Digiqole ad

Uko umugore/umukobwa yarimba ikanzu agiye muri reception y'ubukwe

 Uko umugore/umukobwa yarimba ikanzu agiye muri reception y'ubukwe

Kuwa gatandatu cyane cyane mu mpeshyi nk’iyi twinjiyemo ni umunsi haba hari ahanyuranye habaye ubukwe, umwambaro w’ubukwe si yayindi isanzwe kuko hari n’abajya kuwukodesha kubera ibi birori bikomeye. Aya ni amafoto twaguhitiyemo yerekana amakanzu agezweho bajyana muri ‘reception’ y’ubukwe.
Ubu kurimba ni ikintu k’ingenzi kuko uwambaye neza agaragara neza ndetse ahenshi akanakirwa neza.
Guhitamo amabara n’uko imyenda imeze ni umurimo benshi bafataho umwanya munini mbere yo kujya mu bukwe.
Imyambaro yo mu myaka yo hambere ndetse n’igezweho muri ibi bihe usanga yose abantu bayirimba cyane.
Tugendeye ku muco wo kurimba imyenda mu bukwe , mu Rwanda abagore bakunze kwambara imikenyero, amabubu n’indi myenda nk’iyo.
Abakobwa bo bahitamo kurimba cyane amakanzu aba abegereye kandi agaragaza imiterere yabo.
Gusa mu byo abagore n’abakobwa bahuza ni ukurimba imyenda ituma bagaragara neza mu bukwe.
Mu mafoto twaguhitiyemo uko umugore/umukobwa yarimba ikanzu muri reception y’ubukwe.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Rwose Ntabwo mwatubaniye twarishyuye kugirango tubone episode zari zisigaye none ntazo mwaduhaye kd amafaranga yarabagezeho nubu turacyazitegereje mudufashe amasomo arimo kuducika kd ishingano zacu twarazubahirije murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish