Umugabo tugirana akabazo akahukana naramubuze mu buriri
Basomyi b’Umuseke muraho. Ndabasaba inama ku kibazo mfite mu rugo iwanjye.
Mfite umugabo, twabyaranye karindwi, abana bamaze gukura ariko ubu ntacyo akimarira mu buriri kuko iyo tugiranye ikibazo ahita afata utwe akigira mu nzu yindi yubatse ku muhanda.
Iki kibazo cyatangiye ubwo mu mudugudu dutuyemo hazaga umugore uturutse i Kigali, w’amabara ku nzara maze umugabo wanjye atangira gucudikana na we.
Kuva icyo gihe nta mahoro nongeyekubona, umugabo yatangiye kujya ataha ijoro nagira ngo ndavuze umugabo agahita afata imyenda akahukanira mu nzu yubutse hafi y’umudugudu dutuyemo.
Ibi birambabaza cyane kuko ndamukunda. Hari ubwo ambwira ko abana dufitanye bamubangamira ngo bamwambuye ijambo mu rugo kuko bamwe ubu ni ingimbi akabikura ngo kuba ubwo yari acudikanye n’uwo mugore baramubwiraga ko bazamukubita.
Ayo magambo rero ni yo n’ubu akitwaza kandi twari twaragiye mu buyobozi baratwunga birashira.
Hari igihe mbona yikozeho akambara neza akagenda nta garuke, akarara, yazagaruka bukeye namubaza aho yari yagiye agahamagara kuri telefoni wa mugore bigeze gukundana kugira ngo mbabare.
Nonese nzazire ibyo abana banjye babwiye se kubera amafuti ye?
Ubuse mbyitwaremo gute kugira ngo umugabo wanjye yongere agaruke nk’uko twari tubanye mbere?
None se umugabo wanjye ko nkimukunda, njye kwaka gatanya kandi turi abantu bakuze (turashyingije), ndabasaba kumpa inama, ibi mbabwiye ni ibintu bimbaho mu mpe inama z’icyo nakora kandi niyemeje kugikora kugira ngo umugabo wanjye agaruke.
Murakoze Imana ibane namwe ni umukunzi wa Umuseke.
24 Comments
maman we nibyo koko warakubititse pe. ariko nawe wasanga warabigizemo uruhare, burya abagabo twanga amagambo kubi. wasanga yaratahaga ukamuhoza ku nkeke akarakara, akenshi mugira abagabo ntimumenye ko ari ab’agaciro cyane, mukabasuzugura, mukazabibona aruko bigendeye nkuko nyine nibwo mubona ko hari icyo bari bamaze. Nanjye rero ndi umugabo, ubu umugore yaranzengereje cyane kuburyo numva nifuza undi twazajya twiganirira byaba ngombwa tukazanibanira. nawe se! umuntu tubyaranye rimwe, nta mushinga numwe ushobora kumwumvana ahubwo nu=i ukumpoza ku nkeke buri gihe, yewe ngo nta hantu na hamwe ashaka ko njya, ahantu hose ngo haba abakobwa n’abagore ntashaka ko mperekera. inshuti nagiraga zose zanshizeho ubu nabaye nyakamwe. ndi umugabo, ndakora mfite amafaranga ahagije yambeshaho ariko umugore mfite mbona azatuma mbaho nabi iteka ryose. nanjye ahubwo bangire inama kuko ndashaka kwahukana nanjye nkigendera. umugore wigenga cyangwa umukobwa wumva twakwitangirira ubuzima anyandikire kuri [email protected] . ndi umugabo mwiza sinywa inzoga nta mahane ngira nkunda amahoro. ngira urukundo rugaragara pe. ndakora, narize bihagije. ubaye rero uri umugore utarengeje imyaka 30, nta mugabo ufite kandi aho uba hakaba hari umutekano, cyangwa se umukobwa mwiza wumva twakwikomerezanya yambwira. apfa gusa kuba nta sida arwaye akora, kandi yarize. Murakoze.
Nonese umugiriye iyihe nama cyangwa nawe washakaga kwibariza andika urwawe rwandiko niba ushaka kugisha inama bayikugire niba ushaka uwo kubana nawe nabyo ubyandike ntimukage muririra kubandi
Sasa peter nawe aha nta nama umugiriye ifatika. uvuze ibibazo byawe gusaaaa…kdi sibyo akeneye. UMVA MUKECU… WOWE WAKOZE AMAKOSA YO KWISHIMIRA ABANA KUGEZA AHO UBEMERERA GUSUZUGURA SE… SE RERO YABONYE NTA KINDI GISIGAYE NONE AFATA UMWANZURO YARI YARIHANGANYE KUVA KERA IGIHE NAWE UZI…. ABANA NI BEZA ARIKO UMUGABO AKABA MWIZA KURUSHA KUKO UMUGABO MWARI KUMWE ABANA BATARAZA…. WOWE RERO ABANA BAKE IJAMBO KURI SE BIYAME UBABUZE KUKUVUGISHIRIZA UMUGABO UMUSUBIZE ICYUBAHIRO CYE YAHORANYE ABO BANA BATARAVUKA……MUSABE AGARUKE WEMERE AMAKOSA, UMWUMVISHE KO IBYO YAKOZE ARI WOWE WABIMUTEYE UMUTEZA ABANA, UMUSABE AHINDUKIRE MWISHIME MU BURIRI KDI WIMUCYURIRA UWO MUGORE KDIARI WOWE WATUMYE AJYAYO KUKO NGO IJAMBO RIBI RUKURA……………..SINAVUGA IBINTU BITIYUBASHYE AHA UWO MUGANI UWUBAZE ABAKURU…..WOWE ABANA BURYA NIYO BABA BAKURU GUTE ITEKA IJAMBO RIBI BABWIYE BA SE RYITIRIRWA KO BARITUMWE NA MAMA ICYO UKIMENYE URI MUKURU KUNDUSHA… KDI KOKO MAMA ANTOZA AKANANTEGEKA KUBAHA PAPA NAMUSUZUGURA MAMA AKANDAKARIRA BIRI SERIEUX HAHANDI YAMBWIYE KO NINONGERA GUSUZUGURA PAPA NZAHITE NIYITA IMFUBYI YIBIHE BYOSE… ICYO GIHE PAPA YARASINZE ANKUBISE NDAHIRIKA MUTA MURI METERO 10… MAMA NA BARUMUNA BANJYE BANDAJE NTARIYE, BARANKINGIRANA NDARA HANZE… ARIKO UBU PAPA IYO ANKOSHEREJE NDABAHAMAGARA NKAMUBAREGERA… TUGAFATA UMWANZURO TUKAMUCA INZOGA YABAGABO BIZE IKIBAZO…GARURA UMUGABO WAWE BIGISHOBOKA UFATE WA MWANA UMUPFUKAMISHE ASABE IMBABAZI SE UBUNDI WIHERERANE UMUGABO UMUBWIRE AMAKOSA YOSE WAKOZE AGATUMA AGENDA NIBIBA NGOMBWA AHO MU CYUMBA UMWEREKE KO UMUKUMBUYE NI UMUGABO WAWE UBUNDI NAMARA KUKUGANIRIZA INGINGO YABAKURU UMUSABE ICYO WAKORA KU GIRA NGO AGARUKE MU RUGA YISANZURE UKO BYAHOZE…… ARIKO ICYA MBERE IYAMA ABANA KU MUGABO WAWE NIBA UGISHAKA KUBAKA….
Yewe Peter we uri peter koko,ubwo se icyo nikibazo ufite? ahubwo niwowe kibazo kuko nturamenya uko bubaka urugo,wowe ubyaye rimwe none utangiye kuvuga ko umugore akunaniye? abo bagaore nabakobwa se uhamagarira kugukunda koko urabona hari uwo wabona waza guta umwanya kumuntu utazi icyo ashaka, urimo gusenya nurwo yubatswe?cyereka nyine babandi biyemeje kuba ibirumbo bo wababona,urumva se bene abo bakubakira kuruta umugore washatse? ese umugore ko numva arikugufuhira gusa,urumva koko umuntu uhamagarira abagore nabakobwa mubusambanyi yaba agufuhira kubusa? ariko umuntu iyo atekereje gushaka nukuvuga ko aba akuze muri byose none wowe ndumva ugitekereza ibya cyana kabisa. sha inama nakugira rero icare witekerezeho uko nawe waba uteye,amakosa ufite uyihane,wicarane numugore wawe muganire murebe ibiri hagati yanyu byatuma mushaka kurusenya,mubikemure,nibyanga mwegere imiryango muyibwire ibibazo mufite ibagire inama ibunge ,kugirango mubanze amahoro.naho uwo muti wawe wokujya gushaka abandi bagore urimo kwibeshya cyane na sida uvuga ntacyakubuza kuyandura,nyuma ukazasiga amateka mabi kwisi. murakoze ariko ntumfate nabi kuko ibi mbikubwiye numva mbabaye kubwiyi nama wagishije
Komera mama we.Tuza ubeho n`abana bawe ni ufite uko ubabeshaho.Bagushyigikire mutuze azerere azarambirwa agaruke.Ibyo gutera akabariro se wabyihoreye ko numva unikuriye….. umuntu ushyingiye…..ntibyashoboka se?
Domiab urantangaje pe,ngo mbe akabariro ntiyakareka?umuceri n’ibishyimbo bikabura ariko akabariro kakaboneka di.Na bafite 80 baragakenera ntugire ngo gushyingira nibwo bukuru,ubuse ko mfite umwana w’imyaka 16 mfite 30 ans urumva kuri 45ans ntaba mfite umukazana?akabariro nzaba ntakigakozwa rero?baragusutse ahubwo madamu muhendahende agaruke abagabo n’abana beza kd nabo bana basuzugura se kugeza aho nawe ndakugaye ubifitemo uruhare.dore hari abagore bashumuriza abagabo ku bana babo aho kubyamaganira kure ugasanga ngo so gutya na gutya wowe n’abana mwicaye kuri se mu mutuka ibyo n’ubucucu wagakwiye kubamaganira kure ntubafashe kunegura se no kumusebya ibyo byirukana abagabo nonese wambwira gute ko umwana yabwira se ko azamukubita?ese nkubwo babwiye se ngo bazamukubita wakoze iki?nawe bazagukubita ntakinyabupfura bafite ise yaramaze arabata ndumva arimwe mwatumye agirana n’uwo mugore ubucuti mwari mwaramugize umugabo mbwa murwe.reka agende rero kandi niwisuzuma neza urasanga warabigizemo uruhare.Umugabo ntakurwa ku mategeko n’abana niyo ageze muzabukuru baramwunganira njye ndi wowe umwana wabwiye se atyo yagombaga kubizira ngasigara nkibarana n’umugabo wanjye abo bana baje babasanga bazanagenda babasige abagore bagenzi banjye baribeshya kuri ako kantu kd ni kabi kadutwara abagabo..Murakoze
Peter aransekeje cyane ! nawe reka mugire inama ! Peter muvandimwe, reka gutekereza gutyo kuko wowe uracyari muto ! shaka imiryango yanyu ibahuze cyangwa inshuti mwizera mwembi zibuze uwo mugore kuguhoza ku nkeke, kuko ndumva nawe umutima wawe warageze kure gato ! oya ihangane ugume mu rugo rwawe ! reka ngaruke kuri uriya mudamu usabye inama : muri iyi minsi abagore benshi mufite uburyo Gender mwayifashe nabi murakabya ! mubwira abagabo nabi, ntimububaha, mubahoza ku nkeke(harcelement) ku buryo abagabo nabo bahitamo kwicecekera bakagenda aho kuguma kuri izo nkeke ! nyamara abahomba ni abagore hagakurikiraho abana, nyabune twagarutse kumuco mwiza abasokuruza bacu bari bafite wo kubana neza n’abagore babo twe gusa tukongeraho ko amajyambere yaje tukarushaho kubaha abagore bacu tukirinda inshoreke n’ibindi bijyanye nazo ??!! bagore bacu turabakunda nimutwubahe murebe ko byose bitazagenda uko mubishaka ! Imana iguhe umugisha kandi ubaha umugabo wawe wirinde amagambo mabi mu kanwa kawe
Yego Umugabo wawe yabaye umugabo mubi kuguca iruhande, ariko mu bigaragara nawe washutse abana bawe bakoza isoni umubyeyi wabo (se). muzasabane imbabazi mwese mwarahemukiranye, kuko ikosa ridakosorwa n’irindi.
Abagore bubu rwose murananiranye nawe Ngo abana bazakubitase reta ahubwo igushake iguhane kuko uwomusaza yararenganye icyakora uruhanderumwe wagize ubutwari nizereko ugiye kumusaba imbabazi ubikuye kumutima upfukame imbereye umwinginge aragaruka uwo mwana uzakubitase ahanwe ariko nubwo nkugiriye iyonama nanjye uwanjye yananiye PE,ahubwo nanjye ndashaka umukobwa Uzi gutanga keya tugakomezanya naho guhora kubitutsi ndabirambiwe nawese umugore umfatanya nabavandimwe be bangize cyiriya urumva byoroshye nimungire inama adress ni [email protected]
Abagore bicyigihe murananiranye nonese Ari wowe wahaguma ufite aho uruhukira?ahubwo uwo mugabo yagize amahirwe yibonera aho aruhukira naho umugore udatanga care ahubwo akaguhoza kunkeke nimubi cyane ,ndumva ntaho utaniye nuwanjye gusa nanjye ndashaka umukobwa ufite gahunda tugakomezanya nzi gutanga care ntuye America ,adress yanjye ni [email protected]
“Ukoma urusyo, akoma n’ingasire”- kandi ngo: “nta mwiza wabuze inenge, nkuko nta mubi wabuze urugingo”- Bavandimwe, abagore n’abagabo duteye ku buryo butandukanye, ariko bwuzuzanya. Ku bazi igifaransa, muzarebe kuri youtube, documentaire yitwa: “Les hommes viennent de mars, les femmes de Venus. Muzabonamo ibisubizo byinshi ku bintu mwibazaga. Muzabona ingeso nyinshi zisenya kubera kutamenya imiterere na kamere zidutandukanya. Mbaye mbashimiye
Uru rugo rw’abantu bakuze bashyingije ntirwagombye kumera gutya. Nagira inama uyu mu maman ko yabwira abana be kuko nkuko bigaragara abana baramurwanira ishyaka, bagahamagara se nawe uhari , abana bamusabe imbabazi ko bamwubahutse, nawe usabe imbabazi ko abana bawe bamwubahutse, ariko mumusabe kuganira mwese abawire ikibazo afite gituma ahunga urugo , niba adashobora kuvuga byose abana bahari umusabe ko mwaganira mwenyine. Mu biganiro uzamwizeze ko abana batazongera kubona urwaho rwo kumwubahuka , unamubaze niba afite gahunda zo gukomeza kwibanira n’inshoreke ye. Nusanga adashobora kuyireka , uzamubwire ko wowe utiteguye kuzarwara ibirwara utazi kandi ko amenyesha abana ko yioyemeje kwibanira na nyiramwiza, maze abahe amahoro yigendere atanduranyije. Kumukunda uramukunda ariko ntabwo ugomba kwemera ko agusuzugura. Nimudashobora kwihananaho ngo mukomeze mubane nkumugore numugabo , wikwemera kumubangikanya nundi mugore . Imana ikuyobore.
Yegoko Mana yanjye, abagore biki gihe abenshi bameze amahembe nanjye uwanjye yarandembeje bigeraho ndwara umutima. Dufitanye abana bato kumuta byarangoye ariko ubu nahebeye urwaje. Ariko se uno mu Maman nawe afite ingorane. None se kuba hari akabazo bituma yirukira munshoroke? Yego murakuze kandi mufitanye abana 7 ariko njye umuntu washatse agasambana nkabimenya kumubabarira byava ku Mana yo mwijuru. Abanyarwanda bigize bamarayi wagirango sexe niyo yabaye isoko y’ubuzima. Ywewe murashize muzasambana n’isi. Si abagore si abagobo nta mabyi nta misuzi bose ngo basigaye birukira kubapfubuzi. Mbese hari ikitagenda kuki batakiganiraho ngo bagikosore. Indaya gusa!!!! yewe murashize. Umuntu ufite urugo akirukankira mubapfubuzi ? Imana nitabare naho murashize!!!!
Ahaaaa!Burya ivu rihoze ryotsa inzu! Sinarinzi ko abakecuru bashyuha kurusha isafuriya ku mbabura. Pole mukecuru.Niba mzee yishakira abacira amazi nawe uzashake abapfubuzi ba kanyamigezi barebe ko bakwasa urutare.Hasahaje ahashakuje!
Ndashimira uwiyise Maman Teta ibyo yavuze ni bizima. Inama yanjye rero kuri uyu mu maman uvuga ko akuze ndetse naba bagabo Peter na Kamana bagaragara ko bashatse vuba.Ku ba mama bakuze mugomba kumenya ko umugabo uko yaba angana kose (umusaza) bakunda ICYUBAHIRO. icyubahiro mu rugo rwe byo ni absolu (ngombwa). Rero hari ukuntu muba mwaragiye mubana mu rugondo rw’urugo rwanyu aho umugabo atabonana cyane n’abana be nk’uko umugore abana n’abana. Iyo hagize ako mupfa ukakabwira abana ndetse bikabaho kabiri gatatu ubwira abana, ubwo imbere y’abana Umugabo agaragara imbere y’abana nk’imburamumaro, udashoboye, utubahiriza inshingano n’ibindi kandi ibyo byaragiye byigishwa na nyina wabo buhoro buhoro mu mitwe y’abana wenda nawe atabyibuka neza.Abagabo rero kubera kutabona umwanya wo kwisobanura no kwiyerekana imbere y’abana, niho uzasanga batabiyumvamo. Iyo havutse ikibazo rero abana barakuze icyo gihe bashaka kurengera nyina bikica umubano hagati y’abashakanye. Wibuke ko Umugabo mu rugo rwe ashaka ICYUBAHIRO kdi abana bo bagifite ibyo nyina yabapakiye bakiri batoUBWO RERO NIBWO USANGA UMUGABO YABUZE IJAMBO IWE, AGACIKA INTEGE, AGAHORA YIKANGA ICYAMUBAHO BITURUTSE KU DUFUTI DUSANZWE MU BUZIMA mbega akaba nk;imbwa mu rugo rwe.Ibi jye maze kubibona kenshi mu ngo zikuze (abashatse kera)Ku bijyanye na Peter na Kamana, ndagira ngo mbabwire ko nanjye nshatse vuba ( ndi umugabo maze imyaka 2 nubatse). Icyo mbabwira nuko iyo abantu bubatse hari imico ibiri (2) itandukanye iba ihuriye hamwe (ubwo ndavuga urugendo rw’ubuzima hagati y’umugore n’umugabo mbere yo gushakana). Mugomba kumenya ko nubwo muri ba SHERI SHUSHU imico yo si SHERI SHUSHU (Iratandukanye cyane kubera caractere cg se Imyumvire, aho mwakuriye, uburere bw’ababyeyi mwahawe, Societe mwaciyemo,…). Ibi rero biba byarabaye mu muntu nk’akaramata ndetse kuvamo bifata igihe kinini.Kugira ngo wubake rero hari icyo bita KWIHANGANIRANA. kwihangana mu dukosa tumwe na tumwe nk’urugero habaho umuntu ukunda kuvuga utuntu twinshi ndetse nututari ngombwa, umuntu ukunda gutembera agasura inshuti agataha igicuku kinishye, ufata umwanya munini kuri facebook, internet, agatama (akayoga), ukunda gukururana nabandi bavuga utugambo, nibindi…. Ibi rero ni ibintu ushobora kugenda wigisha umuntu kubicikaho ariko ukamutwara buhoro buhoroAriko mu kwihanga hari ibidashoboka ukaba wahamagara imiryango ikagufasha nko kutubahiriza inshingano zibanze aha ndavuga 1. kudashaka gutera akabariro nuwo mubana, 2. kudahahira urugo ndetse n’ibindi byibanze mu buzima nkenerwa buri munsi nko kwivuza, amashuri.. MWIBUKE KO URUGO NI IJURU RITO, SATANI ARARYANGA KUKO IYO R– USENYUTSE SATANI ABA ATSINZE IGITEGO CY’UMUTWE
Ikibazo cy’uyu mumama, gikunze kuba ku bagore benshi bakuze, aho usanga abana barwanira nyina ishyaka, umugabo akabura ijambo mu rugo. Njye hari n’abo nzi bajya bakubita umusaza, bakamuraza ubusa, ku buryo iyo agira inzu ku muhanda yari guhungirayo. Uyu mugabo rero, afite complexe ku bana kuko bamenye ko ari umunyamakosa, kandi agomba kubabera modele(niba ibyo byo gucudika n’umugore w’inzara z’amabara ari byo). Ndumva umugore kugira ngo amucyure, yakwihangana akishyiraho amakosa, nubwo yaba ntayo afite, kugira ngo umugabo yumve ko afite ukuri n’icyubahiro, nk’uko bose babikunda. cyakora, njye ari njye, nzi ko koko acuditse n’undi mugore, namureka akagenda…..aho kuzabura ubuzima kubera indwara ziri hanze aha, nabura umugabo nkarera abana 7 n’abuzukuru!
Inama nagira uwo mugore ni uguhamagara umugabo we,bakicara mu kirambi bakabanza bakishyiraho amakosa yose niyo baba batarayakoze usibye ko banayakoze yo guzusugura umugabo ndetse n’umugore akamusuzuguza n’abana.Nibamara kwemera amakosa basabe imbabazi umugabo namara kugaruka bicare hasi babiganireho basabane imbabazi bizarangira.Erega n’ikindi kintu kibabaza umugabo ni ukujya kumuha rubanda ngo ugiye ku murega mu buyobozi kandi burya mwe ubwanyu babiri mutikemuriye ikibazo ntabwo ubuyobozi bushoora kukibakemurira na gato.Ahubwo wenda bibananiye kugikemura mwajya mwitabaza inshuti zanyu za hafi ndetse n’abo mu muryango.Naho ubundi uzamubwire neza umusabe imbabazi ubimwereke azacururuka.Murakoze
ibibazo byingo byikigihe byose birasa gusa Imana yonyine niyo yatabara,Maman niba ujya usenga usenge cyane ubuhoze uwo mugabo wawe naho ubundi ubwo nyine icyo cyorezo cyaramufashe,icyorezo cyaje mubagabo gisa ni cyorezo giterwa na Viruses,nanjye umugabo wanjye iyo twagiranye akabazo niyo kaba ako kugogana ku kantu runaka tutumvikanaho neza,iryo joro aragenda akantera umugongo kuburyo agenda akigunika kurwuririro,bukarinda bucya adahindukiye,ibyo bikaba byamara nukwezi ameze atyo,nyumaaaa byazamushiramo najya kumva arimo kunkorakora atavuga ashaka ko dutera akabariro,namwe numwumve umuntu wivumbuye akamara ukwezi ntacyo amvugisha ,noneho yaza kuza akaza yurira atabanje nukuvuga basi reka tubanze tunaganire,ibyo twapfuye tubisabane imbabazi cg se tubyirengagije wenda aze ambwire neza ambwire icyo ashaka.gusa we aza yurira bimwe bavuga ngo nukurira nkinka.ubwo se koko uyu we atandukaniyehe nuwimuka akjya muyindi nzu.
Mama Teta n’Umusaza ndabashimiye mufite maturité. Benshi babivuzeho, burya turatandukanye muri kamere zacu, hamwe tugahuza ahandi bikagorana aribyo bisaba kwihanganirana. Murabizi gukosa bibaho ariko ntubashe gusaba imbabazi uwo wakoshereje uba ufite ikibazo.Uyu mu Mama ikibazo cye kirumvika kuko turi abantu, ariko muruyu muryango ntawe nakita umwere uhereye kumugabo umugore ndetse n’abana, ariko ikosa rikomeye ndibona kumudamu kuko niwe Gitera, niwe wahaye abana uburere butuma bitwara nabi imbere yase ubabyara, kandi nabo nkabanengera ko nta bwenge bagira bwo kubaha imvano yo kubaho kwabo, nabo ubwabo ntibaba biyubashye, kuko muri Society ntawubahirwa ko akubita se wamubyaye, ahubwo n’igitutsi.Uyu mugabo mushimira ko yabaye imfura akanga guteza ubwega agaharira abanyambaraga urugo rwabo, nyamara igihombo kirahari yaba kubana ndetse na nyina wabo, kuko nkumugabo hari inshingano zurugo ndetse zinana atagikora, kuruhande rumwe ashobora kuba yararuhutse.Inama, nuguhera aho ikibazo cyatangiriye, nyirabayazana akabimburira abandi gusaba imbabazi kugeza kuwanyuma, ikindi kandi mujye mwubaha Imana, musenge kuko niyo mwubatsi wambere w’imiryango irambanye. Umu mama kandi ntagahe abana kumugira umupfakazi uwo bashakanye akiriho yakagombye kumukemurira akabazo kabashakanye, ntibakakubuze umunezero w’abashakanye
Mwese abanditse ibibazo byanyu mufitanye nabagore jyewe mbafitiye umuti ukomeye uzatuma mubana akaramata ndetse mukazageraho mwibaza niba mwarigeze gushwana muzanshake kuri [email protected] abo mbwira nabari mu rwanda kuko ndumva nabafasha kandi mukubaka bikomeye ahubwo abantu bakajya bibaza icyo mwakoze ngo mube mumeze neza gutyo ni inama nange nahawe na mama wange byananiye nayihaye umugabo umwe ari muri procedure ya divorce birangira biyunze nawe nzamubereka ubu urugo rwe ruratekanye. nayihaye umugore yahukanye amaze amezi abiri agaruka mu rugo umugabo atamucyuye asaba imbabazi ubu bameze neza ababa hanze ndumva ntacyo nabamarira cyane ko bisaba ko tubonana nkanakurikirana uko izo nama zagiye mu bikorwa cyakora nzabibandikira mubigerageze ibisigaye ndisabira abagore bagenzi bange guca bugufi bakubaha abagabo bakabakunda kuko nibo bazaraganwa ijuru kandi umugore wagiye mubibi agatesha umugabo umutwe agira umugisha muke akazabura umugabo akabura nabana nimumbabarire bagore bagenzi bange musubire kugicumbi cy’umuco mwige kubaha abagabo mwige kwihangana mwige guseka, no guteka neza no gusasa neza no kugirira umugabo isuku mumufate neza no muburiri murebe ko harahandi azajya murakoze abakenera inama nubufasha banyandikire.
Mbanje kubasuhuza mbiseguraho ko ntagiye gutanga igiteterezo ahubwo ngiye kugisha inama kuko nabuze aho batangira ibitekerezo!!!!ndi umugabo mfite umugore numwana 1 tumaranye imyaka 6 ariko kuva twabana ntakibazo turagirana numugore wanjye uretse bimwe byo mubuzima bisanzwe.nkababa rero ngisha inama ikurikira:hari umusore buri munsi ndota arikumwe numugore wanjye basambana !uwo musore ni ishuti yacu ariko ikintangaza nuko buri munsi ndota banciye inyuma kndi nkaba rwose mbona umugore wange atanca inyuma!nagirango mungire inama rwose kuko birandetse iyo nzakuba ndota amufatana nabandi narikumva ko wenda Ari ibisanzwe cg Ari ukumufubira.murakoze ku mama zanyu muzampa Imana ibahe umugisha.
ubundi se iyo ubyara bacye ko n,abagabo ari nk’abana nawe ko aba akeneye keya
Mbanje kubashimira inama naha uwo mumama njyewe nfite i hishurirwa rivuye kumana namaze imyaka 2 imana inyigisha uburyo bwo kubaka urugo ndasaba uwo mumana kotwaganira nawe nukuri nzamufasha kandi azasubirana numugabo we, nber zanjye ni(0785715280) burya ikibura ni care gusa abagabo ninkabana bakunda guteteshwa nabagore babo, gusa mwiteho cyane azahinduka kd urugo rutaganira rurasenyuka muganire mukemure ibituma mushwana. gusa ndamusaba kuza mpamagara nkamufasha kuko imana yabimpaye ngo mbibwire abandi murakoze.
Mama Teta inama yawe yujuje ubuziranenge naho abameze nka Peter n’ibiswa gusa ikibazo ntigikemurwa nikindi.
Comments are closed.