Digiqole ad

Umubiligi Nyssens Yashyize yasohoye Igitabo ku mateka y’u Rwanda hagati y'1948 na 1961

Umubiligi witwa Julien Nyssens yasohoye igitabo kivuga ku Rwanda hagati y’umwaka w’1948 kugeza mu mwaka w’1961.

Igitabo cya Julien Nyssens
Igitabo cya Julien Nyssens

Iki gitabo yagihaye izina “A pied d’oeuvre au Rwanda 1948-1961: Batwa, Bahutu, Batutsi ne sont que des prénoms, Banyarwanda est notre nom de famille”.

Julien Nyssens wabaye umwe mu bayobozi bitwaga Administrateur de Territoire avuga ko yanditse iki gitabo kubera urukundo afitiye u Rwanda aho yakoreye mu gihe gisaga imyaka 13 kuva mu mwaka w’1948 kugeza mu mwaka w’1961.

Mu magambo ye agira ati « Nanditse iki gitabo kubera ibyiza nibukira ku Rwanda, ndifuza ko urubyiruko rumenya uko ubuzima bwo mu cyaro bwari bwifashe mu gihe cy’umwaka w’1948 ».

Muri iki gitabo uyu mubirigi agaragaza ko mu gihe yageraga mu Rwanda yasanze abanyarwanda babanye neza cyane ndetse akabyishimira, ariko akaza kubabazwa cyane no kubona mu maso ye tariki ya 1/11/ 1959 abari baramaze kwitwa Abahutu n’Abatutsi bashyamirana bikomeye kandi bari basanzwe babana neza cyane mbere yo gutanywa.

Nubwo hashize imyaka 50, Julien Nyssens yatangaje ko yumva ashaka kwiyibutsa kuvuga ikinyarwanda. Ubu ngo ashimishwa cyane n’aho u Rwanda rugeze mu iterambere muri iki gihe.

Ubusanzwe umuntu wakoraga nka ‘Administrateur de Territoire’ yabaga ashinzwe kuzenguruka hirya no hino mu biturage akurikirana ibikorwa by’ubuhinzi ndetse n’ibindi bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage harimo no gukurikirana imikorere y’inkiko.

Kugeza ubu iki gitabo cyamaze gutangira gucuruzwa mu magururiro y’ibitabo ndetse no kuri interineti, kibanda ahanini ku buzima bwari mu giturage cyane mu gihe cy’1948 kugeza mu 1961.

Inzu y’ibitabo ya editions-sources-du-nil niyo iri gukwirakwiza iki gitabo hirya no hino ku isi aho kigura ama Euro 10

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish