Digiqole ad

Umugabo yiganye Ben Laden ngo yikize nyina umubyara

Mu gihugu cy’ubusuwisi, umugabo w’imyaka 47, witwa Konrad Schmidt yigiriye inama yo guhitana nyina umubyara akoresheje uburyo busa neza neza nk’ubwo Ben Laden yakoresheje yihimura kuri USA tariki 11 Nzeri 2001, akoreshe ingabo ze.

Nkuko tubisoma ku rubuga rwa zigonet.com, Konrad Schmidt w’imyaka 47 y’amavuko, yagiranye ikibazo na nyina umubyara Rosemary , amushinja ko ariwe utuma umuhunguwe Kornrad, ahora mu bibazo by’ubushomeri, kuko yagize uruhare mu gutandukana na se umubyara, wahise unitaba imana nyuma yaho.

Ategura uyu mupango wo guhitana umubyeyi we, yarabanje aramuhamagara (Kuri telephone) amubaza niba ari mu rugo, ngo ko hari icyo yamushakiraga. Akimara kumenya amakuru yuko ahari rero, yahise afata indege nto yerekeza mu rugo avukamo, ahita agonga inzu mama we yari atuyemo, ya ndege irashwanyuka, n’inzu ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Nkuko abari aho babitangaje, ngo byasaga neza nkuko imiturirwa yo muri USA yibasiwe n’indege z’ibyihebe kuwa 11 Nzeri 2011.

Ngo babonye indege igonga inzu, nyuma gato babona inkongi y’umuriro izamutse hejuru. Cyokora ngo uwo mwiyahuzi imigambi ye yaramupfubanye, kuko mama we yari yibereye mu gice cyo hasi (cave), igihe inzu yashyaga, akaba yaranabashije kuvanwamo n’abaturanyi akiri muzima. Ubu akaba ari kwa muganga, kubera ikibazo cyo guhungabana.

Umuseke.com

6 Comments

  • Aka gahungu harya ngo kashatse kugonga etage ya nyina? buriya se ni nde wabihombeyemo? noneho ubwo yabonye akazi, noneho! puuu

  • abantu baragwira.nyoko wakubyaye akajya kumwiyahuraho.zero

  • abakire muzi kwishimisha,ubundi se wabon akadege gato ko kugendamo icyo uba usigaje niki usibye kugeregeza kwiyahura ngo wumve uko nabyo bimera dore ko ibindi byose uba warabinyuzemo.felicitations man wageze kubyo ushaka

  • Nibundi ngo urugo rutizera imana rucirira imbwa!!! uko nukutamenya imana ntakindi,noneho yarungutse! congz man!!!!

  • none ako gahungu karafuye??

  • ntabwo mutubwiye amaherezo yako gahungu esenako karapfuye?

Comments are closed.

en_USEnglish