Digiqole ad

Umugabo wa mbere ku isi wabyaye, ubu ameze neza

Nk’abandi babyeyi bose nawe ubu amaze guta ibiro nyuma yo kwibaruka umwana we wa gatatu ari nawe wanyuma.

Thomas Beatie atwite umwaka ushize

Thomas Beatie, umugabo wa mbere ku isi watwise amezi 9 akanibaruka, yagaragaje umubiri we ko uri gusubirana neza nyuma yo kubyara.

Thomas abana n’umugore we Nancy muri leta ya Arizona, USA, akaba ubu yaramenyekanye cyane ku isi kubera kubasha guterwa inda hakoreshejwe ikoranabuhanga(transgender), akayitwita ndetse akayibyara.

Uyu mugabo, amaze kwibaruka abana batatu muri ubwo buryo, Jensen wavutse umwaka ushize, Susan,3,  na Austin uzagira imyaka 2 vuba aha. Akaba yarababyaye mu myaka 3 gusa.

Thomas mu mazi n'umwana yibarutse, Inkovu ziragaragara kunda

Amafoto agaragaza ko umubiri we umeze neza, nubwo atabasha guhisha inkovu zo kunda yatewe no kubyara abazwe.

Thomas Beatie ubundi ngo yavukanye ibitsina byombi, ndetse afite nyababyeyi (Uterus) n’igitsina cy’abagore ariko kidakora neza.

Akiri umwana yari umukobwa, ndetse yitwaga Tracy Lagondino, aho yavukiye i Hawaii mu 1974, ariko mu mwaka wa 2000 yaje kubagwa maze yemera ko abaye umugabo, nubwo nyuma yo gushaka na NANCY yiyemeje gutwita akanabyara.

Ubwo yari ku kiriri cy'umwana we wanyuma
Abana be uko ari 3
Nubwo ababyara ni nyina ubonsa

JP Gashumba
Umuseke.com

41 Comments

  • akumiro ni ibirenge koko!izi koko ndazibandwa nzerekeza hehe?ubu iyi nkuru wayibara ute?reka ndyumeho ndunva nshitse ururondogoro!!!!!!

  • ngo ibyago bituwe bigwira abagabo ariko uyu we byamwigirijeho nkana!!ubu se yitwa mumy?cyangwa dady?

    • haha ese wa mugani?

  • Ariko se ikibazo cy’amatsiko uyu mugabo ajaya ashyukwa (Ndavuga kigabo ariko)nukuri munsubize ababa bafite icyo babizi hi kabisa!

  • Ariko iyisi irimo udukoryo koko none se umugore akura hehe amashereka yo konsa ko nibwira ko nayoo adapfa kuza nta gutwita kwabayeho!! ngo amashereka abne aze!! ?? abahanga mubizi mumbwire!!

    • nanjye ntyo. Ko mwatwemeje ko ibindi bishoboka nubwo bigoye kumvikana, umugore akurahe amashereka kandi atatwise?? ko amashereka ajyana no kuba wari utwite kuko uba witegura konsa??? aha ndumva bidasobanutse!!!

      • birashoboka ko wagira amashereka utaratwise, twibuke ko technologie yageze no muri medecine, il suffit yo kumutera ama hormones atuma habaho secretion y’amashereka, ibi biroroshye cyane

  • Ibi ndabigirante ra!!! ni akumiro koko! gusa ikigaragara cyo aba bantun nibo bubahirije Gender kabisa kuko niba umwe abyara undi akonsa ibintu ni salama ! gusa uwo mugabo azirinde guha ibintu abandi bagabo ngo ace inyuma umugore we!!!hahahhaaaa!! birasekeje pee!!

  • @byagatonda: Sha buriya se ntabwo yaba yitwa Damy!! wenda murwego rwo gufata impu zombi!!ariko se buriya iyo yitangiye ibintu ahandi umugore ararakara ngo yamuciye inyuma ra? mubwire namwe!!!???

    • byanyiima we urandangije peee!iryo zina niryo rye!naho kibazo cyo gutanga ibintu ndabona ntacyo byatwara umugore we kuko ntacyo byamutwara ubundi ko ntacyo abimaza!
      ahubwo uwo yabiha ubwo we yaviramo aho?ashobora guhita nawe amwisengerera sha!

  • Wanda yaba nawe yarumvise ububabare bwo gutwita!

  • njya nunva ko umugore utwite agira umushiha,agashaka ibintu cyane,buriya se uyu mu mumydady nawe ni uko?ubu se kumwe abana babara inkuru bavuga ko mumy yabyaye undi mu bebe,buriya abana be bakuru bazibara bate koko bakobwa bakowe!!

  • njye maze gusoma iyi message ariko ndimo gutitira mbandoga rwankomokomo ubwaba buranyishe , ndatekereza nanjye ntwite nkuriya mugabo mwabantu mwe!! ngiye kwifata hatagira agakobwa kazantera inda , bahungu mwe , twagezwemo . ubu buhanga abaganga batangiye kuzana babusubizeyo nahubundi abagabo twahunga isi!!!!!

  • anteye kwibaza byinshi!ubu se koko mbere yo kubyara ariwe n’umufasha we ninde wagiye gusaba undi?ubu se yarakowe?naho se atwite gukurakuza byabayeho?ahaa!ni amayobera mba ndoga rwajekare

  • ndagaswe rwanyonga!!!

  • eeh man uyu mugabo ni umuntu w’umugore cyane ibi bintu nanjye mbishoboye nabikora kabisa

  • duniya inaisha!! abantu batanguye guhindura gahunda Imana yashyizeho kweli! umugabo ubyara ahaaaaa! sinibaza ko iyi si ikiri iy’Imana cg iyabantu.turashize!

  • AZAJYE MURI ONAPO. ABYARA INDAHEKANA.

  • egiko mana n’abandi bagabo ni ukrya iri menge ibibondo bigiye kwiyongera.

  • umunyarwanda yarivugiye ngo akumiro n’abazungu.ubuse uwavugako isi yarangiye yaba abeshye? namwe nimumbwire.

  • isi yarashaje pe!ariko se ntimuri kubona ko imperuka yisi yegereje?muze twihane naho ubundi imbabazi zirenda kuturangiriraho!

    • isi irangirana n’umuntu ubwe sha!niba hari ibyo wakoze byihane kuko urupfu urarugendana.

  • Ewana iby’amashereka byo ntubitindeho kuko umwana apfa gukoza umunwa ku imoko ubundi Ocytocine na Prolactine bikavubuka ubundi amashereka ngo ngwino urore! NUBWO YABA ARI AGAKECURU

  • Hee!!!
    Ubwo se ko afite caracteur nk’izabagore(twavuga nka uterus),ubwoni ukuvuga ko afite n’intaga ngore yagombye rero kuba yaratewe inda n’umugabo.None yayitewe n’umugore.Ntibisobanutse.Ubyumva yansobanurira

    • no, inda ntiyayitewe n’umugore, ahubwo bamuteye intanga ngabo(aribyo muri iyi nkuru bakoresheje ijambo”transgender”)izo ntanga ngabo ziba zatanzwe n’undi mugabo, nizere ko usibanukiwe noneho.merci

  • Uyu n’umurengwe w’abazungu kubera technologies bafite!

  • Iyi nkuru ariko umuntu akiyibona yibwira ko mugiye kutubwira birambuyeku buryo uyu mugabo atwita, niba uyu mwana akurira muri iyo nyababyeyi, mbega muri make kuri iryo koranabuhanga rikoreshwa kuko uburyo umugabo atwita akabyara ntibusanzwe bumenyerewe.

  • hahas

  • Njye ndumva mfite isesemi n’umushiha!Aski weeeeeeeeeeeee!!!Ateye umujinya!uhuuuuu!!!Ni amahano pe!Aka ni akumiro.Mbega umugore wagowe!Uyu nawe ngo yarashatse!!yaherekeje abandi bagore!ubundi iyi ngirwamugore =mugabo ijya irangura amabanga y’abashakanye?

  • ibintu bisigaye muri iyi si ni agahomamunwa mba ndoga umwami.ngaho namwe nimundebere

  • mu minsi yanyuma hazabaho ibitangaje,imyuzure,inkubi z’umuyaga,abagabo bazabyara,abagore bazatera inda….,isi igeze kumusozo peee,Mana fasha abawe

  • noneho nagahuma munwa peeeeeeeee ubwose wamugani umugore yonsa ate mwadusobanuriye neza uko bigenda. ndigutitira isi irarangiye neza neza.

  • jyewe ndumiwe kandi ndushijeho gutinya Imana ishobora byose bire ubushobozi bw’ibitekerezo by’abantu

  • abagabo bafite ibibazo,ngaho nibatwite nababwira iki,dore aho nibereye

  • ni gender ariko numugore nawe azabyare nkabandi

  • Inganzwa ziragwira. Narinzi ko ntawarusha godelieve mu gataka. None ndamubonye(nyuma yo gukubitwa,koza ibyombo,kumesa amakariso y’umugore, kumufata kunnyo yongeyeho gutwita! Ahaaa kumirwa.com

  • abagore nkaba ntawabamenyera mubitondere ntiwamenya isi bakoreramo

  • Mbega ishyano: kumesa ibyahi(linge),gukubura,kuhehera umwana n’indi mirimo yose ya mamy ikorwa n’ingirwa mugabo nako inganzwa. Yewee uyumugore afite inzaratsi tu! Umugabo utwita buriya se ninde uro***ra undi?

  • Ikibazo cy’amatsiko abanye ate n’umugore we mu rwego rwo kubaka urugo? Umugore we se yari yabyara?

  • gewe byandenze

  • mwihane mwiyeze niba ibyo mbonye niba byose ari ukuri ngizze ubwoba akakatondo ebyensi biwanvu naye tubivekko!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish