Digiqole ad

Umudugudu mu Ubushinwa uraha abawutuye zahabu ku buntu

Si ubwambere bibayeho mu mudugudu wa Changjiang mu Ubushinwa abawutuye bahawe zahabu n’umuringa nta kiguzi kuko no mu 2010 barabahaye.

Umuturage wese utarabonye zahabu cyangwa umuringa mu Ukwakira 2010 ari guhabwa garama 100 (g) za zahabu na garama 100 z’umuringa (silver).

Izi mari ntabwo bazihabwa gusa kuko umukuru w’uyu mudugudu, Li Liangbao, uzibaha abahana n’udutamenwa duto two kutwaramo ako kazigo gakomeye.

Jiangsu Xinchangjiang Group, kompanyi icuruza amabuye y’agaciro iha aba baturage zahabu ni iya 195 muri 500 zikomeye mu Ubushinwa, ifitwe n’uriya mudugudu n’umukuru wayo Li Liangbao.

Igiciro cya zahabu ku isoko ry’imigabane mu Ubushinwa ni ama Yuan 400 kuri garama imwe, ni hafi 38 000 Frw kuri garama.

Source: China Daily/ANN
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Murabona ko umuco wacu abashinwa bawiganye, Mze wacu niwe wagabye inka none ibihugu bitangiye kugabira abaturage! Aba bashinwa rero bo kuko zahabu ariyo bakamaho ay’ibumoso murabona ko yabahaye urugero.

    Bravo Mze wacu!

  • ni abagabo kweri

  • Wasanga abatuye uwo mudugudu ari bo bakire ba mbere mu bushinwa bikaba nta gitangaza kirimo

Comments are closed.

en_USEnglish