wese wakandagiye mu ishuri yakwemeranya na Ngabo. Ashobora kutirirwa yandika byinshi asobanura ko ari umuhanzi, ariko nibura agatangira inkuru avuga ati: UMUHANZI Fycal………. agakomeza inkuru kubyo amuvugaho byose. Nubwo yakwandika ijambo “umuhanzi” Gusa kugirango yorohereze abasomyi ntakibazo. Usibye ngabo, nanjye vraiment, uyumuhanzi simuzi. Hashize amezi 10 yonyine mvuye mu Rwanda, ariko mubahanzi uyu nibwo mwumvise, Basohora urutonde rwabahanzi bazajya muri GUMAGUMa, irizina sinaryumvise.
    Ariko iki si ikibazo, nibyiza ko nawe ari umuhanzi, abahanzi bamaze kuba benshi (nibyiza!!!), ariko Ngabo, ibyo avuga ndabyemera cyane, mubumenyi mfite, n’ubwo atari itangaza makuru, binyereka ko ibyo Ngabo avuga, NIBYO!!!!!!!!!

    • urakoze john.
      erga ntituba tubagaya ahubwo tuba tugira ngo ubutaha bikosore basobanure bihagije kugira ngo abantu be kuba mu rujijo.
      ahubwo niyo GUMA GUMA yakayishyize mu dukubo (paranthese) agasobanura niba ari tournee n’aho izabera n’igihe izamara. hanyuma abantu batari babizi bakabimenya ndetse bakazana participa.
      murakoze.

  • UYU MUNTU KO MBONYE ABEREWE NO GUHEKA YEMWE BAGABO?

  • SHA WARUGEZE AHO RURYOSHYE NONE NGO HOSHI GENDA BA NYIRABASARE B’I KIGALI URABAKIZWA NIKI?

Comments are closed.

en_USEnglish