Digiqole ad

Umugabo wanjye yanze ko nsura mabukwe mu myaka irindwi tumaranye

Muraho! Mbanje kubashimira cyane uburyo mugeza ku basomyi b’urubuga rwanyu ibibazo abantu batandukanye bahura nabyo mu buzima kugira ngo abakunzi b’urubuga rwanyu bashobore gutanga inama ku bibazo abantu baba babagejejeho muzakomereze aho kuko byubaka benshi nanjye ndimo!

Kubera uburyo uru rubuga rwanyu rwanyubatse mu buryo butandukanye kubera gukunda gusoma inkuru zo muri NKORE IKI? nanjye ndabinginze ngo muzatangaze igitekerezo cyanjye kuko nkeneye inama kuko ari ikibazo kindemereye cyane mumbabarire muzagihitishe ndabinginze cyane!!!! kuko ni ikibazo kinkomereye cyananiye kukihanganira!!!!!!

Mfite imyaka 30, ndubatse mfite abana babiri,  nkaba  nkorera mu Mujyi wa Kigali, mfite ikibazo maranye imyaka irindwi.

Nashakanye n’umugabo wanjye mbona nta kibazo dufitanye ariko mbere y’uko tubana najyaga mubwira ngo tujyane iwabo akambwira ngo tuzaba tujyayo nta kibazo,  ubwo twarinze tubana atanjyana iwabo ariko kuko nari naratwaye inda numvaga ko nimara kubyara tuzajyayo.

Nakomeje kubimuhatira ngo tuzajye iwabo akabyanga, akambwira ngo “ese uzajya kurebayo nde utazi?” ( abantu bo mu muryango wabo baradusura ariko njyewe namubwira ngo tujyeyo akanga), byageze naho nabimubwiraga akansubiza ngo nkunda amatiku, akaba yamara icyumweru atongeye kumvugisha!!!

Ibyo byageze aho sinongera kubimubaza kuko nabonaga bishobora kuzansenyera! none rero ubu ikibazo mfite ni uko ubu abantu b’iwabo bamaze nabo gucika mu rugo kuko ngo ntibakomeza gusura abatabagerera mu rugo kandi koko birumvikana nta kuntu mabukwe yahora ansura abona njyewe ntamusura, byageze naho bavuga ko nabarogeye umwana ngo ntazagaruke iwabo!

Umuryango we wose waranyanze nabagize ngo baje kunsura ntibamvugisha bavuga gusa iyo umwana wabo ahari (ndavuga umugabo wanjye)! sinabagaburira ngo babirye! ngo ntabaroga nk’uko nagize umuhungu wabo!

Mbese iyo baje ngerageza kubegera ariko bo ukabona banyishisha! rwose kwihangana bimaze kunanira. mbibwira uwo twashakanye akambwira ko arinjye ugira amatiku ko abantu b’iwabo batanyanga!

None ndibaza ibi bikurikira:

1. Niba iwabo batanyanga kuki mbaha ibyo kurya ntibabifate ngo ntabaroga nkuko nagize umuhungu wabo?

2. Ubu se nzafate inzira  nsubire iwacu?

Nkeneye inama zanyu kuko nzi ko mu bitekerezo byinshi muzandika nzakuramo igisubizo cy’ikibazo cyanjye kandi kizamfasha guhangana n’ikibazo maranye imyaka myinshi!

N.B: mumbabarire muzahitishe ikibazo cyanjye!!! ndabinginze!!! kandi nimubona hari aho nanditse amakosa munkosore ariko mutambutse ikibazo cyanjye ndabinginze rose muzagitambutse!!

Mbashimiye inama muzangira

Murakoze kandi IMANA ibarinde.

4 Comments

  • wihagayika kd komera birakuvunira iki? Niba umutima wawe utangucira urubanza urarwana niki iturize sinunva ikikubabaje niba ikosa ritaguturukaho urarwana niki abangabo tugira umutima ukomeye ubwo harikintu kibirinyuma kd andashaka kukubwira cyimuremereye agasanga acyikubwiye byaba bibi kurusha agahitamo kutakikubwira bityorero iturize aha niho hahandi usanga umuntu yiyahuye kubera ikibazo runaka ariko inama nakunjyira ntuzogere kubimubaza kuko yakubitiraho ibitekerezo byicyatumye atakubwira impanvu andashaka kukubwira ikibitera ugasanga havutse byishi biruta ibyari bihari bityorero iyicarire witurize sibyo iyicarire urakoze.

  • Ndumva wakwituriza, impamvu akubuza gusura umuryango we buriya arayizi, wirinde kumushyira ku nkeke, igihe azumva ari ngombwa azakubwira mu basure. Ibyo aribyo byose ntubakunda kumurusha. Ibyo ntibigusenyere rwose, niba wumvikana n’umugabo wawe, birahagije, ubaka urugo rwawe kuko n’ubundi hari ubwo watangira kujya mu miryango akaba ariyo igusenyera! Jye ndasanga nta mpamvu n’imwe yo guta umutwe. Ujye wisengera Imana kandi umu proteger uko ushoboye kose kuko urumva ko hashobora kuba hari ibibazo mu muryango we. Nyagasani akubakire

  • Birababaje. Ariko reka nkubwire . Burya mu bantu habamo ubwoko butandukanye. Haba umuntu ushaka ikintu yanabona ko kidashoboka akagumya agashyiraho agatuza ngo ntiyavirira icyo kintu. Hari nubwoko bw’abantu iyo abonye ashaka ikintu ariko akabibona neza ko nta buryo bwo kukibona , ahindura page akakihorera ahubwo agashaka ukuntu abona amahoro ku giti cye. Uwo mugabo wawe iyo akubwiye ko ukunda amatiku hari aho namushyigikira. Ko wabonye ko adashaka kukujyana iwabo , akaba ataranakubwiye impamvu, wamuhaye amahoro? Wowe se wakwihaye amahoro ukamwihorera mugakomeza ibyurugo rwanyu, bene wabo ibyo bagukekera nabyo ukabinyuza inyuma y’umutwe wawe, umugabo wawe niwe ushinzwe kumenya niba uroga cyangwa utaroga. Komera ku mugabo wawe gusa no ku bana mwabyaranye, niba umugabo wawe adafite ikibazo ko umuryango uvukamo mugenderana , ibyo biraguhagije, genderana n’umuryango wawe witurize. Urakoze.

    • uko mbyumva ngirango mwashakanye ubwanyu mwenyine ibyo byitwa ngwino tubane ntabwo mwashakanye nkuko byagombaga kuba nkuko ku mico yi kinyarwanda igomba kugenda ababyeyi bombi babanza kubonana bakaganira ibto byitwa gukwa ababyeyi b,umukobwa n,ababeyi b,umusore bakamenyana none iyo hari ikintu hagati yanyu ababyeyi barahura bakaganira la plus part du temp bagera kuri solution nziza ukombumva n,inama nagirira abandi mureke guta imyico yanyu ngo mwabaye civiliser ngo n,amajambere njewe mbibona ko ari amajanyuma
      ABASOMYI MU MBABARIRE AMAKOSA Y,IKINYARWANDA MAZE IMYAKA MIRONGWINE NDI HANZE Y URWANDA NIMUKIYE IWACU ARIKO IBYO ARIBYOBYOSE RWANDA NDAGUKUNDA iwacu n. IGITARAMA

Comments are closed.

en_USEnglish