Digiqole ad

Umubyeyi wo muri Afghanistan yibarutse abana 6

Uyu mubyeyi ukomoka mu mujyi wa Mazar-e-Sharif ntiyarazi ko inda atwite irimo umwana urenze umwe akaba kandi atarigeze afata imiti yo kuringaniza urubyaro ubundi igira uruhare mu kubyara abana barenze umwe.

Utundi tubiri twashyizwe ahatwo, twavutse ari dutandatu
Utundi tubiri twashyizwe ahatwo, twavutse ari dutandatu

Akaba yibarutse abana 6 kuri uyu wa mbere muri aba bana, batatu ni abahungu abandi batatu ni abakobwa.

Iki gihugu cya Afghanistan uyu mubyeyi akomokamo kibarura impfu nyinshi z’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bataragira umwaka umwe bakaba ari benshi cyane, mu bana bataragera imyaka 5 umwe ku icumi yitaba imana.

Uyu mubyeyi yageze mu bitaro bya Mazar-e-Sharif aturutse mu cyaro gikikije ibyo bitaro mu ntara ya Balkh.

Sharah w’imyaka 24 wibarutse abana 6
Sharah w’imyaka 24 wibarutse abana 6

Mirwais Rabi,ushinzwe ubuzima mu ntara yabo,yatangaje ko abana bameze neza gusa bavukanye ibiro bikeya kuko upima byinshi apima amagarama 700, ndetse ko abo bana bashyizwe muri couveuse, bakaba bakurikiranwa n’itsinda ry’abaganga.

Uyu mubyeyi yafashwe nk’intwari muri Afghanistan!

Iyi nkuru ya Sharah niyo iri kuvugwa cyane mu maradiyo,ibinyamakuru ndetse na televiziyo ya Afghanistan.

Ni intwari ndetse aratangaje” amagambo y’umwe mu batuye iyo ntara avuga Sharah, umubyeyi wibarutse abana 6.”sinzi uko azabarera,ariko guverinoma yagakwiye kumufasha” amagambo yakomejwe kuvugwa nuwo mwenegihugu.

Aha ni muimusozi ya Balkh,intara uyu mubyeyi akomokamo
Aha ni muimusozi ya Balkh,intara uyu mubyeyi akomokamo

Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ko hagaragara 4 abandi 2barihe?Imana imufashe bazakure bose.

  • eh,ko bigoye kubyemera?byarabaye koko?n ubwo tubona amafoto hano?Manawe Leta imufashe rwose arere uduhinja twe.Cyokoze birashimishije Imana nibamukuriza rwose.
    Ibane nawe imurindane n’utwana twe.

  • Yooo niyonkwe disi,ariko ndabona bitoroshye kubarera,gusa Imana yabamuhaye izi impamvu kandi izabakuza ariko Leta nayo yakagombye kumufasha.Imana ibakuze

  • imana ishoboye byose ubonye uko angana ntiwakeka ko ariwe wabibarutse?niyonkwe!

  • Yeeeee!!Uriya mubyeyi ni intwari koko peee!!! urabona ngo arabyara abana6 kd- ubona n’umwe bigoye kumubyara? niyonkwe,IMANA imurinde.

  • Mana uri igitangaza!!!!abatemera ko ubaho bagebareba ibitangaza ukora

  • uyu mubyeyi akoze muri bakame kweli! iyo mutubwira ibiro bagiye bavukana ariko.

  • RETA IMUFASHE WE NTIYABASHA KUBARERA

  • ohoo niyinwe IMANA nanjye izampe nkaba bana mbabyare kuko nibintu byiza kubyarira rimwe 6abana ikicyarimwe, nye ndabikunze icyamp bikazambaho nanjye nkababyara gusa bakabaho bose uko nababyaye

  • que son ame repose en paix !

    • reta imube hafi, abana 6 !!!!!!!!!!!!!!!!

    • ko uvuga nkaho yapfuye?she is fine!

    • Nonese yapfuye? Mwagiye mumenya gukoresha amagambo mu gihe cyayo

      • hahahahhh!!!!!!

        mbega umuntu usekeje!! nki kwibaza umuntu ambwiye ngo RIP nkiriho!!!!

  • Ntibyoroshye 2, akaba yujuje umuryango!!!!!!!!!!!!

  • uyo mu gore acyiye agahigo kw,isi hose ,byaba byiza igihugu cye kimufashije kurera abo bana kubera ko kurera impinja 6 bitoroshe wenda bakegera hejuru nibura mu myaka 5

  • uyo mu byeyi acyiye agahigo kwisi hose ,ni we wambere,gusa byaba byiza ko gouvernement y,abo yagira icyo imufasha kuko ntibyoroshe kurera impinja 6 icyarimwe

  • yoooooooo!disi Imana imurindire utwana dukure twose,biba byiza kubareba bafite nka 10 ans bashoreranye

  • Mana yanjye weeeee!!!!!!mbega ibintu biteye ubwoba!!!!ariko ubutwari bwe burarenze gusiportant abana 6 amezi icyenda? Imana irakomeye koko.akwiriye gufashwa rwose

  • Olive Humura Isengesho ryawe Imana iraryumvise

  • Abantu nk’abariya UNICEF yakagombye kubafasha

  • que Dieu soit avec elle parce que pour moi je suis tellement content en voyant les miracles comme ceux-la si c,est possible je elle done ma vache mbese niyonkwe*2 rwose

  • imiryango izamube hafi,naho bitaye ibyo utwana twahura n’ibibazo nawe atavuyemo.ariko najye ndakomeza kumusengera,kandi ntakabyare abandi azarekere aho

  • Ukuntu nkunda Impanga none nabatandatu babaho kweri Imana izabahe ako kumira ni hatari gusa abagira umutima utabara bazamufashe nange nindonka nzamufasha amahoro.

  • Umugisha ni mwiza kdi n’impano ikomeye rero ibi bibere abakuramo inda isomo n’uyu azabaho kdi cyane+neza abica umwana umwe bamenye ko batwite batandatu umenya basara

  • uru rubuga ndarushimiye kubw,iyinkuru batubwiye iteye amatsiko;nabasaba bakazanatubwira ubuzima bw,ababana byibura uko bameze bafite 1mois1/2,2.1/2na3mois1/2,Nyagasani abarinde na mama wabo!!.

  • Woooo,What ablessing!!!!! abana numugisha uturuka kuwiteka

  • GOD be with them

Comments are closed.

en_USEnglish