Digiqole ad

Umufana wa Dominic Nic yemeye kumukorera Album ye yose

Abafana b’abahanzi n’ubusanzwe nibo batuma bagera kure, Maman Solange we yemeye gutunganya Album yose ya Dominic Nic kuko uyu musore yaririmbye indirimbo igatuma umugabo wa Maman Solange afashwa akakira agakiza.

Dominic Nic
Dominic Nic

Indirimbo yitwa “Ashimwe” ya Dominic Nic niyo yamugiriye uyu mugisha nkuko Dominic yabitangarije Umuseke.com.

Dominic yavuze ko koko uyu mugore yemeye kwishyura ikiguzi cyo gutunganya Album ya Dominic kubera akamaro indirimbo ye yagiriye urugo rwe.

Uyu muhanzi umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana yagize ati “ Yambwiye ko indirimbo yanjye yatumye umugabo we yakira agakiza ndetse agahinduka, nanjye byaranshimishije kurusha ibyo bihembo agiye kumpa.”

Uyu mugore yasabye Dominic ko atatangaza amazina ye bwite, ariko ko azwi nka Maman Solange ucuruza imitako muri Quartier Commerciale mu mujyi wa Kigali.

Dominic Nic ati “ Ibi bintera imbaraga zo gukomeza ngatanga ubutumwa kuko biba binyeretse ko abo mbugenera bubageraho kandi bugahindura imitima y’abantu nkuko bwahinduye umutware w’uyu mubyeyi.”

Mama Solange ni  umukiristu usengera mu itorero rya Christian Life Assembly, akaba yarahuriye na Dominic Nic kuri uru rusengero ubwo hari habereye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana ari nabwo yamwemereraga kuzamwishyurira Album yose.

Iyi album izaba ifite agaciro gakabakaba amafaranga  ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800,000 Rwf)

Kanda hano urebe unumve hano iyi ndirimbo yahembewe

Rabbin Imani Isaac
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ntureba ko Imana igira inzira nyinshi inyuzamo igisubizo cyumuntu, wasanga dominic nic yahoraga asenga imana ngo imufashe kuzakora izindi ndirimbo ariko atazi ahi imana izanyuza kumusubiza, mana urakomeye cyane uhe umugisha mama solange numuryango we

  • Domini imana iguhe umugisha utagabanije waraye uduhesheje umugisha mu gitaramo cya Rehoboth ministries ufite amavuta yimana kandi azaguhoreho ibihe byose. We lov you so much. Uwiteka ashimwe ashimwe

  • nanjye mfite uburyo sinabura gushyigikira abakozi bimana nkaba, baravunika cyane kandi ukabona ko nta kintu kigaragara bakuramo ariyo mpamvu bareka gospel bakigendera muri secura, Mama solange imana iguhe umugisha izahore ikwibuka ibihe byose

  • Imana imuhe umugisha Maman solange kubwo gushyigikira abakozi b’imana

  • uwo mubyeyi rwose Imana imuhe umugisha.

  • Si uwo mugabo w’uwo mugore gusa nanjye indirimbo za Nic ziranshimisha kdi ndifuza gutera ikirenge mu cye rero nkeneye ubufasha bwe kdi asenge cyane kuko utera imbere Satani amuzira. Sawa turamushyigikiye.

  • You are so cute Dominic!?

    • So so so cute Nic unjye wambara lunette ni sawa sawa birakubereye

  • Dominic’ talent is truly a gift from God. I love his songs ASHIMWE. It is full of message and rythm. He is so very talented & I hope he realizes that God loves us all. God bless u Nic we really love you

  • Dominic Nic if you’re reading this, I have been one of your biggest fans from day one and I still am! I purchased this CD the day it came out!! Thank you so much for continuing to share your creative gift with the world. God bless you

  • I’m proud of you brother Diminic Nic and I love you so much. Keep raising our Lord by your nice songs, he deserves it. God bless you for this nice song ashimwe

  • Does he have a cd on stores? please tell me. Where can we found here in Europe ??

  • Uririmba neza uzakorane indirimbo na Gaby nkunda indirimbo yawe yitwa Nyuzuza wakoze hamwe na Fortran

  • MWENEDATA IMANA IMUHE UMUGISHA ASENGE CYANE SATANI ARAMUHIGA CYANE YIRINDE CYANE ASENGERE UBUGINGO BWE ATAZABA NKA MANI MARTIN WAVUYE MURI GOSPEL AKAJYA MUZ’ISI N,AMA RASTA AGATA UMUHAMAGARO WE WARI MATAYO 5:15-16.ARATUBABAZA MANI MARTIN.IMANA IMUKOMEZE DOMINIC IMWONGERERE IMPANO THANKS

  • nic IMANA imuhe umugiha

  • I am super proud of you Dear brother Dominic, just continue with your carrier, i am sure uzagera náharenze aho kandi indirimbo zawe zikomeza gusana abazumva bose zizaguhesha ingororano ukiri hano ku isi ndetse nutagwa isari uzarya kubyo Imana yateguriye abayikunda

  • Uyu mwanditsi wanditse iyi nkuru akomereze aho izi nizo nkuru tuba dukeneye zifasha abantu kandi zereka umuntu ko hari abamushyigikiye komereza aho ujye utwandikira nizindi zikosotse cyane kandi nziko ugerageza uzi ibyo ukora Imana rero izabane nawe mugukomeza kutugezaho bene izo nkuru

  • Iyi ndirimbo”ashimwe”Ndayikunda cyane kandi Imana ijye iguha umugisha,ikomeze kukuyobora,ukomeze kutugezaho indirimbo zifasha ubuzima bwacu.

  • nge birangendenze,NIC KOMEREZA AHO kdi Imana iguhe imbaraga zo gukomeza kuyiririmbira indirimbo ziyisingiza,big up,we love you so mc

Comments are closed.

en_USEnglish