Digiqole ad

Uko nje mu Rwanda bituma nca inyuma uwo twashakanye

Muraho bavandimwe ba Umuseke.com njyewe nkunze kwita ku gitaramo kiduhuza twese!

Reka mbanze mbashimire cyane ku nama zanyu nziza  mutanga ndetse nanjye ubwanjye zangiriye akamaro kanini cyane, mu gihe nari nanditse hano mbagisha inama.

Ubu tubanye neza n’umukunzi wanjye, amahoro arahinda ibyishimo ni byose, ahubwo noneho nsigaye mfite ikibazo cyuko mubyishimo by’abashakanya umugore wanjye asigaye afite ubushake budasanzwe! Ariko nibaza ko byaturutse ku nama zanyu.

Ubusanzwe twateraga akabariro bisanzwe, nyuma nza guhindura nshyiramo  ibirungo nkoresha ururimi ndababwiza ukuri byabaye ibindi bintu, ubu umugore yavuye hasi… singaye nibaza niba ntarikozeho nkaba ngiye kuzahasiga agatwe mbese uburyohe ngo mutahe!

Intego yanjye rero y’iyi nyandiko ni iyi.

Mubyukuri mba i Burayi mbana n’umugore n’abana banjye tumeze neza bisanzwe.

Ariko imyaka yose nabaye i Burayi ntari kumwe n’umugore wanjye nta na rimwe nigeze nsambana kandi muzi imico y’I burayi kubahazi ukuntu haba ubusambanyi bweruye nubwo n’ahandi atari shyashya! ariko sinigeze na rimwe nkora iryo kosa , haba ku bazungukazi. abiraburakazi….

Ikibazo mfite rero nkabandi bose ngera igihe nkajya mu Rwanda nibura incuro imwe mu mwaka ariko buri uko ngezeyo mpura n’umudamu twigeze kuba inshuti  muby’ukuri nsinshobora ku mucika pe! Nshiduka turangije.

Kandi mubyukuri arankunda uwo mwana w’umukobwa kuko twabanye neza kandi nanjye iyo mubonye sinshobora kwihangana!

Rero mungire inama ndeke kuzajya mu rwambyaye no gusura inshuti n’abavandimwe no gukurikirana  iminshinga yanjye kubera umwana w’umunyrwandakazi.

Mungire inama bavandimwe banjye kandi nizera ko zizamfasha.

Mugire amahoro y’IMANA.

0 Comment

  • warashi pe

    • ndasaba abatanga inama kujya boroshya kugirango uwo mufasha adahahamuka kuko ababwiye ikibazo cye ababaye ngo mumufashe, nawe siwe kuko urumva ko yananiwe no kwiyaka ibimurimo , ahubwo mumumve, mumutege amatwi kugirango mubashe kumukura mu kibazo arimo , arakomerewe , mu mwegere mumubwira amagambo amufasha ngo ashobore kwifatira icyemezo , naho ubundi mwatuma ahahamuka

  • Turanze

  • utiki wa mugabo we? Ubwo se nta soni ufite,utegekwa niyo mboro yawe na kiriya cy’uriya mugore rero?? Imbwa gusa!!

  • Ariko ubwo nta soni,ubwo se ukeneye izihe nama? ukeneye se ku tugushima tukugaya cyangwa,nta nisoni uratinyuka ukabivuga, ubwo se abaye ari wowe ubikorerwa noneho wakumva umeze gute,mwagiye mureka ubusambanyi, erega ntasoni ngo umusambane wawe aragukunda, ngo mwkundanye kera, ko atari we se warongoye,ukaba wirirwa usambanira k umugore wisezerano,ubwo se umuzaniye sida, mugapfa abana bakabura kirera nibwo wakwishima ko uri umugabo, njye sindashaka,mfite imyaka 26 sindigera nsambana n umuhungu numwe, kandi si uko ntafite umubiri nk abandi, nahuye na benshi babinsaba ariko nababwiyeko ntahemukira Uwiteka kuko umubiri wanjye ari urusengero rwe , kandi ngomba gutegereza uwo nasabye Data wo mu ijuru azangenera ,rero wa musambanyi we ntukabeshye ngo ukunda umugore wawe wakamukunze ntiwajya ucunga aho atakureba ngo usambane,ntanubwo umutima wabikwemerera nagato , rero njye nakubwira nti senga wiyegereze Uwiteka , ntubeshye ngo urasenga ukongera ukagwa mu busambanyi,kuko bisaba gufata icyemezo, ubwo se iyo waciye inzira nyuma bakakubwirako umuhanda wangiritse cg ruhurura yayitwye kuki wirinda kongera kuhaca? si uko se uba wafashe icyemezo kugirango utazagwamo? nawe rero fata icyemezo cyo kutazongera gusambana, ntukongere kujya kureba uwo musambane wawe, uzinukwe burundu,niba wumva utava mu Rwanda utamubwiye hello, ujye umutumira uri kumwe n inshuti zawe musangire muri restaurant maze birangire kandi nabwo si buri gihe, just 1 rirahagije, mujye mwishyira mu mwanya w abo muhemukira mwumve ukuntu biryana, njye umuntu aramutse ampemukiye gutyo, njye mpita muzinukwa, mbura imbaraga zo kumukunda ukundi,nyamara namukundaga nk inka imwe, ibyo ubitekereze wwumve uko byagenda madam wawe akuzinutswe,ukaba wishe umunezero wa famille utyo, nyamara n umusambne wawe atawukugarurira ,cg umese kamwe ugende usinyure mu rukiko no mu rusengero uvuge uti urugo rurananiye, sinkikwiriye kwitwa umugabo mu rugo, n abana bakubwire bati nukiri data, maze wifatanye nuwo musambane wawe we gusambira k umuziranenge(umugore wawe n aban bawe) umbabarire mvuze nabi kuko njye nzira abagabo mbwa nka mwe rwose, singututse ahubwo ni wowe wabihisemo,burya ngo kuvuka no gupfa ntawe ubihitamo ,nyama kuba umugabo cg imbwa umuntu abihitamo ,njye ndabona wowe uri kwihitiramo kuba imbwa, komeza urugendo niba wumva ububwa bukubereye,mbabajwe n umudamu uzingo afite umugabo, kandi ubwo disi wabona yirirwa abwira abandi ati umugabo wanjye ni my bestfriend ,oh sorry for ur wife, kugira umugabo nkawe birutwa no kuba utaragize inyama y urukundo,cg birutwa no kuba utaramumenye

    • arkose nkawe mademoiselle we koko nubwo numva uri mukuri arko uburokore bwawe burimo umujinya ungana gutyo ubwo ntiwazaniga umugabo ra!ahaaa…Imana Ikorohereze

      • Wana ibyo umubwije ukuri natumva sida iramutegereje ntakindi azakugara mubusambanyi uretse urupfu uguhitamo nukwawe uwo murengwe wubusambanyi uraza kubona ingaruka zawo niba utihannye .

    • Uramubwiye kabisa!! Ahubwo wabwiwe n’iki ukuntu infidelite ibabaza utarashaka ? Wagira ngo washatse nabi ! Na ho uriya mugabo afite akageso kabi kamwokamye. Ikizamushobora ni ukuzahakura SIDA. Ingaruka z’icyaha ni urupfu, gusa mbabajwe n’umugore wawe uzayigemurira kandi ubu wirirwa umubeshya….

  • Bwana,
    Mbere yabyose tinya Imana iyambure ubusambanyi ntanahamwe utajya Imana itareba wowe reka guhemukira Imana kandi yari majije kugarurira amahoro mu rugo rero icyaha cy’ubusambanyi n’umuvumo kandi ugira ingaruka ku rugo rwawe.naho umukobwa we reba uko ubyitwaramo :

    1. Hagarika communication yose mufita n’umukobwa nibiba ngombwa umubwireko wasanze uhemukira umugore wawe kdi ko umukunda kandi ukunda abana bawe ndetse ko Imana ibyanga urunuka.

    2.Uzajye uza mu Rwanda atabizi kuko nu bimubwira ko uje muzahura kandi wibuke ko abagore tugira uburyo bwinshi bwo gutereta abagabo kandi mwatugera imbere mu kabura imbaraga zo kuvuga hoya.

    3. Naguhamagara phone ye ntuzongere kuyifata fata icyemezo uhagarike ibituma muhura, muvugana hagarika byose byatuma mubonana singombwa ko umusobanurira byinshi kuko ufite urugo rwiza kandi ukunda.

    4.Kandi wicare wibaze umugore wawe yaje ikigali nawe agahura n’umusore bakundanye mbere bakaryamana bya gushimisha ?uko byakubabaza ubimenye niko nawe utagomba guhemuka za usure inshuti,abavandimwe, igihuugu cyawe utekanye utaje mu byaha banza mu bwonko bwawe usibe ibyabaye ndetse nyamukobwa umusibe umubonemo umwanzi wawe udashako wubaka.

    5.Ese waruziko iyo udahari aryamana nabangahe ? barwaye iki ? asenya zingahe ? abakobwa baryamana nabagabo bubatse rya ubatinya kuko bashimisha no gusenya izuzuye.

    6.Tinya Imana va mu byaha Yesu akugirire neza.

  • arko abantu biburayi uziko ari ama tintin yigendera di!ubu nkuyu arabaziki koko??ubuse tukugire iyihe nama utakwigira papa we?reka mfe kuvuga basi arko nawe nkumuntu mukuru wakabyibwiye.UJYE UZANA NA MADAMME WAWE NTAKINDI.kdi ubwo wasanga uba mububiligi dore ko…

  • ubwo se urumva utari ikigoryi kweli!urahemukira uwo mubyeyi w’abana bawawe icyo cyohe kikakumaraho imitungo n’ubwo wenda ufite menshi,tinya imana mbere ya byose utazicuza kera kabaye,ubwo se iyo atari kumwe n’icyo cyohe ntaba akibunza nk’ubunza umunyu.

  • Ntuzongere Kuvugango Ufite Inshuti Ya Kera Ahubwo Uvuge Ngo N’ Indaya Yakera Kuko Ishuti Niyo Warongoye, Umuryango Wawe Uwurutisha Iyo Ndaya Yawe? Ko Umugore Wawe Agushimisha Kuki Uhemuka Ako Kageni, Ese We Abikoze Akajya Aryamana Nabandi Wowe Wamererwa Ute? Umva Neza Imana Nijya Guhana Ihana UMURYANGO WAWE ABANA BAWE NIBO URI KWANGIZA WIBWIRANGO URI KWISHIMISHA TEKEREZA UMWANA WAWE WUMUKOBWA BAMUKORERA IBYUKORERA ABANDI UZABIBONA

  • menya ko Imana yanga urunuka icyaha cyubusambanyi niba utihannye ngo wubahe umugore yaguhaye uraza kubona ishyano .

  • mwaramutseho ? yemwe ko mwatandukiriye cyane ? niba umuntu abasabye inama koko ni ngombwa ko mumutuka ngo ni imbwa n’ibindi nk’ibyo ?? oya ibyo si byiza simbikunze ! reka njye mugire inama : umenyeko uwo mucuti wawe iyo udahari byanze bikunze ajya gusambana n’abandi bagabo ubwo rero wagombye kumucikaho kuko azakwanduza SIDA kandi kuba aziko ufite umugore nta rukundo agukunda aramutse afite SIDA yakureka ukayigwamo ! Imana iguhe imbaraga zo kumuzinukwa !

  • Mubyukuri ndumugabo nanjye ndubatse ariko mubyukuri ibintu abagabo dukora ,ubuhemu dukorera abagore bacu nuko nine sinzi matière Imana yakoze mubagore kuko babidukoreye wasanga abagabo mumihanda batwaye amapataro kumitwe basaze.Gusa mwavuga, mutavuga umuti numwe usibye kunva ko kubwo kubaha Imana utakora ibyo bintu nta yindi solution. ndabivuga mbizi nabibayemo nanarangiza agahinda kakanyica, nataha nkabona madamu andeba nkuwabimenye ,nkavuga nti nubwanyuma sinzongera ariko se hari namezi 3 yashiraga ariko umunsi Imana yangiriye neza incuti yanjye intumira murusengero kuko madame we najyaga mubwira ko aribyabagore, barigishije nkajya nvuga ngo uyu muntu anzi hehe? uwo mucuti wanjye wari wantumiye bike yarabizi ariko pasteur nkunva aravuga ibindi nzi njyenyine, nakoreye kure ndumirwa ibyuya birandenga mpita nfata ikemezo ubudasubira
    inyuma .Rwose rero umuti ni Yesu wenyine.

  • rwose wa mu papa we ,senga Imana niyo izagushoboza naho ubundi ibibahiga ni byinshi ,usibye ko natwe abadamu tutorohewe,erega natwe twagenda suko byatunanira ,ariko bamwe dutinya Imana no kkwanga guhemukira abo twashakanye ,jyewe ubwanjye umugabo yanshiye inyuma ariko jyewe sinshobora kubikora ,gusa musengera ku Mana ngo izamuhindure ,nawe rero uwiteka azaguhindura ariko nawe gerageza uhunge satani ,wikwiteza iyo ndaya nta munezero izaguha ,ahubwo izagusenyera ,yesu azagushoboze umureke.

    • Mukamana we !ntabwo yaba yarakumenyesheje ko yateye umukobwa inda kubera stress yabyo na famille y,umukobwa yenda nko kumukubitisha inkuba ngo aze abikubwire kandi ntacyo utakoze ngo umubwire ko ibyarimo akwiye kubireka!jye byambayeho ubu Imana niyo niragije ! ibindi simbitindaho ariko birababaza cyane kubera agasuzuguro n,ubugome burenze kamere wumvamo iyo ubitekereje nta no gutinya ko yakwanduza VIH

  • Yewe sha, urujya kwica imbwa ruyiziba amatwi.
    Ubwo busambanyi wikururira uzabuvanamo sida cyangwa indi mitezi.
    Ngo usambana ari uko uje mu rwanda.
    Iyo ni shitani ufite mwana wa mama.
    Wijugunye muri nyabarongo ugira ngo ni ugukina, ariko uzabona wicuze igihe cyararenze ngo ngaho uri mu kwishimisha ku bana b’u rwanda.

  • Hari n’ikindi mutavuze, ngo arongora umugore we akoresheje ururimi ! Icyo nacyo ni icyaha gikomeye Imana yanga urunuka, ubundi ibitsina nibyo byemerewe gukora ibyo byagenewe gukora (Gukoresha imboro mu gituba) naho izo porono ukina n’umugore wawe zizabajyana mu muriro utazima, nimwihane.

    • ururimi yashatse kuvuga si urwo watekereje: ni amagambo meza aryoheye amatwi akoresha mbere yo gutera akabariro. Njye ni ko mbyumva.

    • Niche handitse ko Imana yanga ururimi ? ariko ntimukabeshyere Imana .

  • Erega mujye mwumva abantu kdi mubashimire nuwo MUTIMA ubakomanga baba bagize ese buriya ntimwumva ko nawe biba byamiriye cyane plz mwiba tres ferosse kuri we kuko kirita cyibazo nicyorezo kuri benshi. Plz be frndz listen, assisit and guid!!

  • umva muvandi umubiri ufite unjye wibuka ko uzavamo inyo numara gupfa,ntabwo rero wagutegeka ngo ukore ibyo Imana idashaka,ese uzi igihe uzapfira,ese iyo umaze kubikora wumva utazasubira,umva nukomeze uzarimbuka,wikomeza guteza urugo rwawe imivumo biturutse kuri wowe

  • Bimwe byanjye byo kugira umwanya wo guta pe…..
    mugabo rero uribeshya ugira ngo hari undi uhima utari wowe. Uwo musambane wawe ngo aragukunda? Umuntu ukuze wiyita umugabo ntunagira isoni zo kuvuga amahomvu ku mugaragaro? Umusaza nkawe arakitiranya urukundo n’irari? Asambana nawe se ayobewe ko wubatse mu gihe udahari se aba abereye aho agutegereje?abwirwa niki ko waje se si wowe ubimubwira?Nubireka se uzapfa di?
    Gusa nyine yarakurungurutse abona ko ujegajega, ko uri “umugabo” wayoba byoroshye, kandi nawe kujya hanze ntacyo byamutwara ategereje igihe azakubwirira kubimfashamo nawe rero kuko uziko “agukunda” ukamugororera. Sinon, abasore beza mu Rwanda barahari kandi bahaba umwaka wose. Ko Imana yakuremanye ubwenge kuki utabukoreshaho gato rimwe na rimwe? reka ejo bundi azakubwire ko wamuteye inda!!nibwo uzamenya ko ntawe ukina nubuzima.
    Kureka guca inyuma umugore wawe ni icyemezo cyawe nta nama hano bazakugira izagira icyo igufasha. Hanyuma sinamenye akamaro ko kuza kurata ko iwawe bigenda neza warangiza ugahindukira ukabisenya?ni uko mukunda kuvuga?

  • Ntimwongere ku mutuka plz, ni nama agisha kuko nawe ashaka guhinduka rwose tujye twubahana kuko abatutse uyu mugabo muri mwese utarasambana na mutere ibuye!!
    nu tarabikoze afite ikindi cyaha yakoze cyangwa akora kandi kibangamira abandi.

  • ABANTU BENSHI BAKUGAYE KDI BIRAKWIYE.GUSA JYE REKA NGUHUMURIZE.UWO UHEMUKAHO CYANE N,IMANA KUKO NIYO IBONA BYOSE HINDUKIRA WANGE ICYAHA,NURANGIZA — USEZERE BIDASUBIRWAHO UWO MUSAMBANYIKAZI MUGENZI WAWE KUKO NIYO HELLO BAKUBWIYE SINGOMBWA KUKO NTAGUKUNDA,ABAYE AGUKUNDA YAKWIFURIZA KUBAKA URUGO RW,UMUGISHA NUNIBESHYA KO AGUKUNDA UZATEKEREZE KO NAWE ABIFITEMO INYUNGU ATARI INSHUTI NZIZA.NONE SE UBWO UMUGORE WAWE ABIMENYE WAKWISHIMIRA G– USENYA UGASHIMISHA UWO MWARI W,IMICO ITARI IMINYARWANDA?NURANGIZA KUBITEKEREZAHO NDAGUSABA G– USENGA UGASABA IMANA INKUNGA UKOMEJE UFITE UMUTIMA UDASABAYANGWA IZAGUFASHA.SHIANI AGIRA BYINSHI BINEZEZA IGIHE GITO UBUNDI AGAHINDA KAKABA KAREKARE.

  • Uwakugiriye inama yo kujya ujyana iteka numugore wawe iyo niyo. Ikindi ibyo by’ururimi sobanurira umugore wawe ko bizabajyana mu muriro utazima abyumve mubireke. Courage.

  • SALUT ,ndashaka kuvugisha abantu batukana ,IYO UMUNTU ABUZE IKINYABUPFURA YAHAWE NA BABYEYI,ABURA NI KINYABUPFURA YATORAGURA MU MUHANDA CYANGWA MU BAFITE IKINYABUPFURA BAGENDANA MWIGAYE,INAMA ,IBITUTSI ni ibintu 2 bitandukanye muhe ibyo agusabye ,njye numvise ururimi yavuze ari kumuha care mumagambo meza amubwira,ku mutaka nibindi mwe mwagiye kure.

    • ARIKO MWAGIYE MUREKA, NTAGO ARI IBITUTSI, NONESE NTIMUZI IKINYARWANDA, HARI UKWITWA UMUGABO CG IMBWA UGAHITAMO, KEREKA NIBA MUTARIZE IKINYARWANDA, IYO UBWIYE UMUNTU KO ARI IMBWA UBIHUZA N IBYO AKORA NTIBIBA IGITUTSI,AHUBWO UBA UMWISE ICYO YAHARANIYE KUBA CYO ,KEREKA UBIMUBWIYE UMUZIZA INGESO ZE NZIZA,AHO HO WABA UMUTUTSE MURUMVA, NTIMUTANGIRE RERO NGO IKINYABUPFURA BLAH BLAH, MU KINYARWANDA CYACU HABAMO KUBA IMWBA,KUBA UMUGABO, KUBA ICYOHE, KUBA IKIGWARI , KUBA INTWARI,ETC.RERO UMUNTU NAYITA UNDI ICYO YIGIZE NTIMUKAMUCYAHE,UBWO SE KO IYO AZA KUBA YARAKOZE IBY UBUTWARI TWARI KUMWITA INTWARI NTIMUBURANE, ARIKO BARAMWITA IMBWA KUKO YANANIWE KUBA UMUGABO NGO BLAH BLAH, BARAMWITA INDAYA KUKO ASAMBANA MUTI BLAH BLAH.ABANTU RERO BUMVA KO UGOMBA KUBITIRIRA IBYIZA BAKORA ARIKO IYO HAGIZE IBIBI BAKORA UKABIBITIRIRA BIBA INTAMBARA, IBYO NTIBISHBOKA RERO, APPELEZ LE CHIEN PAR SON NOM, C’EST VRAIE CA

  • respect plz,ibitutsi byanyu biraruta kure cyane ibyo akora!don’t waste your time making awful comments.

  • SALUT ubundi nkubwire ,iyo ushaka kwica ku bagore bakugusha ureka ,ikintu cyose cya contact,umutima ushobora kumutekereza ariko urabyirengagiza ,niyo ushatse kwibuka ibihe mwagiranye ,ushaka nki ndirimbo ikurangaza,film ukunda umupira sport,gusabana na bagenzi bawe muri bar,hotel mbese ntuhe umwanya ibitekerezo byawe ngo azemo,nuza i RWANDA ntukamu TELEPHONE niyo ubonye numero yushobora kugukoresha amafuti aguhamagaye ntukamwitabe,iyo umwitabye aba akurangije utugambo twe turakugusha reka communication avec elle,uzababara kubwibyo mwaganiraga ariko uzunguka icyubahiro cyawe witesheje,nu bucuti bwawe ni MANA MERCI.

  • mbere ya byose ndabwira umuntu wese wabuze ikinyabupfura kuri uyu mugabo ko yakwikosora akanicuza no kuri Rurema , bavandimwe twese ntawudakosa yewe abenshi ntawudafite icyaha runaka cyamubayeho karande kujkireka bikagorana urugero ushobora kuba urakara ubusa ukavuga nabi ukicuza nyuma kubyihana bikakunanira , ushobora kuba unywa inzoga zikagukoresha ibidakorwa kubyihana bikakunanira ushobora kuba ugirizwa kujya kwishyura bigasaba leta , nshuti zange icyo nakubwira nubona icyaha undi akora wowe ushobora kucyirinda ujye ubishimira Imana kuko burya bisaba ubushake bwawe ariko bigasaba ko n’Imana ishyira impuhwe mu bushake bwawe inama namuha bishobka yazajya ajyana numugore we mu rwanda ikindi akazajya yima umwanya iryo habara byaba kuri phone cg ahandi gusa nkuko hari uwabikugiriyemo inama burya bikunda guterwa no kwibuka ibihe byiza ugirana niryo habara nibyiza rero gushaka ibyo uhugiramo kugirango utamutekereza ikindi uzage ukunda gutakambira Imana ibigushoboze kuko nge ubikubwira mfite ingero zib’ibintu bitari byiza ariko kubera umubabaro wo kuba byarananiraga nakoze ibishoboka byose ngo mbireke niragiza n’Imana kenshi cyaneee kandi rwose maze imyaka n’imyaniko ntandukanye nikibi cyari cyarambayeho imbata .

  • ariko murumva ibintu nabi ,none se niba asisa umugore we bikamugwa neza umugore nawe akamusisa(akayishyira mukanwa )murumva hari ikibazo.nange nkunda gusomana cyane kurusha kurongorana pe!

  • Tu n’es pas sérieux du tout. Tu n’es qu’un simple vagabond.

    Ciao.

  • Erega nugisha inama k’urubuga nkuru rusange , ujye umenya ko uhabwa inama ziri rusange,ibaze nawe winjiye mu isoka ugasaba abaririmo kukugira Inama.
    Ese ubwo ikibazo nkicyo cyireba ubuzima bwawe n’umuryango wawe wasanze ari hano wasabira Inama.
    Niba warabuze,uwo ugisha inama,bigaragaza umugabo ,uriwe kuburyo nibyo hano mu isoko bakuvuzeho byose bishobora kuba aribyo

  • Wamugabo we rero wari wifitiye amahirwe ubana numudamu wawe iburayi, ntakibazo mufitanye akumvira nawe ukagerageza kumwubaha. iburayi ndahaba nzi ibyaho kubona umugabo ubana n,umugore numugisha ukomeye, none wowe ugera iyo iwacu ukamuca inyuma??????????? kandi atajya abigukorera we ari umudamu???? sha ucunge neza Imana itazabiguhora, utazagenda ukagaruka ntayugarukanye. Senga va mubusambanyi papa wabana weeee. Imana ibigufashemo.

  • Uwo niumutwaro uremereye wikoreye kandi ushobora kwitura wabishatse. Ibyo udakorera i Burayi sinumva impamvu wabikorera mu Rwanda. Nk’umuntu wubatse neza iture icyo cyaha ugite kure yawe ugarukire umugore wawe n’Imana yawe ureke iyo shitani ikureshya iyo waje i Rwanda. Tangira usenge isengesho riratsinda kandi uzatsinda.

  • i want a wife plz call me for this number ndabikeneye ubishaka yashaka kuri iyi numero tukabyumva kimwe da.0784694794.

  • nibyiza cyane kutugisha inama kuko nicyo abantu tuberaho ni ugufashanya gusa ugomba kureba impamvu ibitera ukayirinda ukajya uza utabimubwiye kandi contact ze ukazijugunya aho utazibuka utazana tekereza niba contact ze utazifite mumutwe wawe biroroshye cyane but nimba uzifite mumutwe birakomeye ndavuga ibijyanye na phone ze e-mail ze facebook and other

  • ok sinasomye commentaire zanyu aliko icyo nshaka kubwira uyu muvandimwe hari ikintu bita personalites kwihesha agaciro no kwiha gahunda rwose twese twarakunze twarakunzwe ushaobara nogukundana na batu benshi pe aliko gushinga urugo c’est autres chose aventures zibaho zigashira aliko noneho ufite famille umugore na bana ndakubwiye ngo hitamo kimwe uwo mukunzi wawe wakera cyangwa famille yawe choise is yours n’ukuvuga ngo harabaye mwarakundanye ubu muri des amis nkumuntu mwabanye mwigeze kuzura c’est tout ubwo se umugore abimenye mugatana urumva ingaruka zihari ko uza uje gusura inshuti na bavandimwe wurira indege uje gusambana be serious my friend jya wirinda kumubwira ko waje cyangwa nuza ntumuye umwanya wo kubonana nawe jye niko mbibona.tks.ubwo niwowe ukwiye kubaza umutima nama wawe.so

    • umugiriye inama nziza rwose,nonese koko agiye aza ntamubwire ko yaje ubwobasambana bahuriye he?ubwose uwo agushimisha nkuwawe,uko uri kubivuga koko?ubwo ni ubuhehese.umuntu niwe wihesha agaciro

  • rero nkubwire uwo mukobwa nawe ntarukundo agufitiye arashaka kukwirira ifaranga none se utaba iburayi ntugire ifaranga yakongera kukuvugisha ???
    Bagabo mugemutekereza .

  • umva muntu w Imana reka uwomugore wumushukanyi, najye ndi Iburayi navuye mu Rwanda maze kubobonana nabagore barenze 17 nabakobwa, ngeze Iburayi ndifata imyaka 3 irangiye ncaka umugore umwe kandi ubu sina muca inyuma senga IMANA ikurinde uwo mubi biakira mwizina rya YESU. nduzi ntako atitanga ngo agushimishe

  • You actually make it appear really easy along with your presentation but I find this matter to be really one thing which I feel I might by no means understand. It kind of feels too complicated and very vast for me. I am taking a look forward to your subsequent post, I will attempt to get the dangle of it!

Comments are closed.

en_USEnglish