Digiqole ad

Umugabo yivuganye umukobwa we kubera amafaranga y’ishuri

Uyu mubyeyi gito yakatiwe imyaka umunani azira kuba yivuganye umkobwa we amuziza amafaranga. Uyu mgabo wimyaka 51 wo muri Coreya amazina ye ntiyigeze ashyirwa ahagaragara.

Yanize umukobwa we ubwo yamusangaga  aryamye amuziza amafaranga y’ishuri yagombaga kumuha ngo nyakwigendera ajye kwiga.

Nyuma yo guhura n’ibibazo bikomeye byo gutana n’umugore, kwirukanwa ku kazi, inzu ye yabagamo ishyirwa  muri cyamunara ubukene bunuma hiyongereyeho ikibazo cy’umukobwa we wahoraga amubaza amafaranga y’ishuri.

Inkeke uyu mukobwa we yamuhozagaho niyo yaje gutuma amusanga mu cyumba aramuniga kugeza amwiyiciye.

Gusa ntiyabashije gucika umutekano kuko bahise bamuta muri yombi, ibi bibazo bye ndetse nawe ubwe bikaba byajyanywe muri gereza mu gihe cy’imyaka 8 y’igifungo yakatiwe.

Oscar Ntagimba

Umuseke.com

7 Comments

  • GUKENA SIBINTU. BISIGAYE BIYUMA UMUGABO YIYICIRA UMWANA

  • Imyaka 8 gusa? Ahubwo se bamuretse bikagira inzira?
    Nta butabera buri aho.

  • ese iyamushyira nyina aho kumwica, ese UMWANA YARAFITE IMYAKA INGAHE? ese imyaka 8 barabona ihagije nafugwe burundu cg nawe apfe.

  • haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!ubwo se koko umuntu yiyicira umwana yabyaye;nugusenga naho ubundi biracitse,akwiye igifungo cya burundu kabisa

  • ngo ntawe usaza atisenyeye!

  • umuntu wihekura aba ari umugome iriya myaka ni mike

  • umuntu wihekura aba ari nyamanswa kumufungaiyobabyihorera kuko imyaka 8 nubusa kumwicanyiyayayayayayayaya?

Comments are closed.

en_USEnglish