Digiqole ad

Umugore uremereye ku isi yatanye n’umukunzi we

Kubera gutana n’umukunzi we, Donna Simpson ufite agahigo ko kuba ariwe mugore uremereye ku isi (World Record for the ‘World’s Heaviest Mother’)yatangaje ko ahise ajya ku ndyo idasanzwe (regime) ngo ate ibiro bye.

Donna Simpson na Philippe Gouamba umukunzi we/photo internet
Donna Simpson na Philippe Gouamba umukunzi we/photo internet

Donna ubusanzwe yapimaga ibiro 272kg, atunzwe n’abantu biyandikishije (Abonement) ku rubuga rwe rugaragaza ingano ye n’uburyo arya 15,000 calories ku munsi umwe.

Abasura urubuga rwe ngo bamwinjirizaga amadorari 90,000$ ku mwaka. Akamubeshaho we n’abana babiri yabyaye.

Kubera gutana n’umukunzi we (Fiancé) yahise atangariza abasira urubuga rwe, bamwishyura umwe 20$ ku kwezi, ko batazongera kumubona, ndetse ko agiye kugabanya ibiro nkuko tubikesha dailymail.

Simpson na Philippe bamenyaniye kuri Internet
Simpson na Philippe bamenyaniye kuri Internet

Yanditse ati:”mperutse gushwana n’umukunzi wanjye tumaranye imyaka 5, niwe wangaburiraga akananyoza, none rero ndabona abana banjye batabishobora mpisemo kugabanya ibiro. Ndetse nisubiriye iwacu kavukire Ohio”

Yabwiye abasura urubuga rwe ko agiye kurufunga mu gihe gito. Donna Simpson yatangije urubuga rwitwa SupersizedBombshells.com ngo rujye rufasha abantu kumubona uko angana n’uburyo arya, ariko andi runahuze abagabo bikundira abagore banini cyane barwiyandikishagaho.

Donna Simpson n'umwana we Jaqueline
Donna Simpson n'umwana we Jaqueline
Benshi batangarira uburyo arya
Benshi batangarira uburyo arya
Ingano ye kuyimurika nibyo bimutunze
Ingano ye kuyimurika nibyo bimutunze

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

21 Comments

  • uyu mugore ko yahuye n’uruva gusenya!?

  • KABISA IBI SI IBINTU URETSE KO UMUBIRI UBYARA UDAHATSE NTAKUNDI NYINE NIBIMUTUNGE KUKO NA KANYOMBYA ATUNZWE NIBIHANGA BYE!NTITUKANGE UBUMUGA DUFITE KUKO NTAWIHA BURIYA NIYO NZIRA NYAGASANI YAMUSHAKIYE YO KUNYUZAMO AMAHAHIRO!

  • ubwa hari uwo azba ahimye! ibyo biramureba ariko namwa mujye mugabanya gushira kuri net ubwo burofa sha

  • Uyu mutype buriya nyuma y`igihe akorakora akora n`ubushakashatsi yasanze ntaho badoma none ahisemo kwikuriramo ake karenge! Cyangwa se yasanze ahadomwa kuhagera bisaba tize zihambaye none agatege karamushiranye ati ibi sinabivamo. Abagore bafite inda zimeze kuriya ukagira ngo ni ikibindi babateretse imbere , uretse ko uriya we gisa n`ikibindi cyamenetse narababonye UK. Gusa buriya nyine ngo USA ni yo ibagira cyane.

  • mbega ibyago weeeeee shya imana ikujy imbere ugabanukeho gato kabisa.

  • aka nakumiro koko…yewe uyu mugore ashatse ntiyakwambara kuko afite umwenda special(iyo nda wagira ngo ni ikote!!!!)

  • birababaje kabisa uyu mugabo yari imyugariro

  • mbega umuntu unanutse se ubu arazira iki?yarashize kabisa!

  • ewana iyonkuru muyinyoherereze kuli iyi email yanjye ni [email protected]

  • ESE UMUGABO AJYERA KUBINTU ATE? ESE NI UKUMUCURIKA KUGIRANGO INDA IJYERE KU MUTWE KUGIRANGO ABASHE KUJYERA KU BINTU.

  • NTIWAKIBONA PEE.NI UGUHENGEREZA

  • mbega umugabo wihangitse!

  • ntibakatubeshye iriya ni montage umuntu uzi ibyamashusho ahita abibona yuko ari montage

  • uwabimpera uwitwa Nahimana Emmanuel uhora ahanganye n’iminzani ngo ngaho yewe arashaka kubyibuha ijoro n’amanywa. ahaaa!! ngaho ni mubyibuhe nzaguma ntware taxi da!!

  • Ohhhhhh

  • Ndabona yubatse nka MINAFFET, ariko bafite akana keza disi! Ikinamico ntimuzi aho riri??? Mu buriri mutekereze uko yabaga ameze n’umugabo we!! Uburiri buhisha byishi. Iyo aza kuba umugabo yari kuzajya ajya kwihagarika ate koko? Imana irarema pe

  • none kwagiye kwigira umushomeri arabaho ate bana inama agume ukwari ahubwo muduhuze mumare agahinda

  • nakumiro pe abagabo barihangana

  • Eh !!!!!!!! dore ishyano ! dore ishyano ! Ese mwo kabyara mwe, uyu muntu aryama he ! arya ate ? yituma ate ? ibi nibyo byavuzwe byo mu minsi y’imperuka nakwambia !!! mumfashe iyi nkuru muyimpe by e-mail : [email protected]. Gusa bishoboke ko ari uburwayi.

  • biteye ubwoba ariko nakundi yagira nawe akeneye kubaho

  • uyu mugabo buriya atera akabariro gute?ah

Comments are closed.

en_USEnglish