Digiqole ad

Umuganda nicyo gisubizo ku bibazo byacu – Guverineri Bosenibamwe

Guverineri w’intara y’amajyaruguru ashishikariza abaturage bo mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera, kwitabira gukora umuganda kuko umuganda ariwo gisubizo ku bibazo u Rwanda rufite.

Guverineri Bosenibamwe yifatanyije n'abatuye i Nemba mu muganda
Guverineri Bosenibamwe yifatanyije n’abatuye i Nemba mu muganda

Mu muganda wo kubaka ibiro by’akagari ka Nyamugari, mu murenge wa Nemba, tariki 13/03/2013, Bosenibamwe Aimé yavuze ko Abanyarwanda bifitemo imbaraga, bazikoresheje zakemura byinshi. Biteganyijwe ko ibiro by’ako kagari bizuzura mu mezi abiri.

Agira ati “Ntabwo ibibazo by’Abanyarwanda bizakemurwa n’amahanga, nitwe tuzabyikemurira, kandi byagaragaye ko mu by’ukuri twifitemo imbaraga tutarashobora gukoresha.

Niyo mpamvu twese hamwe dushyize hamwe, byaba abayobozi, abaturage, inzego z’umutekano, twashobora gushyira hamwe imbaraga zacu kugira ngo twikemurire ibibazo binyuranye.”

Akomeza asaba abaturage bo mu murenge wa Nemba guha agaciro umuganda bakajya bawitabira uko bikwiye kuko ari umuterankunga ukomeye w’Umunyarwanda ku Banyarwanda.

Guverineri Bosenibamwe, abayobozi batandukanye b’akarere ka Burera ndetse n’inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Nyamugari gukora umuganda wo gutunda amabuye yo kubaka ibiro by’ako kagari.

Guverineri afatanya n'abaturage gutunda amabuye
Guverineri afatanya n’abaturage gutunda amabuye

Umuyobozi w’akagari ka Nyamugari yari asanzwe akorera mu nyubako itajyanye n’igihe.

Guverineri Bosenibamwe avuga ko hari amabwiriza ateganya ko umuyobozi w’akagari agomba gukorera ahantu heza hatuma atanga serivisi inogeye abaturage ayobora.

Aganira n'urubyiruko nyuma y'umuganda
Aganira n’urubyiruko nyuma y’umuganda

Photos/N Nizurugero

© Kigali Today

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • bose niba bakoraga nkawe nibyiza pe.

  • Abantu bameze nkuyu mu gouverneur mu rwanda ni bake. Akwiriye ishimwe ritubutse rivuye ibukuru kuko ubona ko afitye ubushake bwo guteza imbere inyungu za rubanda. Imana imuhe imigisha myinshi.

    • Ibihembo bye birateganijwe!!!

    • Ishimwe akwiye ni iriturutse muri twe, ngirango iyo akora biriya aba afite ubutumwa atanga. Nta shimwe ryaruta gukurikiza urugero rwiza aduha.

  • dore ifoto y’ikinyejana.bravo gouverneur.ureke babandi birirwa muri za v8 gusa.

  • Ark guverner ndabona yatwaye akabuye gato n’ukuntu ari igeant!…

  • ibi babyita siyasa!!!

  • Umuganda ni mwiza.Ndibaza niba muri ibi bihe byo kubura imirimo,hadakwiriye kwigwa uburyo umuganda waba akazi gahemberwa.Service volontaire igakorwa n’ubishaka wabigambiriye,kandi igashobora kuba yakwandikwa kuri CV ya nyirayo.Muri ibi bihugu byadutanze amajyambere niko nabibonye.

    • Umva, personellement ndagusabye ntu du tobere umwimerere wacu ngo kubera ko wageze hanze! Umuganda ntushoborwa guhemberwa keretse ni duhindura izina ryawo, kuko ni umuganga nyine. Iyo ni capitalism ushaka, twe abanyaRwanda dufite umwimere wacu kuko umuganda utuma abantu basabana bakamenya agaciro ko kwitangira abandi mu bihe byose.

      • Lorenzo,nta nyungu mfite yo gutobera igihugu cyanjye nkunda nkawe.Kuba hanze ntacyo bihindura.Ibibazo cyane cyane by’ubushomere biri hose.Abantu ntibasinzira bashakashaka imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byabo.Ibyo wita umwimemerere bishobora guhindurwa cyangwa bigakosorwa.Ndabona ntaho bihuriye na Socialism cyangwa Capitalism.

  • Nshaka kubona na perezida wacu yikoreye ririya buye na Jeannette nibwo nzemera ko nabo bemera umuganda.

    • nawe ntugakabye! urugero perezida atanga se ni ruke? niba utanyurw nakazi kawe wimutega amabuye.

    • President nta gihe adakora umuganda sha! ahubwo umenya aribwo ukigera kuri Internet wowe! Kandi na First Lady nawe arawukora cyane, niba utarababona ahubwo ntuba mu Rwanda.

    • Umuganda si ukwikorera amabuye we! Kandi President wacu umutwaro yikoreye urenze aya mabuye Bosenibamwe yikoreye.
      Hari umunsi w’umuganda wari wumva President atitabiriye!?!
      Usibye na Madamu n’abana barajyana maze hanyuma sinzi ibyo bindi wibaza.
      Vuga uti iyo Kagame aza kuba adaha umuganda agaciro ubu Bosenibamwe uyu aba yikoreye iri buye?
      nibwo nakumva

    • Martin uba mu Rwanda sha? cg uba muri Groenland? Niba ari naho uba wagakwiye kumenya ko Perezida akora umuganda chaque samedi

  • Nubwo yaba siyasa iyaba n’abandi bashoboraga gutanga urugero nka ruriya isi yabona ko dufite umwihariko.

  • biragaragara ko agira appetite naho ibindi ni politique

  • KWIFOTOZA.COM iyo ni bucye
    kabili style.sha ririyabuye
    ntaryikoreye bivuye ku mut
    ima ni ukudefanda imbehe

    • Nanjye ntyo! Uretse ko nta n’igitangaza mbonamo ari ibuye ryikoreye irindi!

  • Wowe wiyise MARTIN. HE PAUL KAGAME na janet urabikoreza amabuye kuyihe mpamvu? ariko gukorera abanyarwanda ni nkogukorera intashima.umutwaro bikoreye wokuyobora abanyarwanda urahagije.

  • Yes, kandi murebe uko abaturage nabo bashishikaye!? Ntaho bihuriye no kuba yababwira ngonimuge mu muganda! Ahubwo kumureberaho nibyo by’ingenzi.

    Courage gouverner, tukuri inyuma.

  • igihe tugezemo ntago ari icyokwikorera amabuye kumutwe,umutwe nuwogutekereza,amabuye tukayashakira ingorofani cg izindi mashini

  • Complaisance gusaaaaaaa! Umuganda RPF yavugaga ko ari uburetwa bwazanywe na Habyarimana! None mundebere urutare uyu “PEREFE”wa RPF yiteretse ku mutwe!

  • wowe upinga wasanga utari na Nyumbakumi. Rero ngusobanurure; muri politique no mu buzima busanzwe ugomba gusa nabo aho uri. Ntiwajya mu giturange ngo ukore mu mufuka ubundi wikoreze abantu amabuye, kuko imyumvire yabo iba iri hasi kuburyo hari ubwo bisaba kubaha urugero rw’ibyo uvuga. Ibi ntiwabikora nko muri Serena ni urugero. Aho ho ugenda ufite Laptop. Ikintu cyose ni gihe cyacyo.

  • Ndi Socia Worker ariko uyu Governor ndamwemeye, iyo ugeze ahantu bari gutwara amabuye kumuganda ukikorera ibuye nka ririya uri umuyobozi biha n’abaturage imbaraga kuko baba bibona mu bayobozi babo,congrat. Governor wacu’ tubari inyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish