Digiqole ad

UK yemeye kunyuza miliyoni 9£ z’inkunga muri VUP Umurenge

13/03/2013 – Leta y’Ubwongereza ibinyujije mu kigega cyayo cy’iterambere mpuzamahanga, DFID, yatangaje ko izatanga miliyoni icyenda z’amapound muri gahunda z’iterambere ku rwego rw’Imirenge zigenzurwa na Leta zizwi nka VUP.

Aho kuyanyuza mu ngengo y'imari ya Leta ngo bazayanyuza muri gahunda ya VUP yashyizweho inagengwa na Leta/photo DFID
Aho kuyanyuza mu ngengo y’imari ya Leta ngo bazayanyuza muri gahunda ya VUP yashyizweho inagengwa na Leta/photo DFID

Ni nyuma y’uko tariki ya mbere Werurwe uyu mwaka DIFD itangaje ko ku nkunga ya miliyoni 21£ yari yarahagarikiye u Rwanda ibaye yemeye gutanga miliyoni 16£ ariko zikanyuzwa mu miryango nterankunga idafite aho ihuriye na Leta.

Justine Greening umunyamabanga wa leta y’Ubwongereza ushinzwe iterambere mpuzamahanga niwe wemeje ko ayo miliyoni icyenda z’amapound azatangwa muri gahunda z’iterambere za Vision 2020 Umurenge programme zizwi cyane nka VUP.

Greening avuga ko izi gahunda nubwo ari gahunda ya Leta y’u Rwanda inagenzura ariko ngo igera ku bo igenewe mu nzira itaziguye bityo bikwiye ko inkunga yabo avuga ko igenewe abababaye cyane ariho yanyuzwa.

Iyi gahunda ya VUP ikaba yari kandi yashyigikiwe na Banki y’Isi kuva mu 2009 ndetse na DFID ubwayo, nubwo nyuma DFID yari yahagaritse izo nkunga.

DFID ku rubuga rwayo handitse ko inkunga ya UK muri gahunda y’u Rwanda ya VUP izageza kuri miliyoni 29.03£ hagati ya 2008 na 2013 nubwo yose ngo atatanzwe.

Bamwe mu bongereza nka Ivan Lewis umunyamabanga mu by’iterambere yavuze ko “Greening ngo akwiye nawe gusobanura imibanire iri hagati y’u Rwanda na DFID. Ngo ntiyumva uko Leta y’u Rwanda ihagarikirwa guhabwa inkunga muri budget yayo ngo hanyuma nyuma y’iminsi iyo nkunga igahabwa gahunda zashyizweho kandi zigengwa na Leta.

Leta y’u Rwanda yo yakomeje kwerekana ko inkunga ihabwa mu kigega cy’imari cyangwa iciye ahandi ikoreshwa ibyo igenewe nkuko banyiri kuyitanga baba babyifuza.

President Kagame we, akaba kenshi yaragiye agaruka ku kuba inkunga y’amahanga icyenewe ariko idakwiye kuba urwitwazo rwo kugengwa naba nyiri ukuyitangwa.

Mu magambo ye yagereranyije izo nkunga no kuba umuntu yaguha ishati akanagutegeka uko ugomba kuyambara, ibyo avuga ko abona bidakwiye.

Ubwongereza ni igihugu kiri mu biza imbere mu gutanga inkunga nini ku Rwanda no ku bihugu byinshi bya Africa.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Umunyarwanda yavuze ko “ukuri guca muziko ntigushe”Bamwita imvuzi vuzi.None bigenze bite?Mubareke n’abandi bazabyumva.

  • Ni byiza kuba Abongereza bakomeje kubona ko amafaranga bateramo inkunga u Rwanda akoreshwa neza.N’ andi rwose nibayaduhe turayakeneye. Naho VUP rwose ikora neza kandi irakenewe. Twavuga nk’ Umuhanda VUP iri mugukora Kicukiro , Gatenga akagari ka Nyanza, uturutse kuri Gare ya Nyanza ukanyura Centre ya Murambi ukagera ku Kigo nderabuzima kiri kubakwa Gatenga.Uwo muhanda wari mubi cyane none urimo gukorwa na VUP kandi abaturage barabishima. Abongereza bahanyarukire birebere maze amafaranga bayongere hagemo na Kaburimbo, hajyane n’ icyerekezo Kigali igezemo kuko hari haribagiranye. Terambere Rwanda.

  • ABONGEREZA BATANGYE GUSOBANUKIRWA, ALIKO uwo ndeba mu nkuru witwa IVAN LEWIS, akeneye gusobanukirwa bihagije.

  • ariko ibyo Ivan avuga nibyo, none se biriya bigo bayanyuzamo ntibigengwa na Leta?None se babonye kuyanyuza muri budget akoreshwa nabi?Ko ibyo u rwanda rutabigira rwose inkunga yarwo ruyikoreshwa uko bikwiye, gusa uwo muyobozi nashaka agirire ikizere urwanda inkunga yongere inyuzwe muri budget ntazagiremo ikibazo.Ivan komeza umwungure igitekerezo cyiza cyo gukomeza iyo gahunda nziza.

Comments are closed.

en_USEnglish