Umugabo n’umugore bagurishije abana 3 ngo bakomeze Urusimbi
Uyu muryango ukunda gukina imikino yo kuri Internet bita Jeux video, ukina ugatsinda cyangwa ugatsindwa, barashinjwa ko bagurishije umwana kugirango bakomeze bakine uru rusimbi.
LI LIN na JUAN bo mu Bushinwa, ngo nabo bamenyaniye kuri Internet bahujwe no gukunda uru rusimbi, nyuma bararushinga ari nako bakomeje gukina urwo rusimbi rwabo.
Mu minsi ishize bagiye gukina bashaka inyungu, maze barashirirwa, bagurisha umwana wabo w’umukobwa ku mafaranga 3000 by’amaYUAN akoreshwa mu Bushinwa.
Aya mafaranga barayabariye (kuyarya) maze bagurisha imfura yabo ku 30,000 agakino karakomeza, ariko nyuma gato barashirirwa.
Bombi bahise bafata icyemezo cyo kugurisha ka bucura kabo bakundaga cyane, kugirango kagaruze na babandi bose, bakabaguriye ku 30,000 ariko biba ibyubusa nayo barayarya bataha nta mafaranga ntanumwana, bati: “Tuzabyara abandi”
Ibyago byabo nyina wa LI LIN, yakumbuye akazukuru agiye kugasuhuza kwa ba mwana, abura n’umwe muri batatu, nibwo yahise akeka uko byagenze aba abishyikirije Police n’ubucamanza.
Nkuko tubikesha asianewsnet.net ngo uyumuryango uraregwa kugurisha no kutifuza kurera abana wabyaye, naho bo bakiregura ko batari bazi ko hari itegeko bishe bagurisha abo bana cyane ko bagurishaga abo bibyariye kandi ngo babyumvikanyeho bombi.
Oscar Ntagimba
Umuseke.com
3 Comments
IYISI IRASHAJE KANDI MBONA IRI MUBIHE BYANYUMA KUKO BIVUGWA KO TUZABA DUKUNDA AKAMIYA KURUSHA URUBYARO
abantu b’umuseke ndabashimira cyane kubwamakuru nkaya muduha nubwo duseka twakagombye gukuramo isomo rikomeye kuko inzira dushakishamo amafaranga harimo izisa niyo
UKENA UFITE ITUNGO RIKAKUGOBOKA SHA RWOSE
IYO POLICE SE HARI ABO YABYAYE
Comments are closed.