Digiqole ad

Ukraine vs Russia: Intambara yatangiye. Abasirikare 14 baguye mu mirwano ikomeye

Nibura abasirikare 14 bo ku ruhande rwa Ukraine abandi hafi 20 bakomeretse mu mirwano ikaze yabashyamiranyije n’abo ku ruhande rushyigikiwe n’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu.

Ibimodoka by'intambara bya Ukraine byarashwe mu ntambara ya none
Ibimodoka by’intambara bya Ukraine byarashwe mu ntambara ya none

Niyo mirwano ikomeye ibayeho kuva ubwumvikane buke bwabaho hagati ya Ukraine n’Uburusiya. Ibimodoka bitatu by’intambara byashwanyaguritse, imodoka z’amakamyo z’intambara ziratwikwa nk’uko bitangazwa na Mailonline.

Itsinda ry’abarwanyi bo muri Ukraine bari ku ruhande rw’Uburusiya nibo bagabye igitero ku ngabo za Ukraine hafi y’umujyi wa Donetsk.

Nyuma y’iyi mirwano umusirikare mukuru mu ngabo za Ukraine yagize ati “Intambara yatangiye.”

Gushwanyaguza imodoka z’intambara ngo bigaragaza ko ababateye bafite intwaro zikomeye ngo bagomba kuba barahawe na Moscow.

Imodoka z’ingabo za Ukraine bashwanyaguje

Umwe mu bo ku ruhande rw’ingabo zagabye igitero yavuze ko anejejwe no kuba bashwanyaguje ibimodoka by’ingabo za Ukraine bakanica abasirikare ndetse bakabambura intwaro nyinshi.

Uyu murwanyi ati “Bantu bo muri Ukraine y’iburengerazuba, nimurebe aho muri kohereza abavandimwe banyu na ba so n’abana banyu, kuki mwabohereza ngo bapfe.”

Abasirikare bagera kuri 30 bo ku ruhande rwa Ukraine nibo umunyamakuru wa Associated Press wahageze yavuze ko yabonye bakomerekeye mu mirwano, 14 bo ngo biciwe aho.

Intandaro y’aya makimbirane ni ukuba uburasirazuba bwa Ukraine bushaka nabwo kwegekwa ku Burusiya nk’uko ubutaka bwa Crimea ubu bwabaye agace k’Uburusiya mu gihe kahoze ari aka Ukraine.

Uburasirazuba bwa Ukraine burimo umujyi uzwi wa Donetsk bwiganjemo abari ku ruhande rw’Uburusiya kandi bavuga ururimi rw’Ikirusiya.

Amahanga yo mu Burengerazuba ashinja Uburusiya kuba inyuma y’aya makimbirane. Uburusiya nabwo bugashinja ayo mahanga arangajwe imbere na Amerika kwivanga mu miyoborere ya Ukraine ubwo bahirikaga perezida Viktor Yanukovych wari uwa Ukraine byavugwaga ko akorana cyane na Moscow.

Muri Ukraine kuri iki cyumweru tariki 25 Gicurasi nibwo hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu ari kuvugwaho byinshi ko ngo Uburusiya bwaba bushaka ko aburizwamo.

Ministre w’Ingabo w’Uburusiya ku ntambara yaraye ibaye yavuze ko bategetse ingabo z’Uburusiya ziri ku mupaka wabo na Ukraine gutaha nk’uko Perezida Putin yari yabisabye mu cyumweru gishize.

Umuryango wo gutabarana kw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi NATO uvuga ko Uburusiya bufite ingabo zigera ku 40 000 hafi y’umupaka wa Ukraine.

Aba ni imirambo ya bamwe mu ngabo za Ukraine
Aba ni imirambo ya bamwe mu ngabo za Ukraine
Berekanye imbunda bambuye abasirikare ba Ukraine
Berekanye imbunda bambuye abasirikare ba Ukraine
Ingabo zo ku ruhande rushyigikiwe n'Uburusiya ziragenzura agace zafashe
Ingabo zo ku ruhande rushyigikiwe n’Uburusiya ziragenzura agace zafashe
Umukecuru w'imyaka 80 arinubira uburyo ibisasu by'ingabo za Ukraine byaraye bimusenyeye inzu
Umukecuru w’imyaka 80 arinubira uburyo ibisasu by’ingabo za Ukraine byaraye bimusenyeye inzu

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko se ibi n’ibiki koko? Gusa umuseke mugerageza kuba muri Updated kurusha izindi mbuga nkoranyambaga dufite hano mu Rwanda. Gusa dusenge bitaba itangiriro ny’intambara ya gatatu y’isi yose. ahaaaaaa nzaba mbarirwa da!

  • Ukuli kw’aya makuru yanyu kuri he ko nta wundi muntu wabivuze?, Assocated press ntabyo yavuze, Al Jazeera reka da!, Ubwo se mwabikuye he?, cyakora nabonye iby’ejo saa 10h50′ byenda gusa ariko si byo, nyamuneka ntimukage muhubukira amakuru y’Intambara, dore ko atari nziza na mba. Dore ibyo nabonye namwe mumbwire ko hari aho bihuriye!: http://live.aljazeera.com/Event/Ukraine_liveblog :.

    At least
    eight Ukrainian security personnel were killed and 18 wounded in overnight
    clashes with pro-Russian separatists in eastern Ukraine three days before a
    presidential election in the former Soviet Republic.

    Security sources said on Thursday the main
    clash took place about 20 km (12 miles) south of the industrial hub of Donetsk,
    which is now in the hands of the separatists who say they will disrupt the
    election.

    Ukrainian forces also fought separatists in
    the neighbouring Luhansk region but there was no word about any casualties
    there.

    The defence ministry confirmed that several
    people had been killed in the firefight near Donetsk but gave no precise death
    toll

    [Reuters]

    by AJE Staff 5/22/2014 8:50:27 AM

    10:50 AM yesterdayNiseguye kubatumva icyongereza iyo mbona akanya nari kubibasobanurira.

    • Ariko ntimugashyanuke! Kuba AFP cyangwa abandi batabivuze bivuga ko atari byo?Aho guhakna vuga uti “nkurikije uko umuseke.com wabitangaje, ….” utange umuseke.com nka reference yawe, ibindi ubireke.Kuki mwumva ko iby’iwacu cyangwa ibya Afurika aba atari ukuri? #nosense

    • Ese urahakana ibyabaye cyangwa? ntabwo numva point yawe kuko n’ibyo wanditse niba wabisomye neza ni ibyabaye nyine…cyangwa ni uko utabibonye kuri AFP gusa?

    • Kays iheshe agaciro ntiwumve ko mu rda abanyamakru badashobora gutohoza amakuru nabo; iyo yaba ari sous devlpmt mental uzanye.Usomera iki Umuseke niba utawufitiye icyizere?Ntugasenye ahubwo ujye uziga cg wongereho ibyo ubona batabashije kubona! Erega nabo ni abantu my friend nk’uko nawe washyiraho inkuru utahahagaze! Bongo?

  • iyi ntambara umuhanuzi William Branham yarayihanuye ko imbarutso ari Uburusiya. ngiyi rero iratangiye. tube maso twiyeze mu mimitima kuko Imana yahagurutse ku ntebe y’imbabazi.

Comments are closed.

en_USEnglish