Digiqole ad

Umugaba w’Ingabo yifatanyije na Tanzania mu munsi w’Ubumwe

Ku butumire bw’Ingabo za Tanzania (TPDF) Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles KAYONGA yari muri Tanzania mu ruzinduko rw’iminsi ine kugeza kuwa 29 Mata 2013.

Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda yakirwa muri Tanzania
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yakirwa muri Tanzania

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye kandi isabukuru y’imyaka 49 y’umunsi w’Ubumwe bw’abatanzania yizihizwa bibuka ubumwe bw’ikirwa cya Zanzibar cyagiye hamwe na Tanganyika.

Mu ruzinduko rwe, Lt Gen KAYONGA yari aherekejwe na Maj Gen Jerome Ngendahimana uwungirije ushinzwe inkeragutabara, ndetse na Col Z Nsenga wo mu rwego rwa J5

Aba basirikare bakuru b’u Rwanda basuye inzego za gisirikare na Police za Tanzania, ndetse Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda atanga ikiganiro ku kigo cya National Defence College muri Tanzania.

Lt Gen KAYONGA yagiranye ibiganiro na bagenzi be bakuriye Ingabo muri Tanzania ku bufatanye, ubwumvikane n’imikoranire ku mande zombi.

Ubu bufatanye bukazareba ku bijyanye; n’amahugurwa, ibikorwa bihuriweho, guhanahana amakuru y’iperereza ndetse n’inama zihoraho z’abashinzwe imipaka y’ibihugu byombi.

Lt Gen Kayonga n'abamuherekeje bakirwa n'umugaba mukuru w'Ingabo za Tanzania
Lt Gen Kayonga n’abamuherekeje bakirwa n’umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzania General Davis Mwamunyange

Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda na Tanzania bavuganye kandi ku gikorwa cyo kohereza ingabo za Tanzania mu gukemura ikibazo muri Congo nkuko byemejwe na UN.

Aha Umugaba w’ingabo z’u Rwanda akaba yibukije ko FDLR umutwe w’abanyarwanda uri muri Congo ari umwe mu mitwe iteza ikibazo mu burasirazuba bwa Congo nawo ugomba kwitabwaho mu gukemura ikibazo cy’amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Lt Gen KAYONGA akaba yabwiye abayobozi b’ingabo za Tanzania ko u Rwanda ruzaba umusanzu bazasaba mu gucyemura ikibazo cya Congo mu butumwa bahawe n’Umuryango w’Abibumbye.

RDF

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ibi ni sawa

  • ok ni bizima.

  • Gen kayonga ari smart muri byose.

  • Nimubane neza n’abaturanyi rwose! Abatanzania CALME yabo utayinjiyemo ngo umenye icyo ihatse ntabwo wabizera. Baraceceka tuuuuuuu mugaturanaaa! ni byiza rwose ko RDF igiye gukorana nabo bakamenyana bakaturindira amahoro.
    Turagushimiye mon general Charles

  • Good move RDF! well done General.

  • Shurkani Gen Kayonga kwa hii visit, watanzania ni watu muhimu kwa Rwanda na region nzima.
    Kweli mujenge umoja kati ya nchi zetu njo tutapana amani daima. Shukrani kweli

  • Iyi mishikirano cyangwa se imibonana muri uru ruzinduko ni Inyamibwa , bizabasha korohereza zimwe mu mbogamizi za communication, zinatuma hatabasha kugenzwa neza bimwe mu byaha bikorera mu karere..

  • Uru ruzinduko ni ingenzi…ariko bazagerageze bajye banahana amakuru no ku nkozi z’ibibi zakoze Genocide zikihishe muri Tanzaniya.

  • Merci mon General, Tanzaniya n’ukuyikuranira hafii kuko ni Ilyalya zitoroshye kandi bakorana hafi n’ahafi na Kabila mbese n’Umwana wabo kandi nti tuzi icyo bahatse mu kibazo cya Congo.Mperutse kubona badusura muri Military Hospital uku kudusura nabibonyemo byinshi mbese batuneke tubaneke kurushaho. Kwendeleya SIR!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish