Digiqole ad

Umubare mu nini muri US ni abapfa kururusha abavuka

 Umubare mu nini muri US ni abapfa kururusha abavuka

Bafite impungenge z’umubare w’abapfa mu bice binyuranye bya USA kurusha uw’abavuka

Muri raporo yakozwe n’ibiro by’ubushakashatsi ku mibereho yagaragajeko hagati ya 2010 na 2015 uduce 1 653 twatakaje kimwe cya kabiri cy’abagituye mu gihe kimwe ariko muri rusange abaturage biyongera ku kigero cya 4% muri USA.

Bafite impungenge z'umubare w'abapfa mu bice binyuranye bya USA kurusha uw'abavuka
Bafite impungenge z’umubare w’abapfa mu bice binyuranye bya USA kurusha uw’abavuka

Delaware and Hawaii nitwo duce twonyine tutatakaje abaturage benshi.

Uko iyi rapporo ibisobanura ngo iyo iki gihugu kitaza kuba gituwe n’abimukira benshi  ubu haba hari ibice bidatuwe  kuko haje umubare munini w’abimukira ukaziba icyuho cy’abapfuye.

Iy raporo ivugako abantu muri Amerika bapfa kurusha abavuka, ibi abatuye ikigihugu bakaba babifata nk’ibisazwe kuri bo

Kuba bantu bapfa aribo benshi ku bavuka nti bisobanuye ko iki gihugu gituwe n’abaturage bake kuko gifite abimukira benshi  cyane.

Bimwe mu byagiye bitangazwa ku kuba umubare w’abapfa ariwo munini kurusha uw’abavuka bamwe mu banyagihugu babifata nko gupfusha igihugu.

Kenneth Johnson umwarimu muri kaminuza ya NewHampshire yabwiye ibitangazamakuru ko kuba abaturage bo muri Amerika bagabanuka atari ikibazo cy’uko umubare w’abapfa ariwo mumini kurusha uw’abavuka ahubwo ikibazo kiri mu mubare mu nini w’abana  bapfa kuko ngo abasaga million 70 bavutse hagati ya 1946 na1964  bapfuye, we yita ko bakenyutse.

Johnson yagize ati  “ntekereza ko mu bihe biri imbere iki gihugu kitazaba gituwe kuko abakiri bato bapfa kurusha abakuze.

Si abantu gusa kuko ngo n’ibinyabuzima muri Amerika bitorohewe kuko ngo byagabanutseho 46% naho abantu bakagabanukaho 17%.

Muri Amerika ubu ngo bakaba bafite kandi ikibazo cy’umubare w’abasheshe akanguhe ugenda uruta uw’ababyiruka, bityo ngo mu myaka izaza hakaba ingaruka zabamo ubukene.

Ibibazo nk’iki bikaba bitararebaga USA mu myaka hagati ya 20 na 30 ishize ahubwo byari bitangiye gukorera Uburayi n’Ubuyapani none ubu bo birabugarije.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Dore igituma ntajya nizera science yitwa Statistics; mbese muri macye i Burundi, DRC,… barusha umutekano USA

  • none baretse tukigirayo twe dushoboye kubyara?

Comments are closed.

en_USEnglish