Digiqole ad

Umugabo yantanye abana igihe kinini, azakugaruka ariko yahinduye imico

Mbanje kubasuhuza basomyi b’umuseke. Nabonye mugira inama abantu none nanjye ndagirango mumfashe ku kibazo kinkomereye mfite.

Umugabo wanjye amaze imyaka ibiri yaradutaye, twari dufitanye abana batatu, muri iyo myaka ariko yanyuzagamo akaza kureba abana, kandi n’abana bikabashimisha kuko bakunda papa wabo cyane.

Nabayeho mu buzima butanyoroheye bwo kurera abana jyenyine, n’abana bikabababaza kubera kutabona umubyeyi wabo.

Muri iyi minsi rero akaba yaransabye ko yagaruka tukongera tukabana, akamfasha no kurera aba bana twabyaranye.

Naramwemereye kuko nanjye nari nkimukunda, ariko mu kugaruka yarahindutse cyane, hari iyindi mico  asigaye afite, kuko hari n’igihe amara nk’iminsi ibiri atarataha nanamuhamagara ngasanga téléphone ye ifunze.

Aho aziye nanga kuvuga menshi nkihangana ngo tutongera gusenya nk’ubwa mbere, nyuma akampa ibisobanuro bitumvikana neza, ariko ndi kwibaza niba azahinduka.

Niba hari abo byabayeho cyangwa mufite uko mubyumva mwambwira uko byagenze, murakoze.

Umusomyi w’UM– USEKE

0 Comment

  • Umva nshuti, ihangane no kuba yaragarutse akemera gusaba imbabazi nabwo n’ubutwari, gusa kubw’iyo mico, humura azagenda ahinduka wibuke ko mu myaka itatu yabaga mubuzima bundi butandukanye cyane nubwo yagarutsemo, humura mwegere kandi wongere kumwereka urukundo kandi ujye umwibutsa cyane ko abana bakeneye kumubona kugirango bamugarurire urukundo, humura gerageza umwegere kandi UJYE UM– USENGERA bizashira.

    Kandi ujye umuha umwanya uhagije wo kukuganiriza, umusabe ko yakuganiriza uko yumva yabaho, bizajya biguha icyerekezo cyabyo, hanyuma umusengere uzi neza icyo usengera. Kandi ntukamurakarire kuko iriya myaka ni myinshi ari mubuzima bubi bw’uburara. Humura IMANA izagutabara,

  • Ihangane ufunge umwuka ntumurakarire aracyasana ibyo yangije mu gihe cyose yari yaragiye ariko ubwo yagarutse umwerere imbuto kugirango agume mu rugo ubuziraherezo ! birakomeye kwihanganira umuntu ugenda akarara atavuze aho araye ariko izere ko hamwe no gusenga azagaruka !

  • inama bakugiriye nizo yarazungurutse none amaze kubona ko yisenyeye kubusa gusa imyaka 2 yarishize iyo wihangane mukaba mwarakoresheje agakingirizo none se ubwo umutima wawe ntudiha ntufite ubwoba ko yaba yarakwanduje muganire neza nawe sumwana umuntu usaba imbabazi ashobora nokwemera kwipimisha ukamusaba mumutima mwiza uit twipimishe ibyabaye byarabaye kandi dufite nabana tugomba kurera erega amagara araseseka ntayorwa ugomba nokurinda ubuzima bwawe ntazakuzanire uburwayi ngo nuko yagarutse erega ubuzima bwubu bujyana nimibare shenge komeza ufunge umwaka wihangane ariko utekereze sida ashobora no kuyigutera ejo akagenda noneho ntazanagaruke irinde ubuzima bwawe .

  • Ahaa mada,si ukuguca intege ariko akabaye icwendentikoga!gerageza yenda azahinduka,ku bw’imbaraga z’UWITEKA!

  • Muvandimwe rero sukuguca intege ark burya baca umugani mu kinyarwanda ngo inkoko yaraye hanze iba yahindutse inkware, uwo mugabo imyaka yamaze mutabana yayanduriyemo imico myinshi kdi itari myiza gusa wowe uzicare muganire umubwire ngo nkiyo amaze iminsi2 atarara murugo kdi na 4ne ye itariho aba yumva ko ari mukuri ese ubwo aramutse agiye agahura nikibazo ntiwagira ngo ni byabindi bisanzwe uzagerageze mubiganireho birambuye kdi wicishije bugufi wumve nawe icyo akubwira ark nagusaba ko mwajya mutera akabariro mukoresheje prudence kuko iyo aba avuye utazi ibyo yarahugiyemo, kuko burya ubuzima burahenze atazagutesha abana bawe ugapfa utirereye kdi wari waririnze, ubundi uzasenge kuko Imana ishobora byose niyo yakubakira rugakomera inama yajye yari iyo ahasigaye amahoro masa

  • Inama abandi bakugiriye ndazishyigikiye, ariko ndagira ngo nkwisabire akantu kamwe: Kwisuzuma ubwawe ukareba niba udashora kuba intandaro y’iyo myitwarire ye (singushinja ariko byose birashoboka), kuko nkurikije ibyo watubwiye nsanga umugabo wawe atari umuntu mubi. Ikibigaragaza:- Yajyaga aza kubareba rimwe na rimwe abana bikabashimisha kuko bakunda Papa wabo cyane! uko kugaruka-garuka bigaragaza ko akunda urugo rwe ariko akaba afite icyo aruhungamo. Ikindi ni uko niba abana bamukunda cyane buriya bafite icyo bamushima kuko abana uko baba bangana kose bamenya imyitwarire y’ababyeyi babo. Iyo umubyeyi afite imyitwarire mibi (cyane cyane umubyeyi w’umugabo) abana ntibamwisanzuraho. Ikindi kandi kuba yaraje akagusaba imbabazi hanyuma akongera akagucika wareba neza niba nta ruhare rwawe! Keretse habaye hari ubundi burwayi afite bumutera kugenda, ariko ubundi numva atari umugabo mubi. Ese wari uzi ko abagabo basigaye bahitamo guhunga aho kugira ngo babe barwana n’abagore babo cyangwa aho kugira ngo abagore bahukane basige abana. Hari abo nagiye nganira nabo bakambwira ngo aho kugira ngo umugore azamukoreshe amakosa amugushe mu mutego wo kuba yamukubita bikamuviramo gufungwa bahitamo kuba bigiyeyo ngo barebe ko abagore babanza bagacururuka.
    Sinemeza ko n’iwanyu ari uko bimeze ariko byose birashoboka, banza unoze uruhande rwawe, ahasigaye umugerageze nawe urebe ko yagaruka ku murongo. Urakoze.

    • uvuze ukuri. abanze anoze uruhande rwe kuko bishoboka ko imyitwarire ye ishobora kuba intandaro yo guhunga ku mugabo yanga amahane mu rugo ashobora kumuviramo ibihano atari ateganije. ariko kandi ntawashima uyu mugabo aramutse yarahunze urugo bene aka kageni kubera uyu Mudamu mbona afite muri we kwihangana gukomeye. uku kwihangana ndabona bimutera no kwizera umugabo bihanitse ku buryo nta nkurikizi y’imibanire yabo nk’umugore n’umugabo yumva afitiye impungenge nubwo ntaho yabitubwiye. nakomeze asenge Imana umugabo we buriya yagarutse ubwo yemeza ko yahinduye imico nawe agerageze guhinduka asubize amaso inyuma arebe ,kuko arabizi, ko icyatumye umugabo agenda kandi agaragaza ko akunda abana, ari nabyo ngirango kigabanya ubukana bwo kubura mu rugo imyaka ibiri, cyahindutse arengeho nkuko abivuga nawe agire icyo yigomwa kuri izo mpamvu batumvikanyeho mbere kuko nizo zikomeza no gutuma yongera akanyaruka. uyu mugabo namusaba kwihangana akumva ko niba yemeye kugaruka nyuma yamakosa akomeye nkariya hari ibyo yemera kwihanganira ubundi agasaba Imana kumufasha kureba urugo rwe rugizwe mbere na mbere n’Umugore we n’abana Imana ibaheramo umugisha bagombye gukomeza ubumwe bwabo aho kugirango wumve buri umwe afitiye gusa imphuhwe abana akibagirwa uwo bababyaranye babishaka kandi babikunze byaba mahire bakaba baranabisezeranye imbere y’Imana na Rubanda. Imana irabakunda ahasigaye nibumve ugushaka kwayo.

  • wapi reba neza atazakuzanira kabutindi

  • Ndabinginze muri bino bya none haricari abahungu beza?ah umuntu yo kunda akumva araruhuste nakundanye numuhungu ndimwo nditegura ngo turishinga aranyihakana.

  • Ku bwanjye uyu mugabo sinabana nawe. Iyo mico se yayize nyuma,yo kugenda akararirana na phone yayikuyeho? Ubwo se aba arihe? Wasanga atari umujura cyangwa uusazi,wanasanga icyo gihe yari yarabuze yarabaga afunze. Ibyo rwose nukwirurikirizaho igisasu,ubwo koko aba arihe ,ese agarutse mwabanje kwipimisha sida? ubundi e igihe yari yarabataye mwarapfuye ngo nuko adahari,ntiwarutunze abana,iyo ahari se yongeraho iki? Kubana n’umuntu nk’uwo njye ndumva biteye impungenge. Cyakora niba ataza ngo atere amahane,ntashihane ,akaba afatanya nae kuerera abana kandi mukaba uba munzu yanyu cyangwa se akaba anayishura wapfa kumwihorera akajya aza ariko rero nwkihanangirize murabe mutakirarana nk’umugabo n’umugore kuko ubwo wamenya arara mu biki? N’umusinzi kabombo se ngo tuvuge ko ari inzoga ziba zamutwaye nabo akndi sibyo gushyigikira. Uzamuhe icyumba cye ajya aza agwemo,niwumva ukeneye gukorana nawe sex ujye ukoresha agakingirizo kandi witonde ntigacike nk’uko wagakoresha kumuntu wo hanze usanwe.

    Ibyo se nibiki ahubwo,uzajye kumuvuza yarasaze cyangwa nawe uzagenzure urebe niba atiba ,nusanga aba ari mubandi bagore ujye ubana nawe nk’uko nkubwiye hejuru. Bene nk’ibyo nukurengera!!

  • YEWE MADAM, NUBUNDI WAGIYE URANGWA NO KWIHANGANA KUKO KUBA WAREMEYE KO MWONGERA KUBANA NUKO URI UMUGORE WICO MYIZA. NONE RERO UWO MUGABO NDACYEKA KO YABA AFITE ABANDI BAGORE NONE IFARANGA IYO RIBUZE ARABAHUNGA AKABA AGIYE HAMWE EJO RYABOBEKA AKAJYA AHANDI. KUKO MFITE UMUGABO IYO TWAKENNYE NDABIMENYA KUKO AHITA AHUNGA URUGO PE NDETSE AKONGERAHO NUMUSHIHA MWINSHI NAMAHANE. ARIKO YABA AFITE AMAFARANGA UGASANGA ARATUJE. IKINDI NUKO ABAGABO BAFITE UBWENGE BWINSHI BWO KUBESHYA BURIYA HARI ABO ABESHYA KO YARI ARI MU KIRAKA CYANGWA YARI ARI MURI MURI MISSION. KUKO UWANJYE YAJYAGA ABESHYA KO ARI KUKAZI NKAMUBONA MU MUGI WA KIGALI KANDI AKORERA MU NTARA. MUGORE RERO NUBUNDI NTACYO AGUTWAYE NTA NICYO AKUMARIYE CYANE URETSE STRESS GUSA YAGARUTSE KUKONGERERA. ARIKO KUBERA ABANA UJYE UPFA KWIHANGANA KUGIRANGO AMARE KABIRI ABANA BABE BAKURA NAHO UBUNDI NI INDYARYA NKABANDI BAGABO BOSE. KUKO BURYA MUPFANA BABANA SHA.

  • Mada uri mubagore bake bihangana cyane Imana iguhe umugisha,
    Senga Imana cyane iguhindurire umugabo afite uruzerero ariko Imana ishobora byose izamuhindura.

    Ucyeneye kwihangana kurushijeho Imana igushoboze ndabizi neza urababaye cyane kandi ufite n’ibikomere umugabo mubi yaguteye ariko siwe ni shitani mbi yamugizeko ariko haracyari byiringiro ko yahinduka kuko ashobora kuba yarabitekerejeho agasanga yarahemutse gusa akaba adafite imbaraga zo kubyigobotoramo burundu niyompanvu hamwe na masengesho azagaruka burundu agahinduka muzima wowe kuribi:

    1) Nsenga Imana cyanee iguhe ku mubabarira ibyoyagukoreye mbere ubikuye ku mutima, iguhe kumwakira nazajya agaruka nyuma y’iminsi2 cyangwa 3 cyangwa icyumweru ……

    2) Nazajya aza uzajye umwakira useka bisankaho ntacyabaye, ntukamucyurire,ntukamubaze ahoyarari wenyine azajya agira isoni akubwire yakubwiza ukuri yakubeshya uzajye wikiriza ntukajye nawe impaka kuko nubundi bibabyarangiye.

    3) Uzajye umutekera neza buriya abagabo bakunda kurya neza umuhe icyubahiro murugo baragikunda,ntukamurakarire rwose inshingano zawe nkumugore uzuzuze kandi umuhe amahoro yose.

    4) Isuku ibe iwawe mu cyumba, kandi ujye umwereka ko urugo rwe rumukeneye Imana igushoboze wirinde icyatuma haza intonganya mu rugo abana.

    5) Ndabizineza urababaye kandi ukunda umugabo wawe rero mwereke itandukaniro jyaho ajya no mu rugo mwihanganire,umubabarire,umukunde,nawe wihangane umugaruze ineza ikiza kinesha ikibi ndakubwiza ukuri azasanga kw’isi nta muntu mwiza umeze nkawe agaruke burundu aciye bugufi erega za maraya nicyo ziturusha.

  • Icyo kibazo ufite tugihuriyeho nanjye umwaka nigice urashize ataye urugo gusa aza gusura abana ariko ntarataha gukoraho phone byo nawe nuko tukibana yayikuragaho kuwa gatanu ikazasubiraho dimanche atashye surwumwe ihangane..
    Inama yanjye niyi niba agarutse muhe icyumba cye kuko abana baramukeneye ubundi ugerageze kumwikuramo wimukunda kuko ntagukunda kuko arakubabaza ubundi mubane nkabaturanyi beza naza ufungure nagenda ufunge niba utabishoboye muhunge ipusi yaraye hanze ihinduka inturo iturize wirere abana merci

  • -ko uvuga ngo yagarutse yarahindutse se umuntu ata urugo imyaka ibiri aruko ari umugabo mwiza?
    -gusa njye ndumva ibyo utagombye kubyemera keretse niba iyo ari hoteli.abakubwira ngo umuhe icyumba hanyuma mubane nkabaturanyi simbyemera.bana n’umugabo munzu kuko ari uwawe gusa nta kindi.ubwo se uba ubaye iki?numva ko ntacyo utakorera abana bawe ariko hari ibyo ukora wibwira ko aribo ukorera bakazakugaya kuko biba bitumvikana.abana bubu si aba cyera.baba muri societe itandukanye bityo imitekerereze yabo n’imyumvire yabo iratandukanye.
    uwo mugabo sinzi uburyo yagarutsemo mu rugo ariko ntiwagombaga kumwemerera mutabanje kuganira ngo wumve ko yahinduye imyitwarire kandi noneho ko agarutse aje kubaka.wagombaga kumwerurira ibyo utazemera ndetse ukamubwira uko wifuza ko mubana.akaza abizi kandi aruko yabyemeye naho ibyo ejo yaje ejo yagiye bitera na confusion mu bana.muvuga ko ugirira abana ariko sibyo.mu kwemera ko uwo mugabo agaruka mu rugo gutyo ni iki cyiza urimo kubakorera. wowe se urikorera ikihe?ntabwo uri umuntu se ukwiye kubahwa no gukundwa?
    hanyuma se uko kuza kubipa kwe nta ngaruka bizagira ku bana?wowe se bazagufata nkigiki nibakura?nubundi se ko yagiye akajya abasura ariko nta kindi agufashije ubu bwo agarutse agufasha iki?
    Iyo akunda abana ntaba yaragiye bwa mbere, iyo agukunda wowe ntaba yarataye urugo.keretse niba ari wowe nyirabayazana ukaba wumva ugize Imana agarutse ukaba wigura naho ubundi ibyo urimo sinzi uko byitwa.Niba umutima ntacyo ugushinja mubwire ko agenda burundu.nashaka kugaruka muzabiganireho, mubinyuze mu miryango bijye ahagaragara ariko ibyo ni agasuzuguro gakabije.kwihangana kwawe ntibivuga ko uyira ivu.
    nabatandukanye bita ku bana babo kandi bakabasura. ntuzamubuze kubonana nabana ariko agomba kumesa kamwe.ni umugabo mu rugo cg se ari hanze yarwo.
    – Igikomeye kandi: simbona ukuntu wabana numuntu utazi ibye, utazi ibyo abamo kandi niba mwarasezeranye ingaruka zabyo nawe zizakugeraho.njye namukurikiza ingenza nkamenya ibyo abamo, niba ari umujura, niba ari uburara, niba ariki….ariko mu rugo mbanamo nabana banjye nta muntu nareka ngo yinjiremo ntazi neza ibye.ibyo nta mutekano waba uwawe nuw’abana bitanga.
    byibuza itabaze imiryango bamukubarize ibyo ari ibiki kuko wowe ndabona uri muri za ndamukunda ndamukunda ntubone ko situation urimo ari dangereuse.

  • Ese kuki uvuga ko aguha ibisobanuro bitumvikana? Hanyuma se niba yita kurugo ubwo wabwirwa niki ko aba atagiye guhahira urugo ahubwo byari kuba ari bibi yarakuzaniye indi mico mu buriri.

  • NANETTE,REGINA mbabarira rwose umugabo ntukamwange ujye wanga ikimurimo kuko we ntacyo atwaye ahubwo ikimurimo ni cyo kimukoresha amakosa niyo mpanvu usenga Imana ikamuhindura ikirukana muriwe igituma ata umugorewe n’abana.
    kandi ndu mugore nanjye nkugiriye inama nku muntu wabanje kugira urugo rw’ibibazo ariko narasenze gusa ubu urugo rwanjye na mahoro, uzi impanvu akuraho phone kwanga stess yawe umubaza aho ari n’ibindi kandi adafite ibisobanuro gusa birababaza cyanee.

    NANETTE we ushobora kuba utubatse urugo ndagirango nkumenyesheko atari paradizo kandi urukundo rurihangana, rucabugufi, rurababarira rwemerabyose kandi 80% zingo mu rwanda zifite ibibazo uti muzibamo mushaka iki? kugirango wubake urere abana bawe urihangana ugasenga Imana ikagushyirira mugenzi wawe ku murongo ese ugirango hanzaha umugabo utari muri Yesu byukuri utishushanya ku mutungana abakobwa barihanzaha biroroshye ? ese natwe abagore abagabo birirwa badushuka ngo tubahe kandi bubatse nawe wubatse uzi uko bangana ?

    abajyana babi inshuti mbi abavandimwe n’ababyeyi babi basenya ingo bo ugirango kububakana ingo biroroshye ?

    Ngaho rero shyiraho umuntu mutakuranye warezwe ukwe yigenga ataha igihe ashakiye arya icyo ashaka abana nabo ashaka ,avuga amagambo mabi na meza agaturaho,ajya mu kabyiniro, ntakinyabupfura,nta muco asuzugura asambana nuwo abonye wese ufate undi wararezwe neza wenda ugendera ku mabwiriza ya babyeyi cyangwa warakuranye umuco n’ikinyabupfura mbega ngeso nziza.

    Nanette huza bariya bantu kandi bagiye kubana nkumugore n’umugabo buri wese afite uko yarezwe kandi uburerebwe nibwo yita buzima kugirango rero bahuze imico imyifatire ninzira ndende barebe ibintu kimwe bafate ibintu kimwe niyo mpanvu urugo rutagira formure rusaba gutuza kwihanganirana, imbabazi gusenga cyane kuko umuntu ntabwo ashobora guhita ahinduka nkuko ubyifuza kandi nawe uba ufite imico nawe itamushimisha ntabwo ari inkoko yapondezi ikurira iminsi cyangwa computer ikubaza save delete priting non n’umuntu my Dear bye nujya kurongorwa nzagushaka tuganire

    • Uyu mu mama wagishije inama nuko amaze kubona ko kwihangana byonyine bidahagije ko akwiye kugira icyo akora.
      Ntabwo yakomeza kurebera ngo abe mu gihirahiro yibaza niba umugabo azahinduka ku bwe, niba se azongera akagenda cg se niba azatuza bakarera abana.
      wowe urasa nkaho uvuga ko kuba naba nubatse cg se mfite abana hari icyo bihindura ku kibazo cyuyu mu maman. ntacyo kandi nubwo wibwira ko uwubatse ariwe wamugira inama iruta izindi sibyo.buri wese mu batanga inama afite uko atekereza afite uko yumva ikibazo cyatanzwe. atanga inama kugira ngo uwo abwira arebe ko yagira icyo ayifashisha ariko si ukuvuga ko hari inama iruta izindi.byo ntibishoboka kuko dutanga inama dukurikije bike twabwiwe hano ariko nyiri ukubibamo niwe uba ubizi neza niwe ufata icyemezo cya nyuma. ntawe uba ucira undi urubanza cg amwoshya ahubwo umuha igitekerezo cyawe ku byo yanditse.
      kuba abantu babana baturutse ahatandukanye nibyo nabyo ariko ntibikuraho ko igikwiye kiba ari igikwiye kandi ukuri kukaba ukuri.none se ko ubona uyu mu mama yirya akimara agahora ahangayitse kandi byitwa ko afite umufasha? impamvu nuko YABA abana numuntu utishyira mu mwanya we ngo nawe amufate nkumuntu ahubwo agakurura yishyira.burya arakaba numunyangeso mbi kabombo ariko uzi neza ibyo abamo ukabyemera ubireba.niyo mpamvu uyu mu maman agomba gukora uko ashoboye akabimenya kuko we n’abana nta mutekano baba bafite igihe cyose atabizi.
      maman wagishije Inama, wazihawe nziza nyinshi, urazishingura ukurikije ubuzima urimo nibishoboka ariko byo ugomba kugira icyo ukora.ni ibyo navuze nta bindi.

  • Injangwe yaraye mugihuru ihinduka Inturo. Ukekakose iyomyaka yabataye yari ayobeweko aringombwa kubana namwe, rekera ahubwo wikwitesha umutwe

  • ERNE utanze inama nziza pe Nanette nawe ndamwumva cyane ariko ashobora kuba atarashaka nkurikikije uko namwumvise. Burya umumama ujya gusenya bitamuturutseho ntako aba ataragize ararwazaaa bikageraho bikanga ikigaragara uyu watanze ikibazo cye aracyari muri procedure yo kurwaza rwaza nagerageze akurikize inama zabantu bakuru cyane ko akunda numugabo we ariko ashyiremo ubwenge yirinde kwibabaza , kwihangayikisha, wige gutuza mama usenge Imana ishobora byose nibyanga kandi urekere ( akanse uraheba) wirere abana kuko nta se bafite kuko arabata batazavaho bakubura nawe ariwowe bari basigaranye . Courage

  • salut,wowe mbere yo kukugira inama ,wowe ntacyo wibwira,ngo iyaraye ku gasozi bucya yitwa inturo,icunge naho ubundi azakuzanira ibirwara,kandi iyo uhunze ukomeza imbere iyo usubiye inyuma urapfa.

  • ndangira aho utuye nze tuganire ntuzagire icyo umubwira.

  • mwakoze mwese abangiriye inama ndabashimiye

  • REKA MBABAZE MWA BAGORE MWE ,mumbabarire umugore ufite umugabo mwiza mu mico svp,uhahira urugo,wita ku mugore na bana,mumaranye byibura imyaka 5 utubwire twumve ko abagabo beza babaho,uraba ufashije abagize deception mu bagore na batinya gushaka abagabo ,wenda wiyite irindi zina ariko tukumve urakoze.

  • Kukugira inama ni byiza pe, gushaka nibyiza Ugomba nokwihanganira ibyakubaho byose nokumenye uburyo wabyitwaramo, ndagusabye ufate umwanya uhamagare umugabo wawe mwicarane muganire umenye ikibimutera,nibwa wamenya ikibazo, kandi nawe wisuzume urebe niba ibyo ukora aribyiza imbere yumugabo wawe.

Comments are closed.

en_USEnglish