Digiqole ad

Umucyo ukomeje kuganza umwijima-Jeannette Kagame

Kuwa 4 Kanama Madamu Jeannette Kagame yabivugiye muri Paruwasi ya Mushaka ubwo yifatanyaga n’Abakirisitu mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50, iyi kiliziya imaze ishinzwe by’umwihariko ikaba ikora ibishoboka byose ngo ubumwe n’ubwiyunge busakare mu bemera bayo, aho yasabye imbaga gukomeza gushyigikira Leta mu nzira ikomeje y’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda.

 

Madame Jeanette  Kagame yari yizihiwe  i Mushaka(photo N Times)

Madame Jeanette Kagame yari yizihiwe i Mushaka(photo N Times)

Hari mu isabukuru y’imyaka 50 iyi paruwasi imaze ishinzwe kuva muri 1963 kugera muri 2003 ubu ikaba ari umuryango mugari w’abakiristu bagera ku bihumbi 59(59000)

Mu kuganira n’imbaga y’abemera yari iteraniye I Mushaka yabasabye gukomeza gusigasira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu mu ba kirisitu ndetse no mu banyarwanda muri Rusange

Guhera muri 2008, iyi paruwasi by’umwihariko yatangije gahunda yo kunga Abakristu ku mpande zose, ari abishe ndetse n’abo biciye muri Gahunda bise “ Gacaca Nkirisitu” bikabafasha kubana mu mahoro ndetse no gukomezanya urugendo rugana Imana, gahunda yatangijwe na Padiri Padiri Obald Rugirangoga.

The Newtimes dukesha iyi nkuru ivuga ko Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye yo gufasha abantu kumva uburemere bw’icyaha no kwicuza bityo bigafasha mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu bakirisitu.

Ndetse ngo ni kimwe mu bigaragaza gushyigikira inzira ya Leta yo kubanisha Abanyarwanda no kurandura burundu amakimbirane mu banyarwanda himakazwa ubumwe n’ubwiyunge.

Aho yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe by’umwijima byatwaye inzirakarengane zisaga Miliyoni mu minsi ijana gusa, ariko ashima uruhare rwa Guverinoma ndetse n’Abanyarwanda mu kwimakaza ubumwe, ubwiyunge ndetse no kurandura amakimbirane mu muryango nyarwanda

Agira ati“Urumuri rugomba gukomeza kuganza umwijima. Twahuye na Genocide, ariko uyu munsi turishimye kuko umwijima wayo waraganjwe kuko abayihagaritse bari bakunze igihugu, ndetse bari bafite urukundo nk’uko Bibiliya ibitwigisha.’’

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish