Umugabo wanjye akunda indaya cyane
Nanjye mbanje kubasuhuza, nanditse kugirango mutange ubu butumwa bwanjye abantu bangire inama kuko mfite ikibazo kinkomereye mu rugo, kandi nurugo rukuru kuko tumaze imyaka 17 mbana n’umugbao wanjye. Gusa ndabasaba nkomeje kugira amazina na e mai yanjye ibanga.
Mukuri umugabo wanjye arankunda cyane, ndetse mu gihe cyose tumaranye simbishidikanyaho kuko anyitaho akankorera ibintu byinshi binshimisha, n’ubu turi mu myaka 40 irenga ariko ajya ansohokana tukagenda tukishimana rwose.
Gusa afite ikibazo cy’ingeso mbona isigaye ikomeye. Tukirushinga sinabibonaga naje kubimenya nka nyuma y’imyaka 10 tubana twaranabyaye. Agura indaya izi zo ku muhanda bakaba basambanira ahantu hose hashoboka hihishe ku buryo nta bantu babimenya.
Kubimenya byarangoye cyane kuko byanyuze mu nzira za kure, indaya basambana nazo arazishyura akanazibitsa ibanga, ariko nyine iby’indaya ntibyabura barabivuga, babibwiye bamwe mu bamuzi rero niko kungeraho nanjye kandi hashize igihe kinini.
Nyuma yo kubimenya narashakishije ngo ndebe uko nzamufata birangora. Nagerageje kujya njya aho afatira agacupa bakampa amakuru ko aribyo koko agura indaya ariko nta bimenyetso bifatika. Nyumaaaaa nibwo naje kumwifatira noneho abirimo ahantu hadakwiye mu buryo bubabaje ntabasha gusubiramo.
Twagiranye ibiganiro birebire ansaba imbabazi ananyizeza ko mu by’ukuri bitazongera kandi ankunda cyane, kandi koko nanjye nkabibona. Byarangoye cyane kuko nyuma naje kumenya neza ko yakomeje kubikora ndetse kenshi ariko ntabikore kumugaragaro akomeza kwihishira ku buryo bizwi n’abantu bacye.
Amahirwe ngira ni uko atarandura SIDA akaba ntanuramuzanira umwana ko yamuteye inda, ni igitangaza kuko sinibaza ko akoresha agakingirizo buri gihe. Gusa murumva impungenge mporana namwe, mbayeho mfite ubwoba bw’uko isaha iyo ariyo yose nasanga naranduye.
Mu by’ukuri ni ikintu kingoye cyane kucyakira, nagerageje kumuganiriza ngo ndebe ko yenda yakwisubiraho agahora ambwira ati narabiretse, ariko nashaka kumenya ibye hanze ngasanga yaciye ibintu mu ndaya kuko noneho zimwe ndanazizi neza, abonana nazo kenshi cyane.
Binteye inkeke zikomeye ku buzima bwanjye, nubwo ari umugabo wiyubaha mu bindi ariko ubuzima ambeshejeho burampangayikishije cyane. Uko mbibona ni ingeso nkaba nibaza niba ingeso nk’izi namwe hari abagabo muziziho, ese abazifite ikibazo nk’iki kirangira gute koko? Ndasaba ko mungira inama uko nabyitwaramo kugirango ubuzima bukomeze bugende uko bisanzwe, nabimukuramo gute ko ntacyo ntakoze kindi ngo mushimishe?
Mugerageze kunyumva kandi mungire inama. Mwirirwe.
0 Comment
muvandimwe rero ndabyumva ufite ikibazo! gusa ushoboragusanga nawe ubifitemo uruhare. kenshi na kenshi mwirengagiza inshingano mugatuma twebwe abagabo dushobora kuyoboka inzira mbi. nyandikira kuri e-mail [email protected], nkubwire inama nziza, zituma nawe wisuzuma urebe niba muri icyo gihe mumaranye ntakintu wateshutseho byaba byaratumye yitwara atyo. Merci, komeza kwihangana!
Watanze igitekerezo ku rubuga ko wasanga ugiye kumwihererana ukamuyobya aho kumufasha gukemura ikibazo!
Wowe wiyise wamba watangiye neza ark kuba umusaba email ye nge mbona ataribyo kuko ubutumwa n’inama dutanga zifasha benshi kuruta uko wamwihengekana wenyine kuko hari nabandi baba batanditse ark basoma inama dutanga bagafashwa ndagusaba ko wabishyira ahabona natwe bikadufasha cg tukabinenga urakoze.
Uyu wiyise wamba biraboneka ko ashaka gukorana n’uyu mudamu ibyo umugabo we akorana nizo ndaya. Naho ubundi jy’inama nagila uyu muntu nuko yakwibagirwa ibyo umugabo amubwira kuko bisa naho afite indwara y’ubusambanyi kandi nayo irazwi ko ali nk’iy’izoga cyangwa iy’itabi n’ibindi biyobyabwenge. Iyo gushaka uwo asambanya bimwinjiyemo, ntacyamutangira. Suko wowe madamu hali icyo udafite izo ndaya zikurusha. Nuko umugabo wawe ali icyo bita sex addict. Tekereza rero nibawumva ushaka ko mugumana wemeye n’icyorezo ashobora kugukurulira, cyangwa ufate icyemezo cyuko mutaana. Numva ugikunda umugabo wawe cyane, nubwo adasiba kuguhemukira kandi atazanashobola kurekeraho gukomeza kuguhemukira. Ariko hali igihe ugomba gufata umwanzuro ukenewe, nubwo byakubabaza. Ugire umugisha.
@ umunyarwanda…..wowe inama yawe ni mbi,…….. n’ubundi uwo mugore yarihanganye,nakameze yihangane…we n’umugabo we barimo barakura ,ni yihangane akomeze asengere umugabo kandi akomeze kumuganiriza bizarangira.kuki mukinisha gusenya ingo koko,urumva abantu bamaranye imyaka 17 ari byiza kuvuga ngo caha undi ati caha…..burya iyo umuntu afashijwe n’Imana ,igihe nacyo hari icyo gikemura.Nakomeze kwizera bizarangira ,wumvise umugabo w’imyaka 55 akomeza kwiruka mu bagore? birarangira.
wowe Erneste wiyise wamba iyo mico uba ushaka kuzana yokwihererana umugore wabandi ngo uramugira inama simyiza kuko nawe wasanga ushaka kubaza niba wakosora ibyo uwi mugabo yishe.naho madamu wowe rwose ihangane ubisengere kuko n takintu nakimwe wakora cyavanamo umuntu ingeso nkiyo usibye IMANA yonyine.rero senga cyaneeeeeeeeee
Nyabuneka ntabwo uwitwa Wamba ahita aba Ernest, gusa ndemeranya nawe, kuki ashaka gutanginama mu mwiherero kandi nyirubwite yayisabye mu ruhame(publiquement)?, gusa njye nsanga hakwiye kumenyekana intandaro. Yaba aringeso gusa(un obsédé sexuel) cyangwa afite ikibazo n’uyu mufasha we unanirwa kumumara ipfa? Madamu uzabanze ushake impanvu, ubanze wizere ko utabifitemo uruhare
nawe Ernest wamukenze nkanjye? arashaka kumwigisha position yibagiwe,bigatuma umugabo araruka !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!WAMENYA ARI IBIKI ????????????NI DANGER !!!!!!!!!!!!!!!! Madamu,senga kdi wiyirije ubusa,Izasubiza.
Muvandimwe Asia nawe Juan! munyumve neza ntabwo nshaka kugira uwo niharira. I am a respected man, ndakuze, mfite urugo rwiza, ndarukunda kandi nujuje indangagaciro z’umugabo. simvangavanga sinzigera nanabikora. nubaha umufasha wanjye cyane n’abana banjye. Ariko kandi I have more experiencies mu bijyanye n’urugo. iyo umuntu yanditse hano asaba inama ntabwo aka akina. Aba akeneye inama ziri more serious. Mu kuzimuha rero we have to be also more than serious. niyo mpamvu hari ibintu umuntu aba adashobora kwandika ahangaha, ukaba wabimubwira ukundi bitabaye ngombwa ko umuntu abivugira ahangaha, aho n’abana batarakura bashobora gusoma ibintu byose bihari. This Problem is serious my Dear!!! ntabwo ari ikibazo cyoroshye umuntu yasobanura uko yishakiye!!
muhe izo nama hano, n’abandi bumvireho. reka kunjya kumwihererana, ubwo uzahita umwaka na numero. madamu ntumwandikire ntatakubwirira aha abireke.
Watanze inama bose babireba ukareka kumwihererana ko wasanga ahubwo ugiye kumushuka ibibazo bikarushaho buka insobe aho gukemuka!
Gusa wa mumama we nge inama nakugira nuko inzira uvuga watangiye yo kugerageza gukorera umugabo wawe ibyiza ntugomba gucika intege nubwo bigoye ikindi nge numva washaka umuvandimwe we cg inshuti ye yamagara mukajya ahantu hatuje hatari murugo ukareba ko uwo muhuza wenda yabafasha ikindi nuko ashobora kubona ko wamuhagurukiye kandi bitarimo amahane nintambara birimo ubwenge agacisha make ark wakwirinda gukoreshwa nuburakari no guhubuka ahubwo ukarushako kumwereka urukundo no muribyo bibazo byose murimo ikindi nuko nawe wakwisuzuma niba utaba wenda umubangamira noneho bitatuma ingesoye ikura Murakoze nabandi dufatanye.
Nanjye ndi umu maman ufite ikibazo nk”iki ariko iby’akarusho ni uko njye ni umutungo w’urugo awujyana mu ndaya, inama nakugira ni ugushikama ugasenga ukamusabira ukamwereka Imana ukanasabira n’izo ndaya zigahinduka zikagarukira Imana. Kuko sinzi niba uwo mugabo wawe asenga, aramutse asenga byaba ari amahirwe, kuko noneho iyo adasenga aba ahaye sekibi urwaho. Nanjye nubwo adasenga kandi akaba agikomeza muri izo nzira mbi gusenga kwanjye no gukiranukira Imana bimpa ibyiringiro ko umunsi uzagera nawe akagaruka, agatinya Imana kandi agacika kuri izo ngeso, nzi couple nyinshi zari zifite ibyo bibazo binarenze ibyo byawe cg ibyanjye kuko abadamu banakubitwaga, ariko abagabo barahindutse ubu ni familles z’intangarugero kuko abadamu barashikamye barasenga basabira abagabo babo, bagerageza no kubakira muri izo ngeso zabo. None rero muvandimwe, abo bafasha bacu n’indaya zabatwaye tubereke Imana kandi tureke kubabera abanyamwaga, kandi dukiranuke ntitumere nkabo, Imana izabagorora kuko ntakinanira Imana.
ndakubwiza ukuri ko nusenga gusa, udakora byinshi bituma urukundo rwanyu rwongera gukura uzarenda upfa atagarutse. senga ariko ushyireho nakawe ko gushimisha umugabo wawe, umunsi yagarutse nawe azagushimisha.
Uyu muntu muzamuhe E-mail yanjye ilsifr @yahoo.fr nibwo namugira inama.
mba nkututse nuko bitemewe
Inama nkuha ndaziguha mu magambo make kandi ndizera ko wisobanurira kuko urakuze. Ba indaya y’umugabo wawe, kora buri kimwe aba akurikiye muri izo ndaya azakugarukira. Ntatagaruka uzamenye ko yishakira abakiri bato. Ubwo icyo gihe azaba ari amasengesho akenewe.
Ngye mfite Umugore ariko ndagirango mbabwire kandi igihugu gishatse cyahaguruka kikigisha abagore bo murwanda. Uyu buriya araririra nde ko mwizira, ugira umugore waramuzaniye kumurongora wabishaka ngo, “Ntabwo meze neza”. Murumva ubujiji, ubwo rero sinshidikanya ko n`uyu ibyo abikora, mucishe make rero abagabo banyu mudaha kumibiri yanyu babitwarire abandi. Ngye yaranyimye tubana kumara Umwaka nshaka unyemurira akabazo arangije ararakara, ubwo murumva hakorw`iki?
Muneza kuki uhuza ikibazo cy’uyu mugore n’icyawe! Ntabwo yigeze avuga ko mu rugo badatera akabariro ahubwo nk’uko hari uwabivuze uriya mugabo afite obsession sexuelle. Iyo byabaye uburwayi rero kiba ari ikibazo gikomeye. Umenya rero ari ah’amasengesho Imana yonyine niyo yahagoboka. Yihannye akaba umurokore nibyo byonyine byamuvanayo naho ubundi azarangiza araruye SIDA.
reka da, sha uzabibona nagiye mbaza abagabo benshi n`ubwo uwa Muneza akabije ariko abagore babanyarwandakazi ntabwenge bagira ntibanabona ko urwanda rutunze ibizungerezi ngo bitonde. Ibyo natekereja byababyo Olivier; wivugira nyirikibazo reka abihakane. Wowe uzabibona, sawa courage!
Niko wa gakobwa we? Ubwo se uyu mumaman ko muzi ntawe umurusha uburanga n’ikimero ndetse no kurunga, uragirango nawe ashake inzererezi nawe akemure ikibazo? Naho abagabo bamwe babera ibishwi. Bamenye ko iyo umugore yigumuye we adashobora kugaruka. Bagabo nk’uwo nimuhinduke mutazibuka ibitereko mwasheshe.
Ngo uramuzi? KAGIRE INKURU !!!!Nyir’ ubwite ati amazina muyagire ibanga,none ngo uramuzi? Cg ni wowe nyirinkuru? Kumbe wiyiziho n’ubwiza n’ibirungu.com ? Ubwo bizoroha ????????????????
kuki yakwimye? ibyo nibyo wagakwiye kwitaho kurusha kunjya gushaka indaya.
Uti arankunda…akagukunda ntakubahe ndetse akabikora mu buryo bubi bushoboka? Njya nkunda kugaya cyane abantu ibintu bibaho bagatuza bagahebera urwaje. Reka gukina nubuzima nububura ntibuzagaruka. Niba ugishaka kurwaza iyo ngeso byibuza tegeka agakingirizo mu mibonano yanyu. Ureke kwicara utegereje ko indwara zinjira. Nabana bawe bazagufata nkumusazi. Kuba nta bana urabona ntibivuga ko ntabo ahubwo wenda kugeza ubu abasha kubicecekesha kuko nkeka ko mwifashije. Naho rero wamukunda wagira Imana ifasha uwifashije. Impamvu wagishije inama nuko uzi neza mu mutima wawe ko utagishoboye kwihangana no gutegereza inkuru mbi. Icara utekereze ufate icyemezo nimigambi uzakurikiza. Nta mugabo wakwiyubaha ngo yiteshe agaciro bigeze aho, wamubeshyeye. Gusa icyo afite ni uburwayi bwakizwa namasengesho ninama zabaganga bindwara zo mu mutwe. Mubwire ko witeguye kumufasha mu nzira yo kubukira ko ariko utagishoboye kubaho gutyo. Naho abavuga ko waba nyirabayazana, niyo byaba byo nta mugabo ukwiye kwitwa iryo zina washakira igisubizo cyibibazo aho atanagerageje ibindi! Keretse umutima ugucira urubanza ko yagusanze ntumwumve naho ubundi nta mpamvu yaguturukaho. Kiza amagara yawe, wige kwikunda byiza no kwihesha agaciro ukwiye kuko ntawe uzabigukorera.
Nanjye mfite icyo kibazo.ariko njye sindarongora, ariko mfite incuti.iyo natekereje igitsina, nava naha nkajya I rwamagana cg I Gitarama gushaka umugore.sex addict si ikintu. iyo ndi kukazi nshobora gusaba uruhushya ko ndwaye.icyo gihe mumutwe mba nsa nuzungera.kugeza maze gusambana cyangwa nakwikinisha gato irari rigashirA. sinabara abana nariye. ushyizemo nindaya zumwuga nabatari zo barenze 500.ikindi gitangaje kurushaho nuko nkijijwe, ndetse yewe ndi no muri corali.nyamara mubuzima busanzwe ndi imfura yirwanda.akenshi iyo bumaze kwira nikatisha hariya Kimicanga hafi yikiraro cg KBC, nkareba mubahari umwiza akinjira mumodoka, ubundi tugashaka aho duparika. nkamwishyura.ubu buzima simbukunze kuko birambabaza cyane.nibaza niba numugore wanjye ntazamuca inyuma.ikigutangaza nuko umukobwa dukundana ntatinyuka nokumusaba, ubanza aziko ndi ikiremba,ariko uwo nuriye asigara anyifuza.iyi ndwara uwayinkiza yaba amvanye kure.ariko numva wenda ninshaka bizakira.uwambona umugabo nkanjye wiyubashye aseserana mu karuri nindaya, yabona nteye agahinda, ariko iyo nagishatse cg nkurikiye umukobwa, mba meze nkudatekereza, iyo ndangije niho nongera kugarura akenge.birarenze, keretse abaganga kabuhariwe badusobanuriye bene ubwo burwayi.
wowe wazahajwe niyo ndwara yo gukunda igitsina reka nkugire inama wowe ishyiremo ikintu cyo gutinya imana umuremyi wa byose nujya utekereza indaya ujye wibaza uti ubu imana irambona gute??ubu se ije nonaha najyahe ??? kdi utekereze no kuri personnalite yawe uvuge uti ko ndi umuntu wiyubashye uwambona sinata agaciro muri societe?? ikindi ushake umugore vuba uzajye ubibonera aho ubishakiye uzakira!imana igusahe
Madamu warihanganye birenze ibikenewe ariko kwihangana bigira aho bigarukira. Ko yagusezeraniye kutazaguhemukira mu buzima bwanyu akaba yarabirenzeho, ko wamubabariye inshuro nyinshi ko mwaganiriye kenshi akakwizeza ko atazasubira kandi akarenga akongera, ko yakubabaje kenshi wowe ukaba ukimukunda mu mafuti ye, uzaba umumaritiri kugeza ryari? Ese ubundi yakubwiye ko abiterwa n’iki? ese akubwira ko ari uko umufata nabi? Ese akubwira ko ari inshuti mbi agandana na zo? Ese akubwira ko ari inzoga zibimutera? Ese akubwira ko yumva ari ingeso imurusha imbaraga ku buryo agerageza bikamunanira? Ese ubona ari umuntu ufite ubushake bwo kubireka?Kumusengera ndabyemera pe ariko se niba we ntabushake bwo guhinduka amasengesho ntazakora yonyine. Ese nimukomeza gutyo guhinduka kwe kuzaramira iki naba yaramaze kukwanduza ibirwara utibagiwe na SIDA?Mubwize ukuri ko ubwo buzima uburambiwe umubwire ko n’ubwo umukunda ariko nawe ubwawe wikunda. Ko utagishobora kwemera iyo trahison. Niba agukunda koko yagombye kumva ko agutera agahinda kandi nkurikije uko abagabo bafuha ari wowe ubikora ubu muba mwaratanye kera ndetse n’amafoto yawe tuba tuyareba hano ku museke.com. Niba mukeka ko nkabya murebe inkuru y’umugabo wo mu Ruhango wafashe moto saa tanu y’ijoro akajya gufata umugore we umuca inyuma i Kayonza!!!!! Wamumenyereje kumubabarira yabirengaho ukongera ukamubabarira bityo bityo. Icara utekereze niba ubwo buzima aribwo ukwiriye, wibaze niba uzakomeza kwizirika kuri ubwo buhemu no kuba mu bwoba budashira. Mubwire ko niba ahisemo indaya imibanire yanyu mu buriri itazakomeza mu gihe cyose utarizera ko yahindutse by’ukuri. Mubwire ko niba yumva ari ingeso imurusha imbaraga mukwiye kwegera abajyanama b’umwuga. Ntukamusuzugure ukomeze umwiteho, ntumwakirane umujinya ariko umwereke ko ufite ijambo ku buzima bwawe niba we ubwe akomeje kubushyira mu kaga dore ko nta byiza byo kwa maraya.
Mwirirwanye amahoro ya Nyagasani?Maman we ndumva amahirwe mufite ari uko mukuze twe ibyo bitubaho turi mumyaka mike rwose kandi ikiruta ibindi ni ukwihangana wakoze amafuti yo gukurikira umugabo unabaririza ibye ese abo bakubwira amagambo ko bamubonye cg ko indaya zabivuze urumva bakumariye iki kuki batamuhannye se aho kumuguteza?Ndagirango nkumenyesheko icyo wakora cyose utamuhindura niyo myaka abimazemo rwose pe akabaye icwende ntikoga wa gusa wikwitesha umutwe ubutwari bw’umugabo ni ugukunda umugore no kurangiza inshingano ze kandi uwawe numvishe abyubahiriza icara mu rugo rero wubake utuze Imana niyo yonyinee niyo yamuhindura wowe nk’umwana w’umuntu wikigora kuko abisaziyemo pe.Ikindi ishyire mumutuzo ineza yawe ihoreho nubwo rwose agahinda katabura nk’umugore ukorerwa ibyo kandi akeneye gukundwa igihe cyose.Uri mu myaka 30 wenda wamufatira ibyemezo ariko aho bigeze aha ntabwo nagushuka pe kuko aragukunda rwose nkuko wabivuze kuko atagukunda iyo myaka yose yaba yaragutaye yarazigiyemo burundu ariko we akora ataha ni ubutwari bwo gushimirwa kandi ujye ukora kuburyo ataha ntamahane cg umwiryane sha.Ni uko ntawifuza ibyabandi nange uwampa ugenda akarangiza inshingano zo kumenya abana ibibi birarutanwa nahitamo uwo.Icara hamwe unambire abana niwo mugisha w’umubyeyi.Urakoze.
Madame, ibyo uvuga niba aribyo koko utabeshya, njye nagusaba ko wazicarana n’umugabo wawe mukabiganiraho, ukamwumvisha ko umugabo wiyubaha adashobora gukora nk’ibyo akora kandi anafite abana bakuru. Byaba ngombwa ukanamwihanangiriza bwa nyuma umubwira ko niyongera uzamusiga mu rugo ukigendera kandi ko uzabwira abo mu muryango we impamvu yatumye ugenda.Nyuma yaho n’ubona ntacyo yahindutseho, uzamusezereho wigendere cyangwa se abe ariwe usezera mu rugo aruvemo usigare urera abana bawe.
Muvandimwe wacu, nukuri urababaye; ariko njye birangoye kukugir’inama ikomeye. Gusa nagusaba kwihangana ukanasenga cyane. Ikibazo ufite mfite mushiki wanjye nawe waje guhura nacyo, bimeze neza nkibyawe kuko nawe yageze aho amufata ariko aza kumubabarira. Nyuma ingeso yanze kuranduka umudamu yakomeje kubisengera cyane kugeza aho Imana yahamagaye umugabo ariko mushiki wanjye yasigaye ari muzima. Simvuga ko nawe azaba nkuko muramu wanjye yabaye, ariko buri kibazo imana iba igifitiye ikibazo. Komeza wihangane rero, natwe tugusabiy’imigisha y’Imana kugira ngo abe ariyo igushakira igisubizo gikwiye.
SALUT nyandikira ,nkeneye kugira ibyo nkuganiriza ,ndatekereza byagufasha cyane gusa ndababaye satan ni umugome njye nabibayemo 7 ans gusa we ntiyahahaga kandi ngakubitwa ngahora mu bitaro kubera [email protected]
umva Madame, niba umugabo wawe afite ku note hanza aha hari ababukereye kuzirya, gusa wowe ujye umuganiriza kenshi kandi utamwuka inabi, niba hari ni agashya yasanze muri izo ndaya azakakubwire nawe uzakamukorere hari za position z’ubwoko bwinshi wenda zamunyuze azabikubwire nawe wabishobora, hapana izo mukanwa kuko zitera canser, ubuni ukomeze umwereke urukundo umube hafi kenshi. umwereke affection iruta iy’izondaya hanyuma ujye umwereka uwiteka burimunsi.
Umva Mme hari aho numvise uvuga ko muri izo Ndaya hari abo uzi uzakoreshe n’ubundi amayeri wakoresheje umufata ubaririze neza Impamvu akunda izo ndaya bigaragara ko impamvu azikunda haribyo zimukorera byiza wowe utari wamukorera kuba rero uvuga ko ntacyo we atagukorera ni uko umufitiye Abana ntakindi gusa mbona nawe warabigizemo uruhare kuko ziriya Ndaya hari utuntu twiza zimukorera wowe mu myaka mu maranye utari wamukorera gusa ihangane kandi nubimenya nawe kizacyemuka gusa ukomeze usenge cyaneee
mugenzi, ibyo ni ibibazo byakuziye, ariko shikama usengere umugabo wawe, wirinde intonganya zatuma havukamo amakimbirane akomeye ahubwo umuganirize, ufate umwanya nawe umusabe umwanya uhagije mubiganireho kandi ndahamya ko imyitwarire ye izahinduka cyane ko uhamya ko nawe ubwawe uzi kumwitaho ukamuryohereza; sinibaza ikindi yaba ashaka kandi wowe ubwawe ugifite. Mubaze ibyifuzo bye, ibyo yifuza wamukorera maze akareka izo ngeso mbi. Imana niyo nkuru.
muraho neza madamu!! ngusabiye kwihangana. ariko hari ubuhamya nasomye numva uwabikurikiza byaca kubagabo bose uburaya. ngo umugore yarafite umugabo ukunda kumuca inyuma .nuko aho abimenyeye afata umwanzuro wuko bur igihe uko agiye kukazi abanza akamusaba kubikora kdi sasita yaza kuruhuka nabwo akabimusaba nijoro yataha bikaba uko .noneho umugabo ageraho arabirambirwa kuburyo yageraga kuri za ndaya akabura agatege. kdi umugore akamubwirako natamukorera ibyo ashaka amujyana murukiko kuko atakibasha inshingano ze.bakabaha divorce. umugabo abonye agiye kuzapfa yicaza umugore we amusaba imbabazi aramubwira ati ndabizi ko uba ushaka kumpima. ati igihano narakibonye humura sinzasubirayo. nuko umugabo yazinutswe. numva wagerageza uwomuti. thnx
ahahahaha Jane we uruwambere ahubwo mbabwize ukuri uyu muti wakiza ingo nyinshi pe, ndabyemera rwose nd’umugabo ndabihamya.
Iyo yakabaye inama, ariko nanone ryaba ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina (kumuhoza ku nkeke). Ubwo rero urumva ko utacyemura ikibazo uteza ikindi. Ese ubundi uwo mumaman we yahora abishaka?
hahaaaa!niba ntibeshye uyu mumama yavugaga ko amaranye na son mari imyaka 17 buriya afite nibura hagati ya 40 na 47 ans ibuka ko iyo ari imyaka itoroshye ku mugore aho menopause itangiye kuzana ibyayo entre autres gutakaza ubushake bw,imibonano mpuzabitsina bikaba bayagorana gukoresha iyo solution !ahubwo abagabo bafite ikibazo kuko batabasha kwihanganira imihindukire y,umubili w,abagore babo bagahita birukira mu ndaya !mu bana bato za high school na university! bikabaviramo sida n,inda zitateganijwe !birababaje cyane!Nyagasani atube hafi
Muvandimwe Asia nawe Juan! munyumve neza ntabwo nshaka kugira uwo
niharira. I am a respected man, ndakuze, mfite urugo rwiza, ndarukunda
kandi nujuje indangagaciro z’umugabo. simvangavanga sinzigera
nanabikora. nubaha umufasha wanjye cyane n’abana banjye. Ariko kandi I
have more experiencies mu bijyanye n’urugo. iyo umuntu yanditse hano
asaba inama ntabwo aka akina. Aba akeneye inama ziri more serious. Mu
kuzimuha rero we have to be also more than serious. niyo mpamvu hari
ibintu umuntu aba adashobora kwandika ahangaha, ukaba wabimubwira ukundi
bitabaye ngombwa ko umuntu abivugira ahangaha, aho n’abana batarakura
bashobora gusoma ibintu byose bihari. This Problem is serious my Dear!!!
ntabwo ari ikibazo cyoroshye umuntu yasobanura uko yishakiye!!
Madame rero ngiye kuguha inama isa n’iya Jane. Nubwo ubushake bwawe bwaba bwaragabanutse iyegeranye wishyiremo gushaka umugabo wawe. Nagera murugo asange witeguye kandi umushotore umushotore ataragera no mu cyumba kandi nta mudamu upfa kunanirwa hakunze kunanirwa abagabo. Umugabo ujye umufata isaha kandi nukanguka umukangure agushimire aho utishyikira, saa mbiri, saa yine saa kumi ho biba ari byiza mu gitondo wongere umwiryo agende afasheho impamba.Nkubwije ukuri ko uzishima kandi umunaniro azagira uzatuma atabasha gutekereza abandi kuko umusemburo ubitera we uzaba wawukangaye. Ikindi niba umugabo wawe akunda agatama ni byiza ko washaka ka firigo gato niba kadahari ukajya umukonjeshereza ukitoza kumuha icyo akeneye cyose ku buryo ajya mu kabari rimwe na rimwe kubera gahunda afitanye n’inshuti ze. Nubigenza utyo icyaka kizamwica aze yiruka agusanga, kandi azi ko nawe utoroshye umumara ipfa iyo ashatse mu majyepfo.Icya gatatu umugabo wawe ajye ataha wamaze gufata gahunda nta turimo ukirimo umeze nka pomme yeze. Abana ubaganirize mukine mwishime musangire ariko usigaze umwanya wa Bwana wihariye.Icya kane umugabo wawe ujye umwita cherie umuhamagare umubwire ko umushaka hari agatama wamuteguriye unamubwire ko wumva igipimo cyazamutse. Icya kane ni uko ugomba guhindura uburyo mukoranamo imibonano kuko niba izo ndaya atazikurikiranyemo ko ari utwana duto, wasanga ari uko zimunyura kurenza wowe niyo mpamvu kuryama akakujya hejuru ukumva ari sawa bigomba guherukira aha ukihindukiza, ukamujya hejuru, 69, missionaire, dogy style, muhagaze, mwicaye kuburyo akubonamo icyaremwe gishya cyamugenewe.Icya nyuma ujye umutegurira imyenda ku munsi w’itorero ryawe mujye gusenga kandi mujyane municarane. Azahinduka kandi uyu muti uzawunywe uzakugirira akamaro n’abandi bafite the same matter barebereho. Kandi nshimye ko wihangana utarasara kandi warababaye igihe kirekire.
Wowe ushaka gutanga inama yimuhere hano natwe hari igihe yaduffasha kuko twwese tubisoma kandi siwe gusa ugira iki kibazo niyo mpamvu atari ngobwa kumuha inama mubwiherereo, ntabanga rwose ririmo yisabiye uwari we wese wamuha inama.
ntiwaba utakimuryohereza MA ???????, ISUZUME NAWE POSITIONS UZISUBIREMO, NIBIBA NGOMBWA UKORE N’IMYITOZO WASANGA IZO MBURAGASANI ARICYO ZIKURUSHA.
Akenshi abagore bamenyereye ingo bakunze kwitwaza ngo barananiwe ugasanga umugabo ubikunda;ntiyabyihanganira;kandi buli indaya zifite ibyo zitinyuka mwe mugirira isoni biryohera abagabo;uzatinyuke ubimubaze;mubiganirireho.
Uyu mugabo uvuga ko azana umugore kumurongora gusa ni igicucu, umugore ntabwo ari machine ya plaisir, ni umukunzi. Niba akubwiyeko ananiwe, mwumve, kuko si igikoresho cyawe. Niyo mpamvu muzajya mwiruka inyuma y’indaya zirirwa zijombagurwa n’abagabo batandukanye, izifite ibinuka, izifite ibirimo infections… nimukomeza gutyo mwa bagabo mwe muzandavura, kandi mupfa nabi, mutaretse umuryango wanyu……
UMVA INAMA YA NYUMA ; WOWE KIMUHATE BYIBUZE BURI MUNSI ATERE KAMWE KABONE NUBWO YAZA AVUGA KO ANANIWE ,UMUHENGERE MURUKERERA AGASHIMANGIRE MBERE YUKO ABYUKA, NDAKURAHIYE NTA GATURU NA KAMWE AZABONERA INDAYA KANDI UZABA WAMUKAMUYEMO; UZABA UMBWIRA [MBISUBIREMO UMUTI NI UKUKIMUHATA BURI MUNSI UDASIBA]
Umva mwa bantu mwe nemeye inama nke ahangaha cyakora icyambere madamu ubanze wiyime abaguha amakuru kuko bose siko bagushakira amahoro harimo abavuga ngo uwazana ngo rusenyeke amere nka twe. Ese waruzi ko ugisha inama umuntu iwe byaraye bicika akaguseka. ihangane unambire abana kandi werekane urukundo ahasigaye were imbuto umusasire igihe cyose ubishoboye bibaye ngombwa bibe kenshi gashoboka. ahasigaye usenge iyo mw’ijuru twese twaracumuye ntitwashyikira ubwiza bw’Imana, umubabarire kandi ukomeze umukunde kuko hari benshi muganira bifuza uwo mugabo wawe babasha no kuguteranya nawe ngo bamushyikira. rwose reba inama za Jane n’abandi nabonye bagutoza kunambira urugo.Merci
GUSA NUGUSABABA IMANA IKAGUHA IMBARA ZO KWIHANGANA UGASENGA KUKO NIWO MUTI WONYI WOKUBONA AMAHORO NAHO ABAGABO HAFI YABOSE WAGIORANGO NI SATANINI WABATEYE MO UBUSAMBANYI KERETSE UWABUZE AMIKORO CY UWAMEMYE IMANA
Iki kibazo si wowe wenyine ugifite ahubwo uwanjye we yateye umukobwa inda anaruta bihagije ku buryo byandenze nan,ubu sinzi amaherezo ariko dusenge cyane Imana izabibutsa inzira ikwiye kuko mu by,ukuli nta muti wundi ufatika ubaho kandi noneho ngo hateye abakobwa bashaka kubyarana n,abantu babona bifashije ngo bazagabane imitungo yabo,so plz wihangane wowe ugerageze kuzuza inshingano zawe k,umumama abana bitazabageraho bagahura n,ihungabana
Comments are closed.