Digiqole ad

Umuganura, umuco uri kuducika

Kuya mbere Kanama wari umunsi wahariwe umuganura mu mateka, basaruraga amasaka, bagashigisha ibigage, bakavuga imitsima abana bagasomeza amata, abakuru bakanywa ikigage. Bagasangira bakishimira ibyagezweho. Uyu muco uragenda uba amateka nk’uko byemezwa na bamwe mu bakuru bo mu murenge wa Rusororo baganiriye n’Umuseke.

Umusaza Karambizi avuga ko umuganura wari umuco

Umusaza Karambizi avuga ko umuganura wari umuco

Philippe Karambizi ni umusaza w’imyaka 75 w’i Rusororo avuga ko yakuze asanga umuganura ari umunsi ukomeye cyane mu gihugu. Ibintu ngo byabaga bicika.

Ati “ Buri bucye ari umuganura byabaga bicika, bararaga baritse ikigage, bamaze iminsi bateretse amuki n’inzoga z’inkangaza z’abakuru, bugacya ibigage bikanyobwa, inzoga zikanyobwa, abana tukarya imitsina tugasomera amata.

Ntabwo wari umunsi wo kwishimisha wari umunsi wo gusangira. Kwishimira umusaruro no kureba imbere ngo barebe ibikwiye gukorwa mu gihembwe gitaha.”

Karambizi avuga iki gihe cyari icyo kumurika umusaruro no guhiga mu gihembwe cy’ihinga gishya ngo amantu bazeze byinshi kurusha ubwo.

Karambizi avuga ko wari umuhango ukomeye cyane kuko waturukaga ibwami, Umwami agaha umusaruro umugisha agasaba Imana kweza umwaka utaha ngo ube uw’uburumbuke.

Muragizi Francois nawe ufite imyaka 74 yavuze kera mu gihe yari muto mu mwaka w’i 1945- 1946 yabaga kwa sekuru, avuga ko umuganura warbaga ari umunsi ukomeye cyane icyo gihe.

Ati “ Nko muri uku kwezi sogokuru yanganga amarwa akaduha kuko twari tukiri imibyiruka, bakatubwira ko ari umuganura w’imyaka yeze. Ubu rero nsigaye nibaza nib anta myaka icyera! Nako ngo yose ijya ku isoko ubu.”

Muragizi avuga ko kuba umuganura nta mwanya ukomeye ugifite mu mwaka w’abanyarwanda byatewe n’imico y’abazungu bazanye mu gihugu.

Muragizi ati “ Abazungu bazanye ubusambo. Umuganura wari umunsi wo gusangira umusaruro, ubu abantu bareza ibyo bejeje bakirukankana ku isoko, ntawushaka gusangira n’umuturanyi we. Ni umuco uri kuducika kubera ibyo twatojwe.”

 

.

Adele Mukandanga ni umugore ugana izabukuru nawe twasanze mu murenge wa Rusororo aho bageragezaga kwizihiza umunsi w’umuganura.

Yemeza ko umuganura wari umuco wo gusangira, avuga ko ubu byahindutse kuko abantu barya bakinze ntawugishaka gusangira n’abandi ibyiza.

Ati “usibye gusangira umusaruro icyo gihe ndibuka ko abantu bishimaga bakanaha isambu ku batayifite cyangwa bafite nto mu rwego rwo gusangira ngo nabo ubutaha bazeze byinshi.umuganura wari umunsi ushimishije cyane.”

Aba bakuru bose icyo bahurizaho ni ukuba uyu munsi wari umunsi wo gusangira no kwishimira ibyagezweho bakanareba ibyo bakwiye kugeraho mu gihembwe gishya cy’ihinga.

Uyu muco bose bemeranye ko usa n’uri gucika.

Ministeri ifite umuco mu nshingano ijya itegura umunsi mukuru w’umuganura n’ubwo usanga mu miryango nyarwanda utakihaba nk’uko byari bimeze icyo gihe.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish