Digiqole ad

Umugabo yafatanywe inzoka nyinshi mu ivarisi ye ajya mu ndege

Umugabo ukomoka muri Republic Czech yafatanywe inzoka nyinshi, n’ibindi bikururanda bigera kuri 247 bizima biri mu isanduku bagendana.

Impiri ni zimwe mu nzoka zinkazi, uyu mugabo yari yatinyutse kuzitekera mu ruhago rwe
Impiri ni zimwe mu nzoka zinkazi, uyu mugabo yari yatinyutse kuzitekera mu ruhago rwe

Karel Abelovsky, 51, yashakaga kuva muri Argentine yerekeza i Madrid n’indege, yaje gufatwa n’ibyuma kabuhariwe bikoreshwa mu gusaka byifashishije X-Ray (rayons) byerekanye ko mu isanduku y’uwo mugabo harimo ibinyabuzima byinyagambura.

Yagombaga gutega Iberia Airlines afatirwa ku kibuga cy’indege cya Ezeira Airport mu mujyi wa Buanos Aires.

Ategetswe gufungura ivarisi ye, basanzemo ibikururanda byinshi cyane, birimo inzoka zubumara bwica zo mu mashyamba yo muri America y’epfo, akaba yari yagiye abishyira mu dusanduka twa plastic, ariko ziranga ziraboneka.

Muri izi nzoka, harimo impiri z’ubumara zigera kuri 15, harimo inzoka zinkazi 2 bita Yararas zigeza ku burebure bwa metero imwe n’igice (1.5m)

Bimwe muri ibi bikururanda ngo ni umwihariko, biboneka ahantu hacye cyane ku isi, kandi ngo birindwa cyane n’amategeko mpuzamahanga yo kurengera ibinyabuzima bisigaye ari bicye ku isi.

Ebyiri mu nzoka ngo basanze zamaze gupfa, ndetse ngo nibindi bikururanda ngo byashoboraga kurangiza urugendo byapfuye kubera kubura Oxygene iyo iyi varisi baza kuyishyira ahajya imizigo mu ndege.

Uyu mugabo yaba yarafashwe tariki 7 Ukuboza, nyamara ngo byamenyekanye muri iyi minsi.

Karel Abelovsky ubu arashinjwa kwiba inyamaswa no gushyira abari mu ndege mu kaga ko kubatwariraho inyamaswa zashoboraga kubica.

Gael NKUBITO
UM– USEKE.COM

9 Comments

  • sha uyu mugabo mubamukatire urumukwiye,kuko kwiba inyamaswa icyaha mpuzamahanga kigenga ibinyabuzima,akagerekaho kushira abantu mu kaga,ibaze iyo ziza kuva muri iyo valise zigatera abanyu bari mu ndege ahhhhh!!!

  • ni icyihebe ahubwo

  • Bamubaze icyo yikuraga wasanga hariharimo imiti twakwita iyagihanga gusa ibyondumva bibangamira uburenganzi bwinyamaswa uretse nokubangamira ubwo burenganzira yarigushyira abobagenzi mukaga gakomeye cyane nakurikiranwe byivuye inyuma bamubaze icyabimuteye

  • NJYE NAGIZE NGO NI UMUGANI MWACAGA KUKO NIGEZE KUMVA INKURU CYANGWA FILM NK’IYO

  • wasanga nawe yikundira inyamaswa akaba anazigendana

  • Iyo bisohoka muri iyo valisi yari kuba snake on the plane igice cya kangahe ra?

  • yari yahaze n.ubundi niko babaye barasarishije

  • uyumugabo njyewe ndamuzi ukunda imyamaswa yargiyekuzora.

  • MWIHORERE NIWE WARI UZI ICYO AGIYE GUKORA,AHUBWO IBITI BYINSHI AKIVUGE

Comments are closed.

en_USEnglish