Digiqole ad

Umubare w’abahinzi bakoresha inyongera musaruro uracyari muto

Biremezwa na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga cy’umwaka wa 2014 mu karereka Karongi mu Ntaray’uburengerazuba aho yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukangurira abahinzi gukoresha inyongeramusaruro.

Dr Kalibata Agnes Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi,na Guverineri w'intara y'uburengerazuba Kabahizi Célestin

Dr Kalibata Agnes Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi,na Guverineri w’intara y’uburengerazuba Kabahizi Célestin

Mu nama yateranye kuri uyu wa 01 Kanama 2013 igahuza Ministre Agnes Karibata n’inzego z’ubuhinzi, Ministre Karibata yababwiye ko inyongeramusaruro izamura umusaruro w’ibihungwa bityo abaturage bakwiye gukangurirwa kuyikoresha muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2014 (Saison A) cyatangizwaga none.

Ministre Karibata yavuze ko imibare ingana na 56% y’abahinzi mu Rwanda ariyo yakoresheje ifumbire y’inyongeramusaruro. Uyu mubare ngo uracyari hasi cyane mu gihe abanyarwanda 90% ari abahinzi.

Ministre Karibata akaba yasabye inzego z’ibanze kudaharira Ministeri y’ubuhinzi ibyerekeranye no gushishikariza abahinzi gukoresha inyongeramusaruro, ko izi nzego nazo zikwiye kubigira ibyazo kuko umusaruro ari uwabo bose.

Ministre Karibata yagize ati “ Nubwo umusaruro mu mwaka w’ihinga wa 2013 utabaye mubi turasaba abantu gushyira imbaraga muri iki gihembwe gishya cy’ihinga bakongera umusaruro bagamije gusagurira cyane cyane amasoko.

Ibi ntabwo babigeraho mu gihe umusaruro wabo waba wabaye mucye niyo mpamvu tubasaba ngo mudufashe kubakangurira gukoresha ifunmbire y’imborera bakongera umusaruro.”

Akarere ka Ngororero ngo niko karere kaza ku mwanya wa nyuma mu gukoresha inyongeramusaruro. Ministre w’ubuhinzi akaba yavuze ko bidaterwa n’abahinzi ubwabo ahubwo biterwa n’abayobozi babishyiramo intege nke mu gukangurira abaturage kuyikoresha.

Mazimpaka Emmanuel, Umuyobozi w’Akarereka Ngororero ushinzwe imali n’ubukungu we yavuze ko ahanini biterwa n’imyumvire y’abaturage ikiri hasi mu gukoresha inyongeramusaruro.

Ati “ Ariko tugiye gushyiramo imbaraga tubumvishe ibyiza byo gukoresha ifumbire ku musaruro wabo.”

Iyi gahunda yo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga ikaba yarabereye mu ntara zose z’igihugu.

Mazimpaka Emmanuel,umuyobozi wungirije  ushinzwe imali ubukungu,n'iterambere mu karere ka Ngororero

Mazimpaka Emmanuel,umuyobozi wungirije ushinzwe imali ubukungu,n’iterambere mu karere ka Ngororero

Abayobozi b'uturere twa Karongi (iburyo) na Rutsiro

Abayobozi b’uturere twa Karongi (iburyo) na Rutsiro

Abayobozi b'uturere bungirije bari muri iyi nama.

Abayobozi b’uturere bungirije bari muri iyi nama.

 

MUHIZI Elisée
UM– USEKE/ Muhanga.

en_USEnglish