Digiqole ad

Uko Khadja Nin yatangiranye umuziki ibibazo bikomeye

Umuhanzi Khadja Nin yabaye  mu buzima bukomeye nyuma yo gupfusha umugabo we ageze mu bubiligi agatangira kurwana n’ubuzima,kurera umwana ndetse no kuzamura impano ye nk’uko abyemeza.

Kadja Nin
Kadja Nin

Khadja Nin yavukiye mu gihugu cy’Uburundi mu 1959, uyu mugore yabaye n’umudiplomate w’igihugu cye ariko ntibimubuze gukomeza gukunda gukora muzika nk’uko byahoze mu muryango we w’abavandimwe umunani  wabagaho mu buzima bwo gukunda umuziki.

Yize umuziki kimwe na bamwe mu bavandimwe be batandukanye gusa we akagira umwihariko w’ijwi ridasanzwe kandi ryihariye. Avuga ko akiri umwana yakundaga ibihangano bya  Myriam Makeba.

Ku myaka irindwi  yatangiye kuririmba muri Chorale i Bujumbura ndetse rimwe na rimwe ikajya iririmba muri Katederali nkuru ya Bujumbura.

Muri 1975 Khadja Nin yagiye muri Zaire (ubu DRC)  gukomeza amasomo ye,  aha yari afite imyaka 16.

Mu 1980 we n’umugabo we n’umwana berekeje mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yatekerezaga ko inzozi ze zigiye kuba impamo agakora muzika kurushaho.

Siko byagenze kuko umugabo we wa mbere yahise yitaba Imana, umwana afite imyaka ibiri gusa.

Ati “Nasigaye njyenyine mu mahanga, aho ntari nzi umuntu n’umwe. Ndibuka cyane ko nasabaga imirimo yo hasi cyane ngo mbone amaramuko n’umwana wanjye.”

Mu 1985 yahuye na Nicholas Fiszman wumvise ijwi rye akaribonamo impano ikomeye maze amufasha kubona amasezerano muri BMG, kompanyi mpuzamahanga ifasha abahanzi kumenyekanisha no kurengera ibihangano byabo.

mu 1994 yasohoye alubumu yitwa “Ya Pili, uyu Nicholas  yamufashije kuzamura ubuzima n’impano ye kugeza ubwo  Khadja avuga  ngo Nicholas  “ Is Nin of Khadja Nin ” ashaka kuvuga ko yabaye igice gikomeye ku buzima bwe.

Mu 1996 yasohoye Alubumu yakunzwe cyane yitwa “Sambolera” iririmbye mu giswahili, ikirundi ndetse n’igifaransa.

Mu 1997 yaririmbye indirimbo “Sailing” na Montserrat Caballe muri Alubumu bise “Friend of Life” Khadja Nin akaba yararirimbye indirimbo zitandukanye mu njyana ya Kinyafurika ivanze na Pop mu  rwego gukora injyana ye inogeye amatwi.

Zimwe mu ndirimbo yakoze zakunzwe cyane harimo  “Sina Mali, Sina Deni”,  “Wale Watu”  “Sambolera my son” “Mzee Mandela “ n’izindi.

Kadja Nin ubu afite umugabo witwa Jacques Bernard uzwi cyane nka Jacky Ickx wahoze atwara imodoka mu marushanwa ya Formula One n’andi marushanwa yo gutwara utumodoka tunyaruka cyane.

Nubwo Khadja Nin yaririmbye mu giswahili uburyo  yandikaga amagambo ye byatumye injyana ye ikundwa n’abumvaga izo ndimi ndetse yigarurira imitima ya benshi ku mugabane w’uburayi ahesha ishema U Burundi avukamo.

Dore uko asobanura  bimwe mu byaranze ubuzima bwe;

Imyaka 20 ya mbere y’ubuzima bwanjye  yari myiza cyane ndetse mpora nyibuka. Iyindi myaka 20 yayikurikiyeho yaranzwe no kubura abantu b’inshuti magara ,narwanye intambara nyinshi,ibihe bikomeye,kubaho njyenyine ndetse mfite n’umwana  ngomba kureberera.

Gusa nizera ko iyindi 20 iri imbere ari ukundi kuvuka,ubundi buzima buzira umuze”.

Kadja Nin ngo yatangiye kuririmba atabyizeye ndetse ngo yahoraga ahangayitse kuko
yagombaga gukora umuziki ashaka n’ubuzima.

Uyu mugore w’imyaka 53, yabishoboye byombi, ubu ni urugero kuri benshi.

BIRORI Eric
UM– USEKE .RW

en_USEnglish