Digiqole ad

Uko inzoka zibasha kuguruka byamenyekanye

Abahanga kugeza ubu bari batarasobanura neza uko inzoka zimwe na zimwe zibasha kuguruka. Mu Rwanda haba inzoka bita ‘imbarabara’ ziboneka gacye ndetse ni bacye bazibonye, ni inzoka ziguruka. Abahanga batangaje uko bene izi nzoka hamwe n’izindi z’ubu bwoko zibasha kwiha ikirere.

Hari inzoka nk'izi ziha ikirere zikagenda. Mu Rwanda hari izizwi zitwa Imbarabara
Hari inzoka nk’izi ziha ikirere zikagenda. Mu Rwanda hari izizwi zitwa Imbarabara

Ibi ni ibikururanda bidasanzwe, bikunda kuboneka cyane mu mashyamba y’amajyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya ndetse na hamwe na hamwe muri Africa, zibasha kwambukiranya ibiti ziri mu kirere.

Abahanga baje kubona ko ibanga ry’ibi bikururanda ari uko zibasha guhindura umubiri wabo mo imbaraga zituma uyu mubiri ubasha kugenda mu kirere.

Iby’aba bahanga byatangajwe mu kinyamakuru “Experimental Biology”.

Professor Jake Socha wo muri Virginia Tech muri Amerika wakoze ubu bushakashatsi, avuga ko ubusanzwe inzoka atari ikiremwa kiguruka. Ati “N’iyo uyirebye ubona ko imimerere yayo itayemerea kuguruka.

Ariko izibishobora iyo zigeze mu kirere, iyo igisimbuka ihita ihindura ako kanya umubiri wayo.”

Ku Isi ngo hari amoko atanu y’inzoka ziguruka.

Professor Socha asobanura ko isimbuka, maze igakwedura umubiri wayo kuva ku mutwe kugera aho umurizo utangirira, iki gikorwa ngo igikora yikwedura yongera yitunatuna imeze nk’ishakira imbaraga mu ruti rw’umugongo wayo.

Iyo yirambuye umubyimba wayo uba munini cyane kunda yayo (aho ikurura) ikahasunikira ku mugongo maze ikizunguza inshuro zirenze imwe mu kirere ikagera aho ishaka ariko hatari kure.

Ubu buryo bwo kwikwedura no kwitunatuna buha inzoka imbaraga zo kuguma mu kirere ikagenda imeze nk’iri koga mu mazi.

Ubu buryo inzoka igenza ngo iguruke aba bahanga babona ko bishobora gufasha abahanga mu gukora ibimashini bikora ibikorwa nk’iby’ibiremwa (robotic), aho ngo bashobora gukora imashini nk’izi zurira ibiti zishobora no gusimbuka mu kirere.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Rwose byararemye pe.

  • nta kintu kitashobok kbsa: kuguruka utagira amababa… abantu bari bakwiye kubitekerezaho cyane bikabaha amasomo menshi mu buzima, buriya ni akantu Imana yashyizeho ngo tukigeho

Comments are closed.

en_USEnglish