Digiqole ad

Umugabo wanjye yabyaye hanze none twabuze uko tubibwira abana

 Umugabo wanjye yabyaye hanze none twabuze uko tubibwira abana

Abakunzi b’uru rubuga rw’Umuseke ndabasuhuje mugire amahoro!

Njya mbona mutanga ubwunganizi n’inama nziza nubwo habamo abanyurwaho bagatuka uwatambukije ikibazo! Ariko ntacyo niko societe imeze!

None ndifuza ubujyanama cyane cyane ababa barahuye n’ikibazo ngiye kubagezaho.

Ndi umumaman ufite abana 5 bamaze kugimbuka none mu minsi ishize umugabo yamenyesheje ko yabyaranye atabiteganije n’umukobwa, umwana akaba yujuje umwaka 1.

Yansabye imbabazi ndabyakira nyine ,ariko ubu dufite ikibazo cyo kubibwira bakuru be!

Jye nkumva byaba bibaye vuba nkagira impungenge z’uko abo bakuru bazabyakira nti none byabaviramo kwanga se kubera icyo kintu yakoze nabo bakumva bakwishora muri izo ngeso kuko nta respect baba bakimufitiye cg se nanone bikabarenga mu kubyakira na age barimo ,nkazisanga bananiye!

Nawe rero ati none hagira undi ubibabwira twe tutarabibamenyesheje sibyo byaba bibi?

Ubu rero nayobewe icyo guhitamo, mwangira iyihe nama mwebwe mubaye mu mwanya wanjye!

Ndabashimiye, muhorane imigisha y’Imana !

Umuseke ntutangaze e mail yanjye

50 Comments

  • Ohh pole sana ntabwo umugabowawe yakoze ikintu cyiza ariko kandi niba yarasabye imbabazi ntakundi ubwo icyo mwakora nuko muhamagara abana mukababwiza ukuri nkuko nawe yakubwije ukuri pole pole bashobora kubyakira bakamubabarira ariko agomba kwitwara neza akegeraabnaba cyane bakamwiyumvamo akazabona aho ahera abasaba imbabazi ariko niba yitwaranabi nubusazwe bazamwanga nuwomuvandimwe wabo ntibamwiyumvemo.

  • wamubyeyiwe se kuki urimo gutekerereza abana bawe ?? ayo namakosa urimo gukora uko muzabaganiriza nikimwe mubintu bizatanga isura yuko bazabyakira. mufate abana banyu mubicaze mubaganirize neza niba mubona nta ntakizere wmifiteye ko abonaba bashobora kutabyakira mwakwifashisha aba psycologists bakabafasha kuko ubwo bwoba mufite burimo guturuka mumitwe yanyu . Baborohereza rero. Kandi mwihe ikizere ko bazabyakira neza

  • Waragendesheje uwo nta mugabo ukimurimo ni kimasa cya bose.

  • Gisa akubwiye ukuri ! Mubyeyi rwose utangire witegure ko nta mugabo ugifite, nta na papa w’abana bawe rwose ukimurimo !!! Dore yiyambitse “ubusa” imbere y’ibyari ibibondo bye ! Kuva icyo gihe nta “autorite morale” agifite imbere y’abana. Ntakiri urugero rwiza rwabo. Urumva agiye kubapfira ahagaze ! Ibaze ko kuva uyu munsi “ari abana bawe bagiye kurera icyo cyomanzi ngo Se, alors que ari Se yarakwiye gukomeza responsabilites z’ababyeyi ! Rero ngo “imfizi ntiyimirwa” Yoooo ! Iyo “mfizi ihindutse mayibobo” igisigaye nukuzasazira Iwawa ! Mpore Bana b’Imana dore papa wanyu agiye kubabera “umusaraba” uzatera “akavuyo muri Family yanyu ubuzima bwanyu bwose ! Ubu bamwe muri mwe bagiye gutangira “uhungabana” rishingiye ku bubagito by’ingirwa mubyeyi atakiri we ! Ibaze umwana ufite se qui est : infidele, malhonete, ikirara, umubeshyi, icyomanzi, etc.

    Ngaruke kuri madamu, Maman w’abana : niko wa mu maman we ? Ko numva iyo ngirwa mugabo ariho akubwira ngo “il faut que mubibwira abana”, ko numva nawe agushyiramo, umbonera “wari umufatiye akaguru kamwe uwo muhabara we, aho bari gukora ayo mahano ???? Ndagusabye uzamureke wenyine maze aba ariwe “adedemba” ababwira abo baziranenge/abana agiye kwicisha agahinda n’ikimwaro ! Urwanda ntirugifite aho rushyira “abo ba batards” bavukira mu bihuru, kandi bavukira kugorwa no guheka umusaraba batigeze bifuza guheka !!!

    Ndabwira iyo ngirwa mugabo na bagenzi be bose bameze nkawe. Asyiiii weeee ! Ibyo birumbo nibireke guhemukira abagore babo n’abana bahekesha umusaraba kandi bitari ngombwa. Izo ngirwa bagabo nibajye bashumika “imirizo” yabo cg bajye bayicarira, niba itakigira “discipline ” ! Urabona uwo muryango ashenye kandi wari uhagaze neza ??? Rero madamu, nawe uve mu miteto, umenye ko nta mugabo ugifite, nta na papa w’abana bawe ugihari, nagusaba kumushyira ku muhanda hakiri kare. Naho ibyo kuvuga ngo “yagusabye imbabazi” : “ngo aho yonnye ihoramo” nyakunyagwa, sigaho kwishinyagurira, nta mugabo igifite. Ba umukobwa w’intwali maze wirere abana, dore nabyo ntibizakworohera. God bless U and your children. Mukomere dore mu Rwanda hari benshi baruguyemo nk’amwe (toi et tes enfants). Imana ibakomeze. James Murindahabi

    • Sasa wowe warakaye pe turikumwe nawe uriya mugabo nu mugobo utusuye mu neza wiruka inyuma ya yu mukobwa yambara ubusa imbere ye yataye Ibaba rwose. Ariko umukobwa we wishinze ku mugabo ufite abana ndetse na mama wabo. Yumva afite iki mu maguru ye Mama wa abana atafite? Niba umugabo abaye umuswa umukobwa we se? Ko nzi se umugabo ufite umugore wabyaye 2 ku bagabo batandukanye nubu akaba atararekera akirara amajoro yiruka ku tubare ashakisha aho bokeje inkoko abeshya abantu ngo ni muto kandi yaracuje ari yo mpamvu agenda abeshya abasore arya utwabo. Niko yabeshye umwe ashyingiranwa nawe ubwo umugabo yaheze mu gihirahiro agenda asaba abamuhanira byaranze nabo barananiwe iwabo bararekeye. Abo wabagira iyihe nama. Umugabo akore iki? ko na Sida batazayitangwa. Erega ruri hose

    • nkibyo bigambo byose usutse nibyiki? iyo usubiza ibyo bakubajishe ntiwerekane uwo uriwe!

      • reka mulindahabi abasomeshe amasegereti atandatu mumazuru 2. jye ndi ikigoryi

    • wowe wiyise james mulindahabi rwose uri gasenyamiryango kandi imvugo yawe iragaragaza ko uri umugore ukaba n’umugome. Uwiteka akubabarire.

    • Niko sa cyomanzi we mulindahabi ,uragasa ukusuko ,uratukana gusa ,waruziko umuntu aremwe mw’ishusho y Imana ,uwo mwana uli gutuka nejo yaba président ,yibonye kwisi siwe wafashe icyemezo cyaho agomba kuvukira ,Nina utazi gutanga inama jyufunga umunwa ,kulino si abavuka bitemewe n’amategeko ni hafi icya 2 cyabatuye ISI , urakamoka

    • James Mulindahabi, uri kazarusenya gusa gatanyamiryango !!! Mbega inama mbi, mbega guca imanza ! Turajye twihatira kuba abanyembabazi nk’uko Data wo mw’Ijuru ari umunyemmpuhwe !

      Uyu mugore ni muzima rwose atuwemo na Roho w’Imana ! SE TROMPER C’EST HUMAIN, MAIS PARDONNER C’EST DIVIN ! Muntu afite agaciro karenze kure kuruta amakosa akora ! Nabishe abantu tubanye nabo nkaswe uwabyaye ! Nta muryango utabamo ibibazo n’imibabaro, kandi ubuzima bugakomeza neza iyo twahisemo kutibabaza tubwubaka twiyubaka twubaka n’abandi.

      Wowe mubyeyi usaba inama, nuko nuko wigiriye neza utanga imbabazi, nubwo bitoroshye, uramira umuryango wanyu! Gutsindisha inabi ineza bihindura isi nta gihombo kibamo na busa! Umugabo wawe nawe ndamushima ko yagusabye imbabazi ! Mbese mwaraganiriye murabicoca murababarirana ! Bravo Madame !

      Uti rero murifuza kuzabwira abana ko bafite undi murumuna wabo. Ni byiza rwose, nk’uko wamaze kwakira umuganji wawe n’uwo muziranenge umwana nk’abandi waramwakiriye. Nakubwira rero ngo abana banyu bafite uburenganzira bwo kumenya leur demi-frère ou sœur, kubibabwira nabyo byaturuka ku myaka bafite. Aha rero mugomba kubibabwirira rimwe, ubundi mukaba mwiteguye ingaruka byabagiraho babaza nk’ibibazo mukabisubiza nta mususu, gusa ibyabazwa byerekeye umubano wawe n’umugabo (se w’abana) ntimwabyinjiramo cyane ntibibareba. Ubundi mwe babyeyi mukabereka ko nubwo habayeho umukeba n’ivuka ry’uwo mwana urukundo no kwizerana ari byose muri mwe. Ubundi gutanga indezo bikaba mu mahoro byaba na ngombwa mukazajyana no gusura umwana ! Mbarahije ukuri rwose ikiganiro kizarangira neza hagati yanyu.
      Mugire ubugingo n’impagarike !

      • Murabwirire (wowe mugore & umugabo) icyarimwe abana banyu ko bafite undi murumuna wabo. Icyo nicyo gikuru kizabyirwa abana! Ubundi bagatangara bati gute? Nuko ntapfunwe mugasobanura muri make uko umwana yavutse ! Ntibyoroshye ariko mufatanyije ntakigoye cyane.

  • Ahh nonese yagize ingufu zo kubikubwira wowe mugore we basezeranye,none yabuze izo kubibwira abana ?biratangaje

  • Uko abana bazabyakira bizaterwa nawe maman wabo ! wamaze kubabarira ni wowe ugomba kubategura kandi ukabereka ko se iyo ngeso atayisanganwe . ubibavwiye neza bazabyakira kuko ari wowe wakorewe icyaha ukaba warababariye kandi ucyubaha umugabo wawe.
    Akenshi abana kutubaha umwe mu babyeyi bituruka ku kuntu mugenzi we amufata imbere yabo.

  • muraho neza ,abagore mukoze mu yihe matiere umugabo wanjye yabuze uko abwira abana umwana …..hanze,nkubwo iyo bakuroze ntiwanga ,sinkubujije nkumubabarira,kuko niyo utamubabarira ntacyo wari kubihungabanyaho,sinakubwiye ngo senya,kuko bose bazigendana ku mutwe ,ariko nyumva ibitakureba ureba hasi mureke abyivugire ,kuko abana bawe baratekereza nubijyamo ngo mubivugire hamwe bazagira ngo mwagiye inama zo kujya kubyara cg babone ko ibyo ukora byose utaba muzima mu mutwe ,uri incapable tuza rero nyirabyo yimenye menya ubwenge,niyongera akajya kubyara uzongera usobanure.

  • ASHIGAJE KUGUHARIKA.UKEKA SE KO YAMURETSE UBUNDI NTIBAHURA,YAGIRANGO AKUGUSHE NEZA AGUHUME AMASO

  • James we , ubwo se ubagiriye iyihe nama ?
    Ahubwo urarushaho kubasenyera pe ! Iyo habayeho amakosa abantu bashaka uburyo bwo kuyasohokamo.

  • Wowe mugore uzarebe aho utemberera noneho umugabo ubwe ahamagare abana be abasobanurire uko bimeze ,noneho abana bafite ibyo bazamubaza we asubize ,ubwo wowe abana bazaguhamagara muriyo nama babishatse ,kdi haribyo bazamusaba gukora we nyine bazamucira umurongo .merci

  • ubwo yagukinnye agusaba imbabazi nonese yigeze akubwira ko atazongera kuryamana nuwo babyaranye ? tegereza uwakabiri ari munzira yigeze se yipimisha ngo arebe ko nta sida yakuzaniye ? azasobanurire abana be we wakoze icyaha niwe uzi uko agomba kwisobanura .

  • Ndashimira cyane comments za LUNA, Murindangabo na Kerry ! Rwose mucisha mu gaciro pe ! Uwo mu Maman nareke kwikinga akababi mu maso yibwira ngo -uwo muhemu w’umugabo ngo yamusabye imbabazi ntazongera gusara ashaje- ! Ngo -umutima muhanano ntiwuzura igituza- !!! Ubwo maman we ? Wibwira rwose ko nyamugabo yaherutse atera iyo nda ntiyasubirayo kujya -gukurakuza- ???? None ngo akubwiye uwo mwana afite deja umwaka !
    Ngaho ba intwali ukomeze wirerere abana, kandi wowe ukomeze kubaha urugero rwiza. Naho se uwo yapfuye ahagaze. Kandi n’ejo azagaruka akubwire ko afite n’abandi bana yabyaye hanze, asubire agusabe imbabazi nyine ! Ndagusabye izo mbabazi zawe reka kuzipfusha ubusa, ncuti we ! Ca ne va plus la peine ! Niko di, ese yiba yari wowe wamubwiye ko wabyaranye umwana n’umugabo hanze, waruziko we yari guhita aguhamagarira Polise ngo igusohore !!! Kandi akanahita abwira ibyo bibondo byanyu ngo – dore nyoko wanyu yahindutse ikirara- ?? Ubitekerezeho neza woye guta umwanya. Imana iguhe umugisha wowe et tes enfants. Sam Makuba.

  • Ese uyu mugabo yabyaranye n’umugore we? Nimba aribyo ahubwo nta mbabazi akwiye, iryo ni ihohoterwa yakoze akwiye gufatwa agafungwa

  • Yewe mada? ntabwo gutanga imbabazi iri bibi, kuko bituma nawe umutima uruhuka, ntukomeze kubitekereza ngo bigushengure umutima. Ariko rero hari aho wagombaga gusobanura: wamuhaye imbabazi kubera izihe mpamvu yagusobanuriye? baryamanye rimwe se? yari yasinze se, cyangwa uwo mukobwa yamufashe ku ngufu?

    Impamvu mbikubaza ni ukugirango twumve impamvu wumva ko ugomba kubisobanurira abana bawe, Wari se wamuhaye uruhushya ngo ajye hanze? uruhare ufute muri ibyo ni uruhe? wamuretse agashaka uko azabibwira abana ko ariwe wateye inda ni wowe?

    Ugomba guca akenge,
    1. uwo mugabo wawe ashobora kuba ashaka uburyo azajya asambana ku mugaragaro ngo agiye gusura umwana.
    2. Mi minsi mike ntuzatangazwe n’uko ukubwira ngo ngiye kuzana umwana wanjye umurere.
    3. Uwo mugabo arashaka uruhushya kugirango azajye atanga indezo ku mugaragaro.

    Wamuretse se ko yisasiye uburiri akaba ariwe uburyamaho? wa mugani w’uwanditse ati mbese wamufatiye akaguru???

    abo bana bangana iki mugiye guhahamura? niba bari munsi y’inyaka 15 ni mubahe amahoro, muzaba mubisobanura bamaze guca akenge. Uwo mugabo arimo kugusaba uruhushya bwo gutanga indezo. sinshigikiye ko umwana atabona ikimutunga kandi wenda se afite ubushobozi, mujye inama y;ukuntu iyo ndezo izajya itangwa, naho kukwihererana agashaka ku kwinjiza muri ayo mahano ye ntibikwiye , abana ni mubahe amahoro ni abaziranenge , kereka niba ari bakuru bihagiye. Niba kandi ashaka kubibabwira, mureka abage yifashe. Ubwo urumva agahinda uwo mugabo ashaka kugutera? ngaho abana ngo nibajye gusura murumura wabo, ngaho mukeba ngo yazanye umwana kureba bakuru be, reka sinakubwira, undi mwana abe arinjiye kuko uko mbibona arashaka uburyo bwo kugira abagore babiri ku mugaragaro. Njye ndi wowe niyo ndezo nasaba ko yajya ayishyira kuri compte bancaire ntibabonane. Nigiye yagiye kureba umwana mukwiye kujyana uka ba supervisa ibyo bakora.

  • Wa mudamu we,ube maso kuko iyo abantu babyaranye kugira ngo batandukane mu buryo bwo gutera akabariro biri kure ariko Imana ntaho itakura umuntu niba yihaniye kureka naho ubundi uzareke uwo mupapa abe ariwe ubibwira abana be kuko abana hari ibyo bazamubaza n’ibyo bazamusaba ,wowe uziheze.

  • Ababyeyi bagomba kubera abana babo urugero rwiza kugira ngo bakurane INDANGAGACIRO NA KIRAZIRA bafite uburere,none se ni gute uzabuza umwana gusambana kandi wowe mubyeyi ubikora?Buri mudugudu mushyireho akagoroba k’ababyeyi .

  • Murindahabi nigasenyamago

  • Ese ko numva mwihaye umugabo, umugore aramutse amubyaye yabwira umugabo ko umwana atari uwe?? Wasanga muri abo 5 bafite bose badahuje se!!!!

  • bjr mujye muba imfura iyo umuntu abasabye inama murayimuha ntamagambo menshi .accident ibaho kandi ntamuntu udakosa,none nyirubwite yamuhaye imbabazi icyo nakugiraho inama niki mumategeko umwana wo hanze abona icyakane cy’umugabane wase fata ibyo mufite byose ugire expertise ufata 50 pourcent yawe ufate ayase ujye uyagabanya abana batandatu batanu bawe nuwagatandatu yabyaye hanze hanyuma ujyane n’umugabo wawe umwana aracyari muto ugure amata nawe uzareba kandi ajye ayaguha abe ariwowe uyatanga nagira 7ans umuzane mubandi bana nkuko yabikubwiye nawe mubere imfura aliko abana bawe ntibagomba kuba victime yamakosa ye arere umwana we uko amategeko abyemeza kandi nakomeza wake divorce kubera ashobora kukwanduza ntiwirere abana naho abana buretse kubera niba ari bato byabatera umutima mubi reka akure azaba ariho mubibabwira keretse abifite hejuru ya 18ans.ihangane bibaho mubuzima.

    • Ahubwo se buriya wabasha gukura umwana kuri nyina ngo ni uko afite imyaka 7 akabikwemerera kandi ga na nyina aba ashaka kumuriraho simpamya ko n,amategeko yabikwemerera;abakobwa b,iki gihe bajya kwiteza inda bazi icyo bashaka indezo nayo ibageraho ikabafasha muri rusange

  • Uwo mugabo ntabwo ari sérieux na gato.
    None arimo gutera ubwoba umugore w’isezerano ngo bagomba kubibwira abana.
    Azabibibwirire ku giti cye kuko niwe wagiye gushaka uwo mwana mu gasozi.
    Nanjye ndi umugabo ariko bimbayeho nijye byabazwa ntibyabazwa umugore wanjye nasize mu rugo nkajya gushurashura mu gasozi.
    Nta n’icyubahiro uyu mugabo yagombye kugira mu rugo rwe igihe cyose azana iterabwoba ngo abana bagomba kubimenya.Cyangwa arashaka gutunga umugore wa kabiri ku mugaragaro.Ejo uzumva yongeye kubyarana n’iyo nshoreke ye umwana wa 2, 3, 4….

  • Mubyeyi, nibyo koko waramubabariye? Uwo mwana wamaze kumubona? Uwo mukobwa mwaraganiriye? Ese ntibakiri kumwe cyangwa kumubabarira wamwemereye ko bakomeza nabo?
    Impamvu nkubaza ibi byose n’ugushaka kumenya niba wowe uri tayari nkawe mu kubibwira abana! Warabyakiriye kuko ntakundi wabigira ariko se mwumvikanye iki kuburyo muzabana n’uwo mukobwa ndetse n’uwo mwana? Niba ibyo mwarabyumvikanyeho, muzabasha kubwira abana banyu ariko uruhare runin ruzaba urwawe mukuzana amahoro mu muryango bihereye kur’ubwo bwumvikane. Ibibazo byambere abana bazabaza n’ukuntu ushobora kubyemera. N’ubona uko ubisobanura

  • aho uzaba ugitsinze. Gupfa kubyemera nawe bashobora kugusuzugura bakumva ko udafite caractère. Ikindi ni babona umwana abarakaye bazatangira gutuza bitewe n’uko nawe uzamwakira. Courage mubyeyi rero kandi imana igufashe n’umuryango wawe wose.

  • Pole Mme! Gusa abenshi batambikiye barimo James na Basabose : kuko umudamu yamaze kwakira umugabowe nonemwe mutamutuka ntanisoni?
    Gusa abana uzababwireko mufite akana kanyu Kaba hanze karumuna kabo. Bazabyakira pee

  • Mwige ikibazo cyuwo mwana wavutse ubundi amatiku make ugashwe niwe gisambo utarabikora natore intosho !!!

  • Yakabaye ari we waje kudusaba inama apana wowe. Ikibazo kirekere nyirabayazana yige strategies zo kugicyemura. Uko yamenye izo akoresha abikubwira abe ari nako yiga izo kubibwira abana be. Nicyo kwirengera ingaruka bivuga, yikwitwaza kuko muri iyo affaire uri victim n’ubwo wamubabariye ntibimukuraho responsability yo kwirengera ingaruka harimo n’izo gutakaza moral authority n’icyubahiro ku bana bamufataga nka role model. N’iyo bamubabarira kumwizera byo byararangiye bazajya bamubonamo hypocrite, umusambanyi, umubeshyi ubabwira kwifata nyamara we atabikora, umuntu uca inyuma maman wabo,etc…

    Niba abana bataragira nibura 18 ans reka kubaperturba ubatera igikomere kitari ngombwa mwabareka bakabanza bakigira hejuru. Niba yarabiguhishe umwaka n’amezi 9 (cg birenga) uri mukuru ntubimenye mubwire abe ari nako abigenza ku bana be babanze bagire maturite yo kubyumva no kubyakira. Sinon muratuma batakaza ibyishimo by’umuryango, bahindure vision ya famille, bakure imburagihe n’izindi ngaruka ntarondoye.

    Niba ari abana bakuze mureke abyivugire wowe rwose ntunabe kumwe nabo ushake aho ujya nk’uko hari uwabivuze haruguru. Ibi bizatuma binigura bamubaze ibibazo batamubaza muri kumwe kubera kwanga kugukomeretsa. Birashoboka ko azababwira ko wamubabariye aho niho mbona role yawe mu gihe abana bashaka kuverifiya ko atababeshye bakubaza ukabona kugira icyo uvuga wenda umusabira imbabazi kandi ntubahishe ko byakubabaje.

    Umugabo wawe arashaka shortcut yo kubisohokamo yemye nyamara ntayo ihari arahomera iyonkeje.

  • yewe wa muma we kanura hubwo kuva yivuyemo akabikumenyesha gusaba imbabazi Hari imbabazi zo kumunywa gusa hakaba nimbabazi zo kumutima mubyukuri usibye Imana niyo izi imbabazi yagusabye izarizo bikurikirane uzamenye niba byararangiye koko nuwo babyaranye ntashobora kukubwiza ukuri byo kandi ntiyamuretse kuko ntacyo bapfuye ahubwo barabyaranye kandi agomba kujya asura umwana we kuko yabikumenyesheje asure na nyina … ihangane gusa uzabyitwaremo neza kandi ukanguke naho kubibwira abana uzamureke yirwarize abibabwira ntazagire ibyo ubabwira gusa araguhemukiye ntuzongera gutuza .

  • ese mada nkubaze niwowe wabyaye umwana hanze cg numugabo wawe!!!kuki wumva ko ari wowe ugomba kwikorera icyo kibazo wamuretse akabyivugira ariko disi abagore twapfuye nabi!!ubwo uhangayikishijwe nuko abana bazabona se??waretse akaba ariwe ubihangayikirase swing yariye mwarikumwe cg wowe nuko utabona undi uha ngo unezerwe!!ndumva iki kibazo atariwowe wagombye kukibaza rwose!!niba waramubabariye ibindi ntibikureba ntimukikorere imisaraba itariyanyu!!!uko nkubona nabandi nkabo ufite azabakubyariraho rwose!!kuko urashekeje kbsa nubwo bidasekeje

  • SALUT KERA HARI UMUGABO TWARI DUTURANYE,NARU MWANA ARIKO UCIYE AKENGE,UWO MUGABO YARAFITE UMUGORE WU MWIZERA MANA CYANEEE,NYAMUGABO NGO YARASENGAGA,KANDI YAGIRAGA IMIRIMO MWITORERO RYABO WE NUMUGORE WE ,IYOUKOZE ICYAHA GIKABIJE KWITORERO RYABO BARONGERA BAKAKUBATIZA,NYAMUGABO AKAGIRA INGESO YU BUSAMBANYI, AKAZINDUKA AKABWIRA UMUGORE ATI EEEEH MAMAN JOSEOH NASAMBANYE NONE IMANA IMBABARIRE,UMUGORE ATI IMANA IKUBABARIRE NANJYE NDAKUBABARIYE,BAKABWIRA PASTEUR AKAMUBATIZA UMUGORE AGATEKA BAGAKORA UMUNSI MUKURU,BUKIRA BUGACYA ATI MADAMU NONGEYE NANATEYE NINDA ,UMUGORE IMANA IKUBABARIRE NANJYE NDAKUBABARIYE,PASTEUR NAWE AKABATIZA,UMUGORE AGATEKA,BIBA NONGEYE NONEHO YAVUGA NGO PASTEUR NONGEYE TUKAMENYA KO YASAMBANYE ,BIGEZEHO PASTEUR ARAMWIYAMA NTIYONGERA KUMUBATIZA,MADAMU NAWE AHEBERA URWAJE,UMUGABO NAWE BAMWITA NONGEYE,
    NONE MAMAN MUREKE ABYIVUGIRE KATAZABA AKA NONGEYE UKABURA UKO UBWIRA ABANA.

  • Abana mubihorere, nibamara gukura bamaze gushaka,ibitekerezo byabo bimaze kuba iby’abantu bakuru,bubatse ingo zabo muzabone kubabwira ko hari murumuna wabo. Nzi neza ko bazabyishimira.
    Ndi umugabo ukuze, kenshi njya mbaza inshuti zahoze ari iza muzehe wanjye niba nta kana baba bazi yaba wenda yarabyaye hanze cg se ako bamwitirira ngo mbe nakabonaho kandi nkiteho,numva byanshimisha cyane ariko malheureusement nabuze na kamwe.

  • Mama bwira abana uko bimeze, hanyuma uko bazabifata ni ko nyine ingaruka zizaba zimeze, none uragiira ngo se wabo akore amabi hanyuma ntihabeho ingaruka n’imwe? none se uragira ngo ube umufatanyacyaha? hoya babwire yenda bazabidigera bitewe n’uko asanzwe yitwara

  • madame uravuga ngo umugabo wange yabyaye ubuse aracyaruwawe kweri rahira ko atapanze nuwo babyaranye uko azisobanura yateye inda afasha uwo yayiteye kubyara arabyara arahemba … none yaje kugutekaho umutwe kweri ? mwihorere nawe ntube umwana kanura nudakanura uzumirwa gusa nibaza ko uwo babyaranye yamubwiye ko ntakibazo azabatunga mwembi ahasigaye nahawe bakugiriye inama nawe uzizirikane ntuzabe umwana kubibwira abana bawe ibyo ntibikureba azabibibwirire we wakoze amahano .

  • Uwo mugabo ni mumureke yongereye umuryango abyarira n’igihugu ubwo mwese mubwiwe ni ikiko abo mwita baso aribo koko?

  • Birababaje kubona Umugabo asambana , akiyemeza no kubyara. ni ugucumura kabili.
    wa mubyeyi we, warakoze kumubabalira, commentaire nziza wazibonye, ahasigaye tuza ujye mw’isengesho, wicecekere.
    Nanjye niko bimeze mu rugo iwanjye, aliko umugabo wanjye nta butwali yagize bwo kunsaba imbabazi .
    nanjye sinzikeneye kuko byanyeretse ko nta rukundo yigeze angilira.
    Aliko njyewe ndamukunda cyane kandi je ne regrette pas kuba naramwemeye.
    Mpora mubwira ko nzamukunda we wenyine kugeza gupfa.
    Bon courage ma cherie.

  • Madame we, ntiwishinge abakoshya. Ubwo wabyakiriye wabaye intwari kuko washoboye kubabarira umugabo wawe. Ihangane rero uzafashe umugabo gukundisha abana umuvandimwe wabo, ntuzigere uboshya ibibi, buri gihe uzajye ubatoza ibyiza byo gukundana no kwihanganira se. Ni bwo uzaba wubatse ah’ejo hazaza heza h’abana bawe kandi nawe uzaba wirinze imihangayiko yo gusenya urugo rwawe.

    Nubyitwaramo nabi uzisenyera kandi ingaruka mbi zizakuzaho n’abana ubwabo zibagereho. Ko hari abababariye ababiciye se ntibakomeje bakabaho bafitiwe ikizere muri societe kuruta abatabikozwa !

    Babarira umugabo wawe, utoze abana bawe urukundo, bizakongerera amahirwe y’ibyishimo mu rugo rwawe. Niwishinga abakoshya ngo ukwihagararaho, agahinda n’ishavu bizakomaho, ariko niwitoza urukundo , kubabarira n’impuhwe uzarama, abandi bagore bakwite uwahiriwe aho kukwita indushyi.

    Mugabo nawe, ubwo wasabye ibabazi umugore wawe uzirinde kongera kumubabaza utyo kandi abana bose uzabafate neza kuko bose ni amaraso yawe. Wabaye intwari yo guharanira ko uwo wabyaye atabaho nk’imbobo kandi atari we wahisemo kuvuka mu buryo butifuzwaga. Uwo mwana ni umuziranenge ukwiriye urukundo rwa se no kubana n’abavandimwe be kuko atari ikinege kwa se.

  • Inama yanjye inyuranye n’iya benshi hano. Ese ko mufite impungenge ko abandi bantu bazabibwira abana, uwo mwana w’umwaka umwe wahise amenywa n’abantu bose ni mwana ki? Ese nyina umubyara we abyifashemo ate? Jye mbona papa, nyina w’umwana na muka se ari we wanditse iyi nkuru bagira uruhare rwo guhisha iki kintu kuzageza igihe mes 5 anges babereye abantu bakuru bumva ibintu bakazabona kubibwirwa. Si igitangaza kubimenya uwo mwana w’umwaka 1 akwije myinshi.
    Ariko muterana amabuye we! Ubwo uwo mugabo wireze ku mugore we niwe mubi kurusha mwebwe mubikora abo mubikoranye mwabanje kubaha ibinini? Ubwo se niba yarakoze icyo cyaha akaba yihannnye ku mugore we, hari abagabo bangahe bemera kwikoza isoni imbere y’ao bashakanye. Icyampa uwo mumama akaba yakwemera ko muvugisha nkamugira inama.

    • ndabashimiye mwebwe mwangiriye inama nziza ;kiki andika no yawe nzaguhamagara kuko numvise ushaka ko tuzavugana kandi urakoze cyane n,ubwo nyina w,umwana atagaragaza ubushake bwo kuba twavugana kuko azi ibyo yakoze kandi akaba asa n,aho yatsinzwe kuko ngo yari azi ko nzarakara nkaka divorce akabasha gusanga umugabo abonye atariko bigenze asa n,aho arakaye cyane kandi andakariye bikomeye kandi numva ndengana.kwicarana tugahuza imvugo biragoye

  • Madamu fata inama ya 34. yuwitwa KWITONDA kuko irimo ubwenge n’ubushishozi

  • NUMBER YANJYE NI +19058186696
    Udashoboye kumpamagara jyewe unyoherereje message naguhamagara
    Ntuye Amerika ya ruguru. Impamvu nshaka ko tuvugana nuko nabonye uri umudamu udasanzwe kandi uzi icyo kubaka urugo aricyo, kuburyo numva nakugira inama. Ikindi nshima umugabo wawe kuko yaciye bugufi, benshi barabikora bakicecekera.

    • Uzereke mukebako ibyabaye ko atari igitangaza, Usenge ariko muvugane nu mugabo uburyo uwo mwana yarerwamo nibyo yagenerwa, ntuterere iyo uwo mukeba atazagusahurira urugo. Kuko wasanga ariyo ntegoye

  • Wowe Mulindahabi umuntu akwise iyumulizo nti yaba yibeshye !!
    Ibi bitutsi usukaguye hano urumva bimariye iki uriya mu byeyi?
    Ahubwo wasanga waravutse muri ubwo buryo kuko usa nufite exprience yimikurire mibi …
    Umva mubyeye , ndashimira umugabo wawe wafashe akanya akabikwibwirira utabikuye hanze, impungenge mufite zirumvikana ariko ntakundi byagenda , mubanze mubyumvikaneho mwembi neza mu mutuzo hanyuma muzafate akanya mubibwire abana bakuru bashobora kubyakira abato mube mubaretse . niba harimo umwana wumuhungu mukuru njyewe numva atari ngombwa ko nawe uzaba uhari, papa we azamufate bombi 2 gusa abimwibwirire bizatuma umwana abona ko se amufitiye confiance azabyumva kandi azamusabe imbabazi . niba koko byaramugwiririye , ariko niba ari ko ateye byaba ari ikibazo .birasaba ko yicuza akabireka ubuzima buzakomeza kandi muzabaho neza nuwo mwana azababera umugisha.

  • Sibyiza kandi singombwa kubimenyesha abana nkabo bakiribato cyane. Soyez patient, mutegereze ko abana bakura kugirango bazasobanukirwe ntangaruka mbi kuribo mugihe muzabibamenyesha. Kandi wowe madamu uwomwana uzamwakire mubandi kuko ari uwawe parce que tu es la femme legitime wemewe namategeko. Nibyiza kuba umugabo yarasabye imabazi kandi nawe ukemera ukazitanga. Je vous assure que vous etes un couple modele: sincerite et pardon sont vos qualites. Amahoro…

  • Mwaramutse?
    Ngiye kugira inama uyu mubyeyi ariko e-mail yanjye ntimuzayigaragaze.
    Mama w’abana rero wabaye intwari kandi Imana ibiguhere umugisha. Jye ndumva atari ngombwa kwihutira kuvugana na mukeba wawe kuko, nkurikije icyo ushubije Kiki, mukeba yashakaga kugusenyera ngo arusigaremo. Komera rero kuko mur’iyi minsi Satani arashaka gusenya ingo. Rera abana Imana yaguhaye kandi ukomeze kubaba hafi. Ereka umugabo mwashakanye ko wamubabariye ubikuye ku mutima. Benshi ntibaba bashaka ko abagore babo bamenya ko babyaye hanze. Ubwo yabikwibwiriye, tuza kandi ukomeze kumukunda nkuko wamukundaga, nubwo hatabura kuzamo agatotsi.

    Mube muretse kubibwira abana mubanze mubyakire, mubibemo, kugira ngo mudahungabanya abana nonaha. Umugabo akomeje gushaka kubivuga, umureke azabibwire abakuru, bari bonyine mutari kumwe. Hanyuma nibakubaza uzababwire ko yabikubwiye kandi ukamubabarira. Bashobora kukubaza iby’uwo mwana uko azamera, nabwo uzabe witeguye kuganira nabo, wumve ibitekerezo byabo, noneho ubagire inama nziza ubereka ko bagomba kumukunda kuko ar’umuvandimwe wabo.

Comments are closed.

en_USEnglish