Umugore ukomeye kurusha abandi ku isi
Ku nshuro ya kane mu myaka itanu, chancelière w’Ubudage yongeye kuza imbere y’abandi bagore bose ku isi nk’umugore ukomeye, ku rutonde rwashyizwe ku mugaragaro na Forbes Magazine.
Angela Merkel yaje imbere y’umunyamabanga wa Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika Hillary Clinton, na President w’igihugu cya Brazil Dilma Rousseff ku rutonde rwasohowe kuri uyu wa gatatu.
Uru rutonde rusohoka buri mwaka, rwiganjeho abagore bakomeye bakora ubucuruzi n’abandi banyamerikakazi bakomeye.
Umwaka ushize umwanya wambere wariho Michelle Obama. Si ibikomerezwa mu bucuruzi na politiki bigaragara kuri uru rutonde gusa kuko n’umuhanzikazi Stefani Joanne Angelina Germanotta ariwe Lady Gaga,25, yaje ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’uyu mwaka, akaba ari nawe muto muri bose
Aba bagore bose hamwe uko ari 100, ngo bafite hagati yabo Miliyari ibihumbi 30 z’amadorari y’amerika (30 000 $ Billion )
22 muri bo nta mugabo bafite (celibataires), gukomera kwabo bagukesha ubutunzi bwabo, abandi ijambo bafite muri politiki y’isi, abandi imbaraga zo kubasha kumvwa na benshi.
29 muri bo bayoboye ibigo bikomeye naho 8 bo ni abakuru b’ibihugu byabo.
Mu bagore bari muri Politiki bagaragara kuri uru rutonde twavuga nka Angela Merkel, Hillary Rodham Clinton (2), Dilma Rousseff (3), Sonia Gandhi(7e), urwanya ubutegetsi bwa Birmanie Aung San Suu Kyi (26e), n’umwamikazi Rania wa Jordanie.
Uko bakurikirana, Imyaka, Igihugu n’ibbyo bakora
Rank Name Age Country Category
1 Angela Merkel , Chancellor 57 Germany Politics
2 Hillary Clinton Secretary 63 USA Politics
3 Dilma Rousseff Presiden 63 Brazil Politics
4 Indra Nooyi CO, PepsiCo 55 USA Business
5 Sheryl Sandberg CO, Facebook 41 USA Business
6 Melinda Gates 47 USA Non-Profit
7 Sonia Gandhi, INC Party 64 India Politics
8 Michelle Obama, First Lady 47 USA Politics
9 Christine Lagarde, IMF 55 France Non-Profit
10 Irene Rosenfeld 58 USA Business
11 Lady Gaga , Entertainer 25 USA Celebrity
12 Jill Abramson, Editor, NY Times 57 USA Media
13 Kathleen Sebelius 63 USA Politics
14 Oprah Winfrey, Media 57 USA Media
15 Janet Napolitano,Homeland Security 53 USA Politics
16 Susan Wojcicki, Advertising, Google 43 USA Business
17 Cristina Fernandez, President 58 Argentina Politics
18 Beyoncé Knowles, Entertainer 29 USA Celebrity
19 Georgina Rinehart,Mining Tycoon 57 Australia Billionaire
20 Cher Wang, VIA Technologies 53 Taiwan Business
Abandi nabo bazwi bagaragara mu 100 bambere
29 Angelina Jolie, Celebrity 29 USA Celebrity and Life style
49 Queen Elizabeth II, Monarch 82, UK Politics
59 Yingluck Shinawatra, Prime Minister, Thailand Politics
62 Ellen Johnson Sirleaf, President 72 Liberia Politics
83 Drew Gilpin Faust, President Harvard University, 63 USA Non Profit
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
6 Comments
Ubutaha muzatubwire n’imitungo yabo uko irutana!!!!!
Gukomera gute se? mu mutungo ku mubiricyangwa? mudusobanurire
madamu wa prezida wacu se ko mwamwibagiwe kandi nawe akomeye kwisi
ooooh
Uyu ni we wabashije kwigaragaza hali benshi batavugwa
ubutaha muzatugezeho abo mu rwanda
Comments are closed.