Digiqole ad

Umugore ari mu mwanya mwiza wo kwigisha "Ndi Umunyarwanda"

Ubuyobozi bw’Inama y’igihugu y’Abagore buratangaza ko bugiye gutangiza ibiganiro ku rwego rw’igihugu kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ibi biganiro bikazitabirwa n’inzego zihagarariye abagore kuva ku rwego rw’imidugudu kugera ku murenge, nk’uko byatangarijwe abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Kanama, ngo umugore ari mu mwanya mwiza wo kwigisha gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku bantu benshi.

Mme Tuyisenge Christine ES wa CNF na Beatrice Mukasine, Perezidante
Mme Tuyisenge Christine Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore na Beatrice Mukasine, Perezidante

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyayobowe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore (Conceil National des Femmes, CNF), Mme Tuyisenge Christine na Perezidante wayo Mukasine Beatrice.

Abanyamakuru babwiwe ko iyi gahunda yo kwigisha abagore Ndi Umunyarwanda izatangirira mu ntara y’Iburengerazuba no mu Majyaruguru, by’umwihariko ikazatangizwa mu mirenge yose igize izi ntara tariki ya 27 Kanama 2014.

Ku rwego rw’igihugu izatangizwa kuri iyo tariki mu murenge wa Cyuve, umwe mu igize akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.

Biteganyijwe ko hazaba inama ebyiri ku minsi ibiri itandukanye, tariki ya 27 Kanama mu mirenge yose igize intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, hazabaho gusuzuma ibyagezweho n’Inama y’igihugu y’abagore, gusobanura imikorere n’imikoranire ndetse habeho n’ibiganiro ku myitwarire n’imikorere mpinduramatwara mu iterambere.

Umunsi wa kabiri uzaba wihariwe no kuganira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, igamije ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abanyamakuru bashatse kumenya niba kuba iyi gahunda igiye kwibanda mu Amajyaruguru n’Iburengerazuba hari aho bihuriye no kuba ariho hamaze iminsi havugwa ubugande ku bayobozi bakorana n’imitwe irwanya leta nka FDLR, ariko ubuyobozi bw’Inama y’igihugu y’abagore bwavuze ko nta mpamvu n’imwe yashingiweho mu gutoranya ahazatangirizwa icyo gikorwa.

Abanyamakuru bagaragaje ko inzego z’abagore ku midugudu zivugwa iyo hagiye kuba amatora gusa, bityo bakaba bibaza aho abazitabira amahugurwa bazava n’icyo Inama y’igihugu y’abagore igiye gukora.

Igisubizo kiba ko mu minsi ibiri y’amahugurwa hazavugwa ku bijyanye n’imikorere n’imikoranire y’inzego, bityo ngo hazaba umwanya wo kwihwitura.

Tuyisenge Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNF yagize ati “Ni byo koko byagaragaye ko hari abatorwa ntibubahirize inshingano zabo, ni yo mpamvu abazitabira amahugurwa harimo abagize komite mu midugudu, mu kagari no ku murenge kandi hazabaho gusuzuma imikorere n’imikoranire.”

Abayobozi b’Imana y’Igihugu y’abagore bamaganye imyutwarire y’ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore mu ngo rigacecekwa bitwe n’uko wenda umugabo warikoze ariwe utunze umuryango bityo aramutse arezwe agafungwa bishobora kugira ingarukambi kurushaho.

Ibi byari bihereye ku kuba mu karere ka Bugesera, umubyeyi yaratwitse umwana we intoki amuziza guta amadarubindi, ariko ngi biza kumenyekana nyuma.

CNF kandi yasabwe kuvugira abagore bacuruza ibintu mu ntoki ngo bahora bahohoterwa muri gare ya Nyabugogo n’abashinzwe umutekano bikagera no ku rwego rwo kubakubita bakabambura ubusa.

Ubushakashatsi ngo bwerekanye ko 44% by’ingo mu Rwanda abazituye babaho mu nsi y’umurongo w’ubukene ariko by’umwihariko abagore batunze ingo ngo bakaba bakennye cyane. CNF ivuga ko urugamba rwo kurwanya ubukene rukomeje ngo kuko hari abagore benshi batazi amahirwe bafite yo kugera ku nguzanyo.

Ndi Umunyarwanda, imaze umwaka ivugwa ndetse ikaba yaratangijwe mu rubyiruko n’izindi nzego ngo CNF yizeye ko umugore ari mu mwanya mwiza wo kuyigisha kandi ngo izagira uruhare mu iterambere ry’abagore n’igihugu.

Perezidante wa CNF, Mukasine Beatrice yagize ati “Abagore nit we benshi ni natwe duhura n’abana kenshi ku buryo ibyiza twababwira bizafasha gukurana uburere bwiza, kandi biroroshye no kugera ku bagabo.”

Agerageza guhuza Ndi Umunyarwanda n’iterambere, Mme Tuyisenge Christine yagize ati “Kwiyumvamo ubunyarwanda, kugira ngo abantu batere imbere, ni uko nta rwikekwe rugomba kubabamo, Ndi Umunyarwanda izafasha gukorera hamwe. Ndi Umunyarwanda izadufasha kugera ku iterambere tuvuga.”

Gusa ngo ubumwe n’ubwiyunge ni inzira ndende ngo kuko hari n’ibihugu byateye imbere ariko bitaragera ku rwego byifuza mu bumwe n’ubwiyunge bikaba biza kwigira ku Rwanda. Biteganyijwe ko aya mahugurwa y’iminsi ibiri mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba azitabirwa n’abantu 14 574 nyuma inama zikazaba n’ahandi mu yose isigaye.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • abagore nibo pfundo ry’umuryango ninabo bafite uruhare runini mukwigisha abo babana mu miryago ndetse nabo bahorana nibafate iyambere mukwigisha ndi umunyarwanda ubundi murebe ukuntu tuzagira igihugu kiza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish