Digiqole ad

Michael Jordan aherutse kurenza Miliyari y'amadorari ku mutungo we

Yibukwa cyane muri Chicago Bulls muri za 90 no muri Dream Team ya Amerika yakoze ibitangaza muri Basketball, Michael Jordan ariko ubu ashobora gutangira kumenyekana ku ntonde za Forbes z’abaherwe.

Michael Jordan ari mu bagabo b'abaherwe ubu
Michael Jordan ari mu bagabo b’abaherwe ubu kubera izina rye

Mu myaka 30 ishize nibwo yari yinjiye muri NBA nk’umukinnyi wabigize umwuga, nyuma y’imyaka isaga 20 muri NBA nibwo yahagaritse mu 2003, my myaka 10 ishize yinjiye ku rutonde rw’abatunze za miliyoni nyinshi z’amadorari ku Isi, amenshi ayakesha amasezerano na Nike.

Mu mwaka ushize gusa yinjije miliyoni 90$, umutungo munini cyane utarinjizwa n’undi mukinnyi, ugikina cyangwa wabihagaritse, uretse umuteramakofe Floyd Mayweather bivugwa ko uyu mwaka ushobora kuzarangira yinjije miliyoni 105$.

Izina rya Jordan uyu munsi ryinjiriza Nike akayabo ka miliyari 2$, uyu mutungo watumye nawe mu ntangiriro z’uku kwezi ageza kuri miliyari imwe y’amadorari mu mutungo we.

Ku myaka 51, Jordan akaba we ubu yinjirizwa cyane n’ikipe ya Charlotte Hornets.

Forbes Magazine ivuga ko umutungo we kandi uva cyane ku kuba izina rye ricyubashwe cyane muri Basketball y’Isi na USA by’umwihariko aho ricuruza kurusha andi mazina yose muri Basketball y’abahoze bakina.

Umutungo we uva kandi ku makompanyi menshi afitanye nayo amasezerano yasinye yo kuva agikina no gukomeza kugeza asoje aho yagombaga gukomeza kuyishyurirwa, cyane cyane kubera kugurisha imyambaro iriho izina rye Jordan.

Mu bana batanu Michael Jordan yabyaye, barimo n’abakobwa babiri b’impanga aherutse kubyarana n’umugore we wa kabiri mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, muri abo bana be bose ntawuragera ku rwego rwa NBA, abahungu be babiri Jeffrey Jordan (26) na Marcus Jordan(24) bose baretse gukina bageze ku rwego rwa za college.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu musongo ra 

  • Imvuranyinshi  igwa  mu  nyanja

Comments are closed.

en_USEnglish