Umufaransa wa Dan 6 yahuguye abakarateka bo mu Rwanda
Remera – Umwe mu bagize ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Ubufaransa Patrick Dupeux akaba inararibonye mu mukino wa Karaté amaze icyumweru mu Rwanda ahugura abakarateka bakina Wado Ryu.
Aya mahugurwa yashojwe kuwa 10 Kanama yarangijwe n’ibizamini ku bakurikiranye aya mahugurwa bari bafite nibura kuva kuri Dan 1, maze abatsinze bakazamurwa mu ntera.
Maitre Sinzi Tharcisse inararibonye muri Karaté akaba afite Dan 5, avuga ko muri Karaté nta gihe umuntu agera ku musozo ahubwo ahora akeneye guhugurwa ari nayo mpamvu bateguye aya mahugurwa ngo batoze urubyiruko ibishya muri Karaté.
Aya mahugurwa ntabwo yitabiriwe n’abakarateka bo mu Rwanda gusa kuko na Kazungu Salvator wari ufite Dan 3 we na bagenzi be bavuye i Burundi bakaza guhugurwa, uyu kazungu akaba yaratahanye Dan ya kane, n’ubumenyi bushya agiye gusangiza abarundi.
Maitre Sinzi yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ati “ Buri gihe umukarateka wabigize umwuga aba akeneye guhugurwa, akamenya ibishya. U Bufaransa ni igihugu gifite Karaté iteye imbere cyane, uyu wahuguraga ni umwe mu nzobere bafite. Asize rero yigishije byinshi hano bigezweho muri Karaté.”
Uyu Patrick Dupeux (6em Dan) yabwiye Umuseke ko yabonye Karaté yo mu Rwanda itari hasi na gato.
Yagize ati “ nahuguye abakinnyi bari ku rwego rwiza, byantunguye cyane ngereranyije n’uko naje mbitekereza. Biragaragara ko u Rwanda ruri mu bihugu byagize abarimu beza ba Karate.”
Dupeux akaba mubyo yasabye bamwe mu bazamutse mu ntera ari uguhozaho mu gukurikirana (update) ibiba bigezweho muri uyu mukino, ubundi ukomoka mu Ubuyapani.
Photos/R Ruti
Roger Marc rutindukanamurego
UM– USEKE.RW