Digiqole ad

Umubare w'abanyeshuri bazakirwa muri Kaminuza y’u Rwanda uziyongera

Kuri uyu wa mbere tariki 03 Werurwe, Kaminuza y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo kwakira ubusabe bw’abanyeshuri bifuza kwiga mu mashuri atandukanye yayo, abazakirwa bavuye ku bihumbi umunani bakiriwe mu mwaka w’amashuri ushize bagere ku bihumbi 10 bazakirwa muri uyu mwaka.

Prof. James McWHA, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (hagati) na Prudence Rubingisa, umuyobozi wungirije ushinzwe imari n'ubuyobozi (i bumoso).
Prof. James McWHA, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (hagati) na Prudence Rubingisa, umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubuyobozi (i bumoso).

Mu kiganiro ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwagiranye n’abanyamakuru bwavuze ko uku kwezi kwa Werurwe n’ukwa Mata kose Kaminuza izayamara yakira ubusabe bw’Abanyeshuri bifuza kuyigamo.

Gusaba bizajya bikorerwa ku rubuga rwa internet rw’iyi Kaminuza www.ur.ac.rw no ku mashuri atandukanye agize iyi kaminuza.

Kugira ngo umunyeshuri asabe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda arasabwa ibintu bitandukanye, cyane cyane ariko ibijyanye n’amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, aha ni ukuvuga amanota 18 kubiga amasomo y’ubumenyamuntu (humanities) na 24 ku masiyansi (Sciences).

Usaba kandi agomba kuba yaratsinze amasomo y’ingenzi ajyanye n’ishami ashaka kwiga, kuba waratsinze ikizamini cy’ubumenyi rusange (General Paper) kandi uzi ururimi rw’icyongereza.

Nyuma yo gusa, umunyeshuri niyemererwa azajya ahabwa inyandiko igaragaza ko yemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, hanyuma ajye kwishakira umuterankunga, yaba Leta, imiryango yigenga cyangwa yegamiwe kuri Leta, cyangwa yiyishyurire, ubuze ubushobozi yemerewe kwicara akarindira igihe azabubonera akabona kuza kwiga.

Kuzuza impapuro zo kusaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda umunyeshuri azajya atanga amafaranga ibihumbi bitanu (5 000 Frw), ariko namara kwemerwa, akabona abamurihira azajya yishyura ibihumbi 50 byo kwiyandikisha muri Kaminuza n’ubwishingizi ‘Caution’ (Abasanzwe amafaranga yo kwiyandikisha ni ibihumbi 25).

Mu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeli, Kaminuza y’u Rwanda izakira abanyeshuri binjira mu mwaka wa mbere warazamutse, uva ku bihumbi umunani bakiriwe mu mwaka w’amashuri turimo gusoza bagera ku bihumbi icumi (10 000), kwakira abanyeshuri bikazakurikiza ubushobozi bwabo n’imyanya ihari.

Aha, Prof. Nelson Ijumba, umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubushakashatsi yavuze ko impamvu bazakira uwo mubare gusa kandi abanyeshuri baba barakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ari benshi, biterwa n’ubushobozi kaminuza ifite kandi ngo abo nibo izabasha kubonera ibyangombwa byose nkenerwa ku munyeshuri wo kurwego rwa Kaminuza.

Abanyamakuru babajije niba nta munyeshuri uzongera kworosherezwa kwiga afite amanota macye nk’uko byari bisanzwe bikorwa kubera impamvu zitandukanye, nk’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abakobwa n’ibindi byashoboraga gufatwa nk’inyoroshyo.

Kuri iki kibazo, ubuyobozi bwa Kaminuza bwavuze ko bitazongera kuko nta kuntu haba hashakwa ireme ry’uburezi, ngo hazemo ibintu nk’ibyo.

Prof. James McWHA, umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko ibisabwa kugira ngo umunyeshuri yige muri iyi kaminuza ari bimwe ku muntu wese kuko mu kwiga ku busabe bw’umunyeshuri hatazitabwa kuwo ariwe ahubwo hazarebwa niba yujuje ibyo kaminuza isaba.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko mana we mbega ibya Kaminuza y’u Rwanda y’ubu koko? Ubu se murabona abana batagiye kuvutswa amahirwe yo kwiga koko??

    Murabona abanyeshuri babasha kwirihira kaminuza koko,ubwo se abaterankunga bazabakura he koko?? Nzaba mbarirwa iby’u Rwanda rw’ubu koko???? Ahaaaa!! Tubitege amaso!!!

  • Iyi Kaminuza ntikiri iya Leta pee urumva se Leta hari inshingano igifite mukwiga kumukene?, nibura bagaushyiraga kuri list yabaziga Kaminuza ugashaka ducye andi yabura bikagaragara; none nugenda ukabura umuterankunga ntanuzamenya aho warengeye.
    ushobora no kutajya kuri list y’abakene iwanyu(aho utuye) bitewe nuko wenda abayobozi bo hasi batabishaka. None se e.g niba Nyumbakumi cy undi ari umuhinzi, So akaba umwalimi mubigaragara iwanyu mumurusha kubaho neza; urumva yakwandika mubatishoboye?, kdi abalimu bakishyurira bana babo kaminuza.gutoranya abakene bigendera kuri appreciation kdi appretion zabantu ziratandukana ikindi ntanubwo Meyor azavuga ngo 8/100 by’abanyeshuri bakeneye ubufasha mugihe report nyishi zivuga ko abantu bivanye mubukene nyamara birazwi ko muturere twinshi cyane two mucyaro abenshi batashobora kuriha Kaminuza. munyumve neza nigiye kunguzanyo nzi uburyo ivuna kuyishyura kuko nayirangije niyushye akuya; sinkeneye no gushishikariza abantu kwigira bakene but abakene bariho benshi.

  • Rahira nibyo koko????????????????????

  • Gukosora

    haraho nanditse nibeshye kubera kwihuta
    haraho ntarangije nashakaga kuvuga ko abalimu bakishyurira |Kaminuza ari bacye.
    hari aho nanditse appretion au lieu ya appreciation.
    ahandi hagombye kuba 80/100 aho kuba 8/100.
    murakoze.

  • Yes, ibi nibyo rwose!! muburezi policy implementation yarananiranye, thats why education quality became !!

    Icyonzi n’uko Leta ifite uburyo bwinshi ifashamo abanyarwanda bakeneye kwiga, gusa Diplome si impano ahubwo n’ubushobozi uwayihawe agaragaza, Leta rero niba yitanze ikakwishyurira nawe ufite inshingano zo kudapfusha ayo mahirwe ubusa. Erega nayo ikeneye ko tuzagira icyo tumarira Igihugu. To study is not time you spent to school bench but the package you brought there and capacity to build country’s development.

    Haribyo Leta isabwa nkumubyeyi w’abanyagihugu, ariko natwe haribyo tuyigomba, niba rero tutujuje inshingano zo kugendera mumurongo tugomba kubamo, tuzasigara abandi bakomeze.

    Icyo nagizeho impungenge n’abana babakene bagaragaje ubushobozi mumyigire yabo bashobora kuzabura abaterankunga, ariko ndahamyako ibyo bitazabaho, nubwo inzira ikiri ndende gusa hakozwe byinshi kuruhande rwa Leta kuburyo nibisigaye nizerako bizakoreka twese nidushyira hamwe, buri wese akuzuza inshingano ze.

  • reka turebe niba byagira icyo bihindura ku ireme ry’uburezi ryari ryaradogereye

  • aliko ntimukigore hagiye kwiga abana babahanga umukene ufite amanota meza aziga utayafite nyine azirwariza kera se barihirwaga nande ubu nukwiga ushyizeho umwete kugirango utsinde ntamishinyiko.abana
    nimugire courage.

  • mutubarize niba abasanzwe biga haricyo bizaba affectaho mubijyanye ni nguzanyo babahaga kubayibonaga mutubwire tube turivamo nahubundi ubuzima bwadukomerera cyaneee…..

  • Mubyukuri icyi cyemezo giteye impungenge kuko sinumva neza ukuntu umwana ubwe azajya gushaka umuterankunga kugiticye aha nibisobanurwe neza. numva aha hakwiye kubamo ubushishozi buhagije kuko abana bakoze neza bakabona amanotameza bakaba ntabushobozi bafite bishobora kubaviramo guhagarika ishuli. icyindi amanota 18 na 24 namanota yokurwego rwohasi cyane. sintekerezako ayomanota akwiye umwana ujyiye kwiga muri kaminuza yurwanda. icyo nsorezaho REB nitangarize abanyarwanda nibura abaterankunga batanu(5 )bemeye gufasha abana bigihugu kwiga kugirango bikureho urujijo abana bamenye naho bazashakira.

  • Iyi gahunda yo gushyiraho amanota fatizo yemerera umunyeshuri kwiga kaminuza rwose ni nziza kuko bigaragara ko ireme ry’uburezi mugihugu cyacu ryari rigeze habi ariko icyo nsaba n’uko hashyirwaho uburyo bugaragara abana b’abahanga baturuka mumiryango ikennye bajya bafashwa kuko ibyiciro by’ubudehe byo abayobozi bagiye babikora nabi bagamije kwerekana ko aho bayoboye barwanije ubukene kugipimo cyo hejuru.Gusa uwufite ubushobozi ntazikururire uriya mwenda kuko ndabona natwe kuwishyura bitarimo kutworohera ni ukwizirika umukanda!Thx!

    • Wowe ntubona ko ibyiciro by`ubudehe ntaho bizongera guhurira na bourse? Baravuga bati umunyeshuri azajya arangiza kwiyandikisha niyemererwa ahabwe admission letter ubundi ajye kwishakira umuterankunga, nawe ngo ubudehe? Icyo mbona cyo ibyo bihumbi 1o bateganyantibizaboneka nibafatira ku manota agaragaza ko umunyeshuri yatsinze neza kandi yashobora kwiga kaminuza aramutse ahawe inkunga mu buryo buri financial. Keretse wenda nibafatira ku manota make bagaha urwaho n`inanga, imiduri… nabo bakiyandikisha dore ko burya mu bana b`abifite abagira amanota menshi ari bo bake, naho ubundi reka tubitege uriya munsi ugumye tuzarebe!!

  • ntabwo byumvikna gusa education murwanda yarabananiye.
    nagirango mbabaze ukuntu abarimo bobazabigenza

    ubwo c bazabona gute departement ariko nge ndabona haziga abakire gusa uko ni ukorora ubuswa mugihugu.

    • keretse niba ari wowe muswa, jya usoma neza usesengure, uwo mukire naba adafite amanota amwemerera kwiga, nta mwanya azabona muri kaminuza.

  • Prudence rubigisa seems not to be convinced!! Ce regard perdu me rappelle quelque Chose. Umubare mwinsi w’abiga uhanywe n’ubuswa bakuramo. Ibi ni ukugwiza diporome gusa.

  • ibi ntabyo pe, hagiye kwiga amafaranga, naho be abatifite byakaze, sinzi aho twerekeza rwose.

  • no brightness i see tomorrow,this is faded country they must take account in selecting student.tugiye kuzakubitika mbaye mbivuze ntamuterankunga njye na bona kandi ngomba kwiga bazabyirengere

  • Erega ibintu birimo abazungu ningobwa ko babihenda bo bareba ifaranga gusa ntakindi mupfana numuzungu ariko mubanze murebe umwaka byibuze umwe uko bizagenda harigihe abantu bose babishima byose nukwihangana .

  • ariko abantu muzana amarangamutima ni ayiki ubu se iyi myanzuro yose barayifata ubuzima nabarikwiga ubu babayemo ntibareba uko bumeze???? ahubwo nimusenge Imana ikingure imiryango abo baterankunga baboneke dore ko byose bishoboka imbere yayo,naho ubundi kubona agafaranga ndabona ari ibibazo mubindi pe!!!!!

  • ariko nimba dushaka gutera intambwe tugomba guhindura edacation system kandi zimwe mu mpinduka zaratangiye nubwo impinduka zitaba zoroshye

  • nihigwe nukuntu havugururwa mu mashuri abanza aho umwana agera mumwaka wa6 wafata ikaye ngurebe ibyo yiga bikakunanira gusoma ukibaza abarimu bamwigisha yobagiye kumukosora niba bo bashobora kubisoma mbese bagiye batoza nibura abana kwandika neza

  • Nagize ikibazo muri sciance bashyizemo na Ent.ship uwayitsinze agatsinda na rimwe muyandi masomo ndetse na GP we bimeze bite?

  • ESE ABA WDA KO YO NTACYO IVUGA KUBARABGIJE IPRC?

  • vision twenty tweny n’ukwigira wakwibura ugapfa umubyeyi agomba kumenya inshingano ze akarihira abana akabyara abo abasha kurera.niko bimeze.

  • ikintu nkundira nkanapfa n’abanyarwanda ntidupfa kwemera impinduka ikozwe iyo ariyo yose, kandi ikibabaza nuko impinuduka zose zikorwa kubw’inyungu z’abaturage, icyo tubura n’ukwihangana ngo turebe ikiva mumpinduka kukubwira ngo haguruka wicara aha wicare hariya bikaba ikibazo ukibaza impamvu akwimuye kandi ari ukukugirira neza. impinduka muburezi bwacu zirakeneyewe hari byinshi kuri niveau mondial tubura , ibi byose rero nukugerageza gahoro gahoro kwegera abandi.

    • ubwo se shatse kuvuga iki?ubwo wararangije sha ivugire.

  • Mana yanjye we ariko se ibi koko ni ibiki?ariko mwaretse kwica imitima y’urubyiruko rw’u rwanda,iyo mw’ijuru irabireba kandi izatwifashiriza.ubu se koko agahinda kiby’ubudehe kabe katarashira none ngw’iki?umukire niwe ufite ijambo.Mana tabara ibi n9i ibibazo mu bindi.

  • Ahaaaa!!!!!abo kwiga barahari babiteguriwe.

    • ikibazo nakamenyero ko ru randatwa, ahandi buri muntu yirwanaho hakiga ubishoboye nyine!!

  • IBI NDABYEMERA, RWOSE ABAMENYEREYE KWISHYURIRWA NIBAKENYERE, ABISHOBOYE BIGE ABATISHOBOYE BAKORESHE AMABOKO YABO MU BINDI UBUZIMA S’UKWIGA GUSA HARINIBINDI BIKORWA BIDASABA KUBA WARIZE KAMINUZA: KOGOSHA,GUHINGA, ETC.

  • ese ayomanota 24 muri sciences ni kuri 73 cyangwa nimuri 2 principle passes ?Thnx

  • Burya akamenyero ni kabi! Abanyeshuri n’ababyeyi babo bari baramenyereye kwishyurirwa bata agati mi ryinyo bazi ko byose leta igomba kubikora.None rero ibintu birahindutse bati isi ituguyeho! Oya,nabyo ni uburyo bwo kwigisha abantu kwigira. Ese ni hehe handi murumva Leta irihira abanyeshuri bayo? Yewe no bihugu byitwa ngo byateye imbere ntaho ibyo biba,barirwanaho!Ahubwo abanyeshuri ni bige cyane nta muhanga ujya ubura umutera inkunga.

  • bajye boroshya uburyo bwo kubona icyo umuntu ashaka kuri site yabo

  • GUSA MURADUKOZE UB– USE IYO MUREKA KUDUHA ACCEPTANCE LETTER BASI cg FACULITY TUKAREKA KWIZERAKO TUZIGA ABAKENE TWARAGOWE KWERI NI ALEXIS.

Comments are closed.

en_USEnglish