Digiqole ad

Uko yabyaje umusaruro umurage munini yarazwe na sekuru

Amahirwe si kenshi aza mu buzima, ariko nanone abo amahirwe asekeye siko bose bayabyaza umusaruro nk’uko umusore Nsengiyamye Jean Claude amaze kubyaza umusaruro amahirwe yagize yo kuragwa na Sekuru umurage munini.

Yabashije kubyaza umusaruro amahirwe ye
Yabashije kubyaza umusaruro amahirwe ye

Uyu mwana w’umusore afite imyaka 21 gusa, yiga mu ishuri ryisumbuye Nderabarezi mu karere ka Ruhango mu mwaka wa gatandatu. Araganirira Umuseke.rw uko yagize amahirwe mu buzima ariko ayo mahirwe nyayapfushe ubusa.

Ubwo yari mu mwaka wa gatanu mu mpera za 2011 sekuru ubyara se utuye mu karere ka Bugesera, yari mu minsi ye yanyuma, yamutumyeho ko amushaka, maze umuhungu amusanga yo.

Ati “ Mzehe yari arembye cyane, ariko ambwira ukuntu ankunda cyane mu buzukuru be, none akaba arijye agiye gusigira igice kinini cy’imitungo ye. Nagize agahinda cyane kuko yari arembye cyane mbabajwe n’ukuntu agiye kutuvamo, ariko nkanibaza niba bishoboka ko ansigira umutungo we n’icyo nzawumaza.”

uyu mukambwe ariko yabikoze uko yari yabiteganyije maze araga umwuzukuru we inka za kijyambere ebyiri ndetse na miliyoni 50 z’amanyarwanda.

Akomeza ati “ Akibimbwira aho kwishima nararize cyane. Numvaga usibye n’akababaro ko yari agiye gupfa mfite n’ubwoba bw’uwo mutungo wose. Nyuma y’igihe gito sogokuru yaritahiye bampa iyo mitungo maze nanjye ntangira gutekereza icyo nakoresha uyu mutungo mbifashijwemo na papa.”

Amaze kugira inka zigera muri esheshatu z'inzungu
Amaze kugira inka zigera muri esheshatu z’inzungu

Nsengiyaremye na se baba mu mu mudugudu wa Nyarucyamu, Akagali ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, avuga ko se yamuhaye uburenganzira bwo gukoresha uyu mutungo mu mushinga ashaka, maze ahitamo kujya mu buhinzi n’ubworozi bya kijyambere. Ariko atanahagaritse ishuri.

Muri yamafaranga yafashemo agura isambu ya hegitari ebyiri ahitwa i Shyogwe ahingamo urutoki anubakamo ibiraro by’inka ze.

Muri iyi sambu bateyemo ubwatsi ahandi urutoki, aha akazi abashumba babiri bo kwita kun ka ze, ndetse aha akazi nyirarume ukurikirana uyu mushinga umunsi ku munsi.

Kugeza ubu, uyu muhungu uvuga atuje kandi abona ko amaze gufunguka mu mutwe mu biganiro bye, amaze kugira inka esheshatu (6) za kijyambere.

Ngemura amata ahantu hatandukanye mu mujyi wa Muhanga n’ahandi hahegereye, ibitoki tweza ni byinshi ariko byo ntiturabibonera isoko rihoraho. Urebye nibwo dutangiye kubona umusaruro cyane w’uyu mushinga.

Ubu Papa sinkimwaka minerval cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose. Amenya abandi bana nanjye nkimenya, ndetse tukanafatanya n’ibindi bireba urugo.” Nsengiyaremye.

Intego ze ni ishuri n’iterambere

Nsengiyaremye Jean Claude avuga ko gahunda ze nta zindi, iy’ibanze ngo ni ugukomeza ishuri kugeza nibura ku kiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu icungamutungo.

Ati “ Nzakomeza kandi no gukurikirana umushinga wanjye, ubu dufite gahunda yo kwagura ubworozi hanyuma tukareba niba nta bindi twahinga bikenewe ku isoko.”

Ku kigero cye, Nsengiyaremye yajyaga kuba yaragize uyu murege akawishimishamo kuko ariwe uwufiteho uburenganzira. Ariko kureba imbere no kumvira inama z’abakuru bituma uyu musore agaragaza icyizere ko umushinga we uzamugeza heza cyane.

Mu kwiteza imbere, benshi bagorwa no gutangira, ariko abafite intego ihamye, gukora neza no kwihangana amaherezo bagera kuri byinshi. Amahirwe nayo iyo aje aba agomba gukoreshwa neza nk’uwayavunikiye. Nagusekera ntuzayapfuye ubusa.

Yahaye akazi abasore b'ikigero cye batari mu ishuri
Yahaye akazi abasore b’ikigero cye batari mu ishuri
Ubworozi 4
Inka z’inzungu atunze
Ubworozi 7
Ubu zatangiye kumuha umusaruro
Ubworozi 8
Arateganya kwagura ubworozi bwe
Insina zisasiye.
Urutoki rwe ngo ntabwo ruratangira kubona abaguzi bahoraho nk’amata
Nsengimana twamusanze kukigo aho yiga mu Ruhango
Nsengimana twamusanze kukigo aho yiga mu Ruhango

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • “ Ngemura amata ahantu hatandukanye mu mujyi wa Muhanga n’ahandi hahegereye, ibitoki tweza ni byinshi ariko byo ntiturabibonera isoko rihoraho. Urebye nibwo dutangiye kubona umusaruro cyane w’uyu mushinga.

    Ubu Papa sinkimwaka minerval cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose. Amenya abandi bana nanjye nkimenya, ndetse tukanafatanya n’ibindi bireba urugo.” Nsengiyaremya.

    umuntu wasigiwe capital ya 50.000.000frws n` inka 2 akaba yarungutse gusa inka 4 , agkagura isambu ya 2ha !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!11 IKI NI IKIBAZO GIKOMEYE ARIKO IKIBAZO NTIKIRI KURI WE KI8RI KU MUNYAMAKURU UBONA KO UYO MUHUNGU AKWIYE KUBA MODEL , BANA MURAMENYE NTIMUZAMWIGANE KUKO NTA CYEREKEZO AFITE …………………………..

    • Ariko ubwo uba upinga kubera iki? Nier pour nier! Kandi ubwo wasanga ari wowe bayaguhaye wayamarira mu kabari. Uyu musore ntabwo ari Model kuri wowe, ariko yabera Model abandi batari wowe! guca abana intege no kwigira bamenya mbona bidakwiye mu banyarwanda

      • SVP gerageza kunva neza kuko si ugupinga umuntu w` umuhanga yemera kuba challenged : Ndagusabye nyunva : KOKO URUBNVA BIKWIYE KO UMWANA WARAZWE 50.000.000FRWS AKWIYE KUBA AVUGA NGO PAPA SINKIMUSABA school feels … ngo amenya bandi bana nanjye nkimenya ………….. can you immagine !!!!

        Ngo yahinze uerutoki ariko nta soko n` uburyo koko ibiribwa ari ikibazo ;mu magambo make umushinga yawize nabi ……………

        abanyarwanda barababwira bati ntimukagane inkiko mutiyambaje MAJ NGO IBAGIRE INAMA KANDI NTA MAFARANGA IBACA NTIBABYUNVE kandi leta iaba yatanze amagfaranga menshi muri uwo mushinga ………….

        ubu hari gahunda yaa hanga umurimo …. uyu muhungu yarawiyambaje ngo bamugirwe inama y` icyo gukora ko byari kugira Akamaro k` indengakamere !!!!!!!!!!!

        50.000.000frws uyashize muri bank , mugihe agitegereje kurangiza kwiga akayashyira kuri compte , fixed deposit account bamwungukira 10/100 bivuze ko yabona 5.000.000frws umuntu ufite income ya 5.000.000frws ashobora kuvuga ngo “` papa ntakintangira minerval come on !!!!1 Twe kubesha abana ahubwo tubagire inama !!!!!!!11 Amaze kubona ariya mafaranga yarihirira umuryango we wose , yatangira mutuel abantu beshi akagira ubuntu kuko nawe yarabugiriwe , yashyira mu gaciro devol funds inkunga…… etc hagati aho hanga umurimo ikamwigira umushinga wakwinjiza ayo bank yamuha aramutse ayabikije …………….. nyabuneka iki gitekerezo kugisenya ujye utanga ikindi cyubaka abana bakeneye inama ntibakeneye gusingizwa ko bakoze ibitagaragara!!!!!!!!!!!!!!

      • ariko ntasoni mugira? ngo yasigiwe iliyoni 50 none ngo afite inka zingahe?muramubeshyera, ayo mafranga yavamo ibindi byinshi bitari izo nka. ubwo se byonyine ayashyize kuri compte yunguka yajya imuha angahe kumwaka mugihe agitegereje kurangiza? wowe frank uri umusociologue ushaka kubana nabantu neza gusa utabanegura ibyo batakoze neza, ntabwo uri umu businessman.

    • Uyu mwana yaba model rwose reka gupinga

      • Abandika bashima ibyo uyu mwana yagezeho biragaragara ko mutazi kubara nta na vision mufite mu iterambere. Gusa ashobora kuba ari umwana ufite discipline unumvira uriya se ariko bose ni injiji. Umushinga bakoze ni uwumintu ufite 5mns si uwa 50mn. Ndamugira inama yo kwegers absmwigira umushinga

    • Ukwiye kujyanwa muri gereza, nta rubanza rubaye ! kwangiza aka kageni ! Wewe urafata 50, 000,000 ukajya gushyira mu bitoki bidafite abaguzi n’inka zitagize icyo zimaze kigaragara?

      Ayo mafaranga hari businesses wayashoramo ukajya wunguka nabura 3,000,000 RwF (umushara wa depute) buri kwezi, none nawe urimo kuvuga amahomvo kuri runo rubuga…ngo ntukibaza school fees papa,….!!! uri faux kabisa kimwe n’uwo musaza ntaho mutandukaniye.

  • Courage musore! Warahiriwe kandi umugisha wawe uri kuwukoresha neza Imana izagufashe

  • oya njye sinemeranya nawe Wowe wiyise ukuri kuko ntako ufite ibuka ko babimusigiye mumpera za 2011 ubu turi 2013 kdi 50000000FRWS,nubwo bigaragara ko yari afite capital twibukeko ari numwana yari afite uburenganzira bwokuyashyira kuri cpte ati ni ayanjye nzayakoresha nakuze kdi akajya avanaho ayo akeneye ntayandi yinjiza,reka mbambwire ntitukagaye ibyo abandi bagezeho.
    Ariko ndanabaza nirukundo ki umubyeyi agirira umwana umwe kurututisha abandi bene kariya kageni,ese ntaba asize urwango mumuryango?

  • None se ubu iyi nkuru irashaka kutwigisha iki muri rusange.Ubonye iyo aza ku musigira inka imwe ubu akaba ari 6 nibura.None ngo 50000000Rwf,Ego ko ahubwo mumuteje ab’isi gusa.

  • ukuri uvugishije ukuri kabisa, naringiye kuvuga ngo azanyirongorere none ndabihinduye- itaranto yasigiwe n’ababyeyi yarikoresheje nabi akwiye kwamburwa izonka zigahabwa barumuna be!!!!

  • Ahubwo mwamuteje ibisambo muri Muhanga ntihajya habura amakuru y’ibisambo kandi uretse abantu bari gupinga ibyo uwitwa “UKURI” yavuze rwose nibyo kuko nange ndemeranya ko umunyamakuru yaba yashatse kwandika Miliyoni 5 naho byo ari 50000000 byaba ari ikibazo kuri we cg se kubamufasha kuzicunga cyeretse nibura iyo ababwira ati kuri compte ndacyafiteho nka 40000000 naho byo byaba ari ikibazo pe baba baramuriye namwe mukaba muramutanze n’udusigaye bakazatumutwara erega no kumuzana mu itangazamakuru ni ibintu aba jeunes dukunda byonyine kujya kumusura yumva bitoroshye none se umuseke.com wararyamye urota ko hari umuntu wakoresheje amafaranga neza witonde mwana nkwifurije amahirwe mu byo ukora
    amahoro

  • NANGE NDEMERANYA NABAVUGAKO NIBA YARABONYE 50MILLIONS AKABA AFITE INKA ESHYESHATU N,ISAMBU NTACYO TWAMWIGIRAHO.WABONA UMUNYAMAKURU YARIBESHYE ARI 5 MILLIONS.

  • Ukuri uri UMUNYAKURI koko! kuko ntushobora kumbwira ngo umuntu yasigiwe 50,000,000 rwf none ngo ubu afite inka eshehsatu ahubwo ndabimenye ko ibyubusa bitera uburangare cyakora nubwo ntabazi sekuru yasize ateje umwiryane mumuryango, kugeraho umwishywa aha nyirarume akazi ko kunubera umushumba! munka zase? yewe uwanditse iyi nkuru nawe yagiraga ngo asetse imikara. nye rwose uyu mwana ntacyo namwigiraho kuko ntacyo mbona yayamajije. ubwo se ngo minerval yiyishyurira ingana iki? ibi byo nugutera abantu iseseme.

  • MUHIZI Elisee, iyi nkuru ni impamo ko bi 50000000 koko cg ni 5000000, kura abantu mu rujijo. Ari uko bimeze ntacyo kwiga hano kirimo.None yose yayaguze inka n’isambu atera urutoki birarangira .Yaba atabara , iyi capital nini cyane ku buryo yaba afite ibikorwa byinshi.Aramutse kd nabwo yarayabitse igice kimwe , nabwo urumva nta bikorwa. Ahubwo iyo utubwira uti dore umwana wahiriwe,ariko ntacyo yakoze rwose ukurikije igishoro yari afite.

  • mureka umwana akore naho mwe muri mubigambo byo gupinga gusa ngo muri ba intellectuals, uyu mwana afite nadi mafranga abits ekandi kubibabwira si ngombwa, icyiz anuko umushinga jurimo gutera imbere naho wowe washajijwe na 50 0000 0000 bamuhaye , birumvikana ko bayagihaye wowe wayarwaniramo nabawe kubera ubusutwa gusa…..

Comments are closed.

en_USEnglish