Umugabo wa 1,32m akundana n’inkumi ireshya na 1,82m
Urukundo umenya rutanagira indeshyo kuko Anton Kraft umugabo mugufi w’indeshyo y’umwana w’imyaka itanu (1,32m) akundana n’igishongore cy’umukobwa usumba abagabo benshi cyane wa metero imwe na cantimetero 82.
Uyu mugabo mugufi w’imyaka 52 utuye i Florida muri USA ariko asanzwe ari n’icyamamare mu bijyanye no guterura ibiremereye kuko yigeze kuzamura n’amaboko ye 228Kg no kubagore rero ntabwo yisondeka.
China Bell, w’imyaka 43, umugore bamaze amezi atandatu bakundana avuga ko yabanje ‘gupinga’ uyu mugabo ubwo yamuteretaga bwa mbere, gusa ngo amaze kumenya ubushobozi bwe mu guterura ibiremereye yahise amwemerera urukundo nk’uko bitangazwa na MailOnline
China yavutse ari umuhungu ariko aza kwihinduza (transgender) agirwa umukobwa.
Ati “Nkunda ko azi guterura cyane, iyo nanjye nteruye umuntu uhiga abandi ku isi mu guterura biba bivuze byinshi. Nishimira kuba mufite kuko ni umugabo utangaje.”
Uyu mugabo uterura ibiremereye cyane kumurusha abaganga bavuga ko afite ibyago byinshi byo kwicwa n’umutima.
Ariko we ati “Abantu benshi bibaza ko nkora ibi kuko nanga unsuzugurira ubugufi bwanjye, ariko siko bimeze kuko nkora ibyo nshoboye. Ubu ndi mu bagabo batanu bakomeye kurusha abandi ku Isi utitaye ku ndeshyo n’ibiro byanjye.”
Ubu ngo yumva ari we mugabo urusha abandi amahirwe ku isi kuko afite umugore umukunda cyane kandi bameranye neza nubwo batareshya bwose.
UM– USEKE.RW
9 Comments
Ndumiwe pe
Wamugani wa yanga ‘akazananira ifaranga uzahebe’
hahah you beat me to it.ubivuze neza kabisa
bahuye bahwanye, ntamuhungu wahindutse umukobwa; ntanigikuri cyateruye 200Kg. Muri iyi si nakataraza kari inyuma.
Ntibizoroha.!!
ni ishano
nguwo umusaruro w’urukundo
hahhhhhahhhha.simbona n`ubundi naho bataniye,namwe mwabivuze neza muti:”n`umugabo wihinduye umugore”.n`abagabo 2 bibanira munzu n`u`bundi
Amahanga si ahantu n`ifaranga si kintu mbabwire.ndumiwe ariko
Bose ni ibiburaburyo,ibivagundu or ibihundugembe
Comments are closed.