Digiqole ad

Umugenzuzi mukuru yagaragaje amakosa mu ngengo y’imari y'umwaka ushize

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro kuri uyu wa gatatu nibwo yagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko ihuriwe n’imitwe yombi raporo igaragaza uko ingengo y’imari irabgira kuri uyu wa 30 Kamena 2012 yakoreshejwe n’inzego zitandukanye za Leta.

Obadiah Biraro
Ubwo hasobanurwaga imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka ushize

Raporo yatanzwe ikaba igaragaza ko ibigo bya Leta byose hamwe bitarubahiriza inama zose biba byaragiriwe n’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta.

Ibi ngo bituma amwe mumakosa aba yaragaragaye mbere mu gucunga imari ya Leta yongera agasubirwamo.

Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya leta buvuga ko inama zatanzwe zubahirijwe ku kigereranyo cya 60% muri raporo yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko uyu mwaka, gusa ngo bitandukanye numwaka washize aho kubahiriza izo nama byari bikiri kuri 40%.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakaba banenze abakoresha umutungo w’igihugu nabi ariko banashima ngouburyo u Rwanda rurimo kugenda rutera intambwe mu gucunga imari y’igihugu kuko ngo ikindi gihe cyose ubwo raporo nk’iyi yabaga iri gutangwa ngo byabaga ari agahomamunwa, aho wasangaga irimo gucunga ingengo y’imari nabi cyane, ubu ngo hakaba hari impinduka zigaragara.

Amwe mu makosa umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yagaragaje yakozwe harimo ko hari amasoko yatanzwe ku buryo budasobanutse afite agaciro kangana na Miliyari umunani (8), amafranga yakoreshejwe adafite inyandiko zemewe ziyagaragaza agera kuri Miliyari eshatu (3), imiti yabonetse yarengeje igihe cyo gukoreshwa yasanzwe mu bubiko, inka zahawe abagenerwa bikorwa ba FARG zidahaka mugihe zitangwa bavugaga ko zihaka amafaranga yishyuzwa leta nta mapuro ayagaragaza ndetse n’andi makosa.

Muri uyu mwaka ibigo bigera kuri 135 nibyo bigaragara muri iyo raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta bitandukanye n’uko mu gihe cyashize wasangaga hagaragara ibigo bicye byakorewe igenzura nkaho mu mwaka w’2000 ibigo byagaragaye muri raporo byari 17 gusa.

Iyi raporo ikaba igaragaza ko Intara eshatu (Amajyaruguru, Amajyepfo,Uburengerazuba)  zakorewe ubugenzuzi bwuzuye zibona ‘Unqualified audit report’ naho Intara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali nazo zikorerwa ubugenzuzi bwuzuye zibona ‘Qualified Audit Report’

Itegeko nshinga ryatowe mu mwaka w’2003, u Rwanda rugenderaho ubu mu ngingo yaryo y’183 rikaba rivuga ko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta agomba kugeza ku Inteko Ishinga Amategeko raporo yuko ingengo y’imari ya leta yakoshereshejwe.

Ni muri urwo rwego umugenzuzi mukuru w’imari ya leta Obadiah BIRARO yayigejeho raporo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kamena 2013.

Iyi raporo ikaba ikusanyirijemo uko ingengo y’imari y’umwaka w’2011-2012 yakoreshejwe.

Nyuma yuko iyi raporo yakiriwe ikaba izakomezwa gusuzumirwa muri komisiyo z’Inteko Ishinga Amategeko zibifite mushingano zirimo iyo mu mutwe w’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu(PAC).

Iyo komisiyo igomba guhamagara buri rwego rwose rukisobanura ku makosa yarugaragayeho nyuma hazakorwe raporo igomba kuzashyikirizwa inteko rusange y’umutwe w’abadepite ikawufataho umwanzuro.

Emmanuel TUYISENGE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Jye iyi report ndabona yakozwe huti huti! Ubuse niyo wakora echantillon umugi wa kigali wawusiga ,then na Ministeri dufite zose ugakora 7 gusa…..

    • Mwadusobanurira ubugenzuzi bwuzuye n’ubutuzuye ubwo aribwo?(mubidushyirire mu ndimi z’amahanga)

      • Ubugenzuzi bwuzuye ni igihe hagenzuwe akantu kose (full auditing) ariko hari ubwo hakorwa ubugenzuzi ku tuntu duke bitewe n’icyo igenzura rigamije. hashobora nko kugenzurwa service z’imishahara gusa, cyangwa itangwa ry’amasoko gusa.iyi ni specific auditing.
        Hari andi ma termes abayandusha bayatugezaho.

  • Umuseke.com Iyi paragaraphe ntabwo arukuri muyindure plz:Iyi raporo ikaba igaragaza ko hakiri henshi hatakorewe ubugenzuzi bwuzuye bwibyakozwe, intara eshatu (Amajyaruguru, Amajyepfo,Uburengerazuba) arizo zonyine zakorewe ubugenzuzi bwuzuye mugihe umujyi wa Kigali n’intara y’Iburasirazuba ho hatabaye ubugenzuzi bwuzuye naho muri minisiteri izigera kuri zirindwi zonyine nizo zakorewe ubugenzuzi bwuzuye.

    Kigali na Eastern Province zakorewe Ubugenzuzi bwuzuye ariko zibona qualified audit reports izo wise ngo zakorewe ubugenzuzi bwuzuye nizabonye unqualified audit report! Ibindi bisobanuro wareba kuri http://www.oag.gov.rw

  • ibintu bigenda biza buhoro buhoro, njye ku giti cyanjye ndashima aho iyi ntabwe imaze kugera, nkishimira ko biri kugenda biba byiza umunsi ku munsi, birerekana ko u rwanda ruri mu nzira nziza kandi ibi bikazakomeza nejo hazaza heza.

    • ok abakosa bazahanwa gahorogahoro se? umuturage se ubuze umusoro kuki we atangendeshwa gake ngo abe ayashaka?

  • simple formaliteeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Ubutaha UMUGENZUZI azagenzure n’imikorere (administration) yirebere;
    Ibigo bimwe ntibigira archives, hari aho secretaire asinya ku madosiye hakoreshejwe “signature stamp” ya D.G, ahandi umukozi akamara imyaka 10 nta hugurwa na rimwe,….

  • Gusoma izi nkuru za Auditeur General bindya mu bwonko.

    – Iyo bijya gupfa batangira boroshya IBYAHA bakabyita AMAKOSA.

    – Ubushinjacyaha bwarinumiye, nta ntambwe n’imwe bufata ngo bukurikirane imali ya Rubanda igaruzwe, ahubwo icyo bukora buri gihe ni Dossiers z’ibyaha by’abanyePolitiki barwanya Leta ndetse n’abakekwaho Jenoside gusaaaa!!!!!

    Ntabwo ibyo byonyine aribyo byakubaka igihugu mu gihe IMISORO iva mu mitsi ya Rubanda inyerezwa ijya mu mifuka ya bamwe, mwarangiza ngo mu Rwanda murwanya umuco wo kudahana! NEVER AGAIN izaba muri Genocide gusa, naho kunyereza umutungo bigume ari DO IT AGAIN??

    Iyo abanyarwanda bacecetse mugira muti ”Twarabashoboye”!!!!! Muribeshya cyaneeeee!!!!!

    • Wowe ndumva ufite ibibazo bya politiki! Ibya genocide n’iby’abarwanya ubuyobozi ubihuza ute n’iby’umugenzuzi mukuru akora? Ikindi, ni nde wakubeshye ko umugenzuzi akora report ye mu kinyarwanda, ku buryo yakwandikamo “icyaha” cyangwa “amakosa”? Jye nk’umuntu bakorere audit ndakubwira ko ibintu byabo biri highly technical, n’amagambo bakoresha yumvwa cyane n’umuntu umenyereye amategeko mpuzamahanga bakoresha!! Nta bwoba bagira kandi baracukumbura, nta n’uwo barengera ari umunyamakosa, n’ibyo ubahishe barabivumbura kandi bikajya ahagaragara! Iriya ni incamake, ariko aguhaye details wakumirwa! Ese wigeze ureba kuri report yose iri kuri website yabo ya http://www.oag.gov.rw ? Gabanya politique mu kazi kari serious! Nta kintu kiri “political” mu byo bakora!

      • Ikindi niuko Auditor General akora external audit. bishatse kuvuga ko agenzura ibigendanye n’amafaranga gusa n’ikoreshwa ryayo, uko ni uko inshingano ze zubatse. ibindi rero bya administration bishyinzwe internal auditor uba muri buri institution, ni we ukora full audit.
        Autitor general akora akazi ke neza ni ko jye mbibona, niba haba harimo na gap, nta byera ngo de.

      • Ikindi niuko Auditor General akora external audit (Financial auditing). bishatse kuvuga ko agenzura ibigendanye n’amafaranga gusa n’ikoreshwa ryayo, uko ni uko inshingano ze zubatse. ibindi rero bya administration bishyinzwe internal auditor uba muri buri institution, ni we ukora full audit.
        Autitor general akora akazi ke neza ni ko jye mbibona, niba haba harimo na gap, nta byera ngo de.

Comments are closed.

en_USEnglish