Digiqole ad

Umugore wa Donald Trump kera yifotoje yambaye ubusa buri buri

 Umugore wa Donald Trump kera yifotoje yambaye ubusa buri buri

Abarwanya Donald Trump bongeye kubona aho bagaragariza ko usibye we, n’umugore we ataba ‘first lady’ w’intangarugero. Bagaragaje amafoto y’umugore we yifotoje mu myaka itageze ku 10 ishize yambaye ubusa buri buri.

Melania yari umuntu umurika imideri ariko aha yifotozaga nta mudeli yerekana
Melania yari umuntu umurika imideri ariko aha yifotozaga nta mudeli yerekana
Uwamufotoye avuga ko ngo yabaga yishimira umubiri we mwiza
Uwamufotoye avuga ko ngo yabaga yishimira umubiri we mwiza
Ubu ashobora kuba 'first lady' wa USA
Ubu ashobora kuba ‘first lady’ wa USA

Mbere gato y’uko umugabo we amubenguka, Melania Trump yari umudozi w’imyenda wigeze kwambarira ubusa  ikinyamakuru Max Magazine cy’Abafaransa.

Uyu mukobwa wo muri Slovenia wari ufite imyaka 25 aya mafoto yayafotorewe mu mujyi wa Manhattan mu 1995 nk’uko bitangazwa na Alé de Basse¬ville wayamufotoye.

Aya mafoto atarabonetse cyane hamwe n’andi atarigeze atangazwa ikinyamakuru NewYork Post cyarayabonye.

Uyu mugore ushobora kuba ‘first lady’ wa USA, yari yiyambariye inkweto ndende gusa imbere ya Camera.

de Basseville avuga ko Melania icyo gihe nta soni na nke yagiraga zo kwifotoza yambaye ukuri.

Aya mafoto yagaragaye bwa mbere mu 1996 mu kinyamakuru Max cy’Abafaransa, iki kinyamakuru nticyasomwaga cyane ndetse cyaje guhomba gifunga imiryango mu 2006.

Uwamufoto ye avuga ko nta kindi bari bagamije ngo uretse ko Melania yifuzaga kwerekana uburyo umubiri we ari agatangaza.

Muri iyo minsi Melania ngo yari ageze i New York amaze iminsi akora ibijyanye na Modeling mu mijyi ya Paris na Milan mu Butaliyani.

Abajijwe kuri aya mafoto, Donald Trump yagize ati “Melania yari umunyamideli uhiriwe cyane kandiyifotoje kenshi anajya ku binyamakuru byinshi. Amafoto nkariya mu binyamakuru by’iburayi arakundwa cyane.”

Mu 1998 nibwo Melania yamenyanye na Trump mu cyumweru cy’ibintu by’imyambarire (Fashion Week) bahuriye mu rubyiniro rwitwa Kat Club.

Aba barakundanye ndetse mu 2005 barashakana ubukwe bubera kuri Palm Beach muri Florida. Ubu uyu mugore wambaraga ubusa imbere ye camera, ashobora kuba first Lady

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Hari abantu bashidikanya ku bwiza bwabo bityo ababifitiye amashyusyu menshi bakifotoza muri ubwo buryo ngo bagaragaze ubwiza Imana yabahaye. ntawamugaya ubwo nibwo buryo bwe bwo kwishimira uko aremye gusa tugaya abiyahura kubera kwiyanga isura nibibazo bindi by’iyi si biyibagije ko Imana yabaremye ibakunze. Iyo wiyanze ubwawe n’Imana ntaho mwahurira.

  • Look an other problem that for big star is normal and was.If they have good plans for America that is nothing. And these days you are looking problem to Donald Trump thought his wife ooh she copy Michelle Obama speech that is worth less things !Even you do or say something good there’s no limit for others to repeat it because you’re the good model sometimes you too you copy that from other people or you read it in book you just change little bit and become yours where is problem if people repeat what you said I think you must be proud for that and leave other people show what they can do

    • jyekimbabaje nuko biteye isoni nkumuntu yiyamariza umwanya wa tramp bubahuka umutegarugoriwe bashyira kukarubanda na tramp nawe bazimukuye iryonikosa ntaruhare yabigizemwo muga nawe avugye make kukobishora kumuteza urubwa yirinde gusotora abandi ariko sinemeranya naberekanye iyophoto nikosa ariko ndibaza america hamwe yatora tramp ntiyaba yambayubusa yakwiyisi ubunurukoza soni mwisi nabivemwo tramp kwitoza areke kwibabarira ngoyarumunyamideri jamai,raba narahirira gutwara america umugorewe ariruhande bazoguma babona mwishusho yiwe yubwambure ntawuzomwibaha nawe azacya akoresha ingimvu kugira ahabwe icubahiro habingorane ikibanza nica madame crington yihanganiye ivyananiye abagore bomwisi nabagabose igihe umugabowe yemera ikosa ritihanganirwa kiretse madame crington niwetumazekumenya kumugaragaro koyavyihanganiye wenyene mwisi.

  • KUBA YARIGEZE KWIFOTOZA YAMBAYE UBUSA NTACO BITWAYE HARI KERA KBSA

    • Arikoshutiyanjye ntacobitwaye utigira marayika akahise gategura akazoza mbenkubaze niba ufite umwana akabona photo iyingiyi mazakumva ngonumutegarugori president wavyitwaramwogute?agusiguyje imyitwarire yawe niyikugira icuri hamwe uwawe yabigira agacyakubwira ngo madame wa president USA nawe yarabikoze hama arabiheba wokwishyuriki muvandimwe.

  • Jye ndabona bizamugiraho ingaruka kurushaho umugabo we aramutse atowe

    naho ubundi byo ubwabyo bijyanye n’igihe tugezemo nta gitangaje, ibibi kurushaho biri imbere.

  • NOnese uwambayubusa atarurukozasoni urukoza soni niki?bishoboka kwarutamenya kwanjye mumfashye menyeneza ntazongera gikoshya ndashaka mbaze candida wa america nubutwari nkingabo zitangiye america zizira abanyamerica nisiyose canke yubatse amateka yumugabowe umuntu wunyacubahiro nka tramp ndibaza kutemera amakosa bikomeza uruvugo kwambarubusa yakosheje igihecyose yabikoreye ikosa ntirimarwa nigiherimaze rimarwa nukusavye imbabazi nasabimbazi niwomuti nyawe ikosa mbonamwo uwashize photo iyi yarakosheje atongeye kumubaza uyumudamu yamaramaje ababyeyisha!!

Comments are closed.

en_USEnglish